Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ntibateshutse”

“Ntibateshutse”

“Ntibateshutse”

YESU KRISTO yabwiye abigishwa be ati “muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora” (Matayo 5:11). Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe barishimye bitewe n’uko mu buryo buhuje n’inyigisho za Kristo n’urugero yabasigiye, bakomeza ‘kutaba ab’isi’ kandi bagakomeza kutagira aho babogamira na hamwe mu bya politiki, bagashikama ku Mana mu mimerere iyo ari yo yose bageramo.—Yohana 17:14; Matayo 4:8-10.

Umuhinduzi wa Bibiliya akaba n’umuhanga mu bya tewolojiya w’Umuluteriyani witwa Toomas Paul, yagize icyo avuga ku kuntu Abahamya ba Yehova bo mu bihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, hakubiyemo n’abo muri Esitoniya bakomeje gushikama nta guteshuka, yandika mu gitabo cye yise Kirik keset küla (Kiliziya mu mudugudu rwagati) ati “bake cyane ni bo bumvise ibyabaye mu gitondo cyo ku ya 1 Mata 1951. Hakozwe umukwabu wo kwirukana Abahamya ba Yehova n’abari babashyigikiye bakajyanwa muri Siberiya, bose hamwe bakaba bari 279. . . Bashoboraga gushyira umukono ku nyandiko yavugaga ko bihakanye ukwizera kwabo kugira ngo batirukanwa cyangwa bagafungwa. . . . Ushyizeho n’abari barafunzwe mbere babaye 353, muri bo hakaba harimo abagera ku 171 bazize gusa ko bifatanyaga n’amatorero yabo. No muri Siberiya ntibateshutse. . . . Mu bayoboke bo mu idini ry’Abaluteriyani, ari na ryo ryiganje muri Esitoniya, si benshi bari bafite ukwizera nk’ukw’Abahamya ba Yehova.”

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, biringira ko Imana izabafasha gukomeza kuba indahemuka no kuyumvira n’ubwo batotezwa. Iyo bamenye ko ubudahemuka bwabo buzabahesha ingororano nyinshi, birabanezeza.—Matayo 5:12.