Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Umucyo w’itangaza” kuri Bibiliya uboneka mu nzu y’ibitabo ya kera yo mu Burusiya

“Umucyo w’itangaza” kuri Bibiliya uboneka mu nzu y’ibitabo ya kera yo mu Burusiya

“Umucyo w’itangaza” kuri Bibiliya uboneka mu nzu y’ibitabo ya kera yo mu Burusiya

INTITI ebyiri zagiye gushakisha inyandiko za kera za Bibiliya zandikishijwe intoki. Buri wese ku giti cye yagiye mu butayu ashakisha mu buvumo, mu bigo by’abihaye Imana no mu nzu za kera zakorogoshowe mu bitare. Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, bagiye mu Nzu y’Ibitabo ya kera cyane yo mu Burusiya, aho inyandiko za Bibiliya zandikishijwe intoki zishishikaje cyane kurusha izindi zavumbuwe mu isi zari zibitse. Abo bari bande? Ubutunzi bavumbuye bwageze mu Burusiya bute?

Inyandiko za kera z’intoki zishyigikira Ijambo ry’Imana

Kugira ngo tumenye umwe muri izo ntiti, tugomba gusubira mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19 igihe i Burayi hose hari inkubiri y’abanyabwenge. Icyo gihe cy’amajyambere mu bya siyansi n’ivugururamuco ryatumye abantu batangira gukemanga imyizerere yari isanzweho, cyitwa “Ikinyejana cy’umucyo.” Abantu bajoraga Bibiliya bashakaga gukerensa ubuyobozi bwayo. Koko rero, hari intiti zatangiye gushidikanya ko umwandiko wa Bibiliya ubwawo ari uw’ukuri.

Bamwe mu bari bashyigikiye Bibiliya nta buryarya basobanukiwe ko inyandiko za kera za Bibiliya zandikishijwe intoki zari zitaravumburwa, zashoboraga rwose gushyigikira Ijambo ry’Imana. Iyo haboneka inyandiko z’intoki za kera kurusha izari zisanzweho, zari kuba ubuhamya bwicecekeye bw’uko umwandiko wa Bibiliya utanduye, n’ubwo hari harashize igihe kirekire hashyirwaho imihati myinshi yo gusenya cyangwa kugoreka ubutumwa bukubiyemo. Nanone izo nyandiko z’intoki zari kugaragaza ahantu hake amakosa y’ubuhinduzi yinjijwe mu mwandiko.

Zimwe mu mpaka zikaze cyane ku birebana no kumenya niba Bibiliya ari ukuri, zabicikirizaga mu Budage. Umwarimu wo muri kaminuza wari ukiri muto yavuye mu Budage yigomwa ubuzima bwiza bwo muri kaminuza, ajya mu rugendo rwatumye avumbura bimwe mu bintu bikomeye kurusha ibindi byose bihereranye na Bibiliya. Uwo mwarimu yitwaga Konstantin von Tischendorf, akaba yari intiti mu bya Bibiliya. Yanze ibitekerezo by’abajoraga Bibiliya, bituma agira ingaruka nziza cyane mu kugaragaza ko umwandiko wa Bibiliya ari uw’ukuri. Urugendo rwa mbere yakoreye mu butayu bwa Sinayi mu mwaka wa 1844 rwageze ku bintu bihebuje. Yarebye yihitira mu gitebo bashyiragamo imyanda yo mu nzu y’abihaye Imana, abonamo kopi ya kera y’ubuhinduzi bwa Septante, ni ukuvuga ubuhinduzi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo mu Kigiriki, ikaba ari yo ya kera cyane kurusha izindi zose zari zaravumbuwe!

Tischendorf yasimbukiye mu birere, akuramo impapuro 43 arazitahana. N’ubwo yatekerezaga adashidikanya ko hari n’izindi, igihe yasubiragayo mu mwaka wa 1853, yabonye nke cyane. Izindi zari zaragiye he? Tischendorf amafaranga yaramushiranye, ashaka umuterankunga wari umukire. Ni bwo yahise afata imyanzuro yo kongera kuva iwabo, akajya gushakisha inyandiko za kera zandikishijwe intoki. Icyakora mbere yo kugenda, yabanje kwiyambaza umwami w’u Burusiya.

Byashimishije umwami

Tischendorf wari intiti y’Umuporotesitanti, ashobora kuba yaribazaga ukuntu yari kwakirwa mu gihugu kinini cy’u Burusiya cyari cyiganjemo idini rya Orutodogisi. Igishimishije ni uko muri icyo gihe mu Burusiya hari umwuka mwiza w’ivugurura n’ihinduka. Kubera ko Umwamikazi Catherine wa II (nanone uzwi ku izina rya Catherine la Grande) yashishikazwaga cyane n’amashuri, byari byaratumye mu mwaka wa 1795 ashinga Inzu y’Ibitabo y’Ibwami ya St. Petersburg. Kubera ko iyo ari yo yari inzu y’ibitabo ya mbere yo mu Burusiya abantu bose bashoboraga kujyamo, yatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bashobora kumenya ibyari bikubiye mu bitabo byinshi cyane.

N’ubwo yashimagizwaga ko yari imwe mu mazu y’ibitabo meza cyane i Burayi, yari ifite inenge imwe. Hashize imyaka mirongo itanu iyo nzu ishinzwe, yari irimo inyandiko z’intoki z’Igiheburayo esheshatu gusa. Ntiyari igishobora rero guhaza icyifuzo cy’abantu bakomezaga kwiyongera mu Burusiya bari bashishikajwe no kwiga indimi za Bibiliya n’ubuhinduzi bwayo. Catherine wa II yari yarohereje intiti muri za kaminuza z’i Burayi kugira ngo zijye kwiga Igiheburayo. Izo ntiti zimaze kugaruka, amasomo y’Igiheburayo yatangijwe muri za seminari zari zikomeye za kiliziya ya Orutodogisi yo mu Burusiya, maze ku ncuro ya mbere intiti z’Abarusiya zitangira guhindura ubuhinduzi bwa Bibiliya butarimo amakosa, zivana mu Giheburayo cya kera zishyira mu Kirusiya. Ariko bari bafite ikibazo cy’amafaranga ndetse n’abayobozi ba kiliziya batashakaga ko ibintu bihinduka barabarwanyije. Icyakora, umucyo w’ukuri wari utaratangira kumurikira abashakaga ubumenyi kuri Bibiliya.

Umwami Alexandre wa II, yahise abona akamaro k’urugendo Tischendorf yashakaga kujyamo, amwongerera inkunga. N’ubwo hari “abamugiriye ishyari bakamurwanya,” Tischendorf yavuye kuri Sinayi azanye impapuro zari zarasigaye za Septante. * Nyuma y’aho, izo nyandiko ziswe Codex Sinaiticus (Kodegisi yo kuri Sinayi) na n’ubu ziracyari zimwe mu nyandiko za kera cyane za Bibiliya zandikishijwe intoki zikiriho. Tischendorf asubiye i St. Petersburg, yihutiye kujya mu ngoro y’umwami yaruhukiragamo mu itumba. Yasabye umwami gushyigikira “umwe mu mishinga ikomeye yo kwiga Bibiliya no kuyisesengura,” ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bikaba byarashyizwe mu gitabo cyari gikubiyemo inyandiko z’intoki zari zimaze kuvumburwa, nyuma y’aho kiza kubikwa mu nzu y’ibitabo y’ibwami. Umwami yahise amwemerera, maze Tischendorf wari wanezerewe cyane nyuma y’aho arandika ati “Imana yahaye abantu bo mu gihe cyacu . . . Bibiliya yo kuri Sinayi, kugira ngo itubere umucyo w’itangaza udufasha gusobanukirwa umwandiko w’ukuri w’Ijambo ry’Imana ryanditswe, kandi udufashe gushyigikira ukuri binyuriye mu kongera kugaragaza ko uwo mwandiko ari uw’ukuri.”

Ubutunzi bwa Bibiliya bwaturutse muri Crimée

Hari indi ntiti twavuze tugitangira na yo yashakishaga ubutunzi bwa Bibiliya. Uwo we yari nde? Hashize imyaka mike Tischendorf agarutse mu Burusiya, Inzu y’ibitabo y’ibwami yashyikirijwe inyandiko zitangaje cyane, ku buryo byashimishije umwami, kandi bigahuruza intiti zo mu Burayi hose zikaza mu Burusiya. Zihageze zagize ngo zirarota. Zari zifite imbere yazo inyandiko nyinshi cyane zandikishijwe intoki za Bibiliya n’izindi nyandiko. Zari zigizwe n’ibice 2.412, hakubiyemo inyandiko z’intoki n’imizingo 975. Muri izo harimo inyandiko 45 za Bibiliya zandikishijwe intoki zanditswe mbere y’ikinyejana cya cumi. N’ubwo izo nyandiko zari nyinshi cyane bene ako kageni, hafi ya zose zari zarakusanyijwe n’umuntu umwe witwaga Abraham Firkovich, intiti y’Umukarayite icyo gihe yari ifite imyaka isaga 70! Ariko se Abakarayite bari bantu ki? *

Icyo kibazo cyari gishishikaje umwami cyane. U Burusiya bwari bwaraguye imipaka bwigarurira uturere twari twarahoze ari utw’ibindi bihugu. Ibyo byatumye muri ubwo bwami hazamo andi moko. Akarere nyaburanga ka Crimée kari ku nkombe z’Inyanja Yirabura kari gatuwe n’abantu bari bameze nk’Abayahudi, ariko bari bafite imigenzo y’Abaturukiya kandi bavugaga ururimi rufitanye isano n’Igitatari. Abo Bakarayite bakomokaga ku Bayahudi bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni Yerusalemu imaze kurimburwa mu mwaka wa 607 M.I.C. Icyakora bo bari batandukanye n’Abayahudi bagenderaga ku migenzo ya ba rabi, kuko batemeraga Talmud kandi bakibanda cyane ku gusoma Ibyanditswe. Abakarayite bo muri Crimée bari bashishikajwe no kwereka umwami w’u Burusiya ibihamya by’uko bari batandukanye n’Abayahudi bagenderaga ku migenzo ya ba rabi, ibyo bigatuma baba abantu bihariye. Bamuhaye inyandiko z’intoki za kera z’Abakarayite, kubera ko bari bizeye ko ibyo byari kugaragaza ko bakomokaga ku Bayahudi bimukiye muri Crimée nyuma y’ubunyage bw’i Babuloni.

Igihe Firkovich yatangiraga gushakisha inyandiko za kera z’intoki, yahereye mu mazu akorogoshowe mu bitare byo muri Crimée ahitwa i Chufut-Kale. Abakarayite bamaze imyaka myinshi baba mu mazu mato yubatswe mu bitare bakorogoshoye, akaba ari na ho basengeraga. Abakarayite ntibajugunyaga inyandiko zishaje z’Ibyanditswe zabaga ziriho izina ry’Imana Yehova, kubera ko babonaga ko ibyo byaba ari uguhumanya ibintu byera. Izo nyandiko z’intoki zashyinguranwaga ubwitonzi mu tuzu duto twitwaga genizah, bisobanurwa ngo “ubwihisho” mu Giheburayo. Kubera ko Abakarayite bubahaga cyane izina ry’Imana, izo nyandiko nta wapfaga kuzikubaganya.

Firkovich yashakashatse muri izo genizah abyitondeye, ntiyacibwa intege n’ivumbi ryari ryarazirenzeho mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Muri imwe muri zo yabonyemo inyandiko y’intoki izwi cyane yanditswe mu mwaka wa 916 I.C. Yitwa Kodegisi y’i Petersburg y’abahanuzi ba nyuma, ikaba ari imwe muri kopi za kera cyane z’Ibyanditswe bya Giheburayo zikiriho.

Firkovich yakusanyije inyandiko nyinshi cyane z’intoki, maze mu mwaka wa 1859 afata umwanzuro wo kuziha Inzu y’Ibitabo y’Ibwami. Mu mwaka wa 1862, Alexandre wa II yagize uruhare mu kugura izo nyandiko kugira ngo zibe umutungo w’inzu y’ibitabo, azigura amafaranga akoreshwa mu Burusiya 125.000, icyo gihe yari menshi cyane. Muri icyo gihe, ingengo y’imari y’iyo nzu ntiyarenzaga amafaranga 10.000 mu mwaka wose! Mu byaguzwe harimo Kodegisi y’i Leningrad (B 19A) izwi cyane. Yanditswe mu mwaka wa 1008 kandi ni yo kopi yuzuye y’Ibyanditswe bya Giheburayo ya kera cyane kurusha izindi ziri ku isi. Hari intiti yavuze ko “ishobora kuba ari yo nyandiko ya Bibiliya y’intoki ifite agaciro kurusha izindi zose kubera ko ari yo intiti zahereyeho zikosora umwandiko wa Bibiliya z’Igiheburayo zo muri iki gihe hafi ya zose.” (Reba agasanduku.) Muri uwo mwaka wa 1862, Kodegisi yo kuri Sinayi ya Tischendorf yarasohotse, yemerwa ku isi hose.

Umucyo wo mu buryo bw’umwuka muri iki gihe

Inzu y’ibitabo y’u Burusiya, ubu ibitse inyandiko z’intoki za kera nyinshi cyane kurusha andi mazu y’ibitabo yo ku isi. * Bitewe n’amateka y’u Burusiya, mu gihe cy’imyaka igera kuri 200, izina ry’iyo nzu ryahindutse incuro zirindwi. Izina rizwi cyane ni The State Saltykov-Shchedrin Public Library (Inzu y’ibitabo ya leta ya Saltykov-Shchedrin). N’ubwo amakimbirane yo mu kinyejana cya 20 yangije iyo nzu y’ibitabo, inyandiko zayo z’intoki zarokotse intambara zombi z’isi n’igihe i Leningrad hagotwaga. Ni gute twungukirwa n’izo nyandiko z’intoki?

Inyandiko z’intoki za kera ni urufatiro rwiringirwa ubuhinduzi bwinshi bwa Bibiliya bwo muri iki gihe bwashingiyeho. Zituma abantu bashaka ukuri nta buryarya babona Ibyanditswe Byera bitarimo amakosa. Kodegisi yo kuri Sinayi na Kodegisi y’i Leningrad zagize uruhare rw’ingirakamaro cyane mu buhinduzi bwa Bibiliya yitwa Les Saintes ÉcrituresTraduction du monde nouveau, yahinduwe n’Abahamya ba Yehova igasohoka yuzuye mu Cyongereza mu mwaka wa 1961. Urugero, Biblia Hebraica Stuttgartensia hamwe na Biblia Hebraica ya Kittel, ari na zo abahinduye Bibiliya ya Traduction du monde nouveau bakoresheje, zishingiye kuri Kodegisi y’i Leningrad, kandi zikoresha inyuguti enye zigize izina ry’Imana incuro 6.828 mu mwandiko wazo w’umwimerere.

Ugereranyije, abasomyi ba Bibiliya bake cyane ni bo bazi ko inzu ituje y’ibitabo y’i St. Petersburg hamwe n’inyandiko z’intoki ziri muri iyo nzu, zimwe zikaba zaritiriwe izina uwo mujyi wahoranye rya Leningrad, bibafitiye akamaro. Ariko kandi, turimo umwenda munini cyane Umwanditsi wa Bibiliya, Yehova, we uduha umucyo wo mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu umwanditsi wa zaburi yinginze ati “ohereza umucyo wawe n’umurava wawe [“ukuri kwawe,” NW ] binyobore.”—Zaburi 43:3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Nanone yazanye kopi yuzuye y’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo yo mu kinyejana cya kane I.C.

^ par. 13 Niba ushaka ibindi bisobanuro ku bihereranye n’Abakarayite, reba ingingo ivuga ngo “Abakarayite bashakisha ukuri” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 1995 mu Gifaransa.

^ par. 19 Igice kinini cya Kodegisi yo kuri Sinayi cyaguzwe n’inzu ndangamurage y’u Bwongereza. Uduce duke twayo ni two dusigaye mu Nzu y’ibitabo y’u Burusiya.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 13]

IZINA RY’IMANA RYARAMENYEKANYE KANDI RIRAKORESHWA

Kubera ko Yehova afite ubwenge bwinshi, yakoze ibyari bikenewe byose ngo Ijambo rye Bibiliya ririndwe kugeza muri iki gihe. Abandukuzi bakoranye umwete mu gihe cy’imyaka myinshi, bagize uruhare mu kuririnda. Abakoranye ubuhanga n’ubwitonzi muri abo ni Abamasoreti, bari abahanga mu kwandukura Igiheburayo bakoze umurimo wabo kuva mu kinyejana cya gatandatu kugeza mu cya cumi I.C. Igiheburayo cya kera cyandikwaga nta nyajwi. Uko igihe cyagendaga gihita, ibyo byongereye akaga ko kutamenya uko amagambo yasomwaga igihe Icyarameyi cyasimburaga Igiheburayo. Abamasoreti bahimbye uburyo bwo kwandika inyajwi bongeraga mu mwandiko wa Bibiliya kugira ngo bagaragaze neza uko amagambo y’Igiheburayo agomba gusomwa.

Igishishikaje ni uko inyajwi z’Abamasoreti ziri muri Kodegisi y’i Leningrad zigaragaza ko inyuguti enye z’Igiheburayo zigize izina ry’Imana zasomwaga mu buryo bukurikira: Yehwah’, Yehwih’, na Yeho·wah’. “Yehova” ni bwo buryo bwo kuvuga izina ry’Imana buzwi hose. Izina ry’Imana ryari izina abanditsi ba Bibiliya n’abandi bantu bo mu bihe bya kera bari bazi kandi barikoreshaga mu buzima bwabo bwa buri munsi. Muri iki gihe, izina ry’Imana rirazwi kandi rikoreshwa n’abantu babarirwa muri za miriyoni bemera ko ‘UWITEKA [“YEHOVA,” NW ] ari we wenyine Usumbabyose utegeka isi yose.’—Zaburi 83:19.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Icyumba cy’inyandiko z’intoki mu nzu y’ibitabo

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Umwamikazi Catherine wa II

[Amafoto yo ku ipaji ya 11]

Konstantin von Tischendorf (uri hagati) na Alexandre wa II umwami w’u Burusiya

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Abraham Firkovich

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 10 yavuye]

Amafoto yombi: National Library of Russia, St. Petersburg

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 11 yavuye]

Catherine II: National Library of Russia, St. Petersburg; Alexander II: From the book Spamers Illustrierte Weltgeschichte, Leipzig, 1898