Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Mbese ijambo “ahari” riboneka muri Zefaniya 2:3 ryumvikanisha ko abagaragu b’Imana badashobora kwizera badashidikanya ko bazabona ubuzima bw’iteka?
Uwo murongo ugira uti “mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.” Kuki uwo murongo w’Ibyanditswe uvuga ngo “ahari”?
Kugira ngo dusobanukirwe ibyo Yehova azakorera abagaragu be b’indahemuka kuri Harimagedoni, ni byiza ko twibuka icyo Bibiliya itwigisha ku bihereranye n’icyo Imana izakorera abantu bapfa mbere y’icyo gihe cy’urubanza. Bamwe bazazuka bahabwe ubuzima budapfa ari ibiremwa by’umwuka mu ijuru, mu gihe abandi bo bazazukira hano ku isi bafite ibyiringiro byo kubaho iteka muri Paradizo (Yohana 5:28, 29; 1 Abakorinto 15:53, 54). Niba rero Yehova yibuka kandi akaba azagororera abagaragu be b’indahemuka bapfa mbere y’uko Harimagedoni iba, nta gushidikanya ko ari na ko azabigenzereza abagaragu be bazaba bakiriho ku munsi w’uburakari bwe.
Amagambo y’intumwa Petero yahumetswe na yo adutera inkunga. Yaranditse ati “Imana yarokoye Nowa umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure, kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y’i Sodomu n’i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, . . . ikarokora Loti umukiranutsi. . . . Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe” (2 Petero 2:5-9). N’ubwo mu bihe bya kera Yehova yarimbuye abantu babi, yarokoye Nowa na Loti bari baramukoreye mu budahemuka. Nanone Yehova azarokora abantu bamwubaha ubwo azarimbura ababi kuri Harimagedoni. “Abantu benshi” bakiranuka bazarokoka.—Ibyahishuwe 7:9, 14.
Ubwo rero, birasa n’aho ako kajambo “ahari” kakoreshejwe muri Zefaniya 2:3 katagaragaza ko hari ugushidikanya ku bihereranye n’ubushobozi bw’Imana bwo kurinda abo yemera. Ahubwo, guhishwa ku munsi w’uburakari bwa Yehova bishobora gushidikanywaho mu gihe umuntu ari bwo agitangira gushaka gukiranuka no kugwa neza. Guhishwa k’umuntu bizaterwa n’uko azaba yarakomeje gushaka gukiranuka no kugwa neza.—Zefaniya 2:3.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
“Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza”