Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Kabiri cy’Abami

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Kabiri cy’Abami

Ijambo rya Yehova ni rizima

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Kabiri cy’Abami

IGITABO cya Kabiri cy’Abami gikomereza aho igitabo cya Mbere cy’Abami gisoreza. Kivuga inkuru y’abami 29, ni ukuvuga 12 bo mu bwami bwo mu majyaruguru bwa Isirayeli n’abandi 17 bo mu bwami bwo mu majyepfo bw’u Buyuda. Mu gitabo cya Kabiri cy’Abami hanavugwamo ibyo abahanuzi Eliya, Elisa na Yesaya bakoze. N’ubwo kitagiye gikurikiranya ibintu hakurikijwe igihe byagiye bibera, cyanavuze iby’irimbuka rya Samariya na Yerusalemu. Ibivugwa mu gitabo cya Kabiri cy’Abami byose byabaye mu gihe cy’imyaka 340, kuva mu mwaka wa 920 M.I.C. kugeza mu wa 580 M.I.C., igihe umuhanuzi Yeremiya yarangizaga kucyandika.

Icyo gitabo cya Kabiri cy’Abami kidufitiye akahe kamaro? Ni iki kitwigisha ku bihereranye na Yehova ndetse n’ibyo yakoze? Ni ayahe masomo dushobora kuvana ku byo abami, abahanuzi ndetse n’abandi bantu bavugwa muri icyo gitabo bagiye bakora? Reka turebe icyo igitabo cya Kabiri cy’Abami gishobora kutwigisha.

ELISA ASIMBURA ELIYA

(2 Abami 1:1–8:29)

Umwami wa Isirayeli witwaga Ahaziya yahanutse mu idirishya ry’icyumba cye cyo hejuru yikubita hasi nuko akurizamo kurwara. Yabajije umuhanuzi Eliya maze amubwira ko ubwo burwayi bwari kuzamuhitana. Ahaziya yaje gupfa, maze mwene nyina witwaga Yehoramu yima ingoma. Hagati aho, Yehoshafati yari umwami w’u Buyuda. Eliya yajyanywe mu ijuru muri serwakira maze uwari umufasha we Elisa aba ari we umusimbura. Mu gihe cy’imyaka 60 yakurikiyeho Elisa yamaze akora umurimo we, yakoze ibitangaza byinshi.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibitangaza Elisa yakoze.”

Igihe umwami w’Abamowabu yigomekaga kuri Isirayeli, Yehoramu, Yehoshafati n’umwami wa Edomu bamugabyeho igitero. Baramunesheje bitewe n’uko Yehoshafati yari indahemuka kuri Yehova. Nyuma y’aho, umwami wa Siriya yanogeje umugambi wo gutera Isirayeli ayitunguye. Icyakora Elisa yapfubije uwo mugambi. Umwami wa Siriya yararakaye cyane maze “yoherezayo amafarashi n’amagare n’ingabo nyinshi” kugira ngo bafate Elisa (2 Abami 6:14). Elisa yakoze ibitangaza bibiri maze asubiza Abasiriya mu gihugu cyabo amahoro. Hashize igihe, Umwami wa Siriya witwaga Benihadadi yagose umurwa wa Samariya. Ibyo byateje inzara ikomeye ariko Elisa yahanuye ko yari kuzashira.

Nyuma y’igihe runaka, Elisa yagiye i Damasiko. Umwami Benihadadi icyo gihe wari urwaye yohereje Hazayeli kumubaza niba yari kuzakira indwara yari arwaye. Elisa yahanuye ko uwo mwami yari kuzapfa maze Hazayeli akamusimbura ku butegetsi. Umunsi wakurikiyeho, Hazayeli yahise afata ‘uburingiti yinitse mu mazi’ abupfukisha uwo mwami mu maso, aratanga nuko aramusimbura (2 Abami 8:15). Mu Buyuda, Yehoramu mwene Yehoshafati yabaye umwami maze aza gukurikirwa n’umwana we Ahaziya.​—Reba agasanduku kavuga ngo “Abami bo mu Buyuda n’abo muri Isirayeli.”

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:9Kuki Elisa yasabye ‘imigabane ibiri y’umwuka wa Eliya’? Kugira ngo Elisa abashe gusohoza inshingano yo kuba umuhanuzi muri Isirayeli, yari akeneye kugaragaza umwuka nk’uwo Eliya yari yaragaragaje, ni ukuvuga umwuka w’ubutwari no kudatinya. Elisa amaze kubona ko icyo ari cyo yari akeneye, yasabye imigabane ibiri y’umwuka wa Eliya. Elisa yari yarashyizweho na Eliya ngo azamusimbure kandi yari amaze imyaka itandatu amufasha. Kubera izo mpamvu, Elisa yabonaga ko Eliya yari se mu buryo bw’umwuka; Elisa yari nk’umwana w’imfura wa Eliya mu buryo bw’umwuka (1 Abami 19:19-21; 2 Abami 2:12). Ku bw’ibyo, kimwe n’uko umwana w’imfura usanzwe yabonaga imigabane ibiri y’umunani wa se, Elisa yasabye Eliya imigabane ibiri y’umurage wo mu buryo bw’umwuka kandi arayihabwa.

2:11—Ni irihe ‘juru Eliya yazamuwemo muri serwakira’? Si kure cyane muri iri sanzure ry’ikirere cyacu cyangwa se ahantu ho mu buryo bw’umwuka Imana n’abana bayo b’abamarayika baba (Gutegeka 4:19; Zaburi 11:4; Matayo 6:9; 18:10). “Ijuru” Eliya yazamuwemo ni iki kirere tureba (Zaburi 78:26; Matayo 6:26). Igare ry’umuriro ryogoze ikirere maze uko bigaragara ryimurira Eliya mu kandi gace, aho yakomeje kuba mu gihe runaka. N’ikimenyimenyi, imyaka runaka nyuma y’aho, Eliya yandikiye ibaruwa Yehoramu umwami w’u Buyuda.—2 Ngoma 21:1, 12-15.

5:15, 16—Kuki Elisa yanze kwakira impano Namani yamuhaye? Elisa yanze kwakira izo mpano abitewe n’uko yari azi ko igitangaza yakoze cyo gukiza Namani yagikoze abiheshejwe n’imbaraga za Yehova atari ize. Ntiyari gutinyuka gushakira inyungu mu murimo Imana yari yaramuhaye gukora. Abasenga by’ukuri muri iki gihe ntibashakira inyungu mu murimo bakorera Yehova. Bazirikana amagambo Yesu yavuze agira ati “mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.”—Matayo 10:8.

5:18, 19—Ese Namani yaba yarasabaga imbabazi z’uko yifatanyaga mu muhango w’idini? Uko bigaragara umwami wa Siriya yari ashaje ari nta ntege akigira ku buryo yagombaga kwishingikiriza kuri Namani. Iyo umwami yunamaga aramya Rimoni, Namani na we yarunamaga. Ariko rero, Namani we yabikoraga nta kindi agamije, ari ukugira ngo gusa umwami amwiyegamize, atagamije kuramya icyo kigirwamana. Namani yasabaga Yehova kumubabarira kuko yakoraga uwo muhango. Elisa yemeye ibyo Namani yavuze maze aramubwira ati “genda amahoro.”

Icyo ibyo bitwigisha:

1:13, 14. Kuvana amasomo ku byo umuntu yagiye abona no kwicisha bugufi bishobora kurokora ubuzima.

2:2, 4, 6. N’ubwo Elisa ashobora kuba yari amaze imyaka itandatu ari umufasha wa Eliya, yaramwinginze ngo ye kumusiga. Mbega urugero ruhebuje rw’abantu bagaragarizanyije ubudahemuka kandi bakaba incuti nyancuti!—Imigani 18:24.

2:23, 24. Impamvu y’ibanze ishobora kuba yaratumye Elisa akobwa ni uko uwo mugabo wari ufite uruhara yari yambaye imyambaro Eliya yambaraga akora umurimo we. Abo bana bamenye ko Elisa yari intumwa yoherejwe na Yehova nuko bumva batamushaka aho. Baramubwiye ngo ‘nazamuke,’ ni ukuvuga ngo akomeze agende ajye i Beteli cyangwa se anazamurwe kimwe n’uko byari byaragendekeye Eliya. Uko bigaragara abo bana bagaragaje urwango nk’urwo ababyeyi babo bari bafite. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi cyane ko ababyeyi bigisha abana babo kubaha abagaragu b’Imana!

3:14, 18, 24. Buri gihe ibyo Yehova avuze birasohora.

3:22. Urumuri rw’akazuba ka mu gitondo rwatumye amazi asa n’amaraso, wenda bitewe n’uko itaka ryo muri izo mpavu zari zimaze igihe gito zicukuwe ryatukuraga. Yehova ashobora guhitamo gukoresha ibintu kamere kugira ngo asohoze imigambi ye.

4:8-11. Umugore w’i Shunemu wemeraga ko Elisa yari “umuntu wera w’Imana” yaramucumbikiye. Ese natwe si cyo twagombye gukorera abagaragu ba Yehova b’indahemuka?

5:3. Umwana w’umukobwa w’Umwisirayelikazi yiringiraga imbaraga z’Imana zo gukora ibitangaza. Yanagize ubutwari bwo kwatura ukwizera kwe. Ese mwebwe abakiri bato mwaba mwizera mudashidikanya amasezerano y’Imana kandi mukagira ubutwari bwo kugeza ukuri ku barimu banyu no ku banyeshuri bagenzi banyu?

5:9-19. Ese urugero rwa Namani ntirutugaragariza ko ndetse n’umuntu w’umwibone ashobora kwiga kwicisha bugufi?—1 Petero 5:5.

5:20-27. Mbega ukuntu Gehazi yabonye ingaruka mbi zo kubeshya! Gutekereza ku kababaro n’ingorane bizanwa no kugira ubuzima bw’amaharakubiri bizadufasha kwirinda ingeso nk’iyo.

ABISIRAYELI N’ABAYUDA BAJYANWA MU BUNYAGE

(2 Abami 9:1–25:30)

Yehu yimikiwe kuba umwami wa Isirayeli. Adatindiganyije yatangiye kurimbura inzu ya Ahabu. Yehu ‘yarimbuye [ugusenga kwa] Bāli, agukura muri Isirayeli’ abigiranye ubwenge bwinshi (2 Abami 10:28). Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we yishwe, yahise ‘ahaguruka, arimbura urubyaro rw’umwami rwose’ (2 Abami 11:1). Yowasi bucura bwa Ahaziya ni we wenyine warokotse maze nyuma y’imyaka itandatu yamaze bamuhishe arimikwa aba umwami w’u Buyuda. Yowasi yigishijwe na Yehoyada wari umutambyi maze akomeza gukora ibishimwa mu maso ya Yehova.

Abandi bami bose bategetse Isirayeli nyuma ya Yehu bakoze ibyangwa na Yehova. Elisa yapfuye urw’ikirago igihe umwuzukuru wa Yehu yari ku ngoma. Umwami wimye ingoma y’u Buyuda ari uwa kane mu bami basimbuye Yowasi yabaye Ahazi, kandi ‘ntiyakoze ibishimwa imbere y’Uwiteka Imana ye’ (2 Abami 16:1, 2). Ariko umwana we Hezekiya we yabaye umwami mwiza ‘womatanye n’Uwiteka’ (2 Abami 17:20; 18:6). Mu mwaka wa 740 M.I.C., igihe Hezekiya yari umwami w’u Buyuda na Hoseya ari umwami wa Isirayeli, Shalumaneseri Umwami wa Ashuri “yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri” (2 Abami 17:6). Ibyo byatumye muri Isirayeli hatuzwa abanyamahanga maze idini ry’Abasamariya riravuka.

Mu bami barindwi bakurikiye Hezekiya bategetse mu Buyuda, Yosiya wenyine ni we wagize icyo akora kugira ngo avane ugusenga kw’ikinyoma mu gihugu. Hanyuma, mu mwaka wa 607 M.I.C., Abanyababuloni banesheje Yerusalemu maze ‘Abayuda bajyanwa ho iminyago bakurwa mu gihugu cyabo.’—2 Abami 25:21.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

13:20, 21—Ese iki gitangaza cyaba gishyigikira umuhango wo gusenga ibisigazwa by’abapfuye? Oya rwose. Bibiliya ntigaragaza ko amagufwa ya Elisa yigeze asengwa. Imbaraga z’Imana ni zo zatumye icyo gitangaza kibaho kimwe n’ibindi bitangaza byose Elisa yakoze akiri muzima.

15:1-6—Kuki Yehova yateje Uziya ibibembe? “[Uziya] agize imbaraga ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw’Uwiteka akosereza imibavu ku cyotero cy’imibavu.” Igihe abatambyi ‘bamubuzaga’ bakanamusaba ‘kuva ahera,’ yarabarakariye cyane maze ahita afatwa n’ibibembe.—2 Ngoma 26:16-20.

18:19-21, 25—Ese Hezekiya yari yaragiranye amasezerano na Misiri? Ashwi da. Ibyo Rabushake yavugaga byari ibinyoma, kimwe n’uko kuvuga ko Uwiteka ari we wari ‘wamutegetse gutera’ byari ibinyoma. Umwami wizerwa Hezekiya yiringiye Yehova byimazeyo.

Icyo ibyo bitwigisha:

9:7, 26. Urubanza rukomeye rwaciriwe inzu ya Ahabu rugaragaza ko Yehova yanga ugusenga kw’ikinyoma no kumena amaraso y’inzirakarengane.

9:20. Kuba Yehu yari azwiho gutwara igare rye yihuta cyane bigaragaza umwete yasohozanyaga inshingano ye. Ese wowe waba uzwiho kuba uri umubwiriza w’Ubwami urangwa n’ishyaka?—2 Timoteyo 4:2.

9:36, 37; 10:17; 13:18, 19, 25; 14:25; 19:20, 32-36; 20:16, 17; 24:13. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko ‘ijambo riva mu kanwa ka [Yehova] rizashobora gukora icyo yaritumye.’—Yesaya 55:10, 11.

10:15. Kimwe n’uko Yehonadabu yemeye n’umutima we wose kurira igare nk’uko Yehu yari abimusabye, abagize imbaga y’ “abantu benshi” na bo bashyigikira babivanye ku mitima Yesu Kristo, ari we Yehu wo muri iki gihe, bagashyigikira n’abigishwa be basizwe.—Ibyahishuwe 7:9.

10:30, 31. N’ubwo hari ahantu hamwe na hamwe Yehu yagiye ateshuka, Yehova yagaragaje ko yishimiye ibyo yakoze byose. Koko rero, ‘Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu.’—Abaheburayo 6:10.

13:14-19. Kubera ko umwuzukuru wa Yehu ari we Yehowasi atashyizeho imihati ahubwo agakubita imyambi ku butaka incuro eshatu gusa, byatumye adashobora gutsinda burundu Abasiriya. Yehova aba atwitezeho ko dukora umurimo yaduhaye tubigiranye umwete n’umutima wacu wose.

20:2-6. Yehova ni we ‘wumva ibyo asabwa.’—Zaburi 65:3.

24:3, 4. Urubanza rw’amaraso rwari kuri Manase rwatumye Yehova ‘yanga kubabarira’ u Buyuda. Imana iha agaciro amaraso y’inzirakarengane. Dushobora kwiringira ko Yehova azahora amaraso y’abantu b’inzirakarengane arimbura abayamennye bose.—Zaburi 37:9-11; 145:20.

Kidufitiye akamaro cyane

Igitabo cya Kabiri cy’Abami kigaragaza ko Yehova ari Nyir’ugusohoza amasezerano. Kujyanwa mu bunyage kw’abaturage bo mu bwami bwavuzwe haruguru, uhereye ku bo muri Isirayeli ugakurikizaho abo mu Buyuda, bituma twibonera neza ukuntu amagambo y’ubuhanuzi yanditswe mu Gutegeka kwa Kabiri 28:15–29:28 yabaye impamo. Igitabo cya Kabiri cy’Abami kivuga ko Elisa yari umuhanuzi wagiriraga izina rya Yehova n’ugusenga k’ukuri ishyaka ryinshi. Hezekiya na Yosiya bavugwaho kuba bari abami bicishaga bugufi bubahaga Amategeko y’Imana.

Iyo dutekereje ku myifatire ndetse no ku bikorwa by’abami, abahanuzi n’abandi bantu bavugwa mu gitabo cya Kabiri cy’Abami, ese ntitubivanaho amasomo akomeye mu birebana n’ibintu twagombye guharanira ndetse n’ibyo twagombye kwirinda (Abaroma 15:4; 1 Abakorinto 10:11)? Ni koko, ‘ijambo ry’Imana ni rizima kandi rifite imbaraga.’—Abaheburayo 4:12.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 10]

IBITANGAZA ELISA YAKOZE

1. Amazi ya Yorodani yagabanyijwemo kabiri.​—2 Abami 2:14

2. Isoko y’i Yeriko yagiraga amazi mabi yarahumanuwe.​—2 Abami 2:19-22

3. Abana batagiraga ikinyabupfura bahutswemo n’amadubu arabarya.​—2 Abami 2:23, 24

4. Abasirikare bahawe amazi yo kunywa.​—2 Abami 3:16-26

5. Umupfakazi yahawe amavuta yo kurya.​—2 Abami 4:1-7

6. Umugore w’i Shunemu wari ingumba yabyaye umwana.​—2 Abami 4:8-17

7. Umwana yarazuwe.​—2 Abami 4:18-37

8. Imboga zari zihumanye zarahumanuwe.​—2 Abami 4:38-41

9. Abagabo ijana bahagijwe n’imigati 20.​—2 Abami 4:42-44

10. Namani yakijijwe ibibembe.​—2 Abami 5:1-14

11. Gehazi yanduye ibibembe bya Namani.​—2 Abami 5:24-27

12. Intorezo yarerembye hejuru y’amazi.​—2 Abami 6:5-7

13. Umugaragu yabonye amagare y’intambara y’abamarayika.​—2 Abami 6:15-17

14. Ingabo za Siriya zatejwe ubuhumyi.​—2 Abami 6:18

15. Ingabo za Siriya zarahumuwe.​—2 Abami 6:19-23

16. Umuntu wari warapfuye yarazutse.​—2 Abami 13:20, 21

[Imbonerahamwe/Amafoto yo ku ipaji ya 12]

ABAMI BO MU BUYUDA N’ABO MURI ISIRAYELI

Sawuli/Dawidi/Salomo: 1117/1077/1037 M.I.C. *

UBWAMI BW’U BUYUDA UMWAKA (M.I.C.) UBWAMI BWA ISIRAYELI

Rehobowamu ․․․․․․ 997 ․․․․․․ Yerobowamu

Abiya/Asa ․․․․․․ 980/978 ․․․․․․

․․․․․․ 976/975/952 ․․․․․․ Nadabu/Bāsha/Ela

․․․․․․ 951/951/951 ․․․․ Zimuri/Omuri/Tibuni

․․․ 940 ․․․․․․ Ahabu

Yehoshafati ․․․․․․ 937 ․․․․․․

․․․․․․ 920/917 ․ Ahaziya/Yoramu

Yehoramu ․․․․․․ 913 ․․․․․․

Ahaziya ․․․․․․ 906 ․․․․․․

(Ataliya) ․․․․․․ 905 ․․․․․․ Yehu

Yowasi ․․․․․․ 898 ․․․․․․

․․․․․ 876/859 ․․․․․ Yehowahazi/Yowasi

Amasiya ․․․․․․ 858 ․․․․․․

․․․․․․ 844 ․․․․․․ Yerobowamu II

Azariya (Uziya) ․․․․․․ 829 ․․․․․․

․․․ 803/791/791 ․․․․ zekariya/Shalumu/Menahemu

․․․․․․ 780/778 ․․․․․․ Pekahiya/Peka

Yotamu/Ahazi ․․․․․ 777/762 ․․․․․․

․․․․․․ 758 ․․․․․․ Hoseya

Hezekiya ․․․․․․ 746 ․․․․․․

․․․․․․ 740 ․․․․․․ Samariya ifatwa

Manase/Amoni/Yosiya ․․․․․ 716/661/659 ․․․․

Yehowahazi/Yehoyakimu ․․․․․ 628/628 ․․․․․․

Yehoyakini/Sedekiya ․․․․․․ 618/617 ․․․․․․

Yerusalemu irimburwa ․․․․․ 607 ․․․․․․

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 66 Imyaka imwe n’imwe igaragaza igihe abami batangiye gutegekera ugereranyije.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Namani yicishije bugufi maze imbaraga za Yehova ziramukiza

[Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Byagendekeye bite Eliya igihe ‘yazamurwaga muri serwakira’?