Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese ufite ibyiyumvo bikubuza amahwemo?

Mbese ufite ibyiyumvo bikubuza amahwemo?

Mbese ufite ibyiyumvo bikubuza amahwemo?

LENA yakunze guhangana n’ibyiyumvo byatumaga yumva nta gaciro afite. Yaravuze ati “imyaka namaze nkorerwa ibya mfura mbi nkiri muto, yatumye numva ndi umuntu usuzuguritse. Numvaga nta cyo maze.” Simone na we yashubije amaso inyuma areba imibereho yagize akiri muto, maze aravuga ati “numvaga muri jye harimo icyuho kandi nkumva nta gaciro mfite.” Hirya no hino ku isi, usanga abantu benshi bafite intimba iterwa n’ibyiyumvo nk’ibyo. Ikigo gitanga inama zigenewe ingimbi n’abangavu hakoreshejwe telefoni, cyavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’abatelefona bavuga ko “bahora babuzwa amahwemo no kumva ko nta gaciro bafite.”

Ukurikije uko abahanga bamwe na bamwe babivuga, abantu batangira kumva badakwiriye iyo abandi babagaragarije ko nta gaciro bafite. Umuntu ashobora kugira ibyiyumvo nk’ibyo iyo bamuhozaho urutoto, bagahora bamunenga cyangwa bakamugira igikoresho. Uko byagenda kose, ingaruka zabyo zishobora kumuca intege kandi zikamwangiza. Ubushakashatsi buherutse gukorwa mu rwego rw’ubuvuzi bwagaragaje ko abantu bumva ko nta gaciro bafite, usanga batiyiringira, ntibiringire n’abandi, bigatuma mu buryo batazi bonona imishyikirano bari bafitanye n’abandi. Raporo yatanzwe kuri ubwo bushakashatsi ivuga ko “mu buryo runaka, abo bantu ‘bishyira’ mu mimerere batifuza na busa kubamo.”

Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, abantu bafite ibyiyumvo nk’ibyo akenshi bahura n’ikibazo cyo ‘guhagarika umutima’ (Zaburi 94:19). Bumva nta cyo bashoboye. Iyo hagize ikintu kitagenda neza, bicira urubanza. N’ubwo abandi bashobora kubashimira ibyo bagezeho, muri bo bumva bameze nk’umuntu wiyoberanya amaherezo uzavumburwa. Kuko baba bumva ko badakwiriye kubona ibyiza, abenshi badukana ingeso zibangiza, bakishyiramo ko kuzireka bidashoboka. Lena wavuzwe haruguru yatangiye kujya arya nabi bitewe n’uko yumvaga ari nta cyo amaze, kandi yarivugiye ati “numvaga nta cyo nshobora kubihinduraho.”

Ese abantu babuzwa amahwemo n’ibitekerezo nk’ibyo ‘bibahagarika umutima,’ baba barandikiwe kuziyumva batyo ubuzima bwabo bwose? Ese hari icyakorwa kugira ngo be gukomeza kugira ibyiyumvo nk’ibyo? Bibiliya igaragaza amahame ndetse n’inama zifatika zafashije benshi gutsinda iyo ntambara. Amwe muri ayo mahame ni ayahe, kandi se ni mu buhe buryo yafashije abari bafite icyo kibazo kubona ibyishimo mu mibereho yabo? Ingingo ikurikira irabisobanura.