Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni ryari umuntu aba afite impamvu zo kurakara?

Ni ryari umuntu aba afite impamvu zo kurakara?

Ni ryari umuntu aba afite impamvu zo kurakara?

MU MUBWIRIZA 7:9, Bibiliya igira iti ‘uburakari buba mu mutima w’umupfapfa.’ Uwo murongo ugaragaza ko tutagombye kwihutira kurakara mu gihe umuntu adukoshereje, ahubwo ko twagombye kuba twiteguye kubabarira.

Ariko se, mu Mubwiriza 7:9 haba havuga ko nta kintu icyo ari cyo cyose cyagombye kuturakaza, ko tugomba kubabarira amakosa yose tutitaye ku buremere bwayo cyangwa se ku ncuro tuyakorewe kandi ko ari nta cyo dushobora kuyakoraho? Ese twajya dukosereza abandi mu magambo no mu bikorwa maze tugaterera agati mu ryinyo ngo ni uko tuzi ko uwo twakoshereje agomba kutubabarira? Uko si ko byagombye kugenda.

Yehova Imana arahebuje mu birebana n’urukundo, kubabarira no kwihangana. Nyamara ni kenshi Bibiliya ivuga ko yajyaga arakara. Iyo yabaga yarakajwe n’ikosa rikomeye cyane, yahanaga uwabaga yamurakaje. Reka dufate ingero.

Abantu bacumuye kuri Yehova

Mu nkuru dusanga mu 1 Abami 15:30 havugwamo ibyaha Yerobowamu yakoze n’ibyo ‘yohesheje Abisirayeli ngo bacumure, n’uko yarakazaga Uwiteka Imana ya Isirayeli.’ Mu 2 Ngoma 28:25, Bibiliya ivuga ibihereranye n’Umwami w’u Buyuda witwaga Ahazi igira iti ‘yubaka ingoro zo kosereza imibavu izindi mana, arakaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza.’ Urundi rugero turusanga mu Bacamanza 2:11-14 hagira hati “Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka bakorera Bāli  . . . barakaza Uwiteka. . . . Maze umujinya w’Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abagabiza abanyazi kubanyaga.”

Hari n’ibindi bintu byagiye birakaza Yehova kandi byagiye bituma atanga ibihano yihanukiriye. Urugero, mu Kuva 22:17-19 hagira hati “umurozikazi ntuzareke abaho. Uzaryamana n’itungo ntakabure kwicwa. Uzatambira imana yose igitambo itari Uwiteka, azarimburwe rwose.”

Iyo Abisirayeli bacumuraga kuri Yehova kandi ntibagaragaze ukwicuza kuvuye ku mutima, Yehova ntiyakomezaga kubababarira ibyaha byabo bikomeye. Iyo bangaga kwicuza by’ukuri ntibagire ikintu bakora kigaragaza ko bashaka kumvira Yehova, yabahanaga mu maboko y’abanzi babo bakabarimbura. Ibyo byabayeho mu rwego rw’ishyanga ryose mu mwaka wa 607 M.I.C. igihe barimburwaga n’Abanyababuloni, byongera kubaho mu mwaka wa 70 I.C., ubwo barimburwaga n’Abaroma.

Koko rero, Yehova arakazwa n’ibibi abantu bavuga cyangwa bakora kandi rwose arimbura abamurakaza bakora ibyaha bikomeye kandi ntibihane. Ariko se ibyo byaba bimushyira mu mubare w’abantu bavugwa mu Mubwiriza 7:9? Oya rwose. Aba afite impamvu zo kurakazwa n’ibyaha bikomeye kandi buri gihe imanza aca ziba zirangwa n’ubutabera. Bibiliya yerekeza kuri Yehova igira iti ‘umurimo we uratunganye rwose, ingeso ze zose ni izo gukiranuka. Ni Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye.’​—Gutegeka 32:4.

Mu gihe umuntu akorewe ibyaha bikomeye

Mu gihe cy’Amategeko Imana yahaye Isirayeli ya kera, iyo umuntu yabaga yakorewe icyaha gikomeye, uwagikoze byamugiragaho ingaruka zikomeye. Urugero, iyo umujura yinjiraga mu nzu nijoro maze nyir’urugo akamwica, nta mwenda w’amaraso wamubarwagaho. Yabaga yakorewe icyaha gikomeye. Ni yo mpamvu handitswe ngo “umujura nagwa mu cyuho nijoro, amaraso ye ntazaba ku uwamwishe.”​—Kuva 22:1.

Umugore wafashwe ku ngufu aba afite uburenganzira bwo kurakarira cyane uwamufashe kuko icyo ari icyaha gikomeye mu maso y’Imana. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, umugabo wafataga umugore ku ngufu yagombaga kwicwa kuko ibyo ari nta ho byari bitaniye ‘n’uko umuntu yatera mugenzi we akamwica’ (Gutegeka 22:25, 26). N’ubwo tutakigengwa n’Amategeko ya Mose, atuma dusobanukirwa ko Yehova abona ko gufata abagore ku ngufu ari amahano.

Muri iki gihe na bwo, gufata abagore ku ngufu ni icyaha gikomeye gihanishwa ibihano bikomeye. Uwafashwe ku ngufu aba afite uburenganzira busesuye bwo kujya kubibwira abashinzwe umutekano. Ibyo bituma nyir’ukubikora abihanirwa. Mu gihe uwahohotewe ari umwana ukiri muto, ababyeyi bashobora gufata umwanzuro wo kuba ari bo bakora ibyo byose.

Ibyaha byoroheje

Ariko rero, ibyaha byose si ko biba bigomba kumenyeshwa ubutegetsi. Ku bw’ibyo, ntitwagombye kwihutira kurakara bitewe n’amakosa urebye adakomeye abandi baba badukoreye, ahubwo twagombye kubababarira. Twagombye kubabarira kangahe? Intumwa Petero yabajije Yesu ati “databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?” Yesu yaramushubije ati “sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.”​—Matayo 18:21, 22.

Ku rundi ruhande ariko, ni ngombwa ko dukomeza gushyiraho imihati kugira ngo tugire kamere ya gikristo, maze twirinde kujya tubabaza abandi. Urugero, mu gihe uri kumwe n’abandi, waba ujya rimwe na rimwe uhubuka, ukabura amakenga cyangwa se ugatukana? Bene ibyo bishobora kurakaza abandi. Aho kumva ko kuba uwakosherejwe yarakaye ari amakosa kandi ko yagombye kuba yahise ababarira, uwamukoshereje yagombye kumva ko ari we wateye uwo muntu kurakara. Uwamurakaje agomba kujya yihatira kugenzura ibikorwa bye n’amagambo avuga kugira ngo atazajya arakaza abandi. Kwihatira kubigenza dutyo bizaturinda kujya tubabaza abandi. Bibiliya iratwibutsa iti “habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza” (Imigani 12:18). Iyo turakaje abandi n’ubwo twaba twabikoze tutabishaka, gusaba imbabazi ni byo biba ari umuti w’ikibazo.

Ijambo ry’Imana rigaragaza ko twagombye ‘gukurikiza ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya’ (Abaroma 14:19). Iyo turi abantu bagira amakenga kandi barangwa n’ineza, dusohoza ibivugwa mu mugani ugira uti “ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza” (Imigani 25:11). Mbega ukuntu kumva ijambo nk’iryo bishimisha! Ijambo ryiza kandi rivuganywe amakenga rishobora no guhindura imyifatire y’abantu batavugirwamo. Bibiliya igira iti “ururimi rworoheje ruvuna igufwa.”​—Imigani 25:15.

Ku bw’ibyo, Ijambo ry’Imana ritugira inama igira iti “ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese” (Abakolosayi 4:6). Imvugo ngo “risīze umunyu” isobanura ko amagambo ubwira abandi agomba kuba ari amagambo meza, bityo ukirinda kubarakaza. Haba mu magambo no mu bikorwa, Abakristo bakora ibishoboka byose kugira ngo bakurikize inama yo muri Bibiliya igira iti ‘shaka amahoro, uyakurikire kugira ngo uyashyikire.’​—1 Petero 3:11.

Ku bw’ibyo rero, mu Mubwiriza 7:9 hashobora kuba hashaka kuvuga ko twagombye kwirinda kurakazwa n’amakosa urebye adakomeye abandi badukorera. Bashobora kuyakora babitewe no kudatungana cyangwa se bakaba banayakora babigambiriye, ariko akaba atari amakosa akomeye. Icyakora mu gihe habayeho ikosa rikomeye, birumvikana ko nyir’ukurikorerwa ashobora kurakara kandi akaba yafata umwanzuro wo kugira icyo akora.​—Matayo 18:15-17.

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Yehova yemeye ko Isirayeli yari yaranze kwihana irimburwa n’Abaroma mu mwaka wa 70 I.C.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

“Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, ni nk’amatunda y’izahabu”