Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova aha imigisha myinshi abakomeza inzira ze

Yehova aha imigisha myinshi abakomeza inzira ze

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Yehova aha imigisha myinshi abakomeza inzira ze

BYAVUZWE NA ROMUALD STAWSKI

Igihe intambara ya kabiri y’isi yose yatangiraga muri Nzeri 1939, mu majyaruguru ya Polonye habereye imirwano ikomeye cyane. Icyo gihe nari umuhungu w’imyaka icyenda wagiraga amatsiko cyane, maze njya kureba uko byari byifashe ku rugamba rwaberaga hafi aho. Ibyo nahabonye byari biteye ubwoba cyane: imirambo myinshi yari irambaraye hasi n’ibyotsi byari byuzuye ikirere. N’ubwo icyari kimpangayikishije cyane ari uburyo nari kugera imuhira amahoro, hari ibibazo bimwe na bimwe byanje mu bwenge. Naribajije nti “kuki Imana ireka hakabaho ibintu nk’ibi bibabaje? Ishyigikiye nde mu bashyamiranye?”

IINTAMBARA iri hafi kurangira, abasore bahatiwe gufasha ubutegetsi bw’Abadage. Uwihaga kubyanga wese yamanikwaga ku giti cyangwa ku iteme, afite icyapa mu gituza cyanditsweho ngo “umugambanyi.” Umujyi twari dutuyemo wa Gdynia wari hagati y’imitwe ibiri y’ingabo zari zishyamiranye. Hari igihe twasohotse mu mujyi tugiye kuvoma, tugenda amasasu na za bombe biduca hejuru bivuza ubuhuha maze rimwe rifata murumuna wanjye witwaga Henryk arapfa. Kubera ko twari mu kaga, mama yaratujyanye twese uko twari abana bane tujya ahantu h’umutekano, mu cyumba cyari munsi y’ubutaka. Aho ni ho murumuna wanjye Eugeniusz wari ufite imyaka ibiri yapfiriye azize agatembwe.

Nongeye kwibaza nti “Imana iri he? Kuki ireka hakabaho iyi mibabaro yose?” N’ubwo nari Umugatolika ugira ishyaka kandi nkaba narajyaga mu misa buri gihe, sinigeze mbona ibisubizo by’ibyo bibazo.

Menya ukuri ko muri Bibiliya

Ibisubizo by’ibibazo nibazaga byaturutse ahantu ntatekerezaga. Intambara yarangiye mu mwaka wa 1945 maze mu ntangiriro z’umwaka wa 1947 umwe mu Bahamya ba Yehova aza iwacu i Gdynia. Mama yaganiriye n’uwo Muhamya, kandi numvise bimwe na bimwe mu byo baganiriye. Byasaga n’aho byari bihwitse, bityo twemera kujya mu materaniro ya gikristo. Nyuma y’ukwezi kumwe, n’ubwo nari ntarasobanukirwa neza ukuri kwa Bibiliya, nifatanyije n’itsinda ry’Abahamya bo muri ako karere maze tujya kubwiriza abandi ibyerekeye isi nziza itarangwa n’intambara n’ubwicanyi. Ibyo byaranshimishije cyane.

Muri Nzeri 1947, mu gihe cy’ikoraniro ry’akarere ryabereye i Sopot, narabatijwe. Mu kwezi kwa Gicurasi kwakurikiyeho, natangiye umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, nkaba naramaraga igihe kinini ngeza ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya. Abayobozi b’amadini bo muri ako karere barwanyije cyane umurimo wacu kandi bashishikarizaga abantu kudukorera ibikorwa by’urugomo. Igihe kimwe, agatsiko k’abantu bari barakaye katugabyeho igitero, kadutera amabuye karanadukubita cyane. Ikindi gihe, ababikira n’abandi bayobozi b’amadini bo muri ako karere bashishikarije agatsiko k’abantu kutugabaho igitero. Twahungiye ku biro by’abapolisi, maze ako gatsiko kaza kuhagota, gashaka kudukubita. Amaherezo, hoherejwe abapolisi b’inyongera maze bahatuvana turinzwe cyane.

Icyo gihe, nta torero ryabaga mu ifasi twabwirizagamo. Rimwe na rimwe, twararaga hanze mu ishyamba. Twishimiraga ko twashoboraga gukora umurimo wo kubwiriza n’ubwo imimerere yari igoranye. Ubu muri ako karere hari amatorero akomeye.

Nkora kuri Beteli hanyuma ngafungwa

Mu mwaka wa 1949, natumiriwe kujya gukora kuri Beteli i Łódź. Mbega igikundiro nagize cyo gukora ahantu nk’aho! Ikibabaje ni uko ntahakoze igihe kirekire. Muri Kamena 1950, ukwezi kumwe gusa mbere y’uko umurimo wacu ubuzanywa, narafashwe hamwe n’abandi bavandimwe bo kuri Beteli. Najyanywe muri gereza, maze bampata ibibazo.

Kubera ko papa yakoraga ku bwato bwahoraga bujya i New York, abari bashinzwe iperereza bampatiye kwemeza ko yari umutasi w’Abanyamerika. Bampase ibibazo mu buryo burangwa n’ubugome. Nanone hari abasirikare bakuru bane bashatse ko nashinja Umuvandimwe Wilhelm Scheider wari uhagarariye umurimo muri Polonye icyo gihe. Bafashe ibibando bakajya bankubita udutsinsino. Igihe narambararaga hasi mvirirana, numva ntagishoboye kwihangana, naratatse nti “Yehova mfasha!” Abankubitaga baguye mu kantu maze barekeraho kunkubita. Nyuma y’iminota mike, bose bahise basinzira. Numvise nduhutse kandi nongeye kugira imbaraga. Ibyo byanyemeje ko Yehova asubiza abagaragu be bamwiyeguriye iyo bamutakiye. Byakomeje ukwizera kwanjye kandi binyigisha kwiringira Imana byimazeyo.

Raporo ya nyuma y’iperereza yari yanditswemo ibihamya by’ibinyoma byitwaga ko ari jye wabitanze. Igihe nabihakanaga, umusirikare mukuru umwe yarambwiye ati “uzabisobanura neza ugeze mu rukiko!” Umugabo wagwaga neza twari hamwe muri kasho yarambwiye ngo singire ubwoba kuko raporo ya nyuma yagombaga gusuzumwa n’umushinjacyaha w’umusirikare, ibyo bikaba byari gutuma mbona uburyo bwo kwiregura. Uko ni na ko byagenze.

Nkora umurimo wo gusura amatorero kandi nkongera gufungwa

Nafunguwe muri Mutarama 1951. Ukwezi kumwe nyuma y’aho, natangiye gukora umurimo wo gusura amatorero. N’ubwo umurimo wacu wari warabuzanyijwe, nakoranye n’abandi bavandimwe mu gutera inkunga amatorero no gufasha Abahamya bagenzi banjye bari baratatanye bitewe n’uko abashinzwe umutekano babahigaga. Twateye abavandimwe inkunga yo gukomeza kubwiriza. Mu myaka yakurikiyeho, abo bavandimwe bashyigikiye abagenzuzi basura amatorero babigiranye ubutwari, bakora n’umurimo wo gucapa no gukwirakwiza rwihishwa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Umunsi umwe mu kwezi kwa Mata 1951, ubwo nari mu nzira mva mu materaniro ya gikristo, abashinzwe umutekano bangenzaga baraje baramfata. Kubera ko nanze gusubiza ibibazo bambazaga, banjyanye muri gereza y’i Bydgoszcz maze muri iryo joro batangira kumpata ibibazo. Bantegetse guhagarara negamiye urukuta iminsi itandatu n’amajoro atandatu, ntarya, ntanywa, ari na ko abo basirikare bakuru banyuka umwotsi w’itabi. Bankubitishaga ubuhiri kandi bakantwikisha isegereti. Igihe nagwaga igihumura, bansukiriye amazi hanyuma bongera kumpata ibibazo. Nasabye Yehova ngo ampe imbaraga zo kwihangana, kandi koko yaramfashije.

Gufungirwa muri gereza y’i Bydgoszcz byagize umumaro mu buryo runaka. Nashoboye kugeza ukuri kwa Bibiliya ku bantu ntari kuzigera mbona. Kandi koko, nari mfite uburyo bwinshi bwo kubwiriza. Kubera ko imfungwa zabaga ziri mu mimerere ibabaje, akenshi zikaba nta cyizere zabaga zifite, zashimishwaga no kumva ubutumwa bwiza.

Ibintu bibiri bikomeye byabaye mu mibereho yanjye

Nkimara kurekurwa mu mwaka wa 1952, nahuye na Nela, mushiki wacu w’umupayiniya warangwaga n’ishyaka. Yakoreraga umurimo w’ubupayiniya mu majyepfo ya Polonye. Nyuma y’aho, yaje gukora aho twitaga mu ruganda rw’imigati, ahantu hacapirwaga ibitabo byacu rwihishwa. Wari umurimo ukomeye wasabaga ubwitange no kuba maso. Twashyingiranywe mu mwaka wa 1954, dukomeza gukora umurimo w’igihe cyose kugeza aho umukobwa wacu witwa Lidia avukiye. Icyo gihe, twahisemo ko Nela areka umurimo w’igihe cyose maze akaguma imuhira yita ku mukobwa wacu, bityo nkabasha gukomeza umurimo wo gusura amatorero.

Muri uwo mwaka, hari undi mwanzuro ukomeye twagombaga gufata. Nasabwe kuba umugenzuzi w’intara mu karere kangana na kimwe cya gatatu cy’igihugu cya Polonye. Twashyize icyo kibazo mu isengesho. Nari nzi ko byari ngombwa gukomeza abavandimwe muri icyo gihe umurimo wari ubuzanyijwe. Abavandimwe benshi bakomeje kugenda bafungwa ku buryo hari hakenewe cyane inkunga mu buryo bw’umwuka. Nemeye iyo nshingano mbifashijwemo na Nela. Yehova yamfashije gusohoza uwo murimo mu gihe cy’imyaka 38.

Nshingwa icyo twitaga inganda z’imigati

Muri icyo gihe, umugenzuzi w’intara yagombaga kugenzura icyo twitaga inganda z’imigati zabaga ahantu hihishe. Abapolisi bahoraga batugendaho, bashaka kumenya aho ducapira ibitabo byacu kugira ngo bahafunge. Rimwe na rimwe babigeragaho, ariko ntitwigeze tubura ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bya ngombwa. Byaragaragaraga ko Yehova yatwitagaho.

Kugira ngo umuntu yemererwe gukora uwo murimo wo gucapa wari ukomeye kandi washoboraga guteza akaga, yagombaga kuba ari indahemuka, agira amakenga, akaba n’umuntu witanga kandi wumvira. Imico nk’iyo ni yo yatumye uruganda rukomeza gukora nta nkomyi. Kubona ahantu heza ho gucapira rwihishwa na byo byari ibintu bikomeye. Hari ahantu hashoboraga kuba hakwiriye ariko abavandimwe baho basa n’aho batagira amakenga. Hari n’abandi bagiraga amakenga ariko bakaba batuye ahantu hadakwiriye. Abavandimwe barigomwaga cyane. Numvaga nishimiye cyane abavandimwe na bashiki bacu nakoranaga na bo muri ibyo bihe.

Tuvuganira ubutumwa bwiza

Muri iyo myaka yari igoye cyane, twahoraga dushinjwa ko twakoraga ibikorwa bitemewe n’amategeko byari bigamije guhirika ubutegetsi, bigatuma tujyanwa mu nkiko. Icyo cyari ikibazo gikomeye kubera ko tutari dufite abavoka bo kutuburanira. Abavoka bamwe na bamwe bishyiraga mu mwanya wacu, ariko abenshi batinyaga uruvugo kandi ntibashakaga gukora ikintu cyarakaza abategetsi. Icyakora, Yehova yari azi ibyo dukeneye kandi igihe kigeze arabiduha.

Igihe Alojzy Prostak, umugenzuzi usura amatorero wakomokaga i Kraków yahatwaga ibibazo, bamugiriye nabi ku buryo yajyanywe mu bitaro bya gereza. Kuba yarakomeje gushikama mu gihe bamuteshaga umutwe bakanamubabaza, byatumye abandi banyururu bari mu bitaro bamwubaha kandi baramukunda. Umwe muri bo ni umwavoka witwaga Witold Lis-Olszewski, watangajwe n’ubutwari Umuvandimwe Prostak yagaragazaga. Yavuganye n’Umuvandimwe Prostak incuro nyinshi, maze aramusezeranya ati “nibandekura kandi bakanyemerera kongera gukora umurimo wanjye, nzemera kuburanira Abahamya ba Yehova.” Ibyo yavuze yarabishohoje.

Bwana Olszewski yari afite ikipi ye y’abavoka, bari bafite intego ihebuje. Mu gihe ibitotezo byari bikaze cyane, baburaniraga abavandimwe mu manza zigera kuri 30 buri kwezi, ni ukuvuga urubanza rumwe buri munsi. Kubera ko Bwana Olszewski yari akeneye kumenya neza ibihereranye n’imanza zacu zose, nasabwe kujya nshyikirana na we kenshi. Nakoranye na we imyaka irindwi yose, mu myaka ya za 60 na za 70.

Icyo gihe namenye byinshi ku byerekeye amategeko. Nakundaga gukurikirana imanza, nkumva ibyo abavoka bavugaga byo gushyigikira cyangwa byo gusenya ibitekerezo by’ababurana, uburyo bwo kuburana, n’ubuhamya bwatangwaga na bagenzi banjye duhuje ukwizera baburanaga. Byangiriye akamaro cyane mu bihereranye no gufasha abavandimwe, cyane cyane abahamagarirwaga kuba abagabo mu rukiko, kugira ngo bamenye ibyo bari bakwiriye kuvugira mu rukiko n’ibyo batari bakwiriye kuvuga.

Iyo twabaga dufite urubanza tuburana, Bwana Olszewski yararaga mu ngo z’Abahamya ba Yehova. Si uko atashoboraga kwirihira icumbi, ahubwo yaravuze ati “mba nshaka kumva icyo mutekereza mbere yo kuburana.” Kubera ko yadufashije, twatsinze imanza nyinshi. Yamburaniye kenshi, kandi ntiyigeze yemera ko muha amafaranga. Ikindi gihe, yanze kwakira amafaranga twamuhaye ku manza 30 yari yaburanye. Kubera iki? Yarivugiye ati “ndashaka gushyigikira umurimo wanyu n’ubwo byaba mu rugero ruto.” Kandi amafaranga twari kumuha yari menshi. Umurimo wakorwaga n’ikipi ya Bwana Olszewski ntiwisobye abategetsi, ariko ibyo ntibyamubujije gukomeza kudufasha.

Sinabona uko mvuga ukuntu abavandimwe bacu baburanishwaga muri icyo gihe batanze ubuhamya bwiza. Abantu benshi bazaga mu rukiko gukurikirana izo manza no gutera inkunga abavandimwe baburanishwaga. Igihe haburanishwaga imanza nyinshi, narabaze nsanga mu mwaka umwe gusa abantu bagera ku 30.000 baraje gushyigikira bagenzi babo. Iyo yari imbaga y’Abahamya benshi rwose!

Mpabwa inshingano nshya

Mu mwaka wa 1989, umurimo wacu wari warongeye kwemerwa. Imyaka itatu nyuma y’aho, hubatswe ibiro bishya by’ishami maze byegurirwa Yehova. Natumiriwe kujya gukora kuri ibyo biro by’ishami mu Rwego rushinzwe gutanga amakuru ahereranye n’ubuvuzi, kandi nabyakiranye ibyishimo. Twakoraga turi ikipi y’abantu batatu, tugafasha abavandimwe guhangana n’ikibazo cy’amaraso no kugaragaza uko babonaga icyo kibazo bakurikije umutimanama wabo watojwe na Bibiliya.—Ibyakozwe 15:29.

Jye n’umugore wanjye dushimira Yehova ko twagiriwe icyizere cyo kumukorera mu murimo wo kubwiriza. Buri gihe Nela yagiye anshyigikira kandi akantera inkunga. Nzahora mushimira ko igihe cyose nabaga mpihibikanira imirimo ya gitewokarasi cyangwa iyo nafungwaga, atigeraga na rimwe yitotombera ko ntari mu rugo. Mu bihe bigoranye, ntiyihebaga ahubwo yahumurizaga abandi.

Urugero, mu mwaka wa 1974, jye n’abandi bagenzuzi basura amatorero twarafashwe maze turafungwa. Hari abavandimwe babimenye bashaka kubibwira umugore wanjye mu buryo bwiza. Bamubonye, baramubwiye bati “tukuzaniye inkuru mbi.” Yabanje kugira ubwoba atekereza ko napfuye. Amaze kumenya ibyabaye, yariruhukije agira ati “ni byiza ubwo ari muzima! Si ubwa mbere afungwa.” Abavandimwe baje kumbwira nyuma y’aho ko batangajwe cyane n’imyifatire ye yarangwaga n’icyizere.

N’ubwo hari ibintu bimwe na bimwe bibabaje twahuye na byo mu myaka yashize, Yehova yaduhaye imigisha myinshi ku bwo kuba twarakomeje inzira ze. Mbega ukuntu twishimira kuba umukobwa wacu Lidia n’umugabo we Alfred DeRusha baragaragaje ko ari Abakristo b’intangarugero! Bareze abana babo Christophe na Jonathan baba abagaragu b’Imana bayiyeguriye, na byo bikaba bidutera ibyishimo. Murumuna wanjye Ryszard na mushiki wanjye Urszula na bo bamaze imyaka myinshi ari Abakristo bizerwa.

Yehova ntiyigeze adutererana, kandi twifuza gukomeza kumukorera n’umutima wacu wose. Twiboneye ukuri kw’amagambo aboneka muri Zaburi ya 37:34, agira ati “ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye, na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu.” Dutegerezanyije amatsiko menshi icyo gihe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Ikoraniro ryabereye i Kraków mu mwaka wa 1964, mu busitani bw’umuvandimwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ndi kumwe n’umugore wanjye Nela n’umukobwa wacu Lidia mu mwaka wa 1968

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Ndi kumwe n’umwana w’Umuhamya mbere y’uko abagwa umutima adatewe amaraso

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Ndi kumwe na Dr. Wites, umuganga mukuru ushinzwe ibyo kubaga abana umutima hadakoreshejwe amaraso, mu bitaro by’i Katowice

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Ndi kumwe na Nela mu mwaka wa 2002