Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova yabaze ‘imisatsi yo ku mitwe yanyu’

Yehova yabaze ‘imisatsi yo ku mitwe yanyu’

Yehova yabaze ‘imisatsi yo ku mitwe yanyu’

“Nta [gishwi] na kimwe kigwa hasi ngo gipfe So atabizi. Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose.”​—MATAYO 10:29, 30.

1, 2. (a) Kuki Yobu yumvaga ko Imana yari yamutaye? (b) Mbese amagambo ya Yobu agaragaza ko yari yanze Yehova? Sobanura.

“NDAGUTAKIRA nyamara ntunsubiza, nahagarara ukantumbira. Wampindukiye inkazi, undeganisha imbaraga zose z’ukuboko kwawe.” Umugabo wavuze ayo magambo yari afite agahinda kenshi kandi ni mu gihe. Yari yaratakaje umutungo we, abana be bahitanwa n’impanuka kamere idasanzwe, hanyuma yibasirwa n’indwara iramunegekaza. Uwo mugabo yitwaga Yobu, kandi ibintu bibabaje byamubayeho byanditswe muri Bibiliya ku bw’inyungu zacu.—Yobu 30:20, 21.

2 Amagambo ya Yobu ashobora gutuma umuntu atekereza ko Yobu yari yanze Imana, ariko si ko biri. Yobu yarimo agaragaza akababaro ke (Yobu 6:2, 3). Ntiyari azi ko Satani ari we wari wamuteje ibyago, bituma atekereza yibeshya ko Imana yari yamutaye. Ndetse yageze n’aho abwira Yehova ati “ni iki gituma unyima amaso ukangira umwanzi wawe?” *Yobu 13:24.

3. Ni iki dushobora gutekereza mu gihe tugezweho n’ingorane?

3 Muri iki gihe, abenshi mu bagaragu ba Yehova bakomeza kugerwaho n’akaga bitewe n’intambara, imyivumbagatanyo ya politiki cyangwa iy’abaturage, impanuka kamere, iza bukuru, indwara, ubukene no kubuzanywa k’umurimo. Wenda nawe hari ibibazo uhanganye na byo. Rimwe na rimwe ushobora gutekereza ko Yehova atakureba. Uzi neza amagambo yo muri Yohana 3:16 agira ati ‘Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege.’ Ariko kandi, mu gihe ubabaye kandi nta cyizere ufite cyo guhumurizwa, ushobora kwibaza uti ‘ese Imana irankunda koko? Yaba ibona imibabaro mpanganye na yo? Ese inyitaho jyewe ku giti cyanjye?’

4. Ni iyihe mimerere Pawulo yakomeje guhangana na yo, kandi se, ni mu buhe buryo imimerere nk’iyo ishobora kutugiraho ingaruka?

4 Zirikana ibyabaye ku ntumwa Pawulo. Yaranditse ati ‘nahawe igishākwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi,’ maze yongeraho ati “ninginze Umwami wacu gatatu ngo kimvemo.” Yehova yumvise kwinginga kwe. Icyakora, Yehova ntiyakoze igitangaza ngo amukize. Ahubwo Pawulo yagombaga kwishingikiriza ku mbaraga z’Imana kugira ngo abashe kwihanganira “igishākwe” cyangwa ihwa ryo mu mubiri (2 Abakorinto 12:7-9). * Kimwe na Pawulo, nawe ushobora kuba uhanganye n’ikigeragezo runaka gihoraho. Ushobora kuba wibaza uti ‘ese kuba Yehova asa n’aho nta cyo yakoze ku kibazo cyanjye bigaragaza ko atazi imimerere ndimo cyangwa ko atanyitaho?’ Oya rwose! Amagambo Yesu yabwiye intumwa ze nyuma yo kuzitoranya agaragaza ko Yehova yita kuri buri mugaragu we wizerwa. Reka turebe uko amagambo yazibwiye ashobora kudutera inkunga muri iki gihe.

“Ntimutinye”—Kuki?

5, 6. (a) Ni gute Yesu yafashije intumwa kudatinya ibintu byari kuzazigeraho? (b) Ni gute Pawulo yagaragaje ko yiringiraga adashidikanya ko Yehova yamwitagaho?

5 Yesu yahaye intumwa ze ububasha buhambaye, harimo n’ “ubutware bwo kwirukana abadayimoni no gukiza indwara zose n’ubumuga bwose.” Ariko rero, ibyo ntibyashakaga kuvuga ko zitari kuzigera zihura n’ibigeragezo cyangwa ingorane. Ahubwo, Yesu yavuze mu buryo burambuye zimwe mu ngorane zari kuzazigeraho. Icyakora, yaziteye inkunga agira ati “ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu.”—Matayo 10:1, 16-22, 28.

6 Kugira ngo Yesu afashe intumwa ze kwiyumvisha impamvu zitagombaga gutinya, yazihaye ingero ebyiri. Yarazibwiye ati “mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe So atabizi, ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. Nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi” (Matayo 10:29-31). Zirikana ko Yesu yashyize isano hagati yo kudatinya mu gihe duhuye n’akaga, no kwiringira tudashidikanya ko Yehova atwitaho buri wese ku giti cye. Uko bigaragara, intumwa Pawulo yari afite icyo cyizere. Yaranditse ati “ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?” (Abaroma 8:31, 32). Uko ibibazo uhanganye na byo byaba biri kose, nawe ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova akwitaho wowe ku giti cyawe igihe cyose ukomeza kumubera indahemuka. Ndetse uri burusheho kubyemera mu gihe turi bube dusuzuma twitonze inama Yesu yahaye intumwa ze.

Igishwi gifite agaciro

7, 8. (a) Mu gihe cya Yesu, ni gute ibishwi byabonwaga? (b) Uko bigaragara, kubera iki mu Kigiriki ijambo ryakoreshejwe muri Matayo 10:29 ryerekeza ku ‘bishwi’ riri mu mvugo ipfobya?

7 Ingero Yesu yatanze zigaragaza neza ko Yehova yita kuri buri mugaragu we. Reka tubanze dusuzume urugero rw’ibishwi. Mu gihe cya Yesu, ibishwi byararibwaga, ariko kubera ko byonaga imyaka, abantu babonaga ko ari icyorezo. Ibishwi byari byinshi kandi bihendutse cyane, ku buryo bibiri byashoboraga kugura amafaranga atageze no kuri mirongo itatu. Iyo watangaga mirongo itandatu nta bwo baguhaga bine, ahubwo baguhaga bitanu, nk’aho icyo gishwi cy’inyongezo nta gaciro na mba cyabaga gifite.—Luka 12:6.

8 Tekereza nanone ku ngano y’igishwi. N’iyo cyabaga cyarakuze, wasangaga ari gito ugereranyije n’izindi nyoni nyinshi. Nyamara kandi, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ibishwi” muri Matayo 10:29 ryerekeza mu buryo bwihariye ku bishwi bito. Uko bigaragara, Yesu yashakaga ko intumwa ze zitekereza ku nyoni nto kandi idafite agaciro. Nk’uko igitabo kimwe cyabivuze, “Yesu yatanze urugero rw’inyoni nto cyane kandi arutanga mu mvugo ipfobya.”

9. Ni irihe somo rikomeye rikubiye mu rugero rwa Yesu rw’ibishwi?

9 Urugero rwa Yesu rw’ibishwi rwumvikanisha neza icyo yashakaga kuvuga: ikintu abantu babona ko nta gaciro gifite, imbere ya Yehova Imana kiba kigafite. Yesu yakomeje kubitsindagiriza avuga ko nta gishwi “kigwa hasi ngo gipfe” Yehova atabizi. * Isomo rikubiyemo rirumvikana neza. Niba Yehova Imana azirikana iyo nyoni nto cyane idafite icyo ivuze, ni gute atarushaho guhangayikishwa n’imimerere y’abagaragu be?

10. Amagambo ngo “ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose” asobanura iki?

10 Yesu amaze gutanga urugero rw’ibishwi, yakomeje agira ati “ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose” (Matayo 10:30). Ayo magambo magufi ariko yimbitse atsindagiriza isomo Yesu yashakaga gutanga akoresheje urugero rw’ibishwi. Tekereza nawe: ubusanzwe imisatsi y’umuntu igera ku 100.000. Ahanini, usanga agasatsi gasa n’akandi, kandi nta na kamwe wabona gashishikaje kurusha akandi. Nyamara, Yehova Imana azi buri gasatsi. Ubwo bimeze bityo se, hari ikintu icyo ari cyo cyose gihereranye n’imibereho yacu gishobora kwisoba Yehova? Nta gushidikanya ko Yehova azi imiterere ya buri wese mu bagaragu be. Mu by’ukuri, “areba mu mutima.”—1 Samweli 16:7.

11. Ni gute Dawidi yagaragaje ko yiringiraga adashidikanya ko Yehova yamwitagaho?

11 Dawidi wahuye n’akaga kenshi yiringiraga adashidikanya ko Yehova yamwitagaho. Yaranditse ati “Uwiteka, warandondoye uramenya, uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, umenyera kure ibyo nibwira” (Zaburi 139:1, 2). Nawe ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova akuzi (Yeremiya 17:10). Ntukihutire gufata umwanzuro w’uko nta gaciro ufite ku buryo amaso ya Yehova abona byose atakubona!

“Ushyire amarira yanjye mu icupa ryawe”

12. Tuzi dute ko Yehova azi ingorane abagize ubwoko bwe bahura na zo?

12 Yehova ntazi buri wese mu bagaragu be gusa, ahubwo azi n’ingorane buri wese ahura na zo. Urugero, igihe Abisirayeli bari baragizwe abacakara, Yehova yabwiye Mose ati “ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo” (Kuva 3:7). Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko iyo duhanganye n’ikigeragezo Yehova aba abireba kandi yumva gutaka kwacu! Nta bwo rwose yirengagiza imibabaro yacu.

13. Ni iki kigaragaza ko Yehova yishyira mu mwanya w’abagaragu be?

13 Kuba Yehova yita ku bantu bafitanye na we imishyikirano, byongera kugaragazwa n’ibyiyumvo yagiriraga Abisirayeli. N’ubwo akenshi bagerwagaho n’imibabaro bitewe no kwigomeka kwabo, Yesaya yanditse ku bihereranye na Yehova agira ati “yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose” (Yesaya 63:9). Kubera ko uri umugaragu wizerwa wa Yehova, ushobora kwiringira udashidikanya ko iyo ubabaye na we ababara. Mbese ibyo ntibigutera inkunga yo guhangana n’ingorane udatinya kandi ugakomeza gukora uko ushoboye kose mu murimo we?—1 Petero 5:6, 7.

14. Ni mu yihe mimerere Zaburi ya 56 yanditswemo?

14 Kuba Umwami Dawidi yariringiraga adashidikanya ko Yehova yamwitagaho kandi ko yishyiraga mu mwanya we, bigaragazwa na Zaburi ya 56 Dawidi yanditse mu gihe yarimo ahunga Umwami Sawuli washakaga kumwica. Dawidi yahungiye i Gati, ariko yatinye ko Abafilisitiya bamufata igihe bari bamaze gutahura uwo yari we. Yaranditse ati “abanzi banjye biriza umunsi bashaka kumira, kuko abandwananya agasuzuguro ari benshi.” Kubera ko Dawidi yari ageze mu mimerere y’akaga, yitabaje Yehova. Yagize ati “biriza umunsi bagoreka amagambo yanjye, bibwira ibyo kungirira nabi bisa.”—Zaburi 56:3, 6.

15. (a) Ni iki Dawidi yashakaga kuvuga igihe yasabaga Yehova ngo ashyire amarira ye mu icupa cyangwa ngo ayandike mu gitabo cye? (b) Mu gihe duhanganye n’imimerere igerageza ukwizera kwacu, ni iki dushobora kwiringira?

15 Hanyuma nk’uko byanditswe muri Zaburi ya 56:9, Dawidi yavuze amagambo ashishikaje agira ati “ubara kurorongotana kwanjye, ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe, mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?” Mbega amagambo akora ku mutima agaragaza ko Yehova atwitaho! Mu gihe cy’ingorane, dushobora gutakambira Yehova turira. Ndetse na Yesu wari umuntu utunganye yararize (Abaheburayo 5:7). Dawidi yemeraga adashidikanya ko Yehova yamurebaga kandi ko yari kwibuka akababaro ke; mbese ni nk’aho yari gushyira amarira ye mu icupa cyangwa akayandika mu gitabo cye. * Wenda wumva amarira yawe yacagata iryo cupa cyangwa akuzura impapuro nyinshi z’icyo gitabo. Niba ari uko biri, ntucike intege. Bibiliya iratwizeza iti “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.”—Zaburi 34:19.

Kugirana ubucuti n’Imana

16, 17. (a) Tuzi dute ko Yehova atirengagiza ibibazo ubwoko bwe buhura na byo? (b) Ni iki Yehova yakoze kugira ngo atume abantu bagirana ubucuti na we?

16 Kuba Yehova yarabaze ‘imisatsi yo ku mitwe yacu’ bituma twiyumvisha ukuntu Imana dusenga ari Imana izi kwitegereza kandi itwitaho. N’ubwo tugomba gutegereza isi nshya yasezeranyijwe kugira ngo tuvanirweho imibabaro, no muri iki gihe hari ibintu bihebuje Yehova akorera ubwoko bwe. Dawidi yaranditse ati “abagirana ubucuti na Yehova ni abamutinya, n’isezerano rye ni bo arimenyesha.”—Zaburi 25:14, NW.

17 ‘Kugirana ubucuti na Yehova’! Ibyo ni ibintu birenze ubwenge bw’abantu badatunganye. Nyamara kandi, Yehova atumirira abamutinya kuza mu ihema rye (Zaburi 15:1-5). None se, ni iki Yehova akorera abaza mu ihema rye? Nk’uko Dawidi yabivuze, abamenyesha isezerano rye. Yehova ababwira amabanga ye, agahishurira abahanuzi “ibihishwe” bye kugira ngo bamenye imigambi ye n’ibyo bagomba gukora kugira ngo babeho mu buryo buhuje na yo.—Amosi 3:7.

18. Tuzi dute ko Yehova ashaka ko tugirana na we imishyikirano myiza?

18 Kumenya ko twebwe abantu badatunganye dushobora kuba inkoramutima za Yehova Imana Isumbabyose, birashishikaje rwose. Ndetse abiduteramo inkunga. Bibiliya igira iti “mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Yehova ashaka ko tugirana na we imishyikirano myiza. N’ikimenyimenyi, yateye intambwe zituma ibyo bishoboka. Igitambo cy’incungu cya Yesu cyatwugururiye inzira kugira ngo tubashe kugirana ubucuti n’Imana Ishoborabyose. Bibiliya igira iti “turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda.”—1 Yohana 4:19.

19. Ni gute kwihangana bishobora gutuma turushaho kugirana imishyikirano myiza na Yehova?

19 Iyo mishyikirano irushaho gukomera iyo twihanganiye ibigeragezo duhura na byo. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato” (Yakobo 1:4). Kwihanganira ingorane bisohoza uwuhe ‘murimo’? Ibuka cya ‘gishakwe’ cyangwa ihwa ryo mu mubiri wa Pawulo. Kwihangana kwe kwagize izihe ngaruka? Pawulo yavuze ibihereranye n’ibigeragezo yahanganye na byo agira ati “nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga” (2 Abakorinto 12:9, 10). Pawulo yari azi neza ko Yehova yari kumuha imbaraga yari akeneye, ni ukuvuga “imbaraga zisumba byose” mu gihe byari kuba ngombwa kugira ngo ashobore kwihangana. Ibyo byatumye arushaho kugirana imishyikirano myiza na Kristo hamwe na Yehova Imana.—2 Abakorinto 4:7; Abafilipi 4:11-13.

20. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azadufasha kandi akaduhumuriza mu gihe cy’akaga?

20 Yehova ashobora kuba yararetse ibigeragezo uhanganye na byo bigakomeza. Niba ari ko biri, byaba byiza uzirikanye isezerano yahaye abamutinya, agira ati “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato” (Abaheburayo 13:5). Nawe ushobora kubona ubwo bufasha n’ihumure. Yehova yabaze ‘imisatsi yo ku mutwe wawe.’ Abona ukwihangana kwawe. Yumva akababaro kawe. Akwitaho by’ukuri. Kandi ntazigera ‘yibagirwa imirimo yawe n’urukundo werekanye ko ukunze izina rye.’—Abaheburayo 6:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Amagambo nk’ayo yigeze kuvugwa n’umukiranutsi Dawidi na bene Kora bari indahemuka.—Zaburi 10:1; 44:25.

^ par. 4 Bibiliya ntisobanura “igishākwe” cyangwa ihwa ryo mu mubiri Pawulo yari ahanganye na ryo. Ishobora kuba yari indwara runaka, wenda nk’indwara y’amaso. Amagambo ngo “igishākwe cyo mu mubiri” ashobora no kuba yarerekezaga ku ntumwa z’ibinyoma n’abandi bantu batemeraga umwanya Pawulo yari afite wo kuba intumwa kandi banengaga umurimo we.—2 Abakorinto 11:6, 13-15; Abagalatiya 4:15; 6:11.

^ par. 9 Hari abahanga bavuga ko kugwa hasi kw’igishwi bitumvikanisha gusa ko gipfuye. Bavuga ko mu rurimi rw’umwimerere ibyo bishobora kuba byerekeza ku kugwa kigiye gushaka ibyokurya. Niba ari ko biri, byaba byumvikanisha ko Imana ireba ako kanyoni kandi ikakitaho mu bikorwa byako bya buri munsi, atari igihe gapfuye gusa.—Matayo 6:26.

^ par. 15 Mu bihe bya kera, iryo cupa ryabaga rikozwe mu ruhu rw’intama, urw’ihene cyangwa urw’inka rukannye neza. Ayo macupa yabikwagamo amata, foromaje cyangwa amazi. Ayabaga akozwe mu ruhu rukannye neza kurushaho yashyirwagamo amavuta cyangwa vino.

Mbese uribuka?

• Ni ibihe bintu bishobora gutuma umuntu yumva Imana yaramutereranye?

• Ni irihe somo tuvana ku rugero rwa Yesu rw’ibishwi n’uruvuga ko Yehova yabaze imisatsi yo ku mitwe yacu?

• Kuba Yehova ashyira amarira y’umuntu mu “icupa” rye cyangwa akayandika mu “gitabo” cye bisobanura iki?

• Ni gute dushobora ‘kugirana ubucuti na Yehova’?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Kuki Yehova atakijije Pawulo “igishākwe” cyangwa ihwa ryo mu mubiri?

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ni irihe somo twavana ku rugero Yesu yatanze rw’ibishwi?

[Aho ifoto yavuye]

© J. Heidecker/VIREO

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Gusoma Bibiliya buri gihe bishobora gutuma twiringira tudashidikanya ko Imana itwitaho buri muntu ku giti cye