Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Bashoboraga guhita barekurwa”

“Bashoboraga guhita barekurwa”

“Bashoboraga guhita barekurwa”

GENEVIÈVE DE GAULLE, mwishywa wa Charles de Gaulle wigeze kuba perezida w’u Bufaransa, yamenye Abahamya ba Yehova igihe yabiboneraga mu kigo cy’i Ravensbrück cyakoranyirizwagamo imfungwa mu gihe cy’Abanazi, aho akaba ari mu majyaruguru y’u Budage. Yanditse amagambo agize uwo mutwe mu ibaruwa ye yo muri Kanama 1945.

Ku itariki ya 27 Mutarama 1945, ni bwo ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Auschwitz muri Polonye cyabohojwe. Kuva mu mwaka wa 1996, mu Budage iyo tariki yabaye umunsi wo kwibuka abantu bishwe n’ubutegetsi bwa Hitileri bwiswe Reich ya gatatu.

Igihe Peter Straub, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yo mu ntara ya Bade-Wurtemberg, yatangaga disikuru y’urwibutso ku itariki ya 27 Mutarama 2003, yagize ati “dukwiriye kubaha cyane abantu bose batotejwe kubera idini ryabo cyangwa ibitekerezo byabo bya politiki, kandi bakaba baremeye gupfa aho kumvira ubutegetsi bwa Hitileri; ntitwabona uko tuvuga mu magambo icyo cyubahiro twabaha. Idini ry’Abahamya ba Yehova ni ryo ryonyine ryanze rwose kwemera ibyo ubutegetsi bwa Hitileri bwabasabaga: ntibigeze bazamura ukuboko ngo basuhuzanye mu ndamukanyo ya Hitileri. Banze kurahirira kutazahemukira ‘igihugu n’umukuru wacyo,’ nk’uko banze kujya mu gisirikare no gukora indi mirimo ya gisirikare. Kandi abana babo banze kujya mu bari bagize Umutwe w’Urubyiruko rwa Hitileri.”

Yesu Kristo yavuze ibihereranye n’abigishwa be, agira ati “si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:16). Ku bw’ibyo, imyizerere y’Abahamya ba Yehova ni yo yatumaga bitwara batyo. Straub yakomeje agira ati “Abahamya ba Yehova bambaraga mpandeshatu y’isine ku myenda yabo yagaragazaga ko bari bafungiye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa, ni bo bonyine bashoboraga kugira icyo bakora bagahita bafungurwa, kandi byari no gutuma baticwa. Basabwaga gusa gusinya urupapuro rwagaragazaga ko bihakanye ukwizera kwabo.”

Abenshi mu Bahamya ba Yehova banze kwihakana ukwizera kwabo. Kubera iyo mpamvu, Abahamya bagera hafi ku 1.200 muri bo barapfuye mu gihe cy’Abanazi. Abandi bagera kuri magana abiri na mirongo irindwi bishwe bazira ko banze kujya mu gisirikare babitewe n’umutimanama wabo. Nta bwo bavugaga amagambo agira ati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu,” hanyuma ngo bakore ibinyuranye na yo.—Ibyakozwe 5:29.

Abahamya ba Yehova ntibari abantu badasanzwe nk’uko byavuzwe na Ulrich Schmidt, perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yo mu ntara ya Rhénanie-du-Nord-Westphalie. Hari agatabo kavuze ibirebana na disikuru y’uwo muperezida kagira kati “umutimanama watumye abantu basanzwe bakomera ku myizerere yabo, bagaragaza ubutwari n’ubwo bari abasivili, banga ibitekerezo by’Abanazi babitewe n’ukwizera kwabo kwa gikristo” (Landtag Intern). Dushobora kwemera tudashidikanya ko Yehova Imana yishimira abakomeza kumubera indahemuka mu gihe bari mu mimerere igoranye. Mu Migani 27:11, dusoma ngo “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.”

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 30 yavuye]

Courtesy of United States Holocaust Memorial Museum