Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Muri Isirayeli ya kera, ni iki urumuri rutangaje rimwe na rimwe rwitwaga Shekina, rwagaragaraga Ahera Cyane mu buturo ndetse n’Ahera Cyane ho mu rusengero rwashushanyaga?

Yehova, Umubyeyi wuje urukundo akaba n’Umurinzi w’ubwoko bwe, yakoresheje uburyo bunyuranye kugira ngo yereke Abisirayeli ko yabaga ari hagati muri bo. Bumwe mu buryo yakoresheje ni igicu cyarabagiranaga, cyabaga ahantu bamusengeraga.

Urwo rumuri rwagaragaraga cyane rwashushanyaga ko Yehova yabaga ahari n’ubwo batamubonaga n’amaso. Rwagaragaraga Ahera Cyane ho mu buturo ndetse n’Ahera Cyane ho mu rusengero rwubatswe na Salomo. Urwo rumuri rutangaje ntirwasobanuraga ko Yehova yabaga ahari ku buryo bari kumubonesha amaso. Imana ntishobora kuba mu nzu zubatswe n’abantu (2 Ngoma 6:18; Ibyakozwe 17:24). Urwo rumuri rwarabagiranaga rwakomokaga ku Mana kandi rwabaga mu buturo bwayo, rwizezaga umutambyi mukuru, ndetse binyuriye kuri we, rukizeza n’Abisirayeli bose ko Yehova yabaga ahari n’ubwo babaga batamubona n’amaso kandi ko yabaga yiteguye kubitaho no kwita ku byo babaga bakeneye.

Mu Cyarameyi cyakoreshwaga nyuma y’aho Bibiliya imariye kwandikwa, urwo rumuri rwaje kwitwa Shekina (shekhi·nahʹ), rikaba ari ijambo risobanura ngo “gituye” cyangwa “ubuturo.” Iryo jambo ntiriboneka muri Bibiliya, ariko riboneka mu buhinduzi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo mu Cyarameyi, nanone bizwi ku izina rya targoums.

Igihe Yehova yahaga Mose amabwiriza ajyanye n’uko azubaka ihema ry’ibonaniro, yaramubwiye ati “ushyire iyo ntebe y’ihongerero kuri ya sanduku, uyishyiremo Ibihamya nzaguha. Aho ni ho nzajya mbonanira nawe hejuru y’intebe y’ihongerero, hagati y’abo bakerubi bari ku isanduku y’Ibihamya” (Kuva 25:21, 22). Iyo Sanduku yari isize zahabu yabaga Ahera Cyane. Hejuru y’intebe y’ihongerero cyangwa igipfundikizo cy’iyo Sanduku hari hariho abakerubi babiri bakoze muri zahabu.

Ese Yehova yavugaga ari he? We ubwe yashubije icyo kibazo igihe yabwiraga Mose ati “nzabonekera ku ntebe y’ihongerero, ndi muri cya gicu” (Abalewi 16:2). Icyo gicu cyabaga kiri hejuru y’Isanduku yera hagati ya ba bakerubi babiri bari bakoze muri zahabu. Bibiliya ntivuga uko icyo gicu cyareshyaga mu burebure cyangwa se intera cyariho uvuye ku bakerubi.

Icyo gicu cyatangaga urumuri ni cyo cyaboneshaga Ahera Cyane. Mu by’ukuri, iyo ni yo yari isoko yonyine y’urumuri rwaboneshaga muri icyo cyumba. Urwo rumuri rwamurikiraga umutambyi mukuru igihe yabaga yinjiye muri icyo cyumba cy’imbere ku Munsi w’Impongano. Yabaga ahagaze aho Yehova yabaga ari.

Mbese urwo rumuri rutangaje rwaba rufite icyo rusobanura ku Bakristo? Intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa ururembo cyangwa umurwa ‘ijoro ritazabamo.’ Uwo murwa ni Yerusalemu Nshya, igizwe n’Abakristo basizwe bazuwe kugira ngo bategekane na Yesu. Urumuri rw’uwo murwa wo mu buryo bw’ikigereranyo ntirwaturukaga ku zuba cyangwa ku kwezi. Ikuzo rya Yehova Imana ni ryo riha urumuri uwo muteguro nk’uko cya gicu cyitwaga Shekina cyamurikaga Ahera Cyane. Nanone kandi, Umwana w’Intama, ari we Yesu Kristo, ni we “tabaza” ryawo. Hanyuma, urumuri rwo mu buryo bw’umwuka no kwemerwa bitangwa n’urwo “rurembo,” bigera ku bantu bacunguwe bakuwe mu mahanga yose bikabayobora.—Ibyahishuwe 21:22-25.

Kubera ko abasenga Yehova babona imigisha myinshi ituruka mu ijuru, bashobora kwizera ko ari Yehova, we Mwungeri ubarinda, kandi ko ari Umubyeyi ubakunda.