Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingaruka ziteye agahinda urupfu rugira ku bantu

Ingaruka ziteye agahinda urupfu rugira ku bantu

Ingaruka ziteye agahinda urupfu rugira ku bantu

“UMWANA W’IMYAKA ITANDATU YIYAHUYE.” Ayo magambo ateye agahinda yari agize umutwe w’ikinyamakuru, yavugaga iby’urupfu rubabaje rw’akana k’agakobwa kitwaga Jackie. Nyina yari aherutse kurwara indwara idakira yaje kumuhitana. Mbere y’uko Jackie yiyahura muri gari ya moshi, yari yabwiye abo bavaga inda imwe ko yifuzaga ‘kuba umumarayika maze agasanga nyina.’

Ian yari afite imyaka 18 ubwo yingingaga padiri ngo amusobanurire impamvu se yari yarishwe na kanseri. Padiri yavuze ko se wa Ian yari umuntu mwiza, ko Imana yashakaga ko aba mu ijuru. Ian amaze kumva ibyo bisobanuro yahise afata umwanzuro w’uko atifuza kumenya iyo Mana y’ingome. Kubera ko Ian yabonaga ko ubuzima busa n’ubutagira intego, yiyemeje kwiberaho yishakira ibimunezeza. Kugira ngo abigereho, yishoye mu kunywa inzoga nyinshi, mu biyobyabwenge no mu bwiyandarike. Ntiyari akigenga ubuzima bwe.

“Abazima bazi ko bazapfa”

Izo nkuru ebyiri zibabaje z’ibyabaye zigaragaza ukuntu urupfu rushobora guhungabanya imibereho y’abantu, cyane cyane iyo ruje rutunguranye. Ni iby’ukuri ko abantu bose bazi uku kuri kuvugwa muri Bibiliya: “abazima bazi ko bazapfa” (Umubwiriza 9:5). Ariko abantu benshi birengagiza amagambo ababaje y’uko kuri. Bite se kuri wowe? Tumara igihe kinini cyane twita ku buzima bwacu ku buryo dushobora no kudatekereza ko tuzapfa; tukumva tuzapfa kera cyane.

Hari igitabo kigira kiti “abantu benshi batinya urupfu kandi bagerageza kutarutekerezaho” (The World Book Encyclopedia). Icyakora, impanuka ikomeye cyangwa indwara ikomeye bishobora mu buryo butunguranye gutuma twongera gutekereza ko twugarijwe n’urupfu. Cyangwa wenda imihango yo gushyingura incuti cyangwa mwene wacu igatuma tubabazwa no kwibuka ko urupfu rutegereje buri wese.

Icyakora, mu mihango yo gushyingura akenshi usanga abantu bavuga ibintu nk’ibi ngo “ubuzima bugomba gukomeza.” Kandi koko burakomeza. Mu by’ukuri, ubuzima busa n’ubwihuta cyane ku buryo mu gihe gito umuntu atangira guhangana n’ibibazo by’iza bukuru. Icyo gihe, nta bwo umuntu aba agitekereza ko urupfu ruzaza kera cyane. Iyo umuntu ageze muri iyo mimerere, aba yiteze kuzajya gushyingura abantu benshi bari bamaze igihe kirekire cyane ari incuti ze, akanihanganira urupfu rwabo. Kuri benshi mu bageze mu za bukuru, akenshi bakunda kwibaza ikibazo kibahangayikisha kigira kiti “ese mama jye nzapfa ryari?”

Ikibazo gikomeye

N’ubwo nta muntu n’umwe wahakana ko urupfu rubaho, ibiba nyuma yo gupfa bishobora kuba ikibazo gikomeye. Ibisobanuro byinshi bivuguruzanya bitangwa kuri iyo ngingo bishobora gutuma abantu badakunze gupfa kwemera ibintu abandi bemera, babona ko ibyo ari impaka zidafite aho zishingiye, zigibwa ku kintu abajya izo mpaka na bo ubwabo batazi. Abantu bakunze gufata imyanzuro bahereye ku byo babona bo bashobora kwanzura bavuga ko kuva ubuzima ari bugufi, bagombye kwinezeza mu buzima uko bishoboka kose.

Ibinyuranye n’ibyo, abandi bo ntibemera ko iyo umuntu apfuye biba birangiye. Icyakora, ntibasobanukiwe neza ibiba nyuma yo gupfa. Bamwe bavuga ko ubuzima bukomereza ahantu bajya bakanezererwa iteka, mu gihe abandi bo batekereza ko bazongera kubaho mu gihe kizaza, wenda bakaba bazavukira mu wundi mubiri.

Abantu bapfushije bene wabo bahora bibaza bati “abapfuye bari he?” Ubwo ikipi y’umupira w’amaguru yari mu modoka igiye gukina, ubu hakaba hashize imyaka myinshi, imodoka abo bakinnyi barimo yagonzwe n’igikamyo kiyijugunya munsi y’umuhanda igenda yibarangura. Abantu batanu mu bari bagize iyo kipi barapfuye. Hari umubyeyi wapfushije umwana muri iyo mpanuka, kandi kuva uwo munsi ubuzima bwe bwahise busa n’ubuhagarara. Yahanganye n’ikibazo cyo kumenya aho umwana we ari. Yasuraga imva ye buri gihe, akamara amasaha menshi avuga amagambo yabwiraga umuhungu we mu ijwi riranguruye. Yagaragaje akababaro ke agira ati “sinshobora kwemera ko nyuma yo gupfa nta bundi buzima bubaho, ariko simbizi neza.”

Uko bigaragara, uko tubona urupfu bishobora kugira ingaruka ku mibereho yacu muri iki gihe. Dukurikije uko abantu bitwara iyo bapfushije, hari ibibazo byinshi dushobora kwibaza. Tekereza uko nawe wabisubiza. Mbese twagombye kwiyibagiza gusa ko urupfu rubaho maze tukitekerereza ibyo kubaho? Ese kuba tuzi ko urupfu rutwugarije, byagombye gutuma tureka bikatwangiriza ubuzima? Ese nta kindi uwapfushije mwene wabo yakora uretse gutekereza aho uwo muntu yakundaga wapfuye ari? Mbese urupfu rugomba gukomeza kuba iyobera?