Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itegeko ry’urukundo ryanditse mu mitima

Itegeko ry’urukundo ryanditse mu mitima

Itegeko ry’urukundo ryanditse mu mitima

“Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika.”—YEREMIYA 31:33.

1, 2. (a) Ni iki tugiye gusuzuma? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yigaragaje ku musozi wa Sinayi?

MU NGINGO ebyiri zibanza, twize ko igihe Mose yamanukaga ku musozi wa Sinayi, mu maso he harabagiranishaga ikuzo rya Yehova. Twanasuzumye iby’ukuntu Mose yagombaga kwitwikira. Reka noneho dusuzume ikindi kintu gifitanye isano na byo kandi gifite icyo gisobanura ku Bakristo muri iki gihe.

2 Igihe Mose yari hejuru ku musozi, Yehova yamuhaye amabwiriza. Abisirayeli bari bateraniye imbere y’umusozi wa Sinayi biboneye ukuntu Imana yabigaragarije mu buryo budasanzwe kandi butunguranye cyane. ‘Inkuba zarakubise, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry’ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z’amahema bahinda imishyitsi. Umusozi wa Sinayi wose ucumba umwotsi, kuko Uwiteka yawumanukiyeho aje mu muriro. Umwotsi wawo ucumba nk’uw’ikome, umusozi wose uratigita cyane.’—Kuva 19:16-18.

3. Ni mu buhe buryo Yehova yahaye Abisirayeli Amategeko Cumi, kandi se ni iki iryo shyanga ryaje gusobanukirwa?

3 Yehova yavugishije ubwoko bwe abinyujije ku mumarayika, abaha amategeko yaje kwitwa Amategeko Cumi (Kuva 20:1-17). Ku bw’ibyo, nta washoboraga gushidikanya ko ayo mategeko yari atanzwe n’Ishoborabyose. Yehova yanditse ayo mategeko ku bisate by’amabuye, ibyo bisate akaba ari na byo Mose yamennye igihe yasangaga Abisirayeli basenga inyana ya zahabu. Yehova yarongeye yandika ayo mategeko ku bisate by’amabuye. Igihe Mose yamanukaga afite ibyo bisate mu ntoki, mu maso he hararabagiranaga. Kuva icyo gihe, bose basobanukiwe ko ayo mategeko yari afite icyo asobanura gikomeye.—Kuva 32:15-19; 34:1, 4, 29, 30.

4. Kuki Amategeko Cumi yari afite akamaro gakomeye cyane?

4 Ibyo bisate bibiri byari byanditseho Amategeko Cumi byashyizwe mu isanduku y’isezerano yari mu cyumba cy’Ihema ry’Ibonaniro cyitwaga Ahera Cyane, kandi nyuma yaje gushyirwa Ahera Cyane ho mu rusengero. Amategeko yari yanditse kuri ibyo bisate by’amabuye yari akubiyemo amahame isezerano ry’Amategeko ya Mose ryari rishingiyeho, kandi ni na yo Imana yashingiragaho mu kuyobora ishyanga rya Isirayeli. Ayo mategeko yatangaga igihamya cy’uko Yehova yari afite ubwoko bwihariye yitaho, ubwoko yitoranyirije.

5. Ni mu buhe buryo amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli agaragaza ko Imana yabakundaga?

5 Ayo mategeko yagaragazaga ibintu byinshi byerekeye Yehova, cyane cyane ukuntu yakundaga ubwoko bwe. Mbega ukuntu ayo mategeko yari impano y’agaciro ku bayakurikizaga! Hari intiti yavuze ko Amategeko Cumi aruta kure cyane andi mategeko mbwirizamuco ayo ari yo yose yashyizweho n’abantu. Ku birebana n’Amategeko ya Mose yose uko yakabaye, Yehova yaravuze ati “nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose kuko isi yose ari iyanjye, kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera.”—Kuva 19:5, 6.

Itegeko ryanditse mu mutima

6. Ni irihe tegeko ryaje kurusha agaciro ya mategeko yari yanditse ku mabuye?

6 Koko rero, ayo mategeko y’Imana yari afite agaciro gakomeye. Wari uzi se ko Abakristo basizwe bafite ikintu gifite agaciro kenshi cyane kuruta amategeko yari yanditse ku mabuye? Yehova yari yarahanuye ko yari kuzagirana na bo isezerano rishya ritandukanye n’isezerano ry’Amategeko yari yaragiranye n’ishyanga rya Isirayeli. Yagize ati “nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika” (Yeremiya 31:31-34). Yesu, Umuhuza w’isezerano rishya, ntiyigeze aha abigishwa be urutonde rw’amategeko yanditse. Ahubwo yacengeje itegeko rya Yehova mu bwenge no mu mitima by’abigishwa be binyuriye ku byo yavugaga n’ibyo yakoraga.

7. Ni bande mbere na mbere bahawe ‘itegeko rya Kristo,’ kandi se ni bande baje kurigenderaho nyuma yaho?

7 Iryo tegeko ryitwa ‘itegeko rya Kristo.’ Iryo tegeko ntiryahawe mbere na mbere ishyanga ry’Abisirayeli kavukire bakomokaga kuri Yakobo, ahubwo ryahawe ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:2, 16; Abaroma 2:28, 29). Isirayeli y’Imana igizwe n’Abakristo basizwe. Nyuma yaho, imbaga y’ “abantu benshi” bo mu mahanga yose bashakaga gusenga Yehova, yifatanyije na bo (Ibyahishuwe 7:9, 10; Zekariya 8:23). Kubera ko abagize ayo matsinda yombi bagize “umukumbi umwe” uyoborwa n’ “umwungeri umwe,” bagendera ku ‘itegeko rya Kristo’ kandi bakemera ko ribayobora mu byo bakora byose.—Yohana 10:16.

8. Ni ikihe kintu Amategeko ya Mose yari atandukaniyeho n’itegeko rya Kristo?

8 Mu buryo butandukanye n’uko byari bimeze ku Bisirayeli bubahirizaga Amategeko ya Mose kubera ko bari baravukiye mu ishyanga rya Isirayeli, Abakristo bakomeza kugengwa n’itegeko rya Kristo kubera ko baba babyihitiyemo ku bushake. Aho bavukiye ndetse n’ibara ryabo ry’uruhu nta cyo biba bikivuze. Biga ibihereranye na Yehova n’inzira ze kandi bakifuza cyane gukora ibyo ashaka. Kubera ko Abakristo basizwe bafite Amategeko y’Imana “mu nda yabo,” akaba mu buryo bw’ikigereranyo asa n’ayanditse “mu mitima yabo,” ntibumvira Imana gusa kubera ko ishobora guhana abatayumvira; kandi nta n’ubwo bayumvira kubera ko bumva ari itegeko. Kumvira kwabo gushingiye ku kintu cy’ingenzi cyane kandi gifite imbaraga nyinshi, kandi n’abagize izindi ntama na bo bumvira kubera ko bafite itegeko ry’Imana mu mitima yabo.

Amategeko ashingiye ku rukundo

9. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko urukundo ari rwo amategeko ya Yehova yari ashingiyeho?

9 Ikintu cy’ingenzi cyane amategeko n’amahame ya Yehova yose ashingiyeho gishobora kuvugwa mu ijambo rimwe gusa: urukundo. Kuva kera, urukundo rwagiye rugira uruhare rw’ingenzi mu gusenga kutanduye kandi ni na ko bizakomeza. Igihe Yesu bamubazaga itegeko riruta ayandi yose mu Mategeko ya Mose, yarashubije ati “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.” Irya kabiri ryagiraga riti “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Hanyuma yaravuze ati “muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho” (Matayo 22:35-40). Bityo, Yesu yagaragaje ko Amategeko ya Mose yari akubiyemo ya Mategeko Cumi atari yo yonyine yari ashingiye ku rukundo, ko ahubwo Ibyanditswe bya Giheburayo byose byari bishingiye ku rukundo.

10. Ni iki kitugaragariza ko itegeko rya Kristo rishingiye ku rukundo?

10 Ese urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu na rwo rushingiye ku itegeko riri mu mitima y’Abakristo? Yego rwose! Itegeko rya Kristo rikubiyemo gukunda Imana tubivanye ku mutima. Rinakubiyemo kandi itegeko rishya, ry’uko Abakristo bagomba gukundana urukundo rurangwa no kwigomwa. Bagomba gukundana nk’uko Yesu yakunze abigishwa be, kuko yemeye gutanga ubuzima bwe abutangira incuti ze. Yigishije abigishwa be gukunda Imana no gukundana, nk’uko na we yabakunze. Urukundo rukomeye bakundana ni cyo kimenyetso cy’ingenzi kiranga Abakristo b’ukuri (Yohana 13:34, 35; 15:12, 13). Yesu yabategetse gukunda ndetse n’abanzi babo.—Matayo 5:44.

11. Ni gute Yesu yagaragaje ko yakundaga Imana n’abantu?

11 Yesu yatanze urugero rutunganye mu kugaragaza urukundo. Kubera ko yari ikiremwa cy’umwuka cyo mu ijuru gifite imbaraga, yishimiye uburyo yari abonye bwo guteza imbere inyungu za Se hano ku isi. Uretse kuba yaratanze ubuzima bwe yari afite ari umuntu kugira ngo abantu bashobore kubaho iteka, nanone yaberetse uko bari bakwiriye kubaho. Yicishaga bugufi, akagira neza kandi akita ku bandi, agafasha ababaga baremerewe n’abakandamizwaga. Nanone kandi, yabwiraga abantu “amagambo y’ubugingo buhoraho,” agakomeza kubafasha ubutarambirwa kumenya Yehova.—Yohana 6:68.

12. Kuki dushobora kuvuga ko gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu bidatana?

12 Koko rero, gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu birajyana. Intumwa Yohana yaravuze ati “urukundo ruva ku Mana. . . . Umuntu navuga ati ‘nkunda Imana’ akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye” (1 Yohana 4:7, 20). Yehova ni we soko y’urukundo kandi we ubwe ni urukundo. Ibyo akora byose biba biyobowe n’urukundo. Natwe dushobora gukunda kubera ko twaremwe mu ishusho ye (Itangiriro 1:27). Iyo dukunze bagenzi bacu, tuba tugaragaje ko dukunda Imana.

Gukunda bisobanura kumvira

13. Niba dushaka gukunda Imana, ni iki tugomba gukora mbere na mbere?

13 Ni gute dushobora gukunda Imana tudashobora kubona? Intambwe ya mbere y’ingenzi ni ukugira ubumenyi ku biyerekeyeho. Mu by’ukuri, ntidushobora gukunda cyangwa kwiringira umuntu tutazi. Bityo, Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kugira ubumenyi ku byerekeye Imana binyuriye mu gusoma Bibiliya, mu isengesho no kwifatanya n’abantu bamaze kuyimenya kandi bayikunda (Zaburi 1:1, 2; Abafilipi 4:6; Abaheburayo 10:25). Amavanjiri yose uko ari ane afite agaciro kihariye kubera ko ahishura kamere ya Yehova, nk’uko yagaragajwe n’ubuzima bwa Yesu Kristo hamwe n’umurimo yakoze. Uko tugenda turushaho kumenya Imana no kwishimira urukundo yatugaragarije, ni na ko icyifuzo dufite cyo kuyumvira no kwigana kamere yayo kigenda kirushaho gukomera. Ni koko, gukunda Imana bikubiyemo no kuyumvira.

14. Kuki dushobora kuvuga ko amategeko y’Imana ataturemerera?

14 Iyo dufite abo dukunda, tuba tuzi ibyo bakunda n’ibyo banga, bityo tukamenya uko tubitwaraho. Ntitwifuza kubabaza abo dukunda. Intumwa Yohana yaranditse ati “kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya” (1 Yohana 5:3). Ayo mategeko ntaremereye kandi si menshi. Urukundo ni rwo rutuyobora. Ntidukeneye gufata mu mutwe urutonde rw’amategeko atagira ingano agomba kuyobora buri kantu kose dukoze; urukundo dukunda Imana ni rwo rutuyobora. Niba dukunda Imana, kuyikorera bizadushimisha. Ibyo bituma twemerwa n’Imana kandi tubiboneramo inyungu kubera ko ubuyobozi Imana iduha buri gihe butugirira akamaro.—Yesaya 48:17.

15. Ni iki kizadushishikariza kwigana Yehova? Sobanura.

15 Urukundo dukunda Imana rudutera kwigana imico yayo. Iyo dukunda umuntu, twishimira imico ye kandi tukifuza kumwigana. Tekereza imishyikirano Yehova na Yesu bari bafitanye. Babanye mu ijuru imyaka ishobora kuba ibarirwa muri za miriyari. Bakundanaga urukundo nyarwo kandi rukomeye cyane. Yesu yasaga na Se wo mu ijuru mu buryo butunganye, ku buryo yaje kubwira abigishwa be ati “umbonye aba abonye Data” (Yohana 14:9). Uko tugenda tumenya Yehova hamwe n’Umwana we kandi tukabishimira, twumva dushishikariye kumera nka bo. Urukundo dukunda Yehova hamwe n’ubufasha bw’umwuka we wera, bizatuma dushobora ‘kwiyambura umuntu wa kera n’imirimo ye, twambare umushya.’—Abakolosayi 3:9, 10; Abagalatiya 5:22, 23.

Urukundo rugaragarira mu bikorwa

16. Ni gute umurimo dukora wo kubwiriza no kwigisha ugaragaza urukundo dukunda Imana n’urwo dukunda bagenzi bacu?

16 Kubera ko turi Abakristo, urukundo dukunda Imana n’urwo dukunda bagenzi bacu ni rwo rudushishikariza kwifatanya mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Iyo tubigenje dutyo, dushimisha Yehova, Imana “ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:3, 4). Ku bw’ibyo rero, dushobora kubonera ibyishimo mu gufasha abandi kugira itegeko rya Kristo ryanditse mu mitima yabo. Dushimishwa no kubona ukuntu bagenda bahindura kamere zabo bakazihuza n’imico ya Yehova (2 Abakorinto 3:18). Mu by’ukuri, gufasha abandi kumenya Imana ni yo mpano y’agaciro kenshi iruta izindi zose dushobora kubaha. Abemera kugirana ubucuti na Yehova bashobora gukomeza kubugirana iteka ryose.

17. Kuki bihuje n’ubwenge kwitoza gukunda Imana na bagenzi bacu kurusha gukunda ubutunzi?

17 Tuba mu isi aho usanga abantu baha agaciro kenshi cyane ubutunzi, ndetse ugasanga babukunda pe! Nyamara ubutunzi ntibuhoraho iteka. Bushobora kwibwa cyangwa bukangirika (Matayo 6:19). Bibiliya iduha umuburo igira iti “isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:16, 17). Ni koko, Yehova azahoraho iteka kandi n’abamukunda bakamukorera na bo bazabaho iteka. Ku bw’ibyo se, ntibihuje n’ubwenge kwitoza gukunda Imana na bagenzi bacu kurusha kwiruka inyuma y’ibintu by’isi bimara igihe gito gusa?

18. Ni gute umumisiyonari umwe yagaragaje urukundo rurangwa no kwigomwa?

18 Abantu bakunda kugaragaza urukundo batuma Yehova ahimbazwa. Reka dufate urugero rw’umumisiyonari wo muri Senegali witwa Sonia. Yiganye Bibiliya n’umugore witwa Heidi, wari waranduye agakoko ka sida agatewe n’umugabo we utarizeraga. Umugabo we amaze gupfa, Heidi yarabatijwe, ariko nyuma y’igihe gito yararwaye aza no kujya mu bitaro kubera ko yari arwaye sida. Sonia agira ati “abaganga bakoze ibyo bari bashoboye, ariko bari bake. Ubwo hitabajwe abavandimwe bo mu itorero kugira ngo bitangire kwita ku byo yari akeneye aho mu bitaro. Mu ijoro ryo ku munsi wa kabiri, naraye ku musambi wari hafi y’igitanda yari aryamyeho kandi nafashije mu kumwitaho kugeza aho apfiriye. Umuganga wamwitagaho yarambwiye ati ‘ikibazo cy’ingorabahizi duhura na cyo, ni uko iyo abantu bamenye ko mwene wabo arwaye sida, bahita bamuta bakigendera. Kuki wowe, udafitanye isano na we, mudakomoka mu gihugu kimwe, yemwe mudahuje n’ibara ry’uruhu, wemeye gushyira ubuzima bwawe mu kaga ko kuba wahakura indwara?’ Namusobanuriye ko kuri jye, mu by’ukuri Heidi yari nk’uwo tuvukana, mbese ko ari nk’aho twari duhuje mama na papa. Kubera imishyikirano nari mfitanye na Heidi nafataga nk’uwo tuvukana, numvise kumwitaho binshimishije.” N’ubundi kandi, nta kibazo Sonia yigeze agira abitewe n’imihati yashyizeho yita kuri Heidi mu buryo bwuje urukundo.

19. Ko dufite itegeko ry’Imana ryanditse mu mitima yacu, ni iki twagombye kwitabira?

19 Mu bagaragu ba Yehova harimo ingero nyinshi z’abantu bagaragaje urukundo rurangwa no kwigomwa. Ubwoko bw’Imana muri iki gihe ntibugendera ku rutonde rw’amategeko yanditse. Ahubwo, tubona isohozwa ry’ibyanditse mu Baheburayo 8:10, hagira hati “iri sezerano [ni] ryo nzasezerana n’inzu ya Isirayeli, hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga, ‘nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, nyandike mu mitima yabo, kandi nzaba Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye.’ ” Nimucyo dukomeze gukunda itegeko ry’urukundo Yehova yanditse mu mitima yacu, tujye dukoresha uburyo bwose tubonye bwo kugaragaza urukundo.

20. Kuki itegeko rya Kristo ari ikintu gifite agaciro katagereranywa?

20 Mbega ukuntu bishimishije gukorera Imana turi kumwe n’umuryango w’abavandimwe bo ku isi hose bagaragaza urukundo nk’urwo! Abantu bafite itegeko rya Kristo mu mitima yabo bafite ikintu cy’agaciro katagereranywa muri iyi si itakirangwamo urukundo. Uretse no kuba Yehova abakunda, nanone bishimira umurunga ukomeye w’urukundo uhuza abagize umuryango wose w’abavandimwe. Bibiliya igira iti “dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, ko abavandimwe baturana bahuje!” N’ubwo Abahamya ba Yehova baba mu bihugu bitandukanye, bakavuga indimi zitandukanye kandi bakagira imico itandukanye, mu rwego rw’idini bafitanye ubumwe utasanga ahandi hantu aho ari ho hose. Ubwo bumwe butuma Yehova abemera. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “kuko aho [mu bantu bahujwe n’urukundo] ari ho Uwiteka yategekeye umugisha, ari wo bugingo bw’iteka ryose.”—Zaburi 133:1-3.

Mbese ushobora gusubiza?

• Amategeko Cumi yari ay’ingenzi mu rugero rungana iki?

• Itegeko ryanditse mu mitima risobanura iki?

• Urukundo rufite uruhe ruhare mu ‘mategeko ya Kristo’?

• Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza urukundo dukunda Imana n’urwo dukunda bagenzi bacu?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Abisirayeli bari bafite amategeko yari yanditse ku bisate by’amabuye

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Abakristo bafite itegeko ry’Imana ryanditse mu mitima yabo

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Sonia ari kumwe n’akana k’agakobwa ko muri Senegali mu ikoraniro ry’intara ryo mu wa 2004