Ku nyanja ya Galilaya
Ku nyanja ya Galilaya
INKURU yo muri Mariko 4:35-41 ivuga ko Yesu n’abigishwa be bagiye mu bwato bashaka kwambuka inyanja ya Galilaya. Igira iti “nuko ishuheri y’umuyaga iraza, umuraba wisuka mu bwato bigeza aho bwenda kurengerwa. [Yesu] yari asinziriye aryamye ibwerekeza, yiseguye umusego.”
Aho ni ho hantu honyine muri Bibiliya hakoreshejwe ijambo ry’Ikigiriki risobanura “umusego.” Ni yo mpamvu intiti zitazi neza icyo iryo jambo ryakoreshejwe risobanura. Bibiliya nyinshi zihindura iryo jambo mo “umusego.” Ariko se, uwo musego wari bwoko ki? Mu rurimi rw’umwimerere, uburyo Mariko yakoresheje ijambo umusego bwumvikanisha ko wari kimwe mu bikoresho by’ubwato. Hari ubwato bwavumbuwe hafi y’Inyanja ya Galilaya mu mwaka wa 1986 bwatumye dushobora gusobanukirwa iryo jambo ry’Ikigiriki Mariko yakoresheje.
Ubushakashatsi bwavumbuye ubwato bwa metero 8 z’uburebure bwatwarwaga n’ingashya hamwe n’umwenda munini wasunikwaga n’umuyaga. Ubwo bwato bwakoreshwaga mu kuroba kandi mu gice cy’inyuma cyabwo habikwaga urushundura runini ruremereye. Ibyo bisigazwa by’ubwo bwato bigaragaza ko bwaba bwarakoreshejwe hagati y’umwaka wa 100 M.I.C. * na 70 I.C. *, kandi bushobora kuba bumeze nk’ubwato Yesu n’abigishwa be bakoreshaga. Shelley Wachsmann, wari mu bataburuye ubwo bwato, yanditse igitabo cyitwa The Sea of Galilee Boat—An Extraordinary 2000 Year Old Discovery. Avuga ko “umusego” Yesu yari aryamyeho kari agafuka k’umucanga bashyiraga mu bwato kugira ngo budahungabanywa n’umuyaga. Umurobyi w’inararibonye wo mu mujyi wa Jaffa wazobereye mu byo kurobesha urushundura agira ati “nkiri muto, ubwato twakoreshaga mu nyanja ya Mediterane buri gihe bwabaga burimo agafuka kamwe cyagwa tubiri. . . . Utwo dufuka twadushyiraga mu bwato kugira ngo budahungabanywa n’umuyaga. Ariko iyo twabaga tutadukoresha, twatubikaga mu gice cy’inyuma cy’ubwato cyabaga gitwikirije imbaho. Noneho iyo umuntu yabaga ananiwe, yashoboraga kugenda akambakamba agana muri icyo gice cy’inyuma cy’ubwato, akisegura ako gafuka nk’umusego maze agasinzira.”
Intiti nyinshi zitekereza ko ibyo Mariko yavuze byumvikanisha ko Yesu yiseguye agafuka k’umucanga aryamye muri icyo gice cy’inyuma cy’ubwato, aho hakaba ari ho hantu heza cyane mu bwato umuntu yashoboraga kwikinga inkubi y’umuyaga. Uko uwo musego waba wari umeze kose, ikidufitiye akamaro kurushaho ni ibyabaye nyuma yaho. Yesu yacyashye inyanja yarimo imiraba myinshi abifashijwemo n’imbaraga z’Imana. Ndetse n’abigishwa be barabajije bati “mbega uyu ni muntu ki, utuma umuyaga n’inyanja bimwumvira?”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 4 Mbere y’Igihe Cyacu.
^ par. 4 Igihe Cyacu.