Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese urabagiranisha ikuzo ry’Imana?

Mbese urabagiranisha ikuzo ry’Imana?

Mbese urabagiranisha ikuzo ry’Imana?

“Kimwe n’indorerwamo, turabagiranisha ikuzo rya Yehova.”—2 ABAKORINTO 3:18, NW.

1. Ni iki Mose yabonye kandi se byagenze bite nyuma yaho?

RYARI iyerekwa rihambaye cyane kurusha irindi ryose umuntu yaba yarabonye. Icyo gihe Mose yari wenyine hejuru ku musozi wa Sinayi, maze ahabwa ikintu kidasanzwe yari yasabye. Yemerewe kubona ikintu undi muntu wese atari yarigeze abona; yabonye ikuzo rya Yehova. Birumvikana ariko ko Mose atigeze abona Yehova imbona nkubone. Mu maso h’Imana ni heza mu buryo buhambaye cyane ku buryo nta muntu wahareba ngo abeho. Ku bw’ibyo, Yehova yashyize “ikiganza” cye kuri Mose kugira ngo amukingirize kugeza aho yari kuba amariye kumunyuraho; uko bigaragara akaba yarakoresheje marayika wari umuhagarariye. Noneho Yehova yemereye Mose kureba ibikezikezi by’ubwo bwiza bw’Imana cyangwa ikuzo ryayo. Nanone Yehova yavuganye na Mose binyuriye ku mumarayika. Bibiliya isobanura ibyabaye nyuma yaho igira iti “Mose amanuka umusozi Sinayi, . . . mu maso he harabagiranishijwe n’Uwo bavuganye [ari we Yehova].”—Kuva 33:18–34:7, 29.

2. Ni iki intumwa Pawulo yanditse ku birebana n’ikuzo Abakristo barabagiranisha?

2 Tekereza nawe iyo uza kuba uri kuri uwo musozi hamwe na Mose! Mbega ukuntu kubona ikuzo rihambaye ry’Ishoborabyose ukaniyumvira amagambo yayo byari kuba bishimishije cyane! Mbega ukuntu byari kuba ari igikundiro kumanuka umusozi wa Sinayi uri kumwe na Mose, umuhuza w’isezerano ry’Amategeko! Wari uzi se ko mu buryo runaka, Abakristo b’ukuri barabagiranisha ikuzo ry’Imana mu buryo buruta uko mu maso ha Mose harabagiranishije ikuzo ry’Imana yari yabonye? Ibyo bintu bitoroshye kwiyumvisha bigaragara mu ibaruwa intumwa Pawulo yanditse. Ku birebana n’Abakristo basizwe, yaranditse ati “kimwe n’indorerwamo, turabagiranisha ikuzo rya Yehova” (2 Abakorinto 3:7, 8, 18, NW ). Mu buryo runaka, Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi na bo barabagiranisha ikuzo ry’Imana.

Uko Abakristo barabagiranisha ikuzo ry’Imana

3. Ni gute twamenye Yehova mu buryo Mose atigeze amumenyamo?

3 Ni mu buhe buryo dushobora kurabagiranisha ikuzo ry’Imana? Ntitwigeze tubona Yehova cyangwa ngo twumve ijwi rye nk’uko byagendekeye Mose. Icyakora, twamenye Yehova kuruta uko Mose yashoboraga kumumenya. Hashize imyaka hafi 1.500 Mose apfuye, ni bwo Yesu yaje ari Mesiya. Ku bw’ibyo, Mose ntiyashoboraga kumenya ko Amategeko yari kuzasohorezwa kuri Yesu, we wapfuye kugira ngo acungure abantu abavane ku ngoyi y’icyaha n’urupfu (Abaroma 5:20, 21; Abagalatiya 3:19). Ikindi kandi, Mose yashoboraga gusobanukirwa gusa mu rugero ruciriritse umugambi wa Yehova mwiza cyane, ushingiye ku Bwami buyobowe na Mesiya hamwe na Paradizo buzazana ku isi. Twe rero, tubona ikuzo ry’Imana tutaribonesheje aya maso yacu asanzwe, ahubwo turibonesha amaso y’ukwizera gushingiye ku nyigisho zo muri Bibiliya. Nanone kandi, ntitwumvise ijwi rya Yehova binyuze ku bamarayika ahubwo twaryumvise binyuriye kuri Bibiliya, cyane cyane mu Mavanjiri asobanura mu buryo bushimishije cyane inyigisho za Yesu n’umurimo we.

4. (a) Ni mu buhe buryo Abakristo basizwe barabagiranisha ikuzo ry’Imana? (b) Ni mu buhe buryo abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bashobora kurabagiranisha ikuzo ry’Imana?

4 N’ubwo Abakristo batarabagiranisha ikuzo ry’Imana ngo usange mu maso habo habengerana, iyo babwira abandi ibya kamere ihebuje ya Yehova n’imigambi ye mu maso habo haba harabagirana mu rugero runaka. Ku birebana n’iki gihe cyacu, umuhanuzi Yesaya yari yarahanuye ko ubwoko bw’Imana bwari ‘kuzabwiriza amahanga iby’icyubahiro’ cyangwa ikuzo rya Yehova (Yesaya 66:19). Nanone kandi, mu 2 Abakorinto 4:1, 2 hagira hati “nuko rero ubwo dufite uwo murimo . . . , twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana.” Pawulo yerekezaga mu buryo bwihariye ku Bakristo basizwe, kuko ari “ababwiriza b’isezerano rishya” (2 Abakorinto 3:6). Ariko uwo murimo bakora wagize ingaruka ku bantu batabarika bironkeye ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Uwo murimo ukorwa n’ayo matsinda yombi ukubiyemo no kurabagiranisha ikuzo rya Yehova, atari mu byo bigisha gusa ahubwo no mu buryo bwabo bwo kubaho. Kurabagiranisha ikuzo ry’Imana Isumbabyose ni inshingano ndetse ni n’igikundiro dufite.

5. Uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka dufite butanga ikihe gihamya?

5 Muri iki gihe, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana buhebuje burabwirizwa mu isi yose nk’uko Yesu yari yarabihanuye (Matayo 24:14). Abantu bo mu mahanga yose, mu moko yose, mu miryango yose no mu ndimi zose bitabiriye ubutumwa bwiza babyishimiye, kandi bahinduye imibereho yabo kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka (Abaroma 12:2; Ibyahishuwe 7:9). Kimwe n’Abakristo ba mbere, ntibashobora kureka kuvuga ibyo babonye kandi bumvise (Ibyakozwe 4:20). Muri iki gihe, hari abantu basaga miriyoni esheshatu barabagiranisha ikuzo ry’Imana, bakaba ari benshi cyane ugereranyije n’ikindi gihe cyose mu mateka y’abantu. Mbese nawe uri muri uwo mubare? Uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka ubwoko bw’Imana bufite buduha igihamya kitwemeza ko Yehova abuha umugisha kandi akaburinda. Kuba dufite umwuka wa Yehova birushaho kwigaragaza iyo urebye ukuntu abaturwanya bafite imbaraga nyinshi cyane. Reka turebe impamvu twemeza ko dufite umwuka wa Yehova.

Ubwoko bw’Imana ntibuzacecekeshwa

6. Kuki kujya mu ruhande rwa Yehova bisaba kugira ukwizera n’ubutwari?

6 Reka tuvuge ko wahamagawe kujya gutanga ubuhamya mu rukiko ushinja umugizi wa nabi ruharwa. Uzi neza ko uwo mugizi wa nabi afite abo bakorana bafite ubushobozi buhambaye kandi akaba azakora uko ashoboye kose kugira ngo akubuze kumushinja. Bishobora kugusaba ubutwari kugira ngo utange ubuhamya ushinja umugizi wa nabi nk’uwo, kandi bisaba ko wiringira ko abayobozi bazarinda umutekano wawe. Natwe turi mu mimerere nk’iyo. Mu gihe tubwiriza ibya Yehova n’imigambi ye, tuba dushinja Satani Umwanzi tugaragaza ko ari umwicanyi kandi ko ari umubeshyi uyobya isi yose (Yohana 8:44; Ibyahishuwe 12:9). Kujya mu ruhande rwa Yehova tukarwanya Satani bisaba kugira ukwizera n’ubutwari.

7. Satani afite ububasha bungana iki, kandi se agerageza gukora iki?

7 Yehova ni we Usumbabyose. Afite imbaraga ziruta kure cyane iza Satani. Mu gihe dukorera Yehova mu budahemuka, dushobora kwiringira tudashidikanya ko adashoboye gusa kuturinda ahubwo ko afite n’ubushake bwo kubikora (2 Ngoma 16:9). Ariko kandi, Satani ni we utegeka abadayimoni hamwe n’isi y’abantu bitandukanyije n’Imana (Matayo 12:24, 26; Yohana 14:30). Kubera ko Satani yaciriwe ku isi kandi akaba afite “umujinya mwinshi,” yahagurukiye kurwanya cyane abagaragu ba Yehova kandi akoresha isi ayobora mu kugerageza gucecekesha abantu bose babwiriza ubutumwa bwiza (Ibyahishuwe 12:7-9, 12, 17). Ibyo abikora ate? Abikora mu buryo nka butatu.

8, 9. Ni mu buhe buryo Satani atuma dukunda ibintu tutagombye gukunda, kandi se kuki twagombye guhitamo twitonze abo twifatanya na bo?

8 Uburyo bumwe Satani akoresha mu kugerageza kuturangaza, ni ukudutera guhangayikira iby’ubuzima. Abantu bo muri iyi minsi y’imperuka bakunda amafaranga, bakikunda kandi bagakunda ibibanezeza. Ntibakunda Imana (2 Timoteyo 3:1-4). Kubera ko abantu benshi baba bahugiye muri gahunda za buri munsi bashakisha imibereho, ntibita ku butumwa bwiza tubashyira. Usanga badashishikajwe no kumenya ukuri kwa Bibiliya (Matayo 24:37-39). Iyo myifatire ishobora kutugiraho ingaruka bikaba byatuma tugera ubwo tutagishishikazwa n’ibintu by’umwuka. Nitwemera ko gukunda ubutunzi n’ibinezeza by’ubuzima bishinga imizi muri twe, urukundo twakundaga Imana ruzakonja.—Matayo 24:12.

9 Kubera iyo mpamvu, Abakristo bahitamo bitonze abo bifatanya na bo. Umwami Salomo yaranditse ati “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa” (Imigani 13:20). Nimucyo tujye ‘tugendana’ n’abarabagiranisha ikuzo ry’Imana. Mu by’ukuri icyo ni ikintu gishimisha cyane. Mu gihe turi hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka mu materaniro cyangwa mu bindi bihe, duterwa inkunga n’urukundo rwabo, ukwizera kwabo, ibyishimo byabo n’ubwenge bwabo. Iyo mishyikirano myiza ikomeza umwanzuro twafashe wo gukomeza umurimo wacu.

10. Ni mu buhe buryo Satani atuma abantu bakoba abarabagiranisha ikuzo ry’Imana?

10 Uburyo bwa kabiri Satani akoresha ashaka kubuza Abakristo kurabagiranisha ikuzo ry’Imana, ni ugutuma abantu babakoba. Ayo mayeri ntiyagombye kudutangaza. Igihe Yesu Kristo yakoraga umurimo wo kubwiriza hano ku isi, baramukobye, baramuseka, baramushinyagurira, bamukoza isoni, ndetse bamucira n’amacandwe (Mariko 5:40; Luka 16:14; 18:32). Abakristo ba mbere na bo barabaneguye (Ibyakozwe 2:13; 17:32). Abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe na bo bakorerwa ibintu nk’ibyo. Dukurikije ibyavuzwe n’intumwa Petero, mu by’ukuri bari no kuzababeshyera ko ari “abahanuzi b’ibinyoma.” Petero yari yarahanuye ati “mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati ‘isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko . . . byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi’ ” (2 Petero 3:3, 4). Abantu bakoba abagize ubwoko bw’Imana bavuga ko batazi aho isi igeze. Abo bantu bumva ko amahame mbwirizamuco ashingiye kuri Bibiliya atagihuje n’igihe tugezemo. Ku bantu benshi, ubutumwa tubwiriza ni ubupfu (1 Abakorinto 1:18, 19). Kubera ko turi Abakristo, dushobora kugirwa urw’amenyo n’abo twigana ku ishuri, abo dukorana, ndetse rimwe na rimwe n’abagize imiryango yacu. Ibyo ariko ntibiduca intege, ahubwo dukomeza kurabagiranisha ikuzo ry’Imana tubwiriza, kuko kimwe na Yesu, tuzi ko Ijambo ry’Imana ari ukuri.—Yohana 17:17.

11. Ni gute Satani yagiye akoresha ibitotezo mu kugerageza gucecekesha Abakristo?

11 Amayeri ya gatatu Satani akoresha agerageza kuducecekesha ni ukuturwanya cyangwa kudutoteza. Yesu yabwiye abigishwa be ati “bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye” (Matayo 24:9). Kandi koko, twe Abahamya ba Yehova twagiye dutotezwa bikomeye mu turere twinshi tw’isi. Tuzi neza ko Yehova yari yarahanuye kera cyane ko hari kuzavuka urwango hagati y’abakorera Imana n’abakorera Satani Umwanzi (Itangiriro 3:15). Tuzi nanone ko iyo dukomeje gushikama mu gihe cy’ibigeragezo, tuba tugaragaje ko Yehova afite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Kumenya ibyo bishobora kutwongerera imbaraga n’ubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo bikomeye cyane kurusha ibindi. Nta kigeragezo na kimwe kizatuma duceceka burundu niba twariyemeje gukomeza kurabagiranisha ikuzo ry’Imana.

12. Kuki twagombye kwishima mu gihe dukomeje kuba indahemuka kandi duhanganye na Satani uturwanya?

12 Mbese ujya unanira amareshyo y’isi bityo ukagaragaza ko uri indahemuka n’ubwo abantu bagukoba bakanakurwanya? Ubwo noneho ufite impamvu zo kwishima. Yesu yijeje abari kuzaba abigishwa be ati “namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere” (Matayo 5:11, 12). Kwihangana kwanyu gutanga igihamya cy’uko mufite umwuka wera wa Yehova ufite imbaraga, kandi ubabashisha kurabagiranisha ikuzo ry’Imana.—2 Abakorinto 12:9.

Yehova adufasha kwihangana

13. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma dukomeza gukora umurimo wo kubwiriza?

13 Impamvu y’ingenzi ituma dukomeza kubwiriza dushikamye, ni uko dukunda Yehova kandi tukaba twishimira kurabagiranisha ikuzo rye. Abantu bakunze kwigana abo bakunda kandi bubaha, kandi nta muntu n’umwe ukwiriye kwiganwa waruta Yehova Imana. Kubera urukundo rwe rwinshi, yohereje Umwana we ku isi kugira ngo ahamye ukuri kandi acungure abantu bumvira (Yohana 3:16; 18:37). Kimwe n’Imana, twifuza ko abantu b’ingeri zose bakwihana bakazabona agakiza; ngiyo impamvu ituma tubabwiriza (2 Petero 3:9). Icyo cyifuzo hamwe no kuba twariyemeje kwigana Imana, ni byo bituma dukomeza kurabagiranisha ikuzo ry’Imana binyuriye mu murimo dukora.

14. Ni gute Yehova aduha imbaraga zo gukomeza kubwiriza dushikamye?

14 Icy’ingenzi ariko, imbaraga zituma dukomeza kubwiriza zituruka kuri Yehova. Aradukomeza kandi akaduha imbaraga abinyujije ku mwuka we, ku muteguro we no ku Ijambo rye Bibiliya. Yehova atuma abantu bose bashaka kurabagiranisha ikuzo rye bakomeza “kwihangana.” Asubiza amasengesho yacu kandi akaduha ubwenge bwo guhangana n’ibigeragezo (Abaroma 15:5; Yakobo 1:5). Nanone kandi, Yehova ntiyakwemera ko tugerwaho n’ikigeragezo tutabasha kwihanganira. Niba twiringira Yehova, azaducira akanzu kugira ngo dushobore gukomeza kurabagiranisha ikuzo rye.—1 Abakorinto 10:13.

15. Ni iki kidufasha kwihangana?

15 Gukomeza kubwiriza bitanga igihamya cy’uko dufite umwuka w’Imana. Reka dufate urugero: tuvuge ko hari umuntu wagusabye kujya ujya gutanga imigati ku nzu n’inzu, nta kiguzi watse. Akakubwira ko ibyo uzajya ubikora ku mafaranga yawe kandi ugakoresha igihe cyawe. Ikindi kandi, mu gihe gito uhise umenya ko mu by’ukuri abantu bake cyane ari bo bashaka iyo migati yawe; ko hari ndetse n’abazashaka kukubuza kuyitanga. Uratekereza se ko wazakomeza gukora uwo murimo ukwezi kugashira ukundi kukaza, umwaka ugashira undi ugataha? Birashoboka ko utazabishobora. Nyamara ushobora kuba umaze imyaka myinshi, wenda ibarirwa muri za mirongo, ushyiraho imihati ugakoresha igihe cyawe n’ubutunzi bwawe mu gutangaza ubutumwa bwiza. Ubiterwa n’iki? Ntubiterwa se n’uko ukunda Yehova, kandi kubera imihati ushyiraho, akaba yarakugororeye binyuze ku mwuka we akagufasha kwihangana? Ibyo rwose nta wabishidikanyaho!

Umurimo tutagomba kwibagirwa

16. Gukomeza kubwiriza dushikamye bisobanura iki kuri twe no ku badutega amatwi?

16 Kuba umubwiriza w’isezerano rishya ni impano itagereranywa (2 Abakorinto 4:7). Mu buryo nk’ubwo, umurimo wo kubwiriza ukorwa n’abagize izindi ntama hirya no hino ku isi ni uw’agaciro. Nukomeza kubwiriza ushikamye, ushobora ‘kuzikizanya n’abakumva’ nk’uko Pawulo yabyandikiye Timoteyo (1 Timoteyo 4:16). Tekereza icyo ibyo bisobanura. Ubutumwa bwiza ubwiriza buha abandi uburyo bwo kuzabaho iteka. Ushobora kugirana ubucuti bukomeye n’abo ufasha mu buryo bw’umwuka. Tekereza ukuntu bizaba bishimishije kubana iteka muri Paradizo n’abantu wafashije kumenya ibyerekeye Imana! Nta gushidikanya, ntibazigera na rimwe bibagirwa imihati washyizeho ubafasha. Iyo izaba ari impamvu yo kunyurwa rwose.

17. Kuki iki gihe turimo ari igihe cyihariye mu mateka y’abantu?

17 Iki gihe urimo ni igihe cyihariye mu mateka y’abantu. Ubutumwa bwiza ntibuzongera na rimwe kubwirizwa mu isi ituwe n’abantu bitandukanyije n’Imana. Nowa yabayeho mu isi imeze ityo, kandi yiboneye irimbuka ryayo. Ashobora kuba yarashimishijwe no kumenya ko yashohoje mu budahemuka ibyo Imana yashakaga yubaka inkuge, yatumye we n’umuryango we barokoka (Abaheburayo 11:7). Nawe ushobora kugira ibyishimo nk’ibyo. Tekereza uko uzumva umeze mu isi nshya, igihe uzasubiza amaso inyuma ukareba umurimo wakoze mu minsi y’imperuka kandi ukazibuka ko wakoze ibyo washoboraga gukora kugira ngo uteze imbere inyungu z’Ubwami!

18. Ni ayahe magambo atanga icyizere kandi atera inkunga Yehova abwira abagaragu be?

18 Nimucyo rero dukomeze kurabagiranisha ikuzo ry’Imana. Nitubigenza dutyo, tuzahora tubyibuka iteka ryose. Yehova na we yibuka imirimo dukora. Bibiliya idutera inkunga igira iti “kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera. Ariko rero, turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.”—Abaheburayo 6:10-12.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni mu buhe buryo Abakristo barabagiranisha ikuzo ry’Imana?

• Amwe mu mayeri Satani akoresha ashaka gucecekesha ubwoko bw’Imana ni ayahe?

• Ni iki kiduhamiriza ko dufite umwuka w’Imana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Mu maso ha Mose harabagiranishije ikuzo

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Turabagiranisha ikuzo ry’Imana mu murimo wo kubwiriza