Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Urupfu rumizwe no kunesha”

“Urupfu rumizwe no kunesha”

“Urupfu rumizwe no kunesha”

TEKEREZA urimo usoma ikinyamakuru gifite umutwe ugizwe n’ayo magambo, aho gusoma ibihereranye n’akana k’agakobwa kiyahuye! Birumvikana ko nta kinyamakuru cyigeze gishobora kuvuga amagambo nk’ayo. Ariko ayo magambo aboneka mu gitabo kimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi cyanditswe, ari cyo Bibiliya.

Ibyanditswe bisobanura neza icyo urupfu ari cyo. Byongeye kandi, Bibiliya ntihishura gusa impamvu dupfa, ahubwo inasobanura imimerere abapfuye barimo, igatanga n’ibyiringiro twagombye kugira ku birebana n’abantu bacu twakundaga bapfuye. Amaherezo, ivuga iby’igihe kitazibagirana, ubwo abantu bazashobora kuvuga ngo “urupfu rumizwe no kunesha.”—1 Abakorinto 15:54.

Aho kugira ngo Bibiliya isobanure urupfu mu magambo agoye kumva, ikoresha amagambo yumvikana neza. Urugero, incuro nyinshi igereranya gupfa no “gusinzira,” kandi igasobanura ko abapfuye ari nk’aho ‘basinziriye ibitotsi by’urupfu’ (Zaburi 13:4; 1 Abatesalonike 4:13; Yohana 11:11-14). Nanone kandi, ivuga ko urupfu ari “umwanzi” (1 Abakorinto 15:26). Icy’ingenzi kurushaho ni uko Bibiliya ituma dushobora gusobanukirwa impamvu urupfu ari nk’ibitotsi, impamvu rubabaza abantu, n’ukuntu amaherezo uwo mwanzi azaneshwa.

Kuki dupfa?

Igitabo cya mbere cyo muri Bibiliya kivuga ukuntu Imana yaremye umuntu wa mbere ari we Adamu, ikamushyira muri Paradizo ngo ayituremo (Itangiriro 2:7, 15). Igihe Adamu yaremwaga, yahawe inshingano kandi abuzwa mu buryo budasubirwaho ikintu kimwe. Ku bihereranye n’igiti cyari mu busitani bwa Edeni, Imana yaramubwiye iti “ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” * (Itangiriro 2:17). Ku bw’ibyo, Adamu yari asobanukiwe ko yashoboraga kwirinda gupfa. Icyari gutuma apfa kwari ukurenga ku itegeko ry’Imana.

Ikibabaje ni uko Adamu n’umugore we Eva banze kumvira. Bahisemo kwirengagiza ibyo Umuremyi wabo ashaka, kandi basaruye ingaruka zabyo. Igihe Imana yabasobanuriraga ingaruka z’icyaha cyabo, yaravuze iti “uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira” (Itangiriro 3:19). Batangiye kwangirika, baba abantu badatunganye. Uko kudatungana kwabo cyangwa kuba bari abanyabyaha byari kuzatuma bapfa.

Nanone kandi, uko kwangirika, ari byo byitwa icyaha, Adamu na Eva bakuraze ababakomotseho, ni ukuvuga abantu bose iyo bava bakagera. Muri make, ni nk’aho ari indwara bari baraze abari kuzabakomokaho bose. Adamu ntiyatakaje gusa uburyo bwo kubaho atagerwaho n’icyago cy’urupfu, ahubwo nanone yaraze kudatungana abamukomotseho. Abantu bokamwe n’icyaha. Bibiliya igira iti “kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.”—Abaroma 5:12.

‘Icyaha cyaje mu isi’

Icyo cyaha twarazwe, ntigishobora kuboneka hakoreshejwe mikorosikopi. “Icyaha” ni ukwangirika mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka twarazwe n’ababyeyi bacu ba mbere, kandi bikaba bigira ingaruka ku mubiri. Icyakora, Bibiliya ivuga ko Imana yateguye uburyo bwo gukemura icyo kibazo. Intumwa Pawulo yasobanuye agira ati ‘ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu’ (Abaroma 6:23). Mu ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Abakorinto, yongeyeho andi magambo yatangaga icyizere kandi yari ay’ingenzi cyane kuri we. Yagize ati “nk’uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo.”—1 Abakorinto 15:22.

Uko bigaragara, Yesu Kristo afite uruhare rw’ingenzi cyane ku bihereranye no gukuraho icyaha n’urupfu. Yavuze ko yaje ku isi “gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Iyo mimerere yagereranywa n’igihe umuntu yashimuswe, maze kugira ngo uwamushimuse amurekure agasaba kubanza guhabwa ikiguzi runaka. Muri iyo mimerere, incungu ishobora gutuma tuva mu cyaha n’urupfu ni ubuzima butunganye Yesu yari afite akiri ku isi. *Ibyakozwe 10:39-43.

Kugira ngo Imana itange iyo ncungu, yohereje Yesu ku isi gutanga ubuzima bwe ho igitambo. Bibiliya igira iti “Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese . . . ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Mbere y’uko Kristo apfa akatubera igitambo, ‘yahamije ukuri’ (Yohana 18:37). Kandi mu gihe yabwirizaga, yafatiraga ku bintu byabaga byabaye akagaragaza ukuri ku bihereranye n’urupfu.

“Agakobwa . . . karasinziriye”

Igihe Yesu yari ku isi, ntiyari ayobewe ko urupfu rubaho. Na we yajyaga aterwa agahinda no kubona abantu yari asanzwe azi bapfa, kandi yari azi neza ko yari kuzapfa akiri muto (Matayo 17:22, 23). Uko bigaragara, amezi runaka mbere y’uko Yesu yicwa, incuti ye Lazaro yarapfuye. Ibyabaye bituma dusobanukirwa uko Yesu yabonaga urupfu.

Nyuma gato y’aho Yesu amenyeye ko Lazaro yapfuye, yaravuze ati “incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.” Abigishwa bavuze ko azakira niba yari asinziriye gusa ibi byo kuruhuka. Ku bw’ibyo, Yesu yareruye ati “Lazaro yarapfuye” (Yohana 11:11-14). Uko bigaragara, Yesu yari asobanukiwe ko gupfa ari nko gusinzira. N’ubwo gusobanukirwa urupfu bishobora kutugora, dusobanukiwe neza ibitotsi. Mu gihe nijoro twasinziriye neza, ntitumenya uko igihe gihita hamwe n’ibibera iruhande rwacu kubera ko tuba turi mu mimerere yo kutagira icyo twumva mu gihe runaka. Uko ni ko Bibiliya isobanura neza neza imimerere abapfuye barimo. Mu Mubwiriza 9:5, hagira hati “abapfuye bo nta cyo bakizi.”

Nanone Yesu yagereranyije urupfu n’ibitotsi kubera ko imbaraga z’Imana zishobora gutuma abantu bazuka. Igihe kimwe, Yesu yasuye umuryango wari ufite agahinda kenshi bari batewe n’urupfu rw’akana kabo k’agakobwa. Yavuze ko ako ‘gakobwa katari kapfuye, ahubwo [ko] kari gasinziriye.’ Hanyuma yegereye ako gakobwa kari kapfuye nuko agafata ukuboko, maze “karabyuka.” Mu yandi magambo, ako gakobwa kari kazutse.—Matayo 9:24, 25.

Mu buryo nk’ubwo, Yesu yazuye incuti ye Lazaro. Ariko mbere y’uko akora icyo gitangaza, yahumurije Marita, mushiki wa Lazaro, agira ati “musaza wawe azazuka.” Marita yamushubije afite icyizere agira ati “nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka” (Yohana 11:23, 24). Uko bigaragara, Marita yari yiteze ko abagaragu b’Imana bose bazazuka igihe runaka mu gihe kizaza.

Ariko se koko umuzuko usobanura iki? Ijambo ry’Ikigiriki rihindurwamo “umuzuko” (a·naʹsta·sis) rifashwe uko ryakabaye risobanura ngo “guhaguruka.” Ryumvikanisha ko umuntu wari warapfuye yongera kuba muzima. Abantu bamwe bashobora kutabyemera, ariko kandi Yesu amaze kuvuga ko abapfuye bazumva ijwi rye, yagize ati “ntimutangazwe n’ibyo” (Yohana 5:28). Kuba Yesu ubwe yarazuye abantu igihe yari ku isi, bituma twizera isezerano Bibiliya itanga ry’uko abantu Imana yibuka bazicura bakava mu ‘bitotsi’ byabo bamazemo igihe kirekire. Mu Byahishuwe 20:13, hahanuye hagira hati “inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo.”

Mbese abazazuka, bazazukira gusa kongera gusaza no gupfa, nk’uko byagenze kuri Lazaro? Uwo si wo mugambi w’Imana. Bibiliya itwizeza ko igihe kizagera ubwo ‘urupfu rutazabaho,’ bityo hakaba nta muntu uzongera gusaza maze ngo apfe.—Ibyahishuwe 21:4.

Urupfu ni umwanzi. Abantu bafite abandi banzi benshi, urugero nk’uburwayi n’iza bukuru, na byo biteza imibabaro myinshi. Imana yasezeranyije ko izakuraho abo banzi bose, kandi amaherezo izakanira umwanzi w’abantu uruta abandi bose urumukwiriye. Bibiliya igira iti “umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu.”—1 Abakorinto 15:26.

Iryo sezerano nirisohora, abantu bazagira ubuzima butunganye buzira icyaha n’urupfu. Hagati aho, dushobora guhumurizwa no kumenya ko abantu bacu twakundaga bapfuye ubu basinziriye, kandi ko niba Imana ibibuka, bazazuka mu gihe yagennye.

Gusobanukirwa urupfu bituma ubuzima bugira agaciro

Gusobanukirwa neza urupfu no kwizera ko abapfuye bazazuka bishobora guhindura uko tubona ubuzima. Ian twavuze mu ngingo yabanjirije iyi, yamenye ibisobanuro Bibiliya itanga ku bihereranye n’urupfu igihe yari mu kigero cy’imyaka 20. Yagize ati “nakomeje kugira ibyiringiro bidafashije ko papa ashobora kuba ari ahantu runaka. Ni yo mpamvu igihe namenyaga ko kuba yari yarapfuye byari nko gusinzira, nabanje kumva ncitse intege.” Icyakora, igihe Ian yasomaga iby’isezerano Imana itanga ry’uko izazura abapfuye, yasazwe n’ibyishimo byo kumenya ko yashoboraga kuzongera kubona se. Agira ati “bwari bubaye ubwa mbere mu buzima bwanjye numva ntuje.” Gusobanukirwa neza ibihereranye n’urupfu byatumye agira amahoro kandi bituma atuza.

Clive na Brenda bapfushije umuhungu wabo wari ufite imyaka 21 witwaga Steven muri ya mpanuka yahitanye abantu benshi twavuze mu ngingo yabanjirije iyi. N’ubwo bari bazi ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’urupfu, bari bahangayitse kubera ko urwo rupfu rwabaye rutunguranye. Ibyo ari byo byose, urupfu ni umwanzi kandi urubori rwarwo rurababaza. Kuba bari bazi icyo Ibyanditswe bivuga ku birebana n’imimerere abapfuye barimo, byagiye bigabanya buhoro buhoro agahinda bari bafite. Brenda agira ati “kuba twari dusobanukiwe urupfu byatumye twongera kugira amahoro yo mu mutima kandi dukomeza gahunda zacu zisanzwe. Birumvikana ko nta munsi w’ubusa uhita tudatekereje ku gihe Steven azakangukira akava mu bitotsi byinshi arimo.”

“Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”

Uko bigaragara, kumenya imimerere abapfuye barimo bishobora kudufasha kubona ubuzima mu buryo bushyize mu gaciro. Urupfu ntirugomba kuba iyobera. Dushobora kwishimira ubuzima tudahahamurwa no gutinya uwo mwanzi utwugarije. Kandi kumenya ko urupfu rutatuvutsa ubuzima iteka ryose, bivanaho ikintu icyo ari cyo cyose cyadushishikariza kwiberaho mu binezeza, dutekereza ko “ubuzima ari bugufi cyane.” Kumenya ko abantu bacu twakundaga bapfuye Imana yibuka basinziriye mu rupfu kandi ko bategereje kuzurwa, bishobora kuduha ihumure kandi bigatuma twumva twifuza gukomeza kubaho.

Koko rero, dushobora guhanga amaso igihe kizaza dufite icyizere ko hari igihe Yehova Imana, we watanze ubuzima, azakuraho urupfu iteka ryose. Mbega ukuntu bizaba ari imigisha igihe tuzaba dushobora kuvuga tuti “wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”—1 Abakorinto 15:55.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Aho ni ho hantu ha mbere havugwa urupfu muri Bibiliya.

^ par. 11 Incungu yari ubuzima butunganye bw’umuntu kubera ko ari bwo Adamu yari yaratakaje. Kubera ko icyaha cyageze ku bantu bose, nta muntu n’umwe washoboraga gutanga incungu. Bityo, Imana yohereje Umwana wayo ava mu ijuru kugira ngo abere abantu incungu (Zaburi 49:8-10). Niba wifuza ibisobanuro birambuye kuri iyo ngingo, reba igice cya 7 mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Kutumvira kwa Adamu na Eva kwatumye habaho urupfu

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Yesu yafashe ukuboko agakobwa kari kapfuye, maze karazuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Abantu benshi bategereje igihe abo bakundaga bazakanguka nk’uko byagenze kuri Lazaro