Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abamenoni bashakisha ukuri ko muri Bibiliya

Abamenoni bashakisha ukuri ko muri Bibiliya

Abamenoni bashakisha ukuri ko muri Bibiliya

MU GITONDO cyo mu kwezi k’Ugushyingo 2000, bamwe mu bamisiyonari b’Abahamya ba Yehova bo muri Boliviya barebeye mu idirishya ry’inzu y’icumbi ryabo, babona abagabo n’abagore bambaye imyenda y’ibara rimwe bahagaze ku rugi rwo ku irembo bafite igihunga. Abamisiyonari bakinguye urugi, ijambo rya mbere abo bashyitsi bababwiye ryari “turashaka kubona ukuri ko muri Bibiliya.” Abo bashyitsi bari Abamenoni. Abagabo bari bambaye amasarubeti naho abagore bambaye amataburiya y’umukara kandi baganiraga mu rurimi rushamikiye ku Kidage. Wabonaga mu maso habo bafite ubwoba. Bakomeje kurangaguzwa bareba ko nta muntu wabakurikiye. Ariko kandi, mu gihe bazamukaga ku ngazi binjira mu nzu, umwe mu basore yaravuze ati “ndashaka kumenya abantu bakoresha izina ry’Imana.”

Abo bashyitsi bageze mu nzu barazimaniwe, batangira kwisanzura. Bari baje baturuka mu karere ka kure kitaruye gatuwe n’abahinzi-borozi. Bari bamaze imyaka itandatu babona Umunara w’Umurinzi wanyuraga mu iposita. Barabajije bati “twasomye ko ku isi hazaba paradizo. Ibyo ni ukuri?” Abahamya baberetse igisubizo muri Bibiliya (Yesaya 11:9; Luka 23:43; 2 Petero 3:7, 13; Ibyahishuwe 21:3, 4). Umugabo umwe yabwiye bagenzi be ati “aah! Ntureba? Ni ukuri. Ku isi hazaba paradizo.” Abandi bo bakomezaga kuvuga bati “nyamara twabonye ukuri!”

Abamenoni ni bantu ki? Bizera iki? Kugira ngo dusubize ibyo bibazo, tugomba gusubira mu kinyejana cya 16.

Abamenoni ni bantu ki?

Mu myaka ya 1500, ukwiyongera k’ubuhinduzi bwa Bibiliya zacapwaga ari nyinshi mu ndimi za rubanda z’i Burayi, kwatumye abantu b’aho barushaho gushishikarira kwiga Bibiliya. Martin Luther n’abandi bashakaga Ivugurura banze inyigisho nyinshi za Kiliziya Gatolika. Icyakora amatorero y’Abaporotesitanti yashinzwe icyo gihe yagumanye imigenzo myinshi idashingiye kuri Bibiliya. Urugero, hafi ya yose yakomeje kubatiza abana b’impinja. Ariko kandi, bamwe mu bashakishaga ukuri kwa Bibiliya basobanukiwe ko umuntu aba umwe mu bagize itorero rya gikristo iyo afashe umwanzuro yatekerejeho neza mbere y’uko abatizwa (Matayo 28:19, 20). Ababwiriza barangwaga n’ishyaka bari bafite iyo myizerere batangiye kujya mu midugudu mito n’iminini bigisha Bibiliya kandi babatiza abantu bakuru. Ni yo mpamvu biswe Abanabatisita, bisobanurwa ngo “ababatiza bwa kabiri.”

Umuntu washakiye ukuri ku Banabatisita ni Menno Simons, umupadiri w’Umugatolika wari utuye mu mudugudu wa Witmarsum mu majyaruguru y’u Buholandi. Mu mwaka wa 1536 yari yaracanye umubano wose na kiliziya, kandi yari umuntu wahigwaga bukware. Mu mwaka wa 1542, Umwami w’Ubwami Butagatifu bwa Roma Charles V ubwe yemeye gutanga amafaranga 100 yakoreshwaga icyo gihe, akagororerwa umuntu wari guta Menno muri yombi. Icyakora Menno yabumbiye Abanabatisita mu matorero. Bidatinze, we n’abigishwa be baje kwitwa Abamenoni.

Abamenoni muri iki gihe

Uko igihe cyagendaga gihita, ibitotezo byatumye Abamenoni babarirwa mu bihumbi bava mu Burayi bw’iburasirazuba bahungira muri Amerika ya Ruguru. Bagezeyo, babonye uburyo bwo gukomeza gushakisha ukuri no kugeza ku bandi bantu benshi ubutumwa bwabo. Ariko muri rusange ishyaka ryinshi ry’abababanjirije ryo gukomeza kwiyigisha Bibiliya no kubwiriza ryari ryarayoyotse. Hafi ya bose bakomeje kwizirika ku nyigisho zidashingiye kuri Bibiliya, urugero nk’Ubutatu, kudapfa k’ubugingo n’umuriro w’iteka (Umubwiriza 9:5; Ezekiyeli 18:4; Mariko 12:29). Muri iki gihe, Abamisiyonari b’Abamenoni usanga bibanda cyane ku gushinga amavuriro n’ibikorwa byo kuzamura abaturage kurusha uko bibanda ku ivugabutumwa.

Bavuga ko ugereranyije hari Abamenoni 1.300.000 baba mu bihugu 65. Ariko kandi, Abamenoni bo muri iki gihe binubira ko batunze ubumwe kimwe n’uko Menno Simons wabayeho mu binyejana byinshi bishize na we yabyinubiraga. Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, ibitekerezo binyuranye bari bafite ku birebana n’ubushyamirane bwo mu isi byabaciyemo ibice cyane. Benshi bari muri Amerika ya Ruguru banze kujya mu gisirikare bashingiye kuri Bibiliya. Ariko igitabo kivuga amateka y’Abamenoni (An Introduction to Mennonite History) kigira kiti “byageze mu mwaka wa 1914, amadini y’Abamenoni y’i Burayi bw’iburengerazuba asigaye abona ko kutajya mu gisirikare byari ibya kera gusa.” Muri iki gihe, Abamenoni bamwe bayobotse imibereho yo muri iki gihe mu rugero runaka. Ariko hari abandi bo bagifungisha imyenda yabo ibikwasi aho gukoresha ibipesu, kandi batekereza ko abagabo batagombye kogosha ubwanwa.

Hari amatsinda y’Abamenoni yiyemeje gukomeza kwitandukanya n’isi yo muri iki gihe, bimukira mu turere leta zibemerera kubaho nta wubarogoya. Urugero, muri Boliviya hari Abamenoni bagera ku 38.000 batuye mu turere twinshi twitaruye, buri karere kakaba gafite amategeko yako kagenderaho. Hari uturere bitemewe kugezamo imodoka, bakemera gusa amafarashi n’imodoka zikururwa n’amafarashi. Mu tundi turere ntibyemewe gutunga radiyo, televiziyo no kumva umuzika. Hari n’utubuzanya kwiga ururimi rw’igihugu batuyemo. Umwe mu batuye muri bene utwo turere yagize ati “abavugabutumwa bacu ntibatuma twiga Igihisipaniya kugira ngo bakomeze batwifatire.” Benshi bumva ko ibyo ari ukubakandamiza, kandi bahora bafite ubwoba ko bacibwa muri ako karere, ibyo bikaba ari ibintu biteye ubwoba koko ku muntu utarigeze aba mu buzima bwo mu kandi karere.

Uko imbuto z’ukuri zabibwe

Ni muri iyo mimerere umuhinzi w’Umumenoni witwa Johann yabonye igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu rugo rw’umuturanyi we. Umuryango wa Johann wari warimutse uturuka muri Kanada, ubanza gutura muri Megizike hanyuma uza kugera muri Boliviya. Ariko kuva kera Johann yifuzaga ubufasha mu mihati ye yo gushakisha ukuri kwa Bibiliya. Yatiye iyo gazeti.

Nyuma y’aho, ubwo Johann yari mu mujyi yagiye kugurisha umusaruro we, yegereye Umuhamya watangaga Umunara w’Umurinzi ku isoko. Uwo Muhamya yamuhuje n’umumisiyonari uvuga Ikidage, maze bidatinze Johann atangira kubona Umunara w’Umurinzi mu Kidage unyuze mu iposita. Buri nomero bayigaga neza hanyuma bakayihererekanya mu miryango yari ituye muri ako karere kugeza ishaje neza neza. Rimwe na rimwe iyo miryango yajyaga ihura ikageza saa sita z’ijoro icyiga Umunara w’Umurinzi, banareba imirongo ya Bibiliya. Johann yemeye ko Abahamya ba Yehova bagomba kuba ari bo bunze ubumwe mu gukora ibyo Imana ishaka ku isi hose. Mbere y’uko Johann apfa, yasize abwiye umugore we n’abana ati “mugomba kuzajya musoma Umunara w’Umurinzi buri gihe. Uzabafasha gusobanukirwa Bibiliya.”

Bamwe mu bagize umuryango wa Johann batangiye kubwira abaturanyi babo ibintu bigaga muri Bibiliya. Barababwiraga bati “isi ntizarimburwa. Ahubwo Imana izayihindura paradizo. Kandi Imana ntibabariza abantu mu muriro w’iteka.” Bidatinze, abavugabutumwa b’idini ryabo bamenye ko habaho bene ibyo biganiro, bihanangiriza umuryango wa Johann ko bazacibwa nibatarekera aho. Nyuma y’aho igihe mu muryango baganiraga ku kibazo cy’iterabwoba abakuru b’Abamenoni babashyiragaho, umusore umwe yagize icyo avuga. Yaravuze ati “sinzi igituma twitotombera abakuru b’idini ryacu. Twese tuzi idini ry’ukuri iryo ari ryo, nyamara nta cyo twabikozeho.” Ayo magambo yakoze se w’uwo musore ku mutima. Bidatinze, abantu icumi mu bagize uwo muryango bakoze urugendo mu ibanga bajya gushaka Abahamya ba Yehova; nguko rero uko bageze ku icumbi ry’abamisiyonari nk’uko twabivuze tugitangira.

Bukeye bwaho, abo bamisiyonari na bo bagiye gusura izo ncuti zabo bari bamaze kumenyana. Imodoka y’abamisiyonari ni yo yonyine yari mu muhanda. Mu gihe bari batwaye imodoka buhoro buhoro banyura ku modoka zikururwa n’amafarashi, bari batangaye n’abaturage bo muri ako karere na bo batangaye cyane. Bidatinze bari bicaye ku meza bari kumwe n’Abamenoni icumi bo mu miryango ibiri.

Uwo munsi, byabafashe amasaha ane kugira ngo bige igice cya mbere mu gitabo Ubumenyi Buyobora Ku Buzima bw’Iteka. * Kuri buri paragarafu, abo bahinzi barebaga indi mirongo ya Bibiliya, kandi bashakaga kumenya niba barayumvaga neza. Buri kibazo cyo mu gitabo cyakurikirwaga n’umwanya munini, abo bahinzi bakabanza bakakivuganaho mu rurimi rwabo rushamikiye ku Kidage, hanyuma umuvugizi wabo akabona kubasubiriza bose mu Gihisipaniya. Uwo wari umunsi utazibagirana ariko kandi ingorane zari zibategereje ari nyinshi. Bari bagiye guhangana n’ibigeragezo nk’uko Menno Simons yahanganye na byo igihe yatangiraga gushakisha ukuri kwa Bibiliya mu myaka igera hafi kuri 500 ishize.

Batotezwa bazira ko babonye ukuri

Hashize iminsi mike nyuma y’aho, abakuru b’idini baje mu rugo rw’umuryango wa Johann bihanangiriza abo bantu bari bashimishijwe bati “twumvise ko Abahamya ba Yehova babasuye. Mugomba kubabuza ntibazagaruke, kandi nimutazana ibitabo byabo ngo bitwikwe, turabaca.” Bari biganye Bibiliya n’Abahamya incuro imwe gusa, icyo rero cyari ikigeragezo gikanganye.

Umwe mu batware b’umuryango yarabashubije ati “ntidushobora gukora ibyo mudusabye. Abo bantu baje kutwigisha Bibiliya.” Abo bakuru b’idini babyifashemo bate? Barabaciye babaziza ko bigaga Bibiliya! Ibyo byari ubugome bukabije rwose. Imodoka ikururwa n’ifarashi y’uruganda rukora foromaje muri ako karere yanyuze ku rugo rw’umuryango umwe idatwaye amata yabo, kandi ari bwo buryo bwonyine umuryango wabonagamo agafaranga. Umukuru w’umuryango umwe yirukanywe ku kazi. Undi banze ko azajya agira icyo agurira mu iduka ryo muri ako karere, kandi umukobwa we w’imyaka icumi yirukanywe mu ishuri. Abaturanyi baraje bagota urugo rumwe bashaka gutwara umugore w’umusore umwe, bavuga ko atashoboraga kubana n’umugabo we waciwe. N’ubwo byagenze bityo bwose ariko, iyo miryango yigaga Bibiliya ntiyaretse gushakisha ukuri.

Abamisiyonari bakomeje kujya bakora urwo rugendo rurerure mu modoka buri cyumweru bagiye kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Mbega ukuntu icyo cyigisho cyakomeje iyo miryango! Bamwe mu bagize umuryango bakoraga urugendo rw’amasaha abiri ku mafarashi n’imodoka ikururwa n’ifarashi kugira ngo babe bahari. Igihe iyo miryango yatumiraga umumisiyonari ku ncuro ya mbere ngo asenge cyari igihe gishishikaje cyane. Muri ako karere Abamenoni ntibajya basenga mu ijwi riranguruye, bityo bari batarumva umuntu abasengera. Abo bagabo bararize. None se ushobora kwiyumvisha ukuntu bagize amatsiko igihe abamisiyonari bazanaga iradiyo ifite kasete? Mu karere kabo ntibari barigeze bemererwa kumva umuzika. Bashimishijwe cyane n’indirimbo nziza z’Ubwami (Mélodies du royaume) ku buryo biyemeje kuzajya baririmba indirimbo z’Ubwami nyuma ya buri cyigisho! Ariko rero bari bagifite ikibazo: bari kubaho bate muri iyo mimerere?

Babona umuryango w’abavandimwe bakundana

Kubera ko iyo miryango yari yaraciwe muri ako karere, yatangiye kwikorera foromaje. Abamisiyonari babafashije kubona abakiriya. Umuhamya umaze igihe wo muri Amerika ya Ruguru na we wakuriye muri Amerika y’Epfo mu muryango w’Abamenoni yumvise akababaro k’iyo miryango. Yumvise ashaka kubafasha mu buryo bwihariye. Mu cyumweru kimwe yafashe indege ajya kubasura muri Boliviya. Uretse kuba yarabateye inkunga yo mu buryo bw’umwuka, yafashije iyo miryango kugura ikamyoneti kugira ngo bajye bashobora kujya mu materaniro yaberaga ku Nzu y’Ubwami, kandi bashobore kugeza ibintu byabo ku isoko.

Umwe mu bagize uwo muryango yagize ati “tumaze gucibwa muri ako karere, ubuzima bwaratugoye cyane. Twajyaga ku Nzu y’Ubwami twijimye mu maso, ariko twagarukaga twishimye.” Koko rero, Abahamya bo muri ako karere barahagurutse barabafasha. Hari abize Ikidage, n’Abahamya benshi bavuga Ikidage baturutse i Burayi baza muri Boliviya gufasha kuyobora amateraniro ya gikristo akorwa mu Kidage. Bidatinze, abantu 14 bo mu karere k’Abamenoni babwirizaga abandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

Ku itariki ya 12 Ukwakira 2001, hashize igihe kitageze ku mwaka uhereye igihe basuriye icumbi ry’abamisiyonari bwa mbere, 11 muri abo bahoze ari Abanabatisita bongeye kubatizwa, icyo gihe ariko bakaba baragaragazaga ko biyeguriye Yehova. Kuva icyo gihe hari n’abandi bateye iyo ntambwe. Umwe muri bo nyuma y’aho yagize ati “ubu twumva tumeze nk’abagaragu bahawe umudendezo kubera ko twamenye ukuri ko muri Bibiliya.” Undi yaravuze ati “Abamenoni benshi bitotombera ko badakundana. Ariko Abahamya ba Yehova bo bitanaho. Numva mfite umutekano iyo mbarimo.” Niba ushaka gusobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya neza kurushaho, nawe ushobora kuzahura n’ingorane. Ariko niwiyambaza Yehova kandi ukagaragaza ukwizera n’ubutwari nk’uko iyo miryango yabigaragaje, nawe uzagira icyo ugeraho kandi uzabona ibyishimo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 17 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Bashimishwa n’uko babona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu Kidage

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

N’ubwo kuva kera bari barabujijwe kumva umuzika, ubu basigaye baririmba nyuma ya buri cyigisho cya Bibiliya