Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ya kera y’ikidage ikoresha izina ry’Imana

Bibiliya ya kera y’ikidage ikoresha izina ry’Imana

Bibiliya ya kera y’ikidage ikoresha izina ry’Imana

IZINA bwite ry’Imana ari ryo Yehova riboneka incuro zibarirwa mu bihumbi muri Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures–Traduction du monde nouveau yasohotse mu Kidage mu mwaka wa 1971. * Icyakora, si yo Bibiliya ya mbere y’Ikidage yakoresheje izina ry’Imana. Birashoboka ko Bibiliya ya mbere yo mu Kidage ibonekamo izina Yehova ari iyahinduwe na Johann Eck, umuhanga muri tewolojiya wo mu idini rya Kiliziya Gatolika y’i Roma uzwi cyane, ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 500 isohotse.

Johann Eck yavukiye mu majyepfo y’u Budage mu mwaka wa 1486. Yigishije tewolojiya muri kaminuza y’i Ingolstadt kuva afite imyaka 24 kugeza apfuye mu mwaka wa 1543. Eck yabayeho mu gihe kimwe na Martin Luther kandi bamaze igihe runaka ari incuti. Icyakora, Luther yakomeje kuba umuyobozi ukomeye mu idini ry’Abaporotesitanti naho Eck akomeza gushyigikira Kiliziya Gatolika.

Igikomangoma cya leta ya Bavière cyasabye Eck guhindura Bibiliya mu Kidage, ubwo buhinduzi busohoka mu mwaka wa 1537. Dukurikije igitabo cyitwa Kirchliches Handlexikon, ubuhinduzi bwe bwakurikije mu budahemuka umwandiko w’umwimerere kandi “bukwiriye guhabwa agaciro karuta ako bwahabwaga kera.” Mu buhinduzi bwa Eck, mu Kuva 6:3 hagira hati “ndi Umwami wabonekeye Aburamu, Isaka na Yakobo ndi Imana Ishoborabyose: kandi izina ryanjye Adonai, sinaribamenyesheje.” Ahagana ku ruhande, Eck yongeyeho ibisobanuro by’uwo murongo bigira biti “izina Adonai Jehoua.” Intiti mu bya Bibiliya nyinshi zitekereza ko bwari ubwa mbere izina bwite ry’Imana rikoreshwa muri Bibiliya y’Ikidage.

Ariko kandi, hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi izina bwite ry’Imana rizwi kandi rikoreshwa. Inyandiko za kera kurusha izindi ryakoreshejwemo zari izo mu rurimi rw’Igiheburayo; muri izo nyandiko, izina “Yehova” ni ryo ryakoreshejwe rigaragaza Imana y’ukuri yonyine (Gutegeka 6:4, NW ). Hashize imyaka igera ku 2.000 amagambo ya Yesu avuga ko yamenyekanishije izina ry’Imana yanditswe mu rurimi rw’Ikigiriki (Yohana 17:6). Kuva icyo gihe iryo zina ryasohotse mu ndimi nyinshi cyane kandi vuba aha, mu buryo buhuje n’isohozwa ry’amagambo yo muri Zaburi ya 83:18, NW, bose bazamenya ko uwitwa Yehova ari we wenyine Usumbabyose utegeka isi yose.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Yanditswe n’Abahamya ba Yehova ikaba yarasohotse bwa mbere mu Cyongereza mu mwaka wa 1961. Ubu iboneka uko yakabaye cyangwa igice mu ndimi zisaga 50.

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Bibiliya yahinduwe na Eck, igasohoka mu mwaka wa 1558 irimo Izina Yehova mu Kuva 6:3 mu bisobanuro biri ahagana ku ruhande