Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Dushingira ku ki tuvuga ko amagambo agira ati “ni we wenyine ufite kudapfa” n’andi agira ati “nta muntu wigeze kumureba kandi nta wabasha kumureba” yerekeza kuri Yesu aho kwerekeza kuri Yehova Imana?

Intumwa Pawulo yaranditse ati “uko kuboneka kuzerekanwa mu gihe cyako cyagenwe n’Uwo ufite ubutware wenyine wishimye, ari we Mwami w’abami n’Umutware utwara abatware, we wenyine ufite kudapfa, uba mu mucyo utegerwa, nta muntu wigeze kumureba kandi nta wabasha kumureba.”—1 Timoteyo 6:15, 16, NW.

Abatanga ibisobanuro kuri Bibiliya bakunze gutekereza bati “ni gute ayo magambo ngo ‘ni we wenyine ufite kudapfa,’ ‘ufite ubutware wenyine,’ na ‘nta muntu wigeze kumureba kandi nta wabasha kumureba,’ yakwerekeza ku wundi utari Ishoborabyose?” Ni iby’ukuri ko ayo magambo ashobora gukoreshwa kuri Yehova. Icyakora, imirongo ikikije muri 1 Timoteyo 6:15, 16 igaragaza ko Pawulo yavugaga Yesu.

Ku iherezo ry’umurongo wa 14, Pawulo avuga ibyo “kuboneka k’Umwami wacu Yesu Kristo” (1 Timoteyo 6:14). Ubwo rero, igihe Pawulo yandikaga ku murongo wa 15 ko uko kuboneka “kuzerekanwa mu gihe cyako cyagenwe n’Uwo ufite ubutware wenyine wishimye,” yavugaga ibyo kuboneka kwa Yesu si ukwa Yehova Imana. None se uwo “ufite ubutware wenyine” ni nde? Bisa n’aho bihuje n’ubwenge gufata umwanzuro w’uko Yesu ari we Pawulo yavugaga ko afite ubutware wenyine. Kubera iki? Imirongo ikikije iyo ngiyo igaragaza neza ko Pawulo yagereranyaga Yesu n’abategetsi b’abantu. Mu by’ukuri, Yesu ni ‘Umwami w’abami [b’abantu] n’Umutware utwara abatware [b’abantu]’ * nk’uko Pawulo yabyanditse. Koko rero umugereranyije na bo, Yesu ni we ‘wenyine ufite ubutware.’ Yahawe “ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera” (Daniyeli 7:14). Nta mutegetsi w’umuntu ushobora kuvuga ko afite ubutware nk’ubwo!

Bite se ku birebana n’amagambo ngo “ni we wenyine ufite kudapfa”? Aha nanone Yesu yagereranywaga n’abami b’abantu. Nta mutegetsi wo mu isi ushobora kuvuga ko yahawe kudapfa, nyamara Yesu we yarabihawe. Pawulo yaranditse ati “tuzi yuko Kristo amaze kuzuka atagipfa, urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi” (Abaroma 6:9). Muri ubwo buryo, Yesu ni we wa mbere uvugwa muri Bibiliya ko yahawe impano yo kudapfa. Koko rero, igihe Pawulo yandikaga ayo magambo, Yesu ni we wenyine wari warahawe ubuzima budapfa.

Nanone tugomba kuzirikana ko Pawulo yari kuba abeshye iyo avuga ko Yehova Imana ari we wenyine wari ufite kudapfa, kubera ko igihe Pawulo yandikaga ayo magambo, Yesu na we yari afite kudapfa. Ariko Pawulo yashoboraga kuvuga ko Yesu ari we wenyine ufite kudapfa amugereranyije n’abategetsi bo mu isi.

Nanone, nta gushidikanya rwose ko igihe Yesu yari amaze kuzuka akajya mu ijuru, dushobora kuvuga ko ari we uvugwa ko “nta muntu wigeze kumureba kandi nta wabasha kumureba.” Ni iby’ukuri ko abigishwa be basizwe bazamureba igihe bazaba bamaze gupfa no kuzukira mu ijuru ari ibiremwa by’umwuka (Yohana 17:24). Ariko nta muntu wo ku isi ushobora kureba Yesu uzaba afite ikuzo. Ku bw’ibyo, dushobora kuvuga ko mu by’ukuri kuva Yesu yazuka akajya mu ijuru, “nta muntu” wigeze kumureba.

Ni iby’ukuri ko uramutse usomye amagambo ari muri 1 Timoteyo 6:15, 16 ntuyasesenguye neza, ushobora kubona ko yerekeza ku Mana. Ariko kandi imirongo ikikije amagambo ya Pawulo hamwe n’indi mirongo yo mu Byanditswe iyashyigikira, igaragaza ko Pawulo yavugaga Yesu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Amagambo nk’ayo akoreshwa kuri Yesu mu 1 Abakorinto 8:5, 6; Ibyahishuwe 17:12, 14; 19:16.