Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuba indahemuka bifite akamaro?

Kuba indahemuka bifite akamaro?

Kuba indahemuka bifite akamaro?

UMUKOZI w’isosiyete y’ubwishingizi witwa Karl yabwiye Jens ati “wishyura amafaranga menshi cyane ku bwishingizi bw’ubuzima. * Uramutse uhinduye ukabufatira mu isosiyete yanjye, wazajya uzigama amafaranga y’amayero 15 (Frw 10.875) buri kwezi, kandi ni menshi.”

Jens yaramushubije ati “ibyo bishobora kuba ari ukuri. Ariko maze imyaka myinshi mfatira ubwishingizi bw’ubuzima muri iyo sosiyete. Mu gihe cyahise barangobotse cyane kandi ndashaka gukomeza kubabera indahemuka.”

Karl yaramushubije ati “ubudahemuka ni umuco mwiza rwose. Ariko kandi, ubudahemuka bwawe butuma utanga amafaranga menshi!”

Karl yavugaga ukuri. Akenshi kuba indahemuka ku muntu bishobora kugutwara amafaranga. Nanone bisaba igihe, imbaraga no kwiyemeza kugira icyo utanga mu buryo bw’ibyiyumvo. Mbese birakwiriye ko umuntu atanga ibyo byose ngo ni ukugira ngo abe indahemuka?

Benshi bashimagiza ubudahemuka ariko ntibashaka kuba indahemuka

Mu iperereza ryakozwe mu Budage n’ikigo cy’ubushakashatsi cy’i Allensbach, 96 ku ijana by’ababajijwe, bashubije ko ubudahemuka ari umuco umuntu wese akwiriye kwifuza kugira. Mu iperereza rya kabiri ryakozwe n’icyo kigo cy’i Allensbach, bibiri bya gatatu by’abantu babajijwe bafite imyaka iri hagati ya 18 na 24, bashubije ko ubudahemuka ari umuco ugezweho.

N’ubwo abantu benshi bashimagiza ubudahemuka, iyo bigeze ku ngingo yo kuba indahemuka bo ubwabo, ibintu birahinduka. Urugero, mu bihugu byinshi byo mu Burayi, incuro nyinshi umugabo n’umugore cyangwa abagize umuryango usanga badakunze kubera bagenzi babo indahemuka. Akenshi incuti zirahemukirana. Ubudahemuka bwahuzaga umukoresha n’umukozi cyangwa umucuruzi n’abakiriya be mu bihe bya kera, bwarakendereye. Kubera iki?

Rimwe na rimwe imihihibikano yo mu buzima bwo muri iki gihe ituma abantu batabona igihe gihagije n’imbaraga zo mu byiyumvo biba bikenewe kugira ngo bagaragaze ubudahemuka. Abantu batengushywe mu mishyikirano bari bafitanye n’abandi, ubu barifata ntibagaragarize abandi ubudahemuka. Hari n’abashobora guhitamo kwibera aho gusa, bakirinda kugirana n’abandi imishyikirano yabasaba kuba indahemuka.

Icyaba kibitera cyose, abantu bashimagiza ubudahemuka ariko bo ntibashaka kuba indahemuka. Ibyo bituma twibaza ibibazo nk’ibi ngo: ese kuba indahemuka bifite akamaro? Niba bifite akamaro se twagombye kuba indahemuka kuri nde, kandi mu buhe buryo? Ni izihe nyungu zibonerwa mu kuba indahemuka?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Muri iyi ngingo n’ikurikira amazina amwe yarahindutse.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]

Ubudahemuka ni umuco mwiza abantu bashimagiza ariko ntibashake kuwugaragaza