Nihanganye ndi umusirikare wa Kristo
Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Nihanganye ndi umusirikare wa Kristo
BYAVUZWE NA YURII KAPTOLA
“Ubu noneho menye ko mu by’ukuri ufite ukwizera!” Ayo magambo nayabwiwe n’umuntu ntakekeraga ko yayavuga. Nayabwiwe n’umusirikare mukuru mu ngabo z’Abasoviyeti, kandi yanteye inkunga mu gihe nari nyikeneye cyane. Nari narakatiwe imyaka myinshi y’igifungo kandi nari naringinze Yehova cyane musaba kunkomeza. Nari mpanganye n’intambara ndende yansabaga kwihangana no kumaramaza.
NAVUTSE ku itariki ya 19 Ukwakira 1962, nkurira mu burengerazuba bwa Ukraine. Muri uwo mwaka, data na we witwaga Yurii, yahuye n’Abahamya ba Yehova. Bidatinze yabaye umuntu wa mbere wasengaga Yehova mu mudugudu w’iwacu. Ibikorwa bye ntibyisobye abategetsi barwanyaga Abahamya ba Yehova.
Icyakora benshi mu baturanyi bacu bubahaga ababyeyi banjye bitewe n’imico yabo ya gikristo n’ukuntu bitaga ku bandi. Ababyeyi banjye batangiye tukiri bato, bagakoresha uburyo bwose babonye bagacengeza mu mutima wanjye n’uwa bashiki banjye batatu gukunda Imana, kandi ibyo byamfashije guhangana n’ibigeragezo byinshi nahuye na byo ku ishuri. Kimwe muri ibyo bigeragezo nahuye na cyo igihe buri mwana yasabwaga kwambara agakarita kagaragaza ko yari mu muryango w’Abana ba Lénine bo mu kwezi k’Ukwakira. Bitewe no kutabogama kwanjye kwa gikristo, sinambaye ako gakarita kandi ibyo byagaragaje ko nari ntandukanye n’abandi bana.—Yohana 6:15; 17:16.
Nyuma y’aho igihe nari ngeze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, abanyeshuri bose basabwe kujya mu Muryango w’Urubyiruko rw’Abakomunisiti. Umunsi umwe ishuri
ryacu ryagiye mu kibuga cy’ishuri mu muhango wo kwinjira umuryango. Ibyo byanteye ubwoba kuko nari nzi ko bari bunnyege kandi bakantonganya cyane. Abana bose uretse jye bari baturutse imuhira bafite furari nshya z’umutuku zarangaga abari mu muryango w’urubyiruko rw’Abakomunisiti, kandi abanyeshuri bahagaze ku murongo muremure imbere y’umuyobozi w’ikigo, abarimu n’abanyeshuri bakuru. Igihe abanyeshuri bakuru babwirwaga kutwambika furari mu ijosi, nubitse umutwe niringiye ko nta wari kumbona.Njya gufungirwa muri gereza za kure
Igihe nari mfite imyaka 18, nakatiwe igifungo cy’imyaka itatu nzira kutabogama kwa gikristo (Yesaya 2:4). Umwaka wa mbere nawufungiwe mu mujyi wa Trudovoye, mu ntara ya Vinnitskaya ho muri Ukraine. Aho ngaho nahahuriye n’abandi Bahamya ba Yehova bagera kuri 30. Twahabwaga imirimo itandukanye babiri babiri, kubera ko abategetsi bashakaga kutubuza guteranira hamwe.
Muri Kanama 1982, jye n’undi Muhamya witwaga Eduard twashyizwe mu modoka zatwaraga imfungwa batujyana mu majyaruguru y’akarere k’imisozi miremire yitwa Oural turi kumwe n’izindi mfungwa. Mu minsi umunani, twahanganye n’urwo rugendo mu mimerere y’ubushyuhe bwinshi dupakiye mu modoka nta buhumekero, kugeza ubwo tugereye muri gereza ya Solikamsk mu ntara ya Permskaya. Jye na Eduard twashyizwe muri kasho zinyuranye. Hashize ibyumweru bibiri, nimuriwe mu majyaruguru mu mudugudu wa Vels mu karere ka Krasnovishersky.
Imodoka yari idutwaye yahageze igicuku kinishye, mu mwijima w’icuraburindi. N’ubwo umwijima wari wose, umusirikare mukuru yadutegetse kwambuka uruzi mu bwato. Ntitwashoboraga kubona urwo ruzi cyangwa ubwato! Icyakora, twagiye dukabakaba kugeza ubwo tuguye ku bwato, kandi n’ubwo twari dufite ubwoba, twarambutse. Tugeze hakurya y’uruzi, twerekeje aho twabonaga urumuri ku musozi wari hafi aho, tuhasanga amahema make. Aho ni ho twari tugiye gutura. Nabaga mu ihema rinini mbana n’izindi mfungwa 30. Mu mezi y’imbeho, twahanganaga n’ubukonje rimwe na rimwe bwageraga kuri dogere 40 munsi ya zeru, kandi urebye ihema nta cyo ryatumariraga kigaragara. Abo twari dufunganywe bo akazi kabo kari ugutema ibiti, naho jye nari nshinzwe kubaka utuzu tw’imfungwa.
Ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bigera mu kigo cyacu cyitaruye
Ni jye Muhamya jyenyine wari muri iyo gereza; ariko Yehova ntiyigeze antererana. Umunsi umwe nabonye igipfunyika mama wari ugituye mu burengerazuba bwa Ukraine yari yanyoherereje. Igihe umurinzi yagifunguraga, ikintu cya mbere yabonye ni Bibiliya ntoya. Yarayifashe atangira kurambura impapuro. Nagerageje gutekereza ikintu nashoboraga kumubwira kugira ngo badafatira ubwo butunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Uwo murinzi yahise ambaza ati “iki ni igiki?” Ntaratekereza icyo nsubiza, umukuru w’abarinzi wari uhagaze hafi aho yahise amubwira ati “aah! Iyo ni inkoranyamagambo.” Nanjye naricecekeye (Umubwiriza 3:7). Umukuru w’abarinzi yasatse ibindi byari muri icyo gipfunyika, hanyuma arakimpereza harimo n’iyo Bibiliya y’agaciro kenshi cyane. Narishimye cyane ku buryo nahise muha ku mbuto bari banyoherereje. Igihe nabonaga icyo gipfunyika, namenye ko Yehova atigeze anyibagirwa. Yaramfashije cyane, kandi yampaye ibyo nari nkeneye mu buryo bw’umwuka.—Abaheburayo 13:5.
Tubwiriza nta gucogora
Hashize amezi make nyuma y’aho, natangajwe no kubona ibaruwa y’umuvandimwe wanjye w’Umukristo wari ufungiwe ku birometero 400. Yansabye gushakisha umuntu wari waragaragaje ko ashimishijwe kandi washobora kuba afungiwe muri gereza nari ndimo. Kwandika ibaruwa nk’iyo ntibyari iby’ubwenge kubera ko amabaruwa yacu yasomwaga. Ntibitangaje rero kuba umwe mu bayobozi yarampamagaje mu biro bye akanyihanangiriza ko ntagomba kubwiriza. Hanyuma Ibyakozwe 4:20)? Uwo muyobozi yabonye ko adashobora kunkanga, ahitamo kureba ahandi anyohereza. Nimuriwe mu yindi gereza.
yantegetse gushyira umukono ku nyandiko yavugaga ko ngiye kurekera aho kubwira abandi imyizerere yanjye. Namushubije ko ntumvaga impamvu nashyira umukono kuri iyo nyandiko, kuko buri wese yari azi neza ko ndi Umuhamya wa Yehova. Namubwiye ko abo dufunganywe bifuzaga kumenya impamvu nari narafunzwe. Nari kujya mbabwira iki (Nimuriwe mu mudugudu wa Vaya ku birometero 200. Abarinzi baho bo bubahaga imyizerere yanjye ya gikristo kandi bampaye imirimo idafite aho ihuriye n’igisirikare, nkaba narabanje kuba umubaji, hanyuma nkora iby’amashanyarazi. Icyakora ako kazi karimo ibibazo. Igihe kimwe, bantegetse gufata ibikoresho byanjye nkabijyana aho abasirikare bari bakambitse. Ngezeyo, abasirikare bishimiye kumbona. Bari bafite ibibazo byo gukora amatara yamurikaga ibirango bya gisirikare bitandukanye. Bifuzaga ko mbafasha kuyakora kubera ko biteguraga kwizihiza umunsi mukuru w’ingabo wabaga buri mwaka. Maze gusenga no gutekereza ku cyo nagombaga gukora, nababwiye ko ntashoboraga gukora akazi nk’ako. Nabasigiye ibikoresho byanjye ndagenda. Bandeze ku wari wungirije umuyobozi, amaze kumva ibyo naregwaga, ntangazwa no kumva abasubiza ati “oya ndamwemeye. Ni umugabo ufite amahame adakuka agenderaho.”
Inkunga natewe n’umuntu ntatekerezaga
Ku itariki ya 8 Kamena 1984, maze imyaka itatu muri gereza, narafunguwe. Ngarutse muri Ukraine, nagombaga kujya kwibaruza mu ngabo kuko nari mvuye muri gereza. Abategetsi bambwiye ko nyuma y’amezi atandatu nari kongera ngacirwa urubanza, kandi ko byari kuba byiza mvuye muri ako karere burundu. Bityo, navuye muri Ukraine, amaherezo nza kubona akazi muri Lativiya. Namaze igihe gito nshobora kubwiriza no kwifatanya n’itsinda rito ry’Abahamya bari batuye mu murwa mukuru wa Riga, no hafi yawo. Icyakora, hashize umwaka umwe gusa, nongeye guhamagazwa ngo njye mu gisirikare. Ngeze mu biro bandikiragamo, nabwiye umusirikare mukuru ko na mbere hose nari naranze gukora umurimo wa gisirikare. Yanshubije atontoma ati “ibyo ukora ubwo uzi ibyo ari byo? Ndaba ndeba icyo uri bubwire liyetona koloneri.”
Yanjyanye mu cyumba cyo mu igorofa rya kabiri, dusanga liyetona koloneri yicaye inyuma y’ameza maremare. Yanteze amatwi yitonze ubwo namusobanuriraga aho mpagaze, maze ambwira ko ngifite igihe cyo kwisubiraho mbere y’uko nitaba inteko yandika abajya mu gisirikare. Dusohotse mu biro bya liyetona koloneri, wa musirikare wari wabanje kuntontomera yarivugiye ati “ubu noneho menye neza ko mu by’ukuri ufite ukwizera.” Igihe najyaga kwisobanura imbere y’inteko y’abasirikare, nabasubiriyemo ko ntagira aho mbogamira, kandi icyo gihe barandetse ndagenda.
Muri iyo minsi nari ntuye mu nzu y’amacumbi. Umunsi umwe ari nimugoroba, numvise umuntu akomanga ku rugi buhoro. Narakinguye mbona umugabo wambaye ikositimu
afite n’isakoshi. Yaranyibwiye, arambwira ati “ndi maneko. Nzi ko ufite ibibazo, kandi ko ugiye gucirwa urubanza.” Naramushubije nti “ni byo.” Uwo mugabo yarakomeje arambwira ati “dushobora kugufasha uramutse wemeye gukorana natwe.” Naramubwiye nti “oya, ibyo ntibishoboka. Nzakomeza kuba indahemuka ku myizerere yanjye ya gikristo.” Ntiyigeze agerageza kunyemeza, ahubwo yarikubuye aragenda.Nsubira muri gereza, nsubira kubwiriza
Ku itariki ya 26 Kanama 1986, urukiko rw’umujyi wa Riga rwankatiye imyaka ine y’uburetwa, bahita bamanura njya gufungirwa muri gereza ya Riga. Banshyize muri kasho nini ndi kumwe n’izindi mfungwa 40, kandi nagerageje kubwiriza buri wese mu bari muri iyo kasho. Bamwe bavugaga ko bemera Imana; abandi bo barabisekaga gusa. Nari narabonye ko bose bari bafite udutsiko, kandi hashize ibyumweru bibiri abayobozi b’utwo dutsiko bambwiye ko ntemerewe kubwiriza kubera ko ntakurikizaga amategeko yabo atanditse. Nabasobanuriye ko icyo ari cyo cyatumye mfungwa: ni uko nari mfite andi mategeko ngenderaho.
Nakomeje kubwiriza mfite amakenga, kandi maze kubona abantu bashishikazwaga n’ibintu by’umwuka, natangiye kuyoborera bane muri bo icyigisho cya Bibiliya. Mu biganiro twagiranaga, bandikaga inyigisho z’ibanze za Bibiliya mu ikayi. Hashize amezi make, noherejwe mu kigo cyari kirinzwe cyane cy’i Valmiera, aho nakoraga mu by’amashanyarazi. Ndi aho ngaho, nashoboye kwigana Bibiliya n’undi muntu wakoraga mu by’amashanyarazi, maze nyuma y’imyaka ine aba Umuhamya wa Yehova.
Ku itariki ya 24 Werurwe 1988, narimuwe mvanwa muri icyo kigo cyari kirinzwe cyane njyanwa mu nkambi yari hafi aho. Ibyo byari umugisha kuko byatumye ngira umudendezo mwinshi kurushaho. Nahawe imirimo yo kubaka mu bibanza binyuranye, kandi buri gihe nashakishaga uburyo bwo kubwiriza. Akenshi navaga mu nkambi nkajya kubwiriza nkageza nijoro, ariko sinigeze ngira ikibazo iyo nabaga ngarutse mu nkambi.
Yehova yampaye imigisha mu mihati nashyizeho. Hari Abahamya bake bari batuye muri ako karere, ariko muri uwo mudugudu hari Umuhamya umwe gusa, mushiki wacu Vilma Krūmin̗a wari ugeze mu za bukuru. Jye na mushiki wacu Krūmin̗a twatangiye kuyoborera abakiri bato benshi ibyigisho bya Bibiliya. Rimwe na rimwe, abavandimwe na bashiki bacu bajyaga baturuka i Riga bakaza kubwiriza, ndetse hari n’abapayiniya b’igihe cyose baturukaga i Leningrad (ubu ni St. Petersburg). Yehova yaradufashije dutangiza ibyigisho bya Bibiliya byinshi, maze bidatinze ntangira umurimo w’ubupayiniya, nkamara amasaha 90 buri kwezi mbwiriza.
Ku itariki ya 7 Mata 1990, urubanza rwanjye rwasubiwemo n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Valmiera. Igihe urubanza rwari rutangiye, namenye umwe mu bashinjacyaha. Yari umusore twari twarigeze kuganira kuri Bibiliya! Na we yaramenye, aramwenyura ariko ntiyagira icyo avuga. Ndacyibuka ibyo umucamanza yambwiye uwo munsi ati “Yurii, icyemezo cyo kugufunga cyafashwe mu myaka ine ishize cyari kinyuranyije n’amategeko. Ntibagombye kuba baragukatiye.” Mu buryo butunguranye, narafunguwe!
Ndi umusirikare wa Kristo
Muri Kamena 1990, byongeye kuba ngombwa ko njya kwibaruza kugira ngo mbone uruhushya rwo gutura muri Riga. Nongeye kujya muri bya biro birimo ameza maremare, aho mu myaka ine mbere y’aho nabwiriye liyetona koloneri ko ntashoboraga kujya mu gisirikare. Ubu bwo icyakora yarahagurutse aransuhuza, ampereza umukono maze arambwira ati “birababaje kubona warahuye n’ibyo bibazo byose. Birambabaje rwose kuba byarakugendekeye bityo.”
Naramushubije nti “ndi umusirikare wa Kristo, kandi ngomba gusohoza inshingano 2 Timoteyo 2:3, 4). Koloneri yaranshubije ati “mperutse kugura Bibiliya kandi ubu ndayisoma.” Nari nitwaje igitabo Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo. * Narambuye ku gice kivuga ikimenyetso cy’iminsi y’imperuka maze mwereka ukuntu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buhuje n’iki gihe turimo. Koloneri yaranshimiye cyane abikuye ku mutima, yongera kunkora mu ntoki, anyifuriza kuzakomeza umurimo wanjye neza.
yanjye. Bibiliya ishobora kugufasha nawe ukabona ibyo Kristo yasezeranyije abigishwa be, ni ukuvuga ubuzima burangwa n’ibyishimo muri iki gihe n’ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza” (Icyo gihe umurima wo muri Lativiya wari ugeze igihe cyo gusarurwa (Yohana 4:35). Mu mwaka wa 1991, nabaye umusaza w’itorero. Mu gihugu hose hari abasaza babiri gusa! Mu mwaka wakurikiyeho, itorero rimwe ryo muri Lativiya ryagabanyijwemo abiri: rimwe ry’abakoresha Ikilativiya n’iry’abakoresha Ikirusiya. Nagize igikundiro cyo gufasha itorero ry’abakoresha Ikirusiya. Hari ukwiyongera gukataje ku buryo mu mwaka wakurikiyeho itorero ryacu ryabyaye andi abiri! Iyo nshubije amaso inyuma, nibonera ko Yehova ubwe ari we uyobora intama ze ku muteguro we.
Mu mwaka wa 1998, nabaye umupayiniya wa bwite njya gukorera mu mujyi wa Jelgava uri ku birometero 40 mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Riga. Muri uwo mwaka nanone, nabaye umuntu wa mbere ukomoka muri Lativiya watumiriwe kwiga Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Imirimo ryo mu rurimi rw’Ikirusiya ryabereye i Solnechnoye hafi ya St. Petersburg mu Burusiya. Igihe twari muri iryo shuri, nasobanukiwe ukuntu ari iby’ingenzi gukunda abantu niba dushaka kugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza. Icyantangaje by’umwihariko kurusha n’ibintu twigiye mu ishuri, ni urukundo abagize umuryango wa Beteli hamwe n’abarimu batugaragarije n’ukuntu batwitayeho.
Ikindi kintu gihebuje cyabaye mu buzima bwanjye cyabaye mu mwaka wa 2001, ubwo nashyingiranwaga na mushiki wacu mwiza cyane witwa Karina. Karina yaraje dufatanya umurimo w’igihe cyose, kandi buri munsi iyo mbonye umugore wanjye avuye kubwiriza yishimye numva binteye inkunga. Koko rero, gukorera Yehova bihesha ibyishimo byinshi cyane. Ibintu bibabaje nanyuzemo ku ngoma y’Abakomunisiti, byanyigishije kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Ku muntu ushaka kugundira ubucuti afitanye na Yehova no gushyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga, nta kintu yakwigomwa ngo yumve yaruhiye ubusa. Gufasha abandi kumenya Yehova byatumye ngira ubuzima bufite intego. Kuba nkorera Yehova ndi “umusirikare mwiza wa Kristo,” numva ari igikundiro gihebuje.—2 Timoteyo 2:3.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 29 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntikicyandikwa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Nakatiwe imyaka ine y’uburetwa muri Gereza Nkuru y’i Riga
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Ndi kumwe na Karina mu murimo wo kubwiriza