Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Reka “Ijambo” rya Yehova rikurinde

Reka “Ijambo” rya Yehova rikurinde

Reka “Ijambo” rya Yehova rikurinde

MU MWAKA wa 490 M.I.C. * mu rugamba rutazibagirana mu mateka rwabereye i Marato, Abanyatenayi bari hagati y’ibihumbi 10 na 20 bahanganye n’ingabo z’Abaperesi zabarutaga ubwinshi cyane. Ikintu cy’ingenzi mu mayeri y’Abagiriki, ni uko ingabo zabo zari zigabanyijemo imitwe y’abasirikare bagendaga begeranye cyane. Ingabo abo basirikare babaga bitwaje zabaga zikoze ikintu kimeze nk’urukuta utapfa kumeneramo, hejuru yarwo hagaragara amacumu menshi. Iyo mitwe y’abasirikare bagendaga begeranye cyane yatumye Abanyatenayi banesha mu buryo butazibagirana ingabo z’Abaperesi zabarutaga ubwinshi.

Abakristo b’ukuri bari mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka. Bahanganye n’abanzi bafite imbaraga, ari bo bategetsi b’iyi si mbi batagaragara Bibiliya yita “abategeka iyi si y’umwijima, . . . imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” (Abefeso 6:12; 1 Yohana 5:19). Ubwoko bw’Imana bukomeje kunesha ariko bidaturutse ku mbaraga zabwo. Kunesha bubikesha Yehova we uburinda kandi akabwigisha nk’uko muri Zaburi ya 18:30 habivuga hagira hati “ijambo ry’Uwiteka ryaravugutiwe, ni ingabo ikingira abamuhungiraho bose.”

Koko rero, Yehova arinda abagaragu be b’indahemuka akaga ko mu buryo bw’umwuka akoresheje “ijambo” rye ryavugutiwe, cyangwa se ryatunganyijwe, riri mu Byanditswe Byera (Zaburi 19:8 -12; 119:93). Salomo yanditse iby’ubwenge buri mu Ijambo ry’Imana agira ati “ntubureke buzakurinda, ubukunde buzagukiza” (Imigani 4:6; Umubwiriza 7:12). Ni gute ubwenge buturuka ku Mana buturinda akaga? Reka dusuzuma urugero rwo muri Isirayeli ya kera.

Ubwoko bwarinzwe n’ubwenge buturuka ku Mana

Amategeko ya Yehova yarindaga Abisirayeli kandi akabayobora mu bice byose byari bigize imibereho yabo. Urugero, amategeko arebana n’ibyokurya, isuku no guha akato abarwayi b’indwara zanduza, yabarindaga indwara nyinshi zari zarayogoje andi mahanga. Siyansi yatangiye gusingira urwego rw’Amategeko y’Imana mu kinyejana cya 19 ari uko mikorobi zimaze kuvumburwa. Amategeko arebana n’amasambu, gucungura, kuvanirwaho imyenda n’inyungu ku nguzanyo, byagiriraga Abisirayeli akamaro mu mibanire yabo bigatuma bagira imibereho ituje kandi bigatuma nta wuryamira undi mu by’ubukungu (Gutegeka 7:12, 15; 15:4, 5). Amategeko ya Yehova yanafashaga Abisirayeli gufata neza ubutaka bwabo (Kuva 23:10, 11). Amategeko yabuzanyaga gusenga imana z’ibinyoma yarindaga abantu mu buryo bw’umwuka, akabarinda gukandamizwa n’abadayimoni, gutamba abana n’andi mahano menshi tutibagiwe n’ibikorwa bisuzuguritse by’abantu bunamira ibigirwamana bitagira ubuzima.—Kuva 20:3-5; Zaburi 115:4-8.

Byaragaragaye neza ko “ijambo” rya Yehova ritari “icyoroheje” ku Bisirayeli, ahubwo abaryumviraga bose ryababeraga ubugingo kandi ryari kuzabahesha kurama (Gutegeka 32:47). Ibyo ni ko bimeze no ku Bakristo bo muri iki gihe bitondera amagambo ya Yehova arangwa n’ubwenge n’ubwo batakigengwa n’isezerano ry’Amategeko (Abagalatiya 3:24, 25; Abaheburayo 8:8). Mu by’ukuri, Abakristo bafite amahame menshi yo muri Bibiliya abayobora kandi akabarinda aho kuyoborwa n’amategeko runaka yashyizweho.

Ubwoko burinzwe n’amahame

Amategeko ashobora kudateganya ibintu byose kandi ashobora kumara igihe gito. Icyakora, amahame ya Bibiliya yo kubera ko ari ukuri kudakuka, ubusanzwe aba yagutse kandi ntasaza. Urugero, reka turebe ihame rivugwa muri Yakobo 3:17 rigira riti “ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro.” Ni gute uko kuri kudakuka gushobora kurinda ubwoko bw’Imana muri iki gihe?

Kuba indakemwa bisobanura kutandura mu by’umuco. Ku bw’ibyo abantu babona ko kuba indakemwa ari iby’agaciro, bihatira kutirinda ubwiyandarike gusa, ahubwo bakanirinda ibintu bituma babwishoramo hakubiyemo ibitekerezo bimeze nk’inzozi bihereranye n’ibitsina ndetse na porunogarafiya (Matayo 5:28). Mu buryo nk’ubwo, umusore n’inkumi barambagizanya bazirikana ihame ryo muri Yakobo 3:17 rirebana no kwirinda ibikorwa byo kugaragarizanya urukundo bishobora gutuma bananirwa kwirinda. Kubera ko bayoborwa n’amahame, ntibatandukira ihame ryo kuba indakemwa ngo batekereze wenda ko kuba batakoze igikorwa cyo gusambana nyir’izina bituma Yehova yemera imyifatire yabo. Bazi ko Yehova “areba mu mutima” kandi akagira icyo abikoraho (1 Samweli 16:7; 2 Ngoma 16:9). Abo banyabwenge barinda imibiri yabo indwara nyinshi zo muri iki gihe zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi bakarinda ubwenge bwabo n’ibyiyumvo byabo.

Muri Yakobo 3:17 havuga kandi ko ubwenge buva ku Mana ari “ubw’amahoro.” Tuzi ko Satani agerageza kudutandukanya na Yehova ashyira mu mitima yacu umwuka w’urugomo akoresheje ibitabo, za filimi, umuzika n’imikino yo kuri orudinateri bikemangwa, imwe muri iyo mikino ikaba ituma abayikina bashaka kwigana ibikorwa by’akahebwe by’urugomo n’ubwicanyi biyigaragaramo (Zaburi 11:5)! Ikigaragaza ko Satani yabigezeho, ni urugomo rukomeza kwiyongera. Ku birebana n’urwo rugomo, mu myaka ishize ikinyamakuru cyo muri Ositaraliya cyitwa The Sydney Morning Herald cyasubiyemo amagambo yavuzwe na Robert Ressler. Ressler yavuze ko abicanyi yaganiriye na bo mu myaka ya za 70 bari barararuwe n’amashusho ya porunogarafiya “atari ateye ishozi nk’ayo muri iki gihe.” Kubera iyo mpamvu, Ressler yaravuze ati “igihe kizaza ntigitanga icyizere, kandi ikinyejana gishya kizagwiza abicanyi bica abantu benshi.”

Koko rero, hashize amezi make gusa icyo kinyamakuru gisohoye iyo nkuru, hari umuntu warashe abana 16 n’umwarimu wabo mu ishuri ry’ikiburamwaka ry’i Dunblane ho muri Écosse arabica, arangije na we ariyica. Mu kwezi kwakurikiyeho, hari umuntu wari wataye umutwe, waje yitwaje imbunda, yica abantu 32 mu mudugudu utuje wa Port-Arthur wo muri Tasimaniya ho muri Ositaraliya. Mu myaka ya vuba aha, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashegeshwe n’ibikorwa by’ubwicanyi byikurikiranyije mu mashuri, bituma Abanyamerika bagira bati ‘ibi ni ibiki koko?’ Muri Kamena 2001, u Buyapani bwavuzwe mu itangazamakuru cyane igihe umugabo wari urwaye mu mutwe yinjiraga mu kigo cy’ishuri akica abana 8 bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza abateye ibyuma, agakomeretsa abandi bantu 15. Ni iby’ukuri ko impamvu zituma abantu bakora amahano nk’ayo ari nyinshi, ariko urugomo rugaragara mu itangazamakuru bimaze kugaragara ko ruri mu bibitera. Umwanditsi w’ibinyamakuru wo muri Ositaraliya witwa Phillip Adams yaranditse ati “niba itangazo ryamamaza ry’amasogonda 60 rishobora gutuma abantu benshi cyane bagura ikintu, ntumbwire ko filimi y’amasaha abiri irebwa n’abantu babarirwa muri za miriyoni idashobora guhindura imyifatire yabo.” N’ikimenyimenyi, abapolisi bagiye gusaka mu rugo rw’uwo muntu warashe abantu mu mujyi wa Port-Arthur bafatayo kaseti 2000 ziriho amafilimi y’urugomo na porunogarafiya.

Abantu bumvira amahame ya Bibiliya barinda ubwenge bwabo n’umutima wabo imyidagaduro y’uburyo bwose ituma umuntu ararikira urugomo. Kubera iyo mpamvu “umwuka w’isi” ntuhabwa intebe mu bitekerezo byabo no mu byifuzo byabo. Ahubwo ibyo bavuga ‘babivugisha umwuka uva ku Mana’ kandi bihatira gukunda imbuto zawo zikubiyemo n’amahoro (1 Abakorinto 2:12, 13; Abagalatiya 5:22, 23). Ibyo babikora binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya buri gihe, isengesho no gutekereza ku bintu byubaka. Nanone kandi birinda kwifatanya n’abantu bakunda urugomo, ahubwo bakifatanya n’abantu bameze nka bo bategerezanyije amatsiko isi nshya ya Yehova izaba irangwa n’amahoro (Zaburi 1:1-3; Imigani 16:29). Koko rero ubwenge buturuka ku Mana ni uburinzi bukomeye.

Reka “Ijambo” rya Yehova ririnde umutima wawe

Igihe Satani yashukaga Yesu mu butayu, Yesu yamunyomoje akoresheje Ijambo ry’Imana mu buryo bukwiriye (Luka 4:1-13). Icyakora ntiyigeze aterana amagambo na Satani ashaka kumwereka ko amurusha ubwenge. Yesu yahanganye na Satani yifashishije Ibyanditswe, akavuga ibimuvuye ku mutima, kandi ni cyo cyatumye Satani adashobora kumushukisha amayeri ye nk’uko yabigenje muri Edeni. Natwe nitwuzuza ijambo rya Yehova mu mitima yacu, uburiganya bwa Satani nta cyo buzadutwara. Kuzuza ijambo rya Yehova mu mitima yacu nta cyo twabinganya, kuko ku mutima ari ‘ho iby’ubugingo byose bikomoka.’—Imigani 4:23.

Ikindi kandi tugomba gukomeza kurinda umutima wacu ubudacogora. Satani amaze kubona ko nta cyo yagezeho mu butayu, ntiyarekeye aho kugerageza Yesu (Luka 4:13). Natwe ntazatureka, azagerageza gukoresha amayeri atandukanye kugira ngo aduteshe ubudahemuka bwacu (Ibyahishuwe 12:17). Ku bw’ibyo, nimucyo twigane Yesu twihingamo gukunda Ijambo ry’Imana cyane ari na ko dusenga ubudasiba dusaba umwuka wera n’ubwenge (1 Abatesalonike 5:17; Abaheburayo 5:7). Yehova na we asezeranya ko abamuhungiraho batazahura n’akaga ko mu buryo bw’umwuka.—Zaburi 91:1-10; Imigani 1:33.

Ijambo ry’Imana ririnda itorero

Satani ntashobora kubuza imbaga y’ “abantu benshi” bahanuwe kuzarokoka umubabaro ukomeye (Ibyahishuwe 7:9, 14). Ariko kandi yihatira kuyobya Abakristo ku buryo nibura bamwe muri bo Yehova atabemera. Ayo mayeri yayakoresheje muri Isirayeli ya kera maze bituma abantu 24.000 bapfa kandi bari bageze neza neza mu marembo y’Igihugu cy’isezerano (Kubara 25:1-9). Birumvikana ariko ko iyo hari Abakristo bayobye bagaragaje ko bihannye by’ukuri, bafashwa mu buryo bwuje urukundo kugira ngo bazanzamuke mu buryo bw’umwuka. Icyakora, kimwe na Zimuri wo mu bihe bya kera, abanyabyaha batihana bashyira mu kaga imibereho y’abandi mu birebana n’umuco no mu buryo bw’umwuka (Kubara 25:14). Bameze nk’abasirikare bagenda begeranye cyane; iyo bataye ingabo zabo ntibaba bishyize mu kaga bonyine ahubwo baba bashyize mu kaga na bagenzi babo.

Ku bw’ibyo, Bibiliya itanga itegeko rigira riti ‘ntimukifatanye n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we. . . . Mukure uwo munyabyaha muri mwe’ (1 Abakorinto 5:11, 13). Wowe se ntiwemera ko ayo ‘magambo’ y’ubwenge atuma itorero rya gikristo ritandura mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco?

Mu buryo bunyuranye cyane n’ubwo, amadini menshi yiyitirira Ubukristo hamwe n’abahakanyi, babona ko ibyo bice bya Bibiliya bivuguruza ibitekerezo by’isi ya none byo kujenjeka mu birebana n’umuco bitagihuje n’igihe. Ni yo mpamvu borora ibyaha bikomeye by’uburyo bwose, ndetse n’ibikorwa n’abayobozi b’idini (2 Timoteyo 4:3, 4). Ariko kandi, zirikana ko mu Migani 30:5, na ho havuga ko “ijambo” rya Yehova rimeze nk’ingabo ikingira, hakurikirwa n’itegeko ryanditswe ku murongo wa 6 rigira riti “ntukagire icyo wongēra ku magambo yayo, kugira ngo itagucyaha ugasanga uri umunyabinyoma.” Koko rero, abavangira Bibiliya mu by’ukuri ni abanyabinyoma bo mu buryo bw’umwuka, akaba ari na bo banyabinyoma babi cyane kurusha abandi bose (Matayo 15:6-9)! Nimucyo rero tujye dushimira tubivanye ku mutima ko turi mu muteguro wubaha Ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse.

Turinzwe n’ “impumuro nziza”

Kubera ko ubwoko bw’Imana bwizirika kuri Bibiliya ubutanamuka kandi bukaba bugeza ubutumwa bwayo buhumuriza ku bandi, ni nk’aho bukwirakwiza umubavu ufite “impumuro nziza” y’ubuzima ishimisha Yehova. Ariko ku batizera, abazana ubwo butumwa batangaza “impumuro izana urupfu.” Koko rero, impumuro yo mu buryo bw’ikigereranyo y’ababi yandujwe n’iyi si ya Satani ku buryo bumva badatuje kandi iyo babonye abatangaza “impumuro nziza ya Kristo” barabarwanya. Ku rundi ruhande, abagira ishyaka ryo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bahinduka “impumuro nziza ya Kristo hagati y’abakira” (2 Abakorinto 2:14-16). Abo bantu b’imitima itaryarya, akenshi banukirwa n’uburyarya ndetse n’ibinyoma byo mu idini ry’ikinyoma. Icyakora, iyo turambuye Ijambo ry’Imana tukabagezaho ubutumwa bw’Ubwami, bumva Kristo abari hafi kandi bakifuza kwiga byinshi kurushaho.—Yohana 6:44.

Bityo rero, nugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu ntibabwitabire ntugacike intege. Ahubwo jya ubona ko “impumuro nziza ya Kristo” ari uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka, bukoma imbere abantu benshi bashobora guteza akaga imibereho yo mu buryo bw’umwuka y’ubwoko bw’Imana, ari na ko ireshya ab’imitima itaryarya.—Yesaya 35:8, 9.

Kubera ko ingabo z’Abagiriki i Marato zari zigabanyijemo imitwe y’abasirikare bagendaga begeranye cyane kandi bafashe ingabo zabo bazikomeje n’imbaraga zabo zose, baratsinze n’ubwo bari bahanganye n’abanzi babaruta ubwinshi. Mu buryo nk’ubwo, Abahamya ba Yehova b’indahemuka bafite icyizere cyo kuzatsinda mu buryo budasubirwaho mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka barwana kuko uwo ari wo “murage” wabo (Yesaya 54:17). Bityo, nimucyo buri wese muri twe ahungire kuri Yehova akomeza kugundira “ijambo ry’ubugingo.”—Abafilipi 2:16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Mbere y’Igihe Cyacu.

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

‘Ubwenge buva mu ijuru buraboneye kandi ni ubw’amahoro’