Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu benshi baritabira gahunda yo gusenga Yehova

Abantu benshi baritabira gahunda yo gusenga Yehova

“Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka”

Abantu benshi baritabira gahunda yo gusenga Yehova

UBUHANUZI bwo muri Bibiliya buvuga iby’iki gihe turimo, bwavuze ko abantu bo mu mahanga yose bari gushikira gahunda yo gusenga Yehova yashyizwe hejuru. Urugero, Yehova akoresheje umuhanuzi Hagayi, yaravuze ati “nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza” (Hagayi 2:7). Yesaya na Mika bahanuye ko muri iki gihe cyacu, ni ukuvuga “mu minsi y’imperuka,” abantu bo mu mahanga no mu moko yose bari gusenga Yehova mu buryo yemera.—Yesaya 2:2-4; Mika 4:1-4.

Ese koko ubwo buhanuzi burasohora muri iki gihe? Reka turebe ibihamya bibigaragaza. Mu myaka 10 ishize yonyine, abantu basaga 3.110.000 biyeguriye Yehova mu bihugu bisaga 230. Kandi koko, mu Bahamya ba Yehova bakorera Imana mu mpande zitandukanye z’isi muri iki gihe, 6 ku 10 babatijwe mu myaka icumi ishize. Mu mwaka wa 2004, iyo ukoze mwayeni usanga buri minota ibiri umuntu umwe yariyeguriraga Imana akaba umwe mu bagize itorero rya gikristo! *

Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe ‘abantu benshi barizera bagahindukirira Umwami.’ N’ubwo kwiyongera k’umubare wabo ubwabyo atari byo bigaragaza ko Imana iha imigisha ubwoko bwayo, ni igihamya cy’uko ‘ukuboko k’Umwami’ kuri kumwe na bwo (Ibyakozwe 11:21). Ni iki gituma abantu babarirwa muri za miriyoni bitabira gahunda yo gusenga Yehova? Kandi se, ni gute uko kwiyongera kukugiraho ingaruka wowe ku giti cyawe?

Abafite imitima itaryarya barimo barareshywa

Yesu yavuze adaciye ku ruhande ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yohana 6:44). Ubwo rero twavuga ko Yehova ari we ureshya “abari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka” (Ibyakozwe 13:48, NW ). Umwuka w’Imana ushobora gutuma abantu bumva hari ibintu byo mu buryo bw’umwuka bakeneye (Matayo 5:3). Umutimanama ubuza umuntu amahwemo, kutagira ibyiringiro bihamye, no guhura n’ingorane zikomeye bishobora gutuma abantu bamwe na bamwe bashaka Imana, bityo bakamenya imigambi ifitiye abantu.—Mariko 7:26-30; Luka 19:2-10.

Abantu benshi bitabira gusenga Yehova bitewe n’uko gahunda yo kwigisha Bibiliya yo mu itorero rya gikristo ibafasha kubona ibisubizo by’ibibazo bibabuza amahwemo.

“Niba Imana ibaho, kuki abantu bakomeza kurengana?” Icyo ni ikibazo cyari cyaratesheje umutwe Davide, wari umucuruzi w’ibiyobyabwenge mu Butaliyani. Ibintu by’idini ntibyamushishikazaga; yabajije icyo kibazo kitoroshye agira ngo abyutse impaka. Yaravuze ati “sinatekerezaga ko nari kubona igisubizo nyacyo kandi gikwiriye cy’icyo kibazo. Icyakora, Umuhamya twaganiraga yaranyihanganiye cyane kandi ibyo yavugaga byose yabishimangizaga imirongo ya Bibiliya. Icyo kiganiro cyangizeho ingaruka zikomeye.” Davide yahinduye imyifatire ye, none ubu akorera Yehova.

Hari abandi bantu bazanwa mu muteguro wa Yehova wa hano ku isi n’uko bifuza kumenya icyo ubuzima ari cyo n’intego yabwo. Umuganga uvura indwara zo mu mutwe w’i Zagreb muri Korowasi, yigeze kugira ibibazo byo mu byiyumvo maze ajya kureba mugenzi we wari uzwi cyane bari basangiye umwuga. Icyamutangaje ni uko uwo muganga yamuhaye inomero za telefoni zo ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova by’i Zagreb, n’izina ry’Umuhamya yari azi. Yaramubwiye ati “ntekereza ko aba bantu bashobora kugufasha. Ninkohereza mu kiliziya, nta kindi uhasanga uretse amashusho, nta wuvuga kandi bose bari mu mwijima. Simpamya ko hari icyo mu kiliziya bakumarira rwose. Hari abandi barwayi nagiye nohereza ku Bahamya ba Yehova kandi nawe ndatekereza ko hari icyo byakumarira.” Bidatinze, Abahamya baramusuye batangira kwigana na we Bibiliya. Nyuma y’ibyumweru bike, uwo muganga w’indwara zo mu mutwe yavuganye ibyishimo byinshi ko kumenya umugambi w’Imana byatumye ubuzima bwe bugira intego.—Umubwiriza 12:13.

Abantu benshi basanze Bibiliya ari yo yonyine ishobora gutanga ihumure nyakuri mu gihe habaye ibibazo bikomeye. Mu Bugiriki, umuhungu w’imyaka irindwi yahanutse ku gisenge cy’ishuri maze arapfa. Nyuma y’amezi make, bashiki bacu babiri b’Abahamya bahuye na nyina, maze bagerageza kumuhumuriza bamugaragariza icyo Bibiliya ivuga ku byerekeye umuzuko (Yohana 5:28, 29). Uwo mugore abyumvise, yaraturitse ararira. Abo bashiki bacu ni ko kumubaza bati “niba se wifuza kumenya byinshi ku bihereranye na Bibiliya, twazaza kugusura ryari?” Na we arabasubiza ati “muhite muza none aha.” Uwo mugore yahise abajyana iwe, icyigisho cya Bibiliya gihita gitangira. Ubu umuryango we wose ukorera Yehova.

Ese ubigiramo uruhare?

Izo ngero ziragaragaza ibibera hirya no hino ku isi. Yehova arimo arakoranyiriza abantu bo mu mahanga yose mu gusenga k’ukuri kandi akabatoza. Iryo tsinda rigizwe n’abantu bakomoka mu mahanga yose rifite ibyiringiro bishimishije byo kuzarokoka imperuka y’iyi si mbi iri bugufi, maze bakaba mu isi nshya ikiranuka.—2 Petero 3:13.

Biturutse ku migisha Yehova atanga, umurimo wo gukoranya abantu udashobora gukomwa imbere utari warigeze ukorwa nk’uko ukorwa ubu uragenda usatira iherezo ryawo rishimishije (Yesaya 55:10, 11; Matayo 24:3, 14). Ese wifatanya mu murimo wo kubwiriza Ubwami ubigiranye umwete? Niba ari ko biri, ushobora kwiringira ko Imana izagushyigikira kandi ushobora kunga mu ry’umwanditsi wa zaburi wavuze ati “gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka.”—Zaburi 121:2.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2005, Septembre/Octobre.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]

Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye.”—YOHANA 6:44

[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]

NI NDE UTUMA UKO KWIYONGERA KUBAHO?

“Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, abayubaka baba baruhira ubusa.”—Zaburi 127:1.

“Imana ni yo yazikujije. Nuko utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhīra, keretse Imana ikuza.”—1 Abakorinto 3:6, 7.