Ese Yesu yari Imana cyangwa yari umuntu?
Ese Yesu yari Imana cyangwa yari umuntu?
“NI JYE mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo” (Yohana 8:12). Ayo magambo yavuzwe na Yesu Kristo. Umugabo wari warize cyane wo mu kinyejana cya mbere yanditse ibye, agira ati “muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe” (Abakolosayi 2:3). Nanone, Bibiliya iravuga iti “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Kugira ngo tubashe guhaza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka, tugomba kugira ubumenyi nyakuri ku bihereranye na Kristo.
Abantu bo hirya no hino ku isi bumvise ibya Yesu Kristo. Uruhare yagize mu mateka y’abantu ntirushidikanywaho. N’ikimenyimenyi, kalendari ikoreshwa mu bice byinshi by’isi ishingiye ku mwaka abantu batekereza ko ari wo yavutsemo. Hari igitabo gisobanura kigira kiti “abantu benshi iyo bavuga iby’igihe cyabanjirije uwo mwaka bacyita M.K., cyangwa Mbere ya Kristo. Nanone bakoresha A.D. cyangwa anno Domini (mu mwaka w’Umwami wacu), bashaka kuvuga igihe cyakurikiye uwo mwaka.”—The World Book Encyclopedia.
Icyakora, ku bihereranye n’uwo Yesu yari we, abantu babivuga kwinshi. Kuri bamwe, yari umuntu ukomeye cyane wagize uruhare rukomeye mu mateka. Abandi bo ariko, bamufata nk’Imana Ishoborabyose bakamusenga. Bamwe mu bayoboke b’idini ry’Abahindu bagereranya Yesu Kristo n’imana y’Abahindu yitwa Krishna, benshi bavuga ko yari imana yihinduye umuntu. Ese Yesu yari umuntu usanzwe gusa cyangwa yari akwiriye gusengwa? None se mu by’ukuri yari muntu ki? Yaturutse he? Yari ameze ate kandi se ubu ari he? Nk’uko turi bubibone mu ngingo ikurikiraho, igitabo gitanga ibisobanuro bihagije ku bihereranye na Yesu gitanga ibisubizo bihuje n’ukuri kuri ibyo bibazo.