Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uko abandi batubona hari icyo bivuze?

Ese uko abandi batubona hari icyo bivuze?

Ese uko abandi batubona hari icyo bivuze?

ABANTU hafi ya bose bakunda ko babashima. Iyo tubwiwe amagambo yo kudushima biratunezeza kandi tukumva hari icyo twagezeho. Ndetse gushimwa bishobora gutuma tugira icyo tunonosora ku mikorere yacu. Ibinyuranye n’ibyo, iyo batugaye biratubabaza cyane. Iyo batunenze bishobora kuduca intege. Uko abandi batubona bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buryo twe ubwacu twibona.

Kutita ku buryo abandi batubona ni ikosa rikomeye. Mu by’ukuri, icyo abandi batekereza ku myifatire yacu gishobora kutugirira akamaro. Iyo ibitekerezo by’abandi bishingiye ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru, bishobora gutuma tuba abantu bakiranuka (1 Abakorinto 10:31-33). Icyakora, akenshi abantu babona ibintu mu buryo butari bwo. Tekereza ku kuntu abatambyi bakuru ndetse n’abandi bantu babonaga nabi Yesu Kristo igihe “basakuzaga bati ‘mumanike! Mumanike!’ ” (Luka 23:13, 21-25, gereranya na NW.) Tugomba kwamagana ibitekerezo bishingiye ku nkuru z’impimbano cyangwa ku ishyari n’urwikekwe. Bityo rero, tugomba kugira ubushishozi kandi tugafatana uburemere ibyo abandi badutekerezaho.

Ibitekerezo bifite agaciro ni ibya nde?

Twifuza kwemerwa n’incuti zacu dusangiye ugusenga k’ukuri. Muri abo hakubiyemo abagize umuryango wacu duhuje ukwizera, ndetse n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo (Abaroma 15:2; Abakolosayi 3:18-21). Gukundana no kubahana na bagenzi bacu duhuje ukwizera ndetse no ‘guhumurizanya’ bidufitiye akamaro kenshi (Abaroma 1:11, 12). ‘Twicisha bugufi mu mutima, tukibwira ko bagenzi bacu baturuta’ (Abafilipi 2:2-4). Byongeye kandi, twifuza kandi tugaha agaciro icyizere tugirirwa n’ ‘abatuyobora,’ ni ukuvuga abasaza bo mu itorero.—Abaheburayo 13:17.

Nanone, twifuza ‘gushimwa n’abo hanze’ (1 Timoteyo 3:7). Mbega ukuntu bidushimisha iyo bene wacu tudahuje ukwizera, abo dukorana n’abaturanyi bacu batwubaha! Kandi se, ntidukora ibishoboka byose kugira ngo abo tubwiriza batubone neza, bityo bakire neza ubutumwa bw’Ubwami? Kuba tuzwiho kuba abantu batanduye mu by’umuco, bakiranuka kandi b’inyangamugayo bihesha Imana ikuzo (1 Petero 2:12). Icyakora, ntituzigera turengera amahame yo muri Bibiliya cyangwa ngo twigaragaze uko tutari kugira ngo twemerwe n’abantu. Tugomba kumenya ko tudashobora gushimisha abantu bose. Yesu yaravuze ati “iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga” (Yohana 15:19). None se hari icyo twakora kugira ngo abaturwanya batwubahe?

Icyo twakora ngo twubahwe n’abaturwanya

Yesu yatanze umuburo ugira uti “muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa” (Matayo 10:22). Urwo rwango rujya rutuma rimwe na rimwe abaturwanya baturega ibinyoma byinshi. Abategetsi bafite aho babogamiye bashobora kudushinja batubeshyera ko tugandisha abaturage cyangwa ko turwanya ubutegetsi. Abaturwanya ku mugaragaro bashobora kudushinja ko turi agatsiko gashobora guteza akaga, kagomba kuvanwaho (Ibyakozwe 28:22). Rimwe na rimwe, ibyo birego by’ibinyoma bishobora kunyomozwa. Mu buhe buryo? Binyuriye mu gukurikiza inama y’intumwa Petero igira iti “mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha” (1 Petero 3:15). Byongeye kandi, twagombye gukoresha ‘amagambo mazima atariho umugayo, kugira ngo umuntu wese uri mu ruhande rw’ababisha amware atabonye ikibi yatuvugaho.’—Tito 2:8.

Mu gihe tugerageza kwikuraho umugayo, ntitugomba gucika intege niba dushebejwe. Yesu, Umwana w’Imana wari utunganye bamureze bamubeshyera ko yatukaga Imana, ko yagandishaga abaturage, kandi ko yakoranaga n’abadayimoni (Matayo 9:3; Mariko 3:22; Yohana 19:12). Intumwa Pawulo na we yaraharabitswe (1 Abakorinto 4:13). Ari Yesu, ari na Pawulo, bombi ntibitaye kuri ibyo birego by’ibinyoma ahubwo bikomereje umurimo wabo (Matayo 15:14). Bari bazi ko badashobora gushimisha abanzi babo, kuko ‘isi yose iri mu mubi’ (1 Yohana 5:19). Muri iki gihe, duhanganye n’ikibazo nk’icyo. Ntitugomba gutinya mu gihe abanzi bacu baturega ibinyoma.—Matayo 5:11.

Ibitekerezo tugomba guha agaciro

Abantu bagenda batubona mu buryo butandukanye bitewe n’impamvu zabo bwite cyangwa ibyo batwumviseho. Bamwe baradushima kandi bakatwubaha, abandi bakadusebya kandi bakatwanga. Icyakora, igihe cyose tuzaba tuyoborwa n’amahame ya Bibiliya, tuzaba dufite impamvu zumvikana zo kugira ibyishimo n’amahoro.

Intumwa Pawulo yaranditse ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose” (2 Timoteyo 3:16, 17). Mu byo dukora byose, kwemera kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana twishimye ni byo bituma Yehova Imana n’Umwana we Yesu Kristo batwemera. N’ubundi kandi, uko Yehova n’Umwana we batubona ni byo bifite agaciro. Uko batubona ni byo bigaragaza agaciro dufite. Ubwo rero, twasoza tuvuga ko ubuzima bwacu bushingiye ku kwemerwa na bo.—Yohana 5:27; Yakobo 1:12.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 30]

“Nifuza cyane gushimwa, ariko iyo banshimagije numva mfite isoni.”​—UMUSIZI W’UMUHINDI WITWA RABINDRANATH TAGORE

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Uko bagenzi bacu duhuje ukwizera batubona bifite agaciro

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 30 yavuye]

Culver Pictures