Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese gukina imikino irimo urugomo yo kuri orudinateri bishobora kugira ingaruka ku mishyikirano umuntu afitanye na Yehova?

Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yaranditse ati “Uwiteka agerageza abakiranutsi, ariko umunyabyaha n’ukunda urugomo umutima we urabanga” (Zaburi 11:5). Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “kwanga” rishobora kumvikanisha igitekerezo cyo “kuba umwanzi.” Bityo rero, umuntu wese ukunda urugomo aba yigize umwanzi w’Imana. Ubwo rero ikibazo tugomba gusuzuma ni ikigira kiti “mbese gukina imikino imwe n’imwe yo kuri orudinateri bishobora gutuma umuntu akunda urugomo?”

Imikino irimo urugomo yo kuri orudinateri ishyira imbere ibyo gukoresha intwaro. Incuro nyinshi iyo mikino itoza uyikina iby’intambara. Hari ikinyamakuru kigira kiti “ingabo z’Amerika zikoresha cyane imikino yo kuri orudinateri iyo zitoza. Imwe muri iyo mikino abasirikare bakoresha bitoza, igurishwa mu maduka asanzwe.”​—The Economist.

Ni iby’ukuri ko abakina imikino irimo urugomo yo kuri orudinateri bataba bagirira nabi abantu nyabantu. Ariko se ni izihe ngaruka ubwo buryo bwo kwidagadura bushobora kugira ku mitima y’abakina iyo mikino (Matayo 5:21, 22; Luka 6:45)? Watekereza iki ku muntu wishimira gusogota, kurasa, gutemagura no kwica abantu bo muri iyo mikino? Bite se niba uwo muntu amara amasaha menshi buri cyumweru yimara irari ry’urugomo aba afite, bikagera aho rwose asigara asa n’uwabaswe n’iyo mikino? N’ubwo utamuciraho iteka, ushobora kuvuga ko aba yitoza gukunda urugomo, kimwe n’uko umuntu ureba porunogarafiya aba abyutsa irari ry’ubwiyandarike.—Matayo 5:27-29.

Ni mu rugero rungana iki Yehova yanga umuntu ukunda urugomo? Dawidi yavuze ko uwo muntu Yehova ‘amwanga’ rwose. Mu minsi ya Nowa, Yehova yagaragaje ukuntu yangaga cyane abakunda urugomo. Yehova yabwiye Nowa ati “iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye urugomo ku bwabo, dore nzabarimburana n’isi” (Itangiriro 6:13). Imana y’ukuri yarimbuye abantu bose bari ku isi ibahora urugomo rwabo. Yarokoye abantu umunani gusa batakundaga urugomo ari bo Nowa n’umuryango we.—2 Petero 2:5.

Abantu bifuza kuba incuti za Yehova ‘inkota zabo bazicuramo amasuka n’amacumu bakayacuramo impabuzo.’ Aho kwiga iby’urugomo, ‘ntabwo bongera kwiga kurwana’ (Yesaya 2:4). Kugira ngo dukomeze kuba incuti z’Imana aho kuba abanzi bayo, tugomba ‘kuzibukira ibibi tugakora ibyiza.’ Tugomba ‘gushaka amahoro, tukayakurikira kugira ngo tuyashyikire.’—1 Petero 3:11.

Twakora iki niba twari dusanzwe dukina imikino irimo urugomo yo kuri orudinateri? Niba ari uko bimeze, tugomba gufata icyemezo kidakuka cyo gushimisha Yehova, tukirinda gukora ibyo yanga. Koko rero, twagombye gusenga dusaba umwuka wera w’Imana kugira ngo udufashe kureka iyo ngeso ishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka. Dushobora gucika kuri iyo ngeso ari uko turetse imico y’amahoro, kugira neza no kwirinda igatuma tugira imibereho ihuje n’ibyo Imana ishaka.—Luka 11:13; Abagalatiya 5:22, 23.