Icyadufasha gutegeka ibyiyumvo byacu
Icyadufasha gutegeka ibyiyumvo byacu
MBESE hari igihe ujya uganzwa n’ibyiyumvo bibi? Mbese waba ubabazwa n’ubusa cyangwa ukarakazwa n’ubusa? Mbese imihangayiko y’ubuzima ijya ikubuza amahwemo? None se ni iki cyagufasha?
Kugaragaza ibyiyumvo ni kimwe mu bigize kamere muntu. Iyo umuntu ashoboye gutegeka ibyiyumvo bye neza, bituma arushaho kwishimira ubuzima. Ariko kandi, Bibiliya ivuga ko “agahato gahindura umunyabwenge umupfapfa” (Umubwiriza 7:7). None se muri iyi si yiganjemo impanuka n’urugomo, ni nde wavuga ko atababazwa n’ibintu bibera hirya no hino? N’ubwo bimeze bityo ariko, Ibyanditswe bivuga ko nta cyarutira “umuntu kunezezwa n’imirimo ye” (Umubwiriza 3:22). Ku bw’ibyo rero, kugira ngo turusheho kwishimira ubuzima, tugomba kwitoza kugira ibyishimo twihatira kugira ibyiyumvo bikwiriye. Ni gute twakwihingamo ibitekerezo byiza ari na ko turwanya ibyiyumvo byangiza?
Akenshi iyo dufashe ingamba zihamye bigabanya umurego w’ibyiyumvo bibi. Urugero, niba duhangayikishijwe n’ibibazo tudashobora kugira icyo dukoraho, mbese ntibyaba bikwiriye guhindura gahunda yacu cyangwa kwimukira ahandi hantu, aho kugira ngo dukomeze guhangayika? Gutembera, kumva umuziki utuje, gukora imyitozo ngororangingo isaba imbaraga cyangwa gufasha umuntu ufite icyo akeneye, bishobora gutuma twumva turuhutse kandi bikaduhesha ibyishimo.—Ibyakozwe 20:35.
Icyakora, kwiringira Umuremyi wacu ni bwo buryo bwiza cyane bwo kwikuramo ibitekerezo bibi. Mu gihe ibitekerezo bibi bikomeje kutwibasira, tugomba ‘kwikoreza Imana amaganya yacu yose’ binyuriye mu isengesho (1 Petero 5:6, 7). Bibiliya itwizeza ko “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse;” kandi ko ‘amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ari byinshi, ariko Uwiteka akamukiza muri byose’ (Zaburi 34:19, 20). Twakwiringira dute ko Imana ishobora kutubera ‘umutabazi n’umukiza’ (Zaburi 40:18)? Twabigeraho twiyigisha Bibiliya kandi tugatekereza ku ngero nyakuri zivugwamo zigaragaza ko Imana ishishikazwa n’icyatuma abagaragu bayo bamererwa neza.