Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Kubaha Uwiteka ni bwo bwenge”

“Kubaha Uwiteka ni bwo bwenge”

“Kubaha Uwiteka ni bwo bwenge”

“IYI ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese” (Umubwiriza 12:13). Mbega umwanzuro ukomeye Umwami Salomo wo muri Isirayeli ya kera yagezeho ahumekewe n’Imana! Umukurambere Yobu na we yasobanukiwe agaciro ko kubaha Imana, kubera ko yavuze ati “dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.”—Yobu 28:28.

Bibiliya iha agaciro kenshi ibyo kubaha Yehova. Kuki kwitoza gutinya Imana mu buryo burangwa no kubaha ari iby’ubwenge? Ni mu buhe buryo gutinya Imana bitwungura, yaba umuntu ku giti cye cyangwa mu rwego rw’itsinda ry’abasenga by’ukuri? Mu Migani igice cya 14 umurongo wa 26 kugeza ku wa 35 hatanga ibisubizo by’ibyo bibazo. *

Isoko y’ “ibyiringiro bikomeye”

Salomo yaravuze ati “uwubaha Uwiteka afite ibyiringiro bikomeye, kandi abana be bazabona ubuhungiro” (Imigani 14:26). Yehova, Imana ishobora byose kandi idahemuka, ni we soko y’ibyiringiro by’umuntu utinya Imana. Ntibitangaje rero kuba uwo muntu ategereza iby’igihe kizaza afite ibyiringiro bikomeye! Azaramba kandi agire ishya n’ihirwe.

Ariko se ni gute bizagendekera abantu biringira isi, ni ukuvuga abiringira imigambi yayo, imiryango yayo, imitekerereze n’ubutunzi bwayo? N’ubwo baba bafite ibyiringiro by’igihe kizaza, ntibizamara igihe kuko Bibiliya ivuga ngo “isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:17). None se hari impamvu n’imwe twaba dufite yo ‘gukunda iby’isi cyangwa ibiri mu isi’?—1 Yohana 2:15.

Ni izihe ngamba ababyeyi batinya Imana bafata kugira ngo bizere ko abana babo “bazabona ubuhungiro”? Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “bana bato nimunyumve, ndabigisha kūbaha Uwiteka” (Zaburi 34:12). Iyo abana bigishijwe kubaha Imana binyuriye mu ngero no mu nyigisho bahabwa n’ababyeyi babo, baba bafite amahirwe menshi yo kuzavamo abagabo n’abagore biringira Yehova mu buryo bukomeye.—Imigani 22:6.

Salomo yakomeje agira ati “kūbaha Uwiteka ni isōko y’ubugingo, bigatuma abantu batandukana n’imitego y’urupfu” (Imigani 14:27). Kubaha Yehova ni “isoko y’ubugingo” kubera ko Imana y’ukuri ari yo “sōko y’amazi y’ubugingo” (Yeremiya 2:13). Kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova na Yesu Kristo bishobora kuduhesha ubuzima bw’iteka (Yohana 17:3). Nanone, gutinya Imana biturinda imitego y’urupfu. Mu buhe buryo? Mu Migani 13:14 hagira hati “kwigisha kw’abanyabwenge ni isōko y’ubugingo, gutuma umuntu ava mu mitego y’urupfu.” Mbese, iyo dutinya Yehova, tukumvira amategeko ye kandi tukareka Ijambo rye rikayobora intambwe zacu, ntiturindwa ibikorwa byangiza n’ibyiyumvo bishobora gutuma dukenyuka?

“Igihesha umwami icyubahiro”

Igihe Salomo yari umwami, yatinyaga Imana kandi akubaha Yehova. Ibyo byatumye ategeka neza. Ni iki kigaragaza ko umwami ategeka neza? Mu Migani 14:28 hatanga igisubizo hagira hati “igihesha umwami icyubahiro ni uko aba afite abantu benshi cyane, ariko iyo ababuze aba arimbutse.” Ikigaragaza ko umwami ategeka neza ni uko abaturage be na bo baba bamerewe neza. Iyo abaturage benshi bifuza gukomeza gutegekwa na we, ibyo bigaragaza ko ari umutegetsi mwiza. Salomo ‘yatwaraga ahereye ku nyanja [Itukura] akageza ku yindi nyanja [Mediterane], kandi agahera ku Ruzi rwa [Ufurati] akageza ku mpera y’isi’ (Zaburi 72:6-8). Ubutegetsi bwe bwaranzwe n’amahoro n’uburumbuke bitari byarigeze bibaho (1 Abami 4:24, 25). Ubwami bwa Salomo bwabaye bwiza. Ku rundi ruhande ariko, iyo abaturage batishimiye umutegetsi, ata agaciro.

Ku birebana n’ibyo se, twavuga iki ku cyubahiro cya Salomo Mukuru, ari we Yesu Kristo Umwami wa Kimesiya? Tekereza ku bayoboke afite ndetse no muri iki gihe. Ku isi yose, abagabo n’abagore batinya Imana basaga miriyoni esheshatu bamaze guhitamo gutegekwa na Kristo. Bizera Yesu kandi bunze ubumwe mu gusenga Imana nzima (Yohana 14:1). Mu gihe cy’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi, abantu bose Imana yibuka bazazuka. Hanyuma, isi yahindutse paradizo izaba ituwe n’abantu bishimye, bakiranuka kandi bagaragaje ko bashimira Umwami wabo. Mbega ukuntu ibyo bizaba ari igihamya kigaragaza ko Kristo ari umutegetsi mwiza! Nimucyo dukomere ku byiringiro byacu bihebuje by’Ubwami.

Inyungu zo mu buryo bw’umwuka n’izo mu buryo bw’umubiri

Gutinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha bishobora gutuma tugira umutima utuje n’amahoro. Ibyo ni ukuri, bitewe n’uko mu bintu bigaragaza ubwenge hakubiyemo ubushishozi no gushyira mu gaciro. Mu Migani 14:29 hagira hati “utihutira kurakara aba afite ubwenge bwinshi, ariko uwihutira kurakara akuza ubupfu.” Ubushishozi butuma tubona ko uburakari butagira rutangira bwangiza mu buryo bw’umwuka. “Kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane” biri ku rutonde rw’ibikorwa bishobora kutubuza ‘kuragwa ubwami bw’Imana’ (Abagalatiya 5:19-21). Tugirwa inama yo kwirinda kubika inzika ndetse no mu gihe umuntu yaba afite impamvu zo kurakara (Abefeso 4:26, 27). Ikindi kandi, kutihangana bishobora gutuma tuvuga amagambo y’ubupfu cyangwa tugakora ibintu tuzicuza.

Umwami wa Isirayeli yagaragaje ingaruka mbi umujinya ushobora kugira ku mubiri w’umuntu, agira ati “umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri, ariko ishyari ni nk’ikimungu kiri mu magufwa” (Imigani 14:30). Mu ndwara ziterwa n’uburakari n’umujinya hakubiyemo izifata imyanya y’ubuhumekero, iz’umutima, iz’umwijima ndetse n’izifata impindura. Abaganga banavuga ko uburakari n’umujinya bishobora gutera indwara urugero nk’utubyimba, gufuruta, asima, indwara z’uruhu n’ibibazo by’igogora cyangwa bigatuma umuntu uzirwaye arushaho kuremba. Ku rundi ruhande, “ubugingo bw’umubiri ni umutima ufite amahoro” (Imigani 14:30, La Bible de Jérusalem). Ku bw’ibyo rero, ni iby’ubwenge ko ‘dukurikiza ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya.’—Abaroma 14:19.

Kubaha Imana biturinda kurobanura ku butoni

Salomo yaravuze ati “urenganya umukene aba atuka Iyamuremye, ariko ubabarira umutindi aba ayubashye” (Imigani 14:31). Umuntu utinya Imana abona ko abantu bose baremwe na Yehova Imana. Ku bw’ibyo, uworoheje na we ni umuntu kandi uko afatwa bigira ingaruka ku Muremyi wacu. Kugira ngo duheshe Yehova ikuzo, ntitugomba kurobanura abantu ku butoni. Umukristo w’umukene yagombye kwitabwaho mu buryo bw’umwuka nk’abandi. Tugomba kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku bakene no ku bakire.

Umwami w’umunyabwenge yagaragaje izindi nyungu zibonerwa mu gutinya Imana agira ati “umunyabyaha anyitswa n’ibibi bye akora, ariko umukiranutsi afite ubuhungiro ndetse no mu rupfu rwe [mu murava we, NW] (Imigani 14:32). Ni mu buhe buryo umunyabyaha anyitswa? Hari abavuga ko ibyo bisobanura ko iyo agezweho n’ibyago, atongera kubyutsa umutwe. Ku rundi ruhande, mu gihe cy’amakuba, umuntu utinya Imana ahungira mu murava we. Kubera ko yiringira Yehova byimazeyo, afata icyemezo nk’icya Yobu, we wagize ati “kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo.”—Yobu 27:5.

Kugira ngo umuntu akomeze kuba inyangamugayo, bimusaba gutinya Imana no kugira ubwenge. Ariko se, ni hehe umuntu yakura ubwenge? Mu Migani 14:33 hatanga igisubizo kigira kiti “ubwenge buba mu mutima w’ujijutse, ariko ibiri mu mutima w’umupfapfa biramenyekana.” Ni koko, ubwenge buba mu mutima w’umuntu ujijutse. Ariko se, ni mu buhe buryo ibiri mu mutima w’umupfapfa bimenyekana? Dukurikije uko igitabo kimwe kibivuga, ‘umupfapfa aba yifuza kugaragaza ko ari umunyabwenge, agahubukira kuvuga amagambo yibwira ko ari ay’ubwenge, nyamara nyuma y’aho ugasanga ari ay’ubupfapfa.’

“Gushyira ubwoko hejuru”

Umwami wa Isirayeli amaze kutwereka ingaruka kubaha Imana bigira ku muntu ku giti cye, yatweretse n’ingaruka bigira ku ishyanga ryose uko ryakabaye. Yaravuze ati “gukiranuka gushyira ubwoko hejuru, ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose” (Imigani 14:34). Mbega ukuntu iryo hame ryagaragariye neza neza ku byabaye ku bwoko bwa Isirayeli! Iyo Abisirayeli bakurikizaga amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru, bashyirwaga hejuru bagasumba amahanga yari abakikije. Ariko kandi, ibikorwa byabo byo kutubaha byatumaga bacishwa bugufi kandi amaherezo Yehova yaje kubanga. Iryo hame rireba n’abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe. Abagize itorero rya gikristo batandukanye n’abandi bantu bo muri iyi si, kuko bo bakurikiza amahame y’Imana akiranuka. Icyakora, kugira ngo dukomeze gushyirwa hejuru, buri wese ku giti cye agomba kugira imibereho izira amakemwa. Gukora ibyaha bituma umuntu acishwa bugufi kandi bigashyira umugayo ku itorero no ku Mana.

Ku bihereranye n’ikinezeza umwami, Salomo yaravuze ati “ineza y’umwami ayigirira umugaragu ukorana ubwenge, ariko umujinya we awugirira ukora ibiteye isoni” (Imigani 14:35). Naho mu Migani 16:13 ho hagira hati “ururimi rukiranuka ni rwo runezeza abami, kandi bagakunda uvuga ibitunganye.” Ni koko, Umuyobozi akaba n’Umwami wacu Yesu Kristo arishima cyane iyo dukoze ibintu birangwa no gukiranuka n’ubushishozi, kandi tugakoresha iminwa yacu mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Nimucyo rero dukore ibishoboka byose kugira ngo dukomeze guhugira muri uwo murimo ari na ko twishimira imigisha dukesha kubaha Imana y’ukuri.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Umuntu ashobora kwitoza kubaha Imana