Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mukomeze kugenda nk’uko Yesu Kristo yagendaga

Mukomeze kugenda nk’uko Yesu Kristo yagendaga

Mukomeze kugenda nk’uko Yesu Kristo yagendaga

‘Uvuga ko ahora mu [Mana] akwiriye na we kugenda nk’uko [Yesu] yagendaga.’​—1 YOHANA 2:6.

1, 2. Gutumbira Yesu bikubiyemo iki?

INTUMWA Pawulo yaranditse ati “dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose” (Abaheburayo 12:1, 2). Gukomeza kugendera mu budahemuka bisaba ko dutumbira Yesu Kristo.

2 Ijambo ryo mu rurimi rw’umwimerere ryahinduwemo “gutumbira” nk’uko ryakoreshejwe mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, risobanura “guhanga amaso ahantu hamwe nturangare,” “gukura amaso ku kintu kimwe ukayahanga ku kindi,” “kwerekeza amaso ku kintu runaka.” Hari igitabo kigira kiti “mu gihe cy’amarushanwa yo gusiganwa, iyo Umugiriki umwe mu birukaga yarangaraga gato gusa ntakomeze kwerekeza amaso mu nzira yanyuragamo yiruka ndetse n’aho yasiganirwaga kugera, maze akirebera imbaga y’abantu babaga baje kureba iyo mikino, umuvuduko we wahitaga ugabanuka. Ni na ko bimeze ku Bakristo.” Ibirangaza bishobora gutuma tudatera imbere mu buryo bw’umwuka. Tugomba gutumbira Yesu Kristo. Ariko se, tugomba kumutumbira, we Banze, tugamije iki? Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘Ibanze’ risobanura “umuyobozi mukuru, ufata iya mbere muri byose bityo akaba atanze urugero.” Gukomeza gutumbira Yesu bidusaba gukurikiza urugero rwe.

3, 4. (a) Kugira ngo tugende nk’uko Yesu Kristo yagendaga bidusaba iki? (b) Ni ibihe bibazo dukwiriye gusuzuma?

3 Bibiliya igira iti ‘kuko uvuga ko ahora mu [Mana] akwiriye na we kugenda nk’uko [Yesu] yagendaga’ (1 Yohana 2:6). Tugomba kuguma muri we binyuriye mu kumvira amategeko ya Yesu nk’uko na we yumviraga aya Se.—Yohana 15:10.

4 Ku bw’ibyo, kugenda nk’uko Yesu yagendaga bisaba ko duhanga amaso uwo Muyobozi Mukuru kandi tukagera ikirenge mu cye uko bishoboka kose. Ibibazo by’ingenzi dushobora kwibaza ku birebana n’ibyo ni ibi bikurikira: ni gute Kristo atuyobora muri iki gihe? Ni mu buhe buryo kugenda nk’uko yagendaga byagombye kutugiraho ingaruka? Ni izihe nyungu duheshwa no gukurikiza urugero Yesu Kristo yadusigiye?

Uko Kristo ayobora abigishwa be

5. Mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, ni iki yasezeranyije abigishwa be?

5 Mbere y’uko Yesu Kristo wari wazutse asubira mu ijuru, yabonekeye abigishwa be maze abaha umurimo ukomeye. Yagize ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.” Icyo gihe uwo Muyobozi Mukuru yanabasezeranyije ko yari kuzakomeza kuba hamwe na bo mu gihe bari kuzaba basohoza iyo nshingano, agira ati “dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:19, 20). Ni mu buhe buryo Yesu Kristo ari kumwe n’abigishwa be muri iki gihe cy’imperuka y’isi?

6, 7. Ni gute Yesu atuyobora yifashishije umwuka wera?

6 Yesu yaravuze ati ‘umufasha ari wo mwuka wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni wo uzabigisha byose, ubibutse ibyo nababwiye byose’ (Yohana 14:26). Muri iki gihe, umwuka wera woherejwe mu izina rya Yesu, uratuyobora kandi ukaduha imbaraga. Uratumurikira mu buryo bw’umwuka ukadufasha gusobanukirwa “n’amayoberane y’Imana” (1 Abakorinto 2:10). Ikindi kandi, imico ikomoka ku Mana, ari yo “urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda,” ni ‘imbuto z’umwuka’ (Abagalatiya 5:22, 23). Umwuka wera ni wo udufasha kugaragaza iyo mico.

7 Mu gihe twiyigisha Ibyanditswe kandi tukihatira gushyira mu bikorwa ibyo twiga, umwuka wa Yehova udufasha kugwiza ubwenge, kujijuka, ubwenge bwo guhitamo, kumenya, ubutabera n’amakenga (Imigani 2:1-11). Nanone umwuka wera udufasha guhangana n’ibishuko ndetse n’ibigeragezo (1 Abakorinto 10:13; 2 Abakorinto 4:7; Abafilipi 4:13). Abakristo baterwa inkunga yo ‘kwiyezaho imyanda yose y’umubiri n’umutima, bakagenda biyejeje rwose’ (2 Abakorinto 7:1). Ese koko dushobora kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana idusaba mu birebana no kwera cyangwa kuba abantu batanduye, tutabifashijwemo n’umwuka wera? Bumwe mu buryo Yesu akoresha mu kutuyobora muri iki gihe, ni umwuka wera kandi Yehova Imana yahaye Umwana we uburenganzira bwo kuwukoresha.—Matayo 28:18.

8, 9. Ni mu buhe buryo Kristo atuyobora yifashishije itsinda ry’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’?

8 Reka turebe ubundi buryo Kristo yifashisha ayobora itorero muri iki gihe. Igihe Yesu yavugaga ibyo kuhaba kwe n’iby’imperuka y’isi, yagize ati “mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo? Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora. Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose.”—Matayo 24:3, 45-47.

9 “Shebuja” w’uwo mugaragu ni Yesu Kristo. Uwo “mugaragu” ni itsinda ry’Abakristo basizwe bari hano ku isi. Iryo tsinda ry’umugaragu ryahawe inshingano yo kwita ku mutungo wa Yesu wo ku isi no gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye. Itsinda rito ry’abagenzuzi babishoboye bo muri iryo tsinda ry’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ bagize Inteko Nyobozi, bakaba ari bo bahagarariye itsinda ry’umugaragu. Ni bo bayobora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukorerwa ku isi hose hamwe n’uwo gutanga ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye. Bityo Kristo ayobora itorero yifashishije abasizwe bagize itsinda ry’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ hamwe n’Inteko Nyobozi y’iryo tsinda ry’umugaragu.

10. Twagombye kubona dute abasaza kandi kuki?

10 Nanone, ikindi kintu kigaragaza ko Kristo atuyobora ni “impano bantu,” ari bo basaza cyangwa abagenzuzi b’Abakristo. Izo mpano yazitanze “kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo.” (Abefeso 4:8, 11, 12, gereranya na NW.) Mu Baheburayo 13:7 habavugaho hagira hati “mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.” Abasaza bafata iya mbere mu itorero. Kubera ko bigana Yesu Kristo, ni byiza ko twigana ukwizera kwabo (1 Abakorinto 11:1). Nitwumvira kandi tukagandukira izo ‘mpano bantu,’ tuzaba tugaragaje ko dushimira kuba harashyizweho abasaza.—Abaheburayo 13:17.

11. Ni gute Kristo ayobora abigishwa be muri iki gihe, kandi se kugenda nk’uko yagendaga bikubiyemo iki?

11 Koko rero, muri iki gihe Yesu Kristo ayobora abigishwa be binyuze ku mwuka wera, ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ no ku basaza mu matorero. Kugira ngo tugende nk’uko Kristo yagendaga, ni ngombwa ko dusobanukirwa uko ayobora itorero n’uko twagandukira ubuyobozi bwe. Bisaba nanone ko dukurikiza urugero rwe. Intumwa Petero yaranditse ati “ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye” (1 Petero 2:21). Ni mu buhe buryo gukurikiza icyitegererezo gitunganye Yesu yadusigiye byagombye kutugiraho ingaruka?

Mujye mushyira mu gaciro mu gihe mukoresha ubutware bwanyu

12. Ni ikihe kintu Kristo yadusigiyemo urugero kireba mu buryo bwihariye abasaza mu matorero?

12 N’ubwo Yesu yari yarahawe na Se ubutware buruta ubw’undi muntu wese, yashyiraga mu gaciro mu buryo yabukoreshaga. Abantu bose mu itorero, cyane cyane abagenzuzi, bagombye kureka ‘gushyira mu gaciro kwabo kukamenywa n’abantu bose.’ (Abafilipi 4:5, gereranya na NW; 1 Timoteyo 3:2, 3.) Kubera ko mu rugero runaka abasaza bafite ubutware mu itorero, ni iby’ingenzi ko bagera ikirenge mu cya Kristo mu gihe bakoresha ubwo butware.

13, 14. Ni mu buhe buryo abasaza bashobora kwigana Kristo mu gihe batera abandi inkunga yo gukorera Imana?

13 Yesu yazirikanaga aho intege z’abigishwa be zagarukiraga. Ntiyajyaga abasaba ibirenze ibyo bashoboraga gukora (Yohana 16:12). Yesu yateraga abigishwa be inkunga yo ‘kugira umwete’ wo gukora ibyo Imana ishaka, ariko akirinda kubashyiraho igitugu (Luka 13:24). Ibyo yabikoze binyuriye mu gufata iya mbere no kubagera ku mutima akabashishikariza kugira icyo bakora. Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abasaza b’Abakristo ntibatera ubwoba abandi ngo bakunde bakorere Imana babitewe n’ikimwaro. Ahubwo babatera inkunga yo gukorera Yehova babitewe n’urukundo bamukunda n’urwo bakunda Yesu, hamwe n’urwo bakunda bagenzi babo.—Matayo 22:37-39.

14 Yesu ntiyakoresheje nabi ubutware yari yarahawe ngo ashake kugenga ubuzima bw’abandi. Nta n’ubwo yigeze ashyiraho amahame ahanitse cyangwa ngo ashyireho amategeko menshi cyane. Uko yabigenzaga, yasobanuriraga abantu amahame yari akubiye mu Mategeko ya Mose, akabagera ku mutima bikabashishikariza kugira icyo bakora (Matayo 5:27, 28). Abasaza bigana Yesu Kristo birinda gushyiraho amategeko ahuje n’ibyo bo bifuza cyangwa gutsimbarara ku buryo bo babonamo ibintu. Mu bijyana n’imyambarire no kwirimbisha cyangwa kwidagadura no kwirangaza, abasaza bagerageza kugera abandi ku mutima bifashishije amahame yo mu Ijambo ry’Imana, urugero nk’ayanditse muri Mika 6:8; 1 Abakorinto 10:31-33 no muri 1 Timoteyo 2:9, 10.

Mujye mwishyira mu mwanya w’abandi kandi mubabarirane

15. Yesu yitwaye ate igihe abigishwa be bagaragazaga intege nke?

15 Kristo yadusigiye icyitegererezo tugomba gukurikiza mu bihereranye n’uko yafataga amakosa abigishwa be bakoraga. Reka turebe ibintu bibiri byabaye mu ijoro rya nyuma yamaze ku isi ari umuntu. Amaze kugera mu murima wa Getsemani, Yesu ‘yajyanye Petero na Yakobo na Yohana’ maze abategeka ‘kuba maso.’ Ubwo ‘yigiye imbere ho hato, yubama hasi, arasenga.’ Agarutse, ‘asanga basinziriye.’ Yesu yabyifashemo ate? Yaravuze ati “umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke” (Mariko 14:32-38). Aho kugira ngo acyahe Petero, Yakobo na Yohana abakankamira, yishyize mu mwanya wabo. Muri iryo joro nyir’izina, Petero yihakanye Yesu incuro eshatu (Mariko 14:66-72). Nyuma y’aho Yesu yitwaye ate kuri Petero? Bibiliya ivuga ko ‘Umwami Yesu yazutse, ndetse akabonekera Simoni [Petero]’ (Luka 24:34). Bibiliya ikomeza ivuga ko ‘yabonekeye Kefa maze abonekera abo cumi na babiri’ (1 Abakorinto 15:5). Aho kumugirira inzika, Yesu yababariye iyo ntumwa yihannye kandi arayikomeza. Nyuma Yesu yaje guha Petero inshingano ziremereye.—Ibyakozwe 2:14; 8:14-17; 10:44, 45.

16. Ni gute dushobora kugenda nk’uko Yesu yagendaga, mu gihe bagenzi bacu duhuje ukwizera badukoshereje mu buryo runaka?

16 Mbese mu gihe bagenzi bacu badukoshereje mu buryo runaka kubera ko badatunganye, natwe ntitwagombye kwishyira mu mwanya wabo kandi tukabababarira nk’uko Yesu yabikoze? Petero yateye inkunga bagenzi be bari bahuje ukwizera agira ati “mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima. Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha” (1 Petero 3:8, 9). Bite se mu gihe undi muntu atadufashe nk’uko Yesu yari kubigenza, akanga kwishyira mu mwanya wacu no kutubabarira? No muri icyo gihe tuba tugomba kugerageza kwigana Yesu tukabyitwaramo nk’uko yari kubyitwaramo.—1 Yohana 3:16.

Shyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere

17. Ni iki kigaragaza ko gukora ibyo Imana ishaka ari byo Yesu yashyiraga mu mwanya wa mbere mu buzima bwe?

17 Hari nanone ubundi buryo tugomba kugenda nk’uko Yesu Kristo yagendaga. Kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ni cyo kintu cy’ingenzi ubuzima bwa Yesu bwari bushingiyeho. Yesu amaze kubwiriza umugore w’Umusamariyakazi hafi y’umudugudu w’i Samariya witwaga Sukara, yabwiye abigishwa be ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we” (Yohana 4:34). Gukora ibyo Se ashaka ni byo byakomezaga Yesu; kuri we byari nk’ibyokurya byuzuye intungamubiri, bimuhagije kandi bigarura ubuyanja. Kwigana Yesu dukomeza kwibanda ku gukora ibyo Imana ishaka bizatuma tugira ubuzima bufite intego nyakuri kandi bushimishije.

18. Ni iyihe migisha ibonerwa mu gutera abana inkunga yo kujya mu murimo w’igihe cyose?

18 Iyo ababyeyi bateye abana babo inkunga yo kujya mu murimo w’igihe cyose, bo hamwe n’abana babo bibahesha imigisha myinshi. Hari umugabo wateye abahungu be b’impanga kuva bakiri bato inkunga yo gukora umurimo w’igihe cyose. Abo bana b’impanga bamaze kurangiza amashuri, babaye abapayiniya. Uwo mubyeyi yatekereje ku byishimo ibyo byamuteye, maze arandika ati “abahungu bacu ntibigeze badutenguha. Dushobora gushimira tuvuga ko ‘abana ari umwandu uturuka ku Uwiteka’ ” (Zaburi 127:3). Ni izihe nyungu abana baheshwa no kujya mu murimo w’igihe cyose? Umubyeyi ufite abana batanu agira ati “umurimo w’ubupayiniya wafashije abana banjye bose kurushaho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi, barushaho kugira akamenyero keza ko kwiyigisha; wabafashije kumenya gukoresha igihe cyabo neza no kumenya gushyira inyungu z’ubwami mu mwanya wa mbere mu buzima bwabo. N’ubwo bose byabasabye kugira byinshi bahindura, nta n’umwe wicuza kuba yarahisemo gukurikira iyo nzira.”

19. Abakiri bato bafite ubwenge bagombye guteganya kuzakora iki mu gihe kiri imbere?

19 Rubyiruko, murateganya kuzakora iki mu gihe kiri imbere? Ese mwaba mufite intego yo kuzaba ibirangirire mu mwuga runaka? Cyangwa murateganya kuzakora umurimo w’igihe cyose? Pawulo yaduteye inkunga igira iti “mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.” Yongeyeho ati “nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.”—Abefeso 5:15-17.

Mube indahemuka

20, 21. Ni mu buhe buryo Yesu yari indahemuka, kandi se ni gute twakwigana ubudahemuka bwe?

20 Kugenda nk’uko Yesu yagendaga bisaba no kwigana ubudahemuka bwe. Bibiliya ivuga iby’ubudahemuka bwa Yesu igira iti “nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo . . . [“ku giti cy’umubabaro,” NW ] .” Yesu yashyigikiye mu budahemuka ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova yemera gukora ibyo Imana yashakaga ko akora byose. Yakomeje kumvira kugeza n’aho yiciwe ku giti cy’umubabaro. Tugomba “gukomeza kugira imitekerereze” nk’iyo kandi tugakomeza kuganduka mu budahemuka dukora ibyo Imana ishaka.—Abafilipi 2:5-8, gereranya na NW.

21 Nanone Yesu yagaragarije ubudahemuka intumwa ze z’indahemuka. N’ubwo bagiraga intege nke, Yesu yakomeje kubakunda “kugeza imperuka” (Yohana 13:1). Mu buryo nk’ubwo, ntitwagombye kureka ngo ukudatungana kw’abavandimwe bacu gutume dutangira kubajora.

Mujye mukurikiza icyitegererezo Yesu yadusigiye

22, 23. Ni izihe nyungu zibonerwa mu gukurikiza icyitegererezo Yesu yadusigiye?

22 Kubera ko turi abantu badatunganye, birumvikana ko tudashobora kugenda neza neza nk’uko uwaduhaye icyitegererezo gitunganye yabigenje. Ariko kandi, dushobora kwihatira kugera ikirenge mu cye uko bishoboka kose. Ibyo bisaba ko tuba dusobanukiwe uko Kristo ayobora itorero, tukagandukira ubuyobozi bwe kandi tugakomeza gukurikiza icyitegererezo yadusigiye.

23 Kwigana Kristo bihesha imigisha myinshi. Ubuzima bwacu burushaho gushimisha kandi bukagira intego kubera ko tuba twariyemeje gukora ibyo Imana ishaka aho gukora ibyo twe twishakiye (Yohana 5:30; 6:38). Tugira umutimanama utaducira urubanza. Imyifatire yacu ibera abandi urugero rwiza. Yesu yatumiriye abarushye n’abaremerewe kumusanga kugira ngo babone uburuhukiro mu mitima yabo (Matayo 11:28-30). Iyo dukurikije urugero Yesu yadusigiye, natwe dushobora gutuma abo twifatanya no bo bumva bagaruriwe ubuyanja. Ku bw’ibyo, nimucyo dukomeze kugenda nk’uko Yesu yagendaga.

Mbese uribuka?

• Ni gute Kristo ayobora abigishwa be muri iki gihe?

• Ni mu buhe buryo abasaza bakurikiza urugero rwa Kristo mu gihe bakoresha ubutware Imana yabahaye?

• Ni gute dushobora gukurikiza urugero rwa Yesu mu gihe duhanganye n’intege nke z’abandi?

• Ni gute abakiri bato bashobora gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Abasaza b’Abakristo badufasha gukurikiza ubuyobozi Kristo aduha

[Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]

Rubyiruko, mufite gahunda ki z’igihe kizaza zazabafasha mu buzima bwa gikristo?