Ponsiyo Pilato yari muntu ki?
Ponsiyo Pilato yari muntu ki?
“PILATO, umunyagasuzuguro w’umwemeragato, ni umuntu dukunze kwibazaho byinshi wabayeho mu mateka. Hari ababona ko ari umutagatifu, abandi bakabona ko yari afite inenge zose ziba muri kamere muntu, ko yari umunyapolitiki wari witeguye gutanga umuntu umwe kugira ngo amahoro ahinde.”—Byavuye mu gitabo Pontius Pilate cyanditswe na Ann Wroe.
Waba wemera ibyo bitekerezo cyangwa utabyemera, Ponsiyo Pilato yigize ikirangirire bitewe n’ibyo yakoreye Yesu Kristo. Pilato yari muntu ki? Ni iki tumuziho? Nidusobanukirwa neza umwanya yari afite, biratuma turushaho no gusobanukirwa ikintu gikomeye kurusha ibindi byabaye ku isi.
Umwanya, inshingano n’ububasha yari afite
Umwami w’abami wa Roma Tiberiyo yagize Pilato umutegetsi w’intara ya Yudaya mu mwaka wa 26 I.C. Bene abo bategetsi bakomokaga mu batware bagenderaga ku mafarashi bari imfura zo mu rwego rwo hasi, bakaba bari batandukanye n’imfura zavutse mu miryango y’ibwami zavagamo abatware bakuru b’ibwami. Pilato ashobora kuba yaratangiye umurimo wa gisirikare ari umutegetsi wo hasi, akagenda azamurwa mu ntera bitewe n’ibyo yakoraga, aza kuba umutegetsi w’intara ataragira imyaka 30.
Imyambaro ya gisirikare ya Pilato igomba kuba yari igizwe n’ikanzu y’uruhu n’icyuma gikingira igituza. Naho imyambaro ye ya gisivili igomba kuba yari igishura cy’umweru gifite umusozo w’isine. Agomba kuba yari afite imisatsi migufi, kandi yarogoshaga ubwanwa akabumaraho. N’ubwo hari abatekereza ko yakomokaga muri Hisipaniya, izina rye ryumvikanisha ko yakomokaga mu bwoko bw’aba Pontii, bari imfura zikomoka ku bantu bitwaga Samnites bari batuye mu majyepfo y’u Butaliyani.
Abategetsi bo mu rwego rwa Pilato boherezwaga mu turere twari tutarasirimuka. Abaroma babonaga ko Yudaya na yo yari akarere kari katarasirimuka. Uretse kubungabunga umutekano, Pilato yagenzuraga ibikorwa byo gukusanya umusoro ku bicuruzwa n’uw’umubiri. Ibibazo by’imanza bya buri munsi byakemurwaga n’inkiko z’Abayahudi, ariko uko bigaragara ibyaha byasabaga igihano cyo gupfa byashyikirizwaga umutegetsi w’intara, wari umucamanza mukuru.
Pilato n’umugore we bari batuye mu mujyi wo ku cyambu cya Kayisariya, akaba yari afite abakozi bake barimo abanditsi, abamushagaraga n’abo yatumaga. Pilato yayoboraga imitwe itanu y’abasirikare bagenza amaguru, buri mutwe ukaba wari urimo ingabo ziri hagati ya 500 na 1000, hamwe n’umutwe w’ingabo zagenderaga ku mafarashi wari urimo abasirikare 500. Abasirikare be bari bafite akamenyero ko kumanika abicaga amategeko. Mu gihe cy’amahoro, abantu bicwaga bamaze kuburanishwa, ariko mu gihe cy’imyivumbagatanyo abigometse bahitaga bicwa ako kanya ari benshi. Urugero, Abaroma bishe abacakara 6.000 kugira ngo bacubye imyivumbagatanyo
yari iyobowe na Spartacus. Ubusanzwe iyo habaga hari imvururu i Yudaya, umutegetsi w’iyo ntara yabimenyeshaga intumwa y’Umwami yabaga muri Siriya, yategekaga imitwe minini y’ingabo. Icyakora, igihe kinini Pilato yamaze ku butegetsi, iyo ntumwa nta yari ihari, kandi Pilato yagombaga guhosha imvururu mu maguru mashya.Abategetsi b’intara bavuganaga n’umwami w’abami buri gihe. Ibibazo bifitanye isano n’icyubahiro cy’umwami cyangwa ikintu cyose cyari kibangamiye ubutegetsi bwa Roma cyagombaga gutangirwa raporo, kandi umwami yahitaga aca amateka. Umutegetsi yabaga ahangayikishijwe no kujya kwibwirira umwami w’abami uko ibintu byifashe mu ntara ayobora mbere y’uko abandi bamutanga bakajya kumwitotombera. Kubera ko muri Yudaya imvururu zatutumbaga, byari bihangayikishije Pilato cyane.
Uretse inkuru zo mu Mavanjiri, abahanga mu by’amateka Flavius Josèphe na Filo na bo bavuze byinshi kuri Pilato. Umuhanga mu by’amateka w’Umuroma witwaga Tacite na we yavuze ko Pilato ari we wishe Kristo, uwo Abakristo bakomoraho izina ryabo.
Abayahudi basemburwa
Josèphe yavuze ko abategetsi b’Abaroma birindaga kuzana muri Yerusalemu amabendera ya gisirikare ariho amashusho y’umwami w’abami, kubera ko Abayahudi batemeraga ibyo gukora amashusho. Kubera ko ibyo Pilato yabyirengagije, Abayahudi bari barakaye biroshye muri Kayisariya kwigaragambya. Pilato yamaze iminsi itanu yose nta cyo arabikoraho. Ku munsi wa gatandatu yategetse abasirikare be kugota abigaragambyaga, bakababwira ko babica nibadatatana. Igihe Abayahudi bavugaga ko bari guhitamo gupfa aho kubona Amategeko yabo yicwa, Pilato yacishije make, ategeka ko ibyo bishushanyo bivanwaho.
Pilato yashoboraga gukoresha imbaraga. Mu nkuru yanditswe na Josèphe, Pilato yatangiye umushinga wo kubaka umuyoboro uzana amazi muri Yerusalemu, akoresha amafaranga yo mu bubiko bw’urusengero. Pilato ntiyashoboraga gupfa kwiha ayo mafaranga, kuko yari azi ko gusahura urusengero byari icyaha cyo guhumanya ibintu byera kandi byari gutuma Abayahudi barakara bagasaba Tiberiyo kumwirukana ku mirimo ye. Bisa n’aho rero Pilato yafatanyije n’abayobozi b’urusengero. Amafaranga y’ituro ry’Imana ryitwaga “korubani” byari byemewe ko yakoreshwa mu mirimo ifitiye akamaro abaturage bo mu mujyi. Ariko Abayahudi babarirwa mu bihumbi barakoranye bajya kwigaragambya babyamagana.
Pilato yategetse ingabo zirara mu baturage zahawe amategeko yo gukubita inkoni abigaragambyaga aho gukoresha inkota. Uko bigaragara, yashakaga kuburizamo iyo myigaragambyo nta bantu bapfuye. Ibyo bisa n’aho byatumye agera ku cyo yifuzaga, n’ubwo hari abapfuye. Ababariye Yesu inkuru y’uko Pilato yavanze amaraso y’Abanyagalilaya n’ibitambo byabo, bashobora kuba baravugaga ibyabaye icyo gihe.—Luka 13:1.
“Ukuri ni iki?”
Icyatumye Pilato aba ruharwa, ni ukuntu yitwaye igihe abatambyi bakuru b’Abayahudi n’Abakuru babo baregaga Yesu ko yigiraga Umwami. Pilato amaze kumva ko Yesu yaje guhamya ukuri, yabonye ko iyo mfungwa nta cyo yari itwaye ubwami bwa Roma. Yaramubajije ati “ukuri ni iki?,” uko bigaragara akaba yaratekerezaga ko ukuri ari ikintu kidasobanutse ku buryo nta wagombye kugitekerezaho cyane. Yafashe uwuhe mwanzuro? Yaravuze ati “jyewe nta cyaha mubonyeho.”—Yohana 18:37, 38; Luka 23:4.
Ibyo byagombye kuba byararangije urubanza rwa Yesu, ariko Abayahudi barasheze bavuga ko Mariko 15:7, 10; Luka 23:2). Byongeye kandi, amakimbirane Pilato yari yaragiranye n’Abayahudi mbere y’aho yari yaratumye agira amanota mabi kwa Tiberiyo wari uzwiho kutababarira abategetsi b’intara bitwaraga nabi. Ariko nanone, kwemera ibyo Abayahudi bamusabaga byari ubugwari. Bityo rero, Pilato yari yaheze mu cyeragati.
yadurumbanyaga umutekano w’igihugu. Ishyari ni ryo ahanini ryatumye abatambyi bakuru batanga Yesu mu maboko y’Abaroma, kandi ibyo Pilato yari abizi. Nanone kandi yari azi ko kurekura Yesu byari gutuma habaho imidugararo, kandi icyo ari ikintu yifuzaga kwirinda. Hari harabayeho imidugararo myinshi, kuko Baraba n’abandi bari barafunzwe bazira kugandira ubutegetsi n’ubwicanyi (Pilato amaze kumva aho Yesu yakomokaga, yagerageje kumwohereza kuburanira kwa Herode Antipa wategekaga intara ya Galilaya. Ibyo binaniranye, Pilato yagerageje gutuma abari ku irembo ry’ingoro ye basaba ko Yesu arekurwa bihuje n’umugenzo wariho wo kurekura imfungwa kuri Pasika. Ariko iyo mbaga y’abantu yarasheze isaba ko harekurwa Baraba.—Luka 23:5-19.
Pilato ashobora kuba yarifuzaga gukora ibihuje n’ubutabera, ariko nanone yifuzaga kurwana ku mwanya we no gushimisha rubanda. Amaherezo yatekereje ko akazi ke kari ingenzi cyane kurusha umutimanama we n’ubutabera. Yasabye ko bamuzanira amazi, akaraba intoki arangije avuga ko amaraso y’uwo muntu yari amaze gukatira urwo gupfa atari amuriho. * N’ubwo Pilato yemeraga ko Yesu yari inzirakarengane, yategetse ko bamubabaza kandi yemerera abasirikare kumushinyagurira, kumukubita no kumucira amacandwe.—Matayo 27:24-31.
Pilato yongeye kugerageza kurekura Yesu, ariko abaturage bashakuje bavuga ko namurekura ari bube atari incuti ya Kayisari (Yohana 19:12). Pilato abyumvise, yemeye ibyo bamubwiraga. Hari intiti yagize icyo ivuga ku mwanzuro Pilato yafashe igira iti “gukemura icyo kibazo byari byoroshye: kwica uwo mugabo. Nta cyo yari kuba ahombye aretse hagapfa Umuyahudi uko bigaragara utari ugize icyo avuze; byari kuba ari ubupfu kureka imidugararo igakomeza hejuru y’uwo mugabo.”
Byagendekeye bite Pilato?
Inkuru ya nyuma yo mu gihe Pilato yari agitegeka ni ivuga andi makimbirane yagiranye n’abantu. Josèphe yavuze ko imbaga y’Abasamariya bari bitwaje intwaro bateraniye ku Musozi Gerizimu biringiye kuhabona ubutunzi bavuga ko Mose yari yarahatabye. Pilato yazanye n’ingabo ze, yica abatari bake muri iyo mbaga. Abasamariya bagiye kuregera uwari ukuriye Pilato ari we Lucius Vitellius wategekaga Siriya. Niba Vitellius yaratekereje ko Pilato yari yarengereye, nta cyo bivugwaho. Uko byagenze kose ariko, yasabye Pilato kujya i Roma kwisobanura imbere y’umwami w’abami. Icyakora Tiberiyo yapfuye Pilato ataragerayo.
Hari ikinyamakuru cyavuze ko “byageze aho Pilato ntiyongere kuvugwa mu mateka, agasigara avugwa mu migani myinshi ya rubanda.” Ariko hari abagerageje kuvuga ibintu bitavuzwe mu buzima bwe. Hari abavuze ko ngo Pilato yaba yarahindutse Umukristo. “Abakristo” bo muri Etiyopiya bamugize “umutagatifu.” Eusèbe wanditse mu mpera z’ikinyejana cya gatatu no mu ntangiriro z’icya kane, ni umwe muri benshi bavuga ko Pilato yiyahuye nka Yuda Isikariyota. Icyakora, nta wuzi neza uko byaje kugendekera Pilato.
Pilato ashobora kuba yari umuntu utava ku izima, utarafataga imyanzuro ya kigabo, kandi ukagatiza. Nyamara yamaze imyaka icumi ku murimo we, mu gihe abenshi mu bategetse Yudaya bahamaraga igihe gito cyane. Dukurikije uko Abaroma babibonaga, Pilato yari ashoboye akazi. Hari abavuga ko yari ikigwari, ko yakoze ibintu bigayitse agamije kurwana ku nyungu ze gusa, yemera ko Yesu ababazwa urubozo kandi akicwa. Abandi bavuga ko icyo Pilato yari ashinzwe mbere na mbere atari ugushyigikira ubutabera, ko ahubwo yari ashinzwe kubumbatira amahoro no guteza imbere inyungu z’Abaroma.
Igihe Pilato yabayeho gitandukanye cyane n’icyo turimo. Ariko kandi, nta mucamanza ukoresha ukuri wakatira umuntu abona ko ari inzirakarengane. Iyo Ponsiyo Pilato adacira Yesu ruriya rubanza, aba afite indi sura itandukanye cyane n’iyo afite mu bitabo by’amateka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 19 Gukaraba intoki ntiwari umugenzo w’Abaroma ahubwo wari umugenzo w’Abayahudi wo kugaragaza ko umuntu adafatanyije n’abandi kuvusha amaraso.—Gutegeka 21:6, 7.
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Iyi nyandiko igaragaza ko Ponsiyo Pilato yari umutegetsi w’intara ya Yudaya, yabonetse i Kayisariya