Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rwanya imitekerereze mibi

Rwanya imitekerereze mibi

Rwanya imitekerereze mibi

IGIHE umukurambere Yobu yahuraga n’ingorane, incuti ze eshatu, ari zo Elifazi, Biludadi na Zofari zaje kumusura. Zari zije kwifatanya na we mu kababaro no kumuhumuriza (Yobu 2:11). Uwari ku isonga, wenda akaba ari na we wari mukuru muri bo, ni Elifazi. Ni we wabanje gufata ijambo kandi ni we wavuze byinshi. Ni iyihe mitekerereze Elifazi yagaragaje muri disikuru ze eshatu?

Elifazi yibukije ibintu ndengakamere byari byarigeze kumubaho agira ati “umwuka ampita imbere, umusatsi unyorosoka ku mutwe. Ahagarara aho ariko nyoberwa uko ishusho ye isa, imbere y’amaso yanjye hari ikintu, habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo” (Yobu 4:15, 16). Ni uwuhe mwuka wayoboraga imitekerereze ya Elifazi? Amagambo yo kujora yakomeje avuga, agaragaza ko uwo mwuka utari marayika ukiranuka w’Imana (Yobu 4:17, 18). Wari ikiremwa cy’umwuka mubi. Bitabaye ibyo se, kuki Yehova yaba yaracyashye Elifazi na bagenzi be babiri abaziza kuba baravuze ibinyoma (Yobu 42:7)? Nta gushidikanya, Elifazi yakoreshwaga na dayimoni. Amagambo ye yagaragazaga ko yari afite imitekerereze itarangwa no kubaha Imana.

Ni iki cyari cyihishe inyuma y’ibyo Elifazi yavuze? Kuki ari iby’ingenzi ko twirinda imitekerereze mibi? Kandi se, ni izihe ngamba dushobora gufata kugira ngo tuyirwanye?

‘Ntiyiringira abagaragu bayo’

Muri disikuru ze uko ari eshatu, Elifazi yavuze ko Imana ikagatiza ku buryo nta kintu na kimwe umugaragu wayo yakora ngo ayishimishe. Elifazi yabwiye Yobu ati “dore nta bwo yiringira abagaragu bayo, n’abamarayika bayo ibabonamo amafuti” (Yobu 4:18). Nyuma y’aho, Elifazi yaje kwerekeza ku Mana avuga ati “dore abera bayo nta bwo ibiringira, ndetse n’ijuru nta bwo ritunganye imbere yayo” (Yobu 15:15). Hanyuma yarabajije ati “mbese Ishoborabyose inezezwa n’uko uri umukiranutsi” (Yobu 22:3)? Biludadi na we yemeranyaga n’ayo magambo kuko yavuze ati “dore ndetse n’ukwezi ntikumurika, n’inyenyeri nta bwo ziboneye mu maso yayo.”—Yobu 25:5.

Tugomba kwirinda kwanduzwa n’imitekerereze nk’iyo. Ishobora gutuma twumva ko Imana idusaba ibirenze ubushobozi bwacu. Iyo mitekerereze yangiza imishyikirano dufitanye na Yehova. None se, turamutse tugize imitekerereze nk’iyo, ni gute twabyifatamo turamutse ducyashywe? Aho kugira ngo twemere igihano twicishije bugufi, umutima wacu ushobora ‘kwinubira Uwiteka,’ kandi tukamurakarira (Imigani 19:3). Mbega ukuntu ibyo byatwangiza mu buryo bw’umwuka!

“Mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana?”

Ikindi gitekerezo gifitanye isano n’icy’uko Imana ikagatiza, ni icy’uko ngo ibona ko abantu nta cyo bamaze. Disikuru ya gatatu ya Elifazi yarimo ikibazo kigira kiti “mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana? Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe” (Yobu 22:2). Elifazi yashakaga kuvuga ko Imana ibona umuntu nta cyo ari cyo. Biludadi yunzemo ati “umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y’Imana? Cyangwa uwabyawe n’umugore yabasha ate kuba intungane” (Yobu 25:4)? Ukurikije iyo mitekerereze, ni gute Yobu, umuntu buntu, yashoboraga gutinyuka kuvuga ko akiranuka mu maso y’Imana?

Muri iki gihe, hari abantu bumva badakwiriye. Ibyo bishobora guterwa n’uburere umuntu yahawe, ibibazo yahuye na byo mu buzima cyangwa kuba yarahanganye n’inzangano zishingiye ku moko. Icyakora, Satani n’abadayimoni be na bo bishimira gushyira iterabwoba ku bantu. Iyo batumye umuntu yumva nta kintu yakora ngo gishimishe Imana Ishoborabyose, ashobora kwiheba. Amaherezo uwo muntu ashobora gutembanwa ndetse rwose akareka Imana nzima.—Abaheburayo 2:1; 3:12.

Gusaza n’uburwayi bishobora gutuma tudakora byinshi. Uruhare tugira mu murimo w’Ubwami rushobora gusa n’aho ari ruto ugereranyije n’ibyo twakoraga tukiri bato, tugifite amagara mazima n’imbaraga. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi kumenya ko Satani n’abadayimoni be bashaka ko twumva ko ibyo dukora bidashobora gushimisha Imana! Tugomba kurwanya imitekerereze nk’iyo.

Uko twarwanya imitekerereze mibi

N’ubwo Satani yateje Yobu imibabaro myinshi, Yobu yaravuze ati “kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo” (Yobu 27:5). Kubera ko Yobu yakundaga Imana, yari yariyemeje gukomeza kuba inyangamugayo uko ibibazo yari guhura na byo byari kuba bingana kose, kandi nta cyari gutuma agamburura. Aho ni ho ibanga ryo kunesha imitekerereze mibi riri. Tugomba gusobanukirwa neza urukundo rw’Imana kandi tukitoza kuyishimira ku bw’urwo rukundo rwayo tubikuye ku mutima. Tugomba nanone kongera urukundo tuyikunda. Kugira ngo ibyo tubigereho tugomba kwiga Ijambo ry’Imana buri gihe, tugatekereza ku byo twiga kandi tukabishyira mu isengesho.

Urugero, muri Yohana 3:16 havuga ko ‘Imana yakunze abari mu isi cyane, bigatuma itanga Umwana wayo w’ikinege.’ Yehova akunda abantu cyane, kandi ibyo yagiye abagirira bigaragaza urwo rukundo. Gutekereza ku ngero za kera bituma turushaho gushimira Yehova kandi tukamukunda mu buryo bwimbitse, bityo tukabasha kurwanya imitekerereze mibi.

Reka turebe ukuntu Yehova yagenjereje Aburahamu igihe Sodomu na Gomora byari biri hafi kurimburwa. Incuro umunani zose, Aburahamu yagize icyo abaza Yehova ku birebana n’iteka yari yaraciriye iyo midugudu. Yehova ntiyigeze amurakarira. Ahubwo, ibisubizo yamuhaye byaramuhumurije (Itangiriro 18:22-33). Igihe Imana yakuraga Loti n’umuryango we i Sodomu, Loti yasabye guhungira mu mujyi wari hafi aho, aho guhungira mu misozi. Yehova yaramushubije ati “dore ku byo uvuze ibyo, ndakwemereye kutarimbura umudugudu uvuze” (Itangiriro 19:18-22). Ese izo nkuru zigaragaza ko Yehova ari umutegetsi ukagatiza, utagira urukundo kandi w’umunyagitugu? Oya rwose. Zimugaragaza uko ari koko, ni ukuvuga, Umutegetsi w’Ikirenga urangwa n’urukundo, ineza, imbabazi kandi wishyira mu mwanya w’abandi.

Ingero z’ibyabaye kuri Aroni, Dawidi na Manase bo muri Isirayeli ya kera, zivuguruza igitekerezo cy’uko Imana ihora ishakisha amakosa ku bantu kandi ko nta muntu wayishimisha. Aroni yakoze ibyaha bitatu bikomeye. Yakoze inyana ya zahabu, afatanya na mushiki we Miriyamu kunegura Mose kandi ntiyahesha Imana ikuzo n’icyubahiro i Meriba. Icyakora, Yehova yabonaga ko hari imico myiza yari afite maze amwemerera gukomeza kumukorera ari umutambyi mukuru kugeza apfuye.—Kuva 32:3, 4; Kubara 12:1, 2; 20:9-13.

Umwami Dawidi yakoze ibyaha bikomeye igihe yari ku ngoma. Ibyo byaha byari bikubiyemo ubusambanyi, kugambanira umuntu w’inzirakarengane ngo yicwe no kubarura abaturage atabitegetswe na Yehova. Icyakora, Yehova yabonye ko Dawidi yari yicujije maze akomeza isezerano ry’Ubwami, amwemerera gukomeza kuba umwami kugeza apfuye.—2 Samweli 12:9; 1 Ngoma 21:1-7.

Manase Umwami w’u Buyuda yubakiye Baali ibicaniro, acisha abana be mu muriro, ateza imbere ibikorwa by’ubupfumu, kandi yubaka ibicaniro by’imana z’ibinyoma mu rugo rw’urusengero. Icyakora, nyuma y’aho yaje kugaragaza ko yicujije abikuye ku mutima, maze Yehova aramubabarira, amukura mu bunyage kandi amusubiza ku ntebe y’ubwami (2 Ngoma 33:1-13). Ese ibyo byakorwa n’Imana itajya ibona ibyiza ku bantu? Ashwi da!

Umubeshyi ni we ufite ibyo aryozwa

Ntitwagombye gutangazwa n’uko ibyo Satani agereka kuri Yehova byose ari we ubikora. Satani ni umunyagitugu kandi arakagatiza. Ibyo bigaragarira neza mu muhango wo gutanga abana ho ibitambo wakorwaga mu madini y’ikinyoma yo mu gihe cya kera. Abisirayeli b’abahakanyi batwikaga abahungu n’abakobwa babo, icyo kikaba ari ikintu Yehova atigeze anatekereza.—Yeremiya 7:31.

Yehova si we uhora ashakisha amakosa ku bantu, ahubwo ni Satani. Mu Byahishuwe 12:10, havuga ko Satani ari ‘umurezi wa bene data . . . , uhora ubarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu.’ Ku rundi ruhande, ku byerekeye Yehova, umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe? Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri.”—Zaburi 130:3, 4.

Igihe abantu bazaba batakigira ibitekerezo bibi

Mbega ukuntu abamarayika bagomba kuba barumvise baruhutse igihe Satani n’abadayimoni be birukanwaga bakava mu ijuru (Ibyahishuwe 12:7-9)! Kuva ubwo, iyo myuka mibi ntiyashoboraga kongera kurogoya ibikorwa by’umuryango wa Yehova wo mu ijuru ugizwe n’abamarayika.—Daniyeli 10:13.

Vuba aha, abatuye isi bose bazanezerwa. Mu gihe kitarambiranye, umumarayika uturutse mu ijuru ufite urufunguzo rw’ikuzimu n’umunyururu munini mu ntoki, azaboha Satani n’abadayimoni be, maze abajugunye ikuzimu aho bazafungirwa (Ibyahishuwe 20:1-3). Mbega ukuntu icyo gihe tuzumva turuhutse!

Hagati aho, tugomba kwirinda imitekerereze mibi. Igihe cyose twumva dutangiye kugira imitekerereze mibi, tugomba kuyirwanya dutekereza cyane ku rukundo Yehova adufitiye. Ibyo bizatuma ‘amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, arindira imitima yacu n’ibyo twibwira muri Kristo Yesu.’—Abafilipi 4:6, 7.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Yobu yarwanyije imitekerereze mibi

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Loti yamenye ko Yehova ari Umutegetsi w’Ikirenga wishyira mu mwanya w’abandi