Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tujye tugenda tuyobowe n’ukwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba

Tujye tugenda tuyobowe n’ukwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba

Tujye tugenda tuyobowe n’ukwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba

“Tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba.”—2 ABAKORINTO 5:7.

1. Ni iki kigaragaza ko intumwa Pawulo yagendaga ayobowe n’ukwizera, atayoborwaga n’ibyo yarebaga?

HARI mu mwaka wa 55 I.C. Hari hashize imyaka 20 umugabo witwaga Sawuli, wahoze atoteza Abakristo, ahindutse Umukristo. Igihe cyari gishize nticyigeze gituma areka kwizera Imana. N’ubwo atari yarigeze yirebera n’amaso ye ibintu byo mu ijuru, yari ashikamye mu kwizera. Ubwo rero, igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo basizwe bari bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, yarababwiye ati “tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba.”—2 Abakorinto 5:7.

2, 3. (a) Tugaragaza dute ko tugenda tuyobowe n’ukwizera? (b) Kugenda tuyobowe n’ibyo tureba bisobanura iki?

2 Kugenda tuyoborwa n’ukwizera bisaba ko twiringira byimazeyo ko Imana ifite ubushobozi bwo kutuyobora mu mibereho yacu. Tugomba kwiringira mu buryo bwuzuye ko izi neza icyatugirira akamaro kurusha ibindi (Zaburi 119:66). Mu gihe dufata imyanzuro mu buzima bwacu kandi tukayishyira mu bikorwa, tuzirikana “ibyo tutareba” (Abaheburayo 11:1). Ibyo bikubiyemo “ijuru rishya n’isi nshya” byasezeranyijwe (2 Petero 3:13). Ku rundi ruhande, kugenda tuyoborwa n’ibyo tureba byo bisobanura ko ubuzima bwacu buba bushingiye gusa ku bintu dushobora kubona n’amaso. Ibyo byateza akaga kubera ko bishobora gutuma twibagirwa neza neza ibyo Imana ishaka.—Zaburi 81:13; Umubwiriza 11:9.

3 Twaba turi abo mu “mukumbi muto” bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, cyangwa turi mu bagize “izindi ntama” bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, buri wese muri twe yagombye gufatana uburemere inkunga duterwa yo kugenda tuyobowe n’ukwizera, tutayobowe n’ibyo tureba (Luka 12:32; Yohana 10:16). Reka turebe uko gukurikiza iyi nama yahumetswe bizaturinda kugwa mu mutego wo ‘kumara umwanya twishimira ibinezeza by’ibyaha,’ mu mutego wo gukunda ubutunzi n’uwo kudakomeza kubona ko imperuka iri bugufi. Turi busuzume nanone akaga ko kugenda tuyobowe n’ibyo tureba.—Abaheburayo 11:25.

Ntitukemere ‘kumara umwanya twishimira ibinezeza by’ibyaha’

4. Ni ayahe mahitamo Mose yagize kandi kuki?

4 Tekereza ubuzima Mose, umuhungu wa Amuramu, yashoboraga kugira. Kubera ko Mose yari yararerewe hamwe n’ibikomangoma byo muri Misiri ya kera, yashoboraga kuzagira ububasha n’ubutunzi kandi akaba umuntu ukomeye. Mose yashoboraga kuba yaratekereje ati ‘nigishijwe neza ubwenge bushimwa na bose bwo mu Misiri, kandi mfite imbaraga mu magambo no mu byo nkora. Ndamutse ngumye hano ibwami, nshobora gukoresha umwanya wanjye nkagira icyo marira abavandimwe banjye b’Abaheburayo bakandamizwa’ (Ibyakozwe 7:22). Aho gutekereza atyo, Mose yahisemo “kurengananywa n’ubwoko bw’Imana.” Kubera iki? Ni iki cyatumye Mose atera umugongo ibyo Misiri yashoboraga kumuha byose? Bibiliya isubiza igira iti “kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya w’umwami, kuko yihanganye nk’ureba Itaboneka” (Abaheburayo 11:24-27). Kuba Mose yari yizeye adashidikanya ko Yehova agororera abakiranutsi byamufashije kunanira icyaha hamwe no kutirundumurira mu binezeza by’icyaha by’akanya gato.

5. Ni mu buhe buryo urugero rwa Mose rudutera inkunga?

5 Incuro nyinshi bijya biba ngombwa ko dufata imyanzuro itoroshye irebana n’ibibazo nk’ibi bikurikira: ‘mbese nagombye guca ukubiri n’ibikorwa bimwe na bimwe cyangwa akamenyero ariko bidahuje neza n’amahame ya Bibiliya? Ese nagombye kwemera akazi gasa n’aho kazampesha amafaranga menshi ariko kakaba kazandindiza mu buryo bw’umwuka?’ Urugero rwa Mose rudutera inkunga yo kwirinda kugira amahitamo agaragaza ko tutareba kure kimwe n’abantu b’iyi si; ahubwo twagombye kwizera ubwenge bwo kureba kure bw’ “Itaboneka,” ari yo Yehova Imana. Kimwe na Mose, nimucyo tujye duha agaciro imishyikirano dufitanye na Yehova kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose isi ishobora gutanga.

6, 7. (a) Ni mu buhe buryo Esawu yagaragaje ko yishakiraga kugenda ayobowe n’ibyo areba? (b) Ni uwuhe muburo dushobora kuvana ku rugero rwa Esawu?

6 Reka tugereranye Mose na Esawu, umuhungu w’umukurambere Isaka. Esawu yahisemo ibinezeza by’ako kanya (Itangiriro 25:30-34). Kubera ko Esawu ‘yakerensaga iby’Imana, yaguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe’ (Abaheburayo 12:16). Ntiyigeze atekereza ku ngaruka umwanzuro we wo kugurisha uburenganzira bwe bwo kuba yari umwana w’imfura wari kuzagira ku mishyikirano ye na Yehova, cyangwa ingaruka icyo gikorwa cyari kuzagira ku bari kuzamukomokaho. Ntiyabonaga ibintu mu buryo bw’umwuka. Esawu yirengagije amasezerano y’Imana afite agaciro, ayafata nk’aho afite agaciro gake cyane. Yagendaga ayobowe n’ibyo areba, ntiyayoborwaga n’ukwizera.

7 Urugero rwa Esawu ruduha umuburo natwe muri iki gihe (1 Abakorinto 10:11). Mu gihe dufite imyanzuro tugomba gufata, yaba ikomeye cyangwa yoroheje, ntitwagombye gushukwa na poropagande y’isi ya Satani ivuga ko ibyo umuntu ashaka byose agomba guhita abibona uwo mwanya. Byaba byiza twibajije tuti ‘mbese imyanzuro mfata yaba igaragaza ko mfite imitekerereze nk’iya Esawu? Mbese kwiruka inyuma y’ibyo mba nshaka muri ako kanya byaba bituma ntashyira inyungu z’iby’umwuka mu mwanya wa mbere? Ese amahitamo ngira yaba abangamira imishyikirano mfitanye n’Imana ndetse n’ingororano zo mu gihe kiri imbere? Ni uruhe rugero mpa abandi?’ Niba imyanzuro dufata igaragaza ko twubaha ibintu byera, Yehova azaduha umugisha.—Imigani 10:22.

Twirinde kugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi

8. Ni uwuhe muburo Abakristo b’i Lawodikiya bahawe, kandi se kuki uwo muburo ushishikaje kuri twe?

8 Mu iyerekwa Yesu Kristo wahawe ikuzo yeretse intumwa Yohana ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere, yoherereje ubutumwa abari bagize itorero ryari i Lawodikiya, muri Aziya Ntoya. Bwari ubutumwa bwababuriraga kwirinda gukunda ubutunzi. N’ubwo Abakristo b’i Lawodikiya bari bafite ubutunzi bwinshi, bari bakennye cyane mu buryo bw’umwuka. Aho gukomeza kugenda bayobowe n’ukwizera, amaso yabo yo mu buryo bw’umwuka yari yarahumwe n’ubutunzi (Ibyahishuwe 3:14-18). Gukunda ubutunzi bigira ingaruka nk’izo muri iki gihe. Bimunga ukwizera kwacu bigatuma tudakomeza ‘gusiganwa twihanganye’ mu isiganwa ry’ubuzima (Abaheburayo 12:1). Turamutse tutabaye maso, “ibinezeza byo muri ubu bugingo” bishobora gupfukirana gahunda zo mu buryo bw’umwuka ku buryo bishobora ‘kuziniga.’—Luka 8:14.

9. Ni gute kunyurwa ndetse no kwishimira ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka biturinda?

9 Ikintu cy’ingenzi gishobora kuturinda mu buryo bw’umwuka ni ukunyurwa, aho gukoresha iyi si mu buryo burenze urugero no kwigwizaho ubutunzi (1 Abakorinto 7:31; 1 Timoteyo 6:6-8). Iyo tugenda tuyobowe n’ukwizera, tutayobowe n’ibyo tureba, tugira ibyishimo muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo. Mbese mu gihe twigaburira ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka, ‘ntituririmbishwa n’umunezero wo mu mitima’ (Yesaya 65:13, 14)? Ikindi kandi, dushimishwa no kwifatanya n’abantu bagaragaza imbuto z’umwuka w’Imana (Abagalatiya 5:22, 23). Ni iby’ingenzi rero ko tunyurwa kandi tukagarurirwa ubuyanja n’ibyo Yehova aduha mu buryo bw’umwuka.

10. Ni ibihe bibazo twari dukwiriye kwibaza?

10 Bimwe mu bibazo twagombye kwibaza ni ibi bikurikira: ‘ni uwuhe mwanya ubutunzi bufite mu buzima bwanjye? Mbese ubutunzi mfite mbukoresha ninezeza mu buzima cyangwa mbukoresha nteza imbere ugusenga k’ukuri? Ni ikihe kintu kinshimisha kurusha ibindi? Ni ukwiga Bibiliya no gushyikirana n’abandi mu materaniro ya gikristo cyangwa ni ukurangiza impera z’icyumweru ndi mu bindi bintu bidafitanye isano n’inshingano za gikristo? Ese naba mara iminsi myinshi y’impera z’ibyumweru nirangaza aho gukoresha icyo gihe mu murimo wo kubwiriza no mu yindi mirimo ifitanye isano n’ugusenga k’ukuri?’ Kugenda tuyobowe n’ukwizera bisobanura ko tugomba guhugira mu murimo wo kubwiriza Ubwami, twiringiye mu buryo bwuzuye amasezerano ya Yehova.—1 Abakorinto 15:58.

Komeza kubona ko imperuka iri bugufi

11. Ni mu buhe buryo kugenda tuyoborwa n’ukwizera bidufasha gukomeza kubona ko imperuka iri bugufi?

11 Kugenda tuyobowe n’ukwizera bidufasha kugendera kure imitekerereze y’abantu babona ibintu mu buryo bw’umubiri, bumva ko imperuka itazaza vuba cyangwa ko itazanaza rwose. Mu buryo butandukanye n’uko abo bantu b’abemeragato bapfobya ubuhanuzi bwa Bibiliya babibona, twe tubona neza uko ibintu bibera ku isi bisohoza ibyo Ijambo ry’Imana ryari ryarahanuye birebana n’iki gihe cyacu (2 Petero 3:3, 4). Urugero, ese imitekerereze n’imyitwarire by’abantu muri rusange ntibiduhamiriza ko turi “mu minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5)? Amaso y’ukwizera atuma tubona ko ibintu bibera ku isi muri iki gihe atari amateka agenda yisubiramo gusa. Ahubwo, ibyo bintu bigize ‘ikimenyetso cyo kuza kwa [Kristo] n’icy’imperuka y’isi.’—Matayo 24:1-14.

12. Ni gute amagambo ya Yesu yanditse muri Luka 21:20, 21 yashohojwe mu kinyejana cya mbere?

12 Reka turebe ikintu cyabaye mu kinyejana cya mbere Igihe Cyacu, gifite icyo gisobanura muri iki gihe. Igihe Yesu Kristo yari ku isi, yaburiye abigishwa be agira ati “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n’abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo” (Luka 21:20, 21). Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi, ingabo z’Abaroma zari ziyobowe na Cestius Gallus zaraje zigota Yerusalemu mu mwaka wa 66 I.C. Ariko izo ngabo zagize zitya zisubira inyuma mu buryo butunguranye, bituma Abakristo baho babona ikimenyetso ndetse n’uburyo bwo ‘guhungira ku misozi miremire.’ Mu mwaka wa 70 I.C., ingabo z’Abaroma zaragarutse, zitera umujyi wa Yerusalemu zisenya n’urusengero rwaho. Josèphe avuga ko haguye Abayahudi barenga miriyoni kandi abagera ku 97.000 bakajyanwaho iminyago. Imana yashohoreje urubanza rwayo ku butegetsi bwa kiyahudi bw’icyo gihe. Abagendaga bayobowe n’ukwizera kandi bumviye umuburo wa Yesu barokotse iryo rimbuka.

13, 14. (a) Ni ibihe bintu biri hafi kuba? (b) Kuki twagombye gukomeza gukurikiranira hafi isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya?

13 Muri iki gihe, hari ibintu nk’ibyo biri hafi kuba. Bimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bizagira uruhare mu gusohoza urubanza rw’Imana. Kimwe n’uko mu kinyejana cya mbere ingabo z’Abaroma zari zifite inshingano yo kubungabunga icyo bitaga Pax Romana (Amahoro ya Roma), muri iki gihe Umuryango w’Abibumbye na wo ufite inshingano yo kubungabunga amahoro. N’ubwo ingabo z’Abaroma zagerageje gutuma haboneka umutekano mu rugero runaka muri icyo gihe, ni zo zarimbuye Yerusalemu. Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko ingabo ziyobowe n’Umuryango w’Abibumbye zizabona idini nk’ikintu kizibangamiye, maze zikarimbura Yerusalemu yo muri iki gihe, ari yo madini yiyita aya gikristo, hamwe n’andi yose agize Babuloni Ikomeye (Ibyahishuwe 17:12-17). Ni koko, ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma bushigaje gato bukarimbuka.

14 Irimbuka ry’idini ry’ikinyoma ni ryo rizaba intangiriro y’umubabaro ukomeye. Mu gice cya nyuma cy’uwo mubabaro ukomeye, ibice bizaba byasigaye by’iyi si mbi bizarimburwa (Matayo 24:29, 30; Ibyahishuwe 16:14, 16). Kugenda tuyobowe n’ukwizera bituma dukomeza gukurikiranira hafi isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Ntidushobora kwishuka ngo dutekereze ko hari umuryango uwo ari wo wose washinzwe n’abantu, urugero nk’Umuryango w’Abibumbye, Imana ishobora gukoresha kugira ngo uzane amahoro n’umutekano nyakuri. Ku bw’ibyo se, uburyo bwacu bwo kubaho ntibwagombye kugaragaza ko twemera tudashidikanya ko “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi”?—Zefaniya 1:14.

Ni akahe kaga gaterwa no kugenda tuyoborwa n’ibyo tureba?

15. N’ubwo Abisirayeli bari bariboneye imigisha Imana yari yarabahaye, ni uwuhe mutego baguyemo?

15 Ibyabaye kuri Isirayeli ya kera bigaragaza akaga gaterwa no kwemera ko kuyoborwa n’ibyo tureba bimunga ukwizera kwacu. N’ubwo Abisirayeli bari barabonye ibyago cumi byakojeje isoni ibigirwamana byo mu Misiri, hanyuma bakabona igikorwa gitangaje cyo kubambutsa Inyanja Itukura, barasuzuguye biremera inyana ya zahabu maze batangira kuyisenga. Bananiwe kwihangana no gutegereza Mose wari ‘watinze kumanuka wa musozi’ (Kuva 32:1-4). Kutihangana byatumye basenga igishushanyo bashoboraga kubona n’amaso aya asanzwe. Kuba baragendaga bayobowe n’ibyo bareba byari ugutuka Yehova kandi byatumye ‘abantu nk’ibihumbi bitatu’ bicwa (Kuva 32:25-29). Mbega ukuntu bibabaza iyo umuntu usenga Yehova muri iki gihe afashe umwanzuro ugaragaza ko atiringira Yehova kandi ko atizera ko afite ubushobozi bwo gusohoza amasezerano yayo!

16. Ni mu buhe buryo ibintu bigaragarira amaso byagize ingaruka ku Bisirayeli?

16 Ibintu bigaragarira amaso byagize ingaruka mbi ku Bisirayeli mu bundi buryo. Kugenda bayobowe n’ibyo bareba byatumye bashya ubwoba imbere y’abanzi babo (Kubara 13:28, 32; Gutegeka 1:28). Byatumye bahinyura ububasha Mose yari yarahawe n’Imana kandi bitotombeye imibereho bari bafite. Uko kubura ukwizera kwatumye bifuza kwisubirira mu Misiri yayoborwaga n’abadayimoni, babirutisha Igihugu cy’Isezerano (Kubara 14:1-4; Zaburi 106:24). Mbega ukuntu Yehova agomba kuba yarababajwe no kubona ukuntu abagize ubwoko bwe bari basuzuguye bikabije Umwami wabo batashoboraga kubona n’amaso yabo!

17. Ni iki cyatumye Abisirayeli bo mu gihe cya Samweli banga ko Yehova akomeza kubayobora?

17 Nanone mu gihe cy’umuhanuzi Samweli, ishyanga rya Isirayeli Imana yakundaga ryaguye mu mutego wo kugenda riyobowe n’ibyo ryarebaga. Abantu batangiye kwifuza umwami bashoboraga kubona n’amaso yabo. N’ubwo Yehova yari yaragaragaje ko ari we wari Umwami wabo, ibyo kuri bo ntibyari bihagije kugira ngo bagende bayobowe n’ukwizera (1 Samweli 8:4-9). Bagaragaje ubupfu banga ubuyobozi bwa Yehova buzira amakemwa, ahubwo bahitamo kumera nk’amahanga yari abakikije kandi ibyo byabagizeho ingaruka mbi.—1 Samweli 8:19, 20.

18. Ni ayahe masomo dushobora kuvana ku birebana n’akaga ko kugenda umuntu ayobowe n’ibyo abona?

18 Twe abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, dufatana uburemere imishyikirano myiza dufitanye n’Imana. Dushishikarira kumenya no gushyira mu bikorwa mu buzima bwacu amasomo y’ingirakamaro dukura ku byabaye mu gihe cya kera (Abaroma 15:4). Igihe Abisirayeli bagendaga bayobowe n’ibyo barebaga, bibagiwe ko Imana ari yo yabayoboraga binyuriye kuri Mose. Turamutse tutabaye maso, natwe dushobora kwibagirwa ko Yehova Imana hamwe na Mose Mukuru, Yesu Kristo, ari bo bayobora itorero rya gikristo muri iki gihe (Ibyahishuwe 1:12-16). Tugomba kwirinda kugira ngo tudatangira kubona igice kigaragara cy’umuteguro wa Yehova kiri hano ku isi nk’indi miryango yose y’abantu. Turamutse ari uko tubibona bishobora gutuma tugira umwuka wo kwitotomba no kutishimira abahagarariye Yehova ndetse n’ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge.’—Matayo 24:45.

Iyemeze gukomeza kuyoborwa n’ukwizera

19, 20. Ni iki wiyemeje gukora kandi kuki?

19 Bibiliya igira iti ‘ntidukirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru’ (Abefeso 6:12). Umwanzi wacu ukomeye ni Satani. Intego ye ni iyo gutuma tudakomeza kwizera Yehova. Azakoresha amayeri ashoboka yose kugira ngo atume tunamuka ku mwanzuro twafashe wo gukorera Imana (1 Petero 5:8). Ni iki kizaturinda gushukwa n’ibintu bigaragarira amaso by’iyi si ya Satani? Ni ukugenda tuyobowe n’ukwizera, tutayobowe n’ibyo tureba. Kwizera no kwiringira amasezerano ya Yehova bizaturinda kumera “nk’inkuge imenetse ku byo kwizera” (1 Timoteyo 1:19). Uko byagenda kose, nimucyo twiyemeze gukomeza kugenda tuyobowe n’ukwizera, twiringire mu buryo bwuzuye imigisha ya Yehova. Dukomeze kandi gusenga dusaba kuzarokoka ibintu byose byenda kuba vuba aha.—Luka 21:36.

20 Dufite uwadusigiye urugero ruhebuje mu birebana no kugenda tuyobowe n’ukwizera tutayobowe n’ibyo tureba. Bibiliya igira iti ‘Kristo yarabababarijwe abasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye’ (1 Petero 2:21). Mu ngingo ikurikira tuzasuzuma uko dushobora kugenda nk’uko Yesu yagendaga.

Mbese uribuka?

• Ni irihe somo wavanye ku rugero rwa Mose n’urwa Esawu mu birebana no kugenda tuyobowe n’ukwizera, tutayobowe n’ibyo tureba?

• Ni ikihe kintu cy’ingenzi gishobora kudufasha kwirinda gukunda ubutunzi?

• Ni gute kugenda tuyobowe n’ukwizera bidufasha kwirinda imitekerereze y’uko imperuka itazaza vuba?

• Kuki kugenda umuntu ayobowe n’ibyo areba bishobora kumuteza akaga?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Mose yagendaga ayobowe n’ukwizera

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ese kwirangaza bikunze gutuma utifatanya muri gahunda za gitewokarasi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Ni mu buhe buryo kwitondera Ijambo ry’Imana biturinda?