Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Babyeyi, ni iyihe mibereho y’igihe kizaza mwifuriza abana banyu?

Babyeyi, ni iyihe mibereho y’igihe kizaza mwifuriza abana banyu?

Babyeyi, ni iyihe mibereho y’igihe kizaza mwifuriza abana banyu?

‘Namwe basore n’inkumi, mwishimire izina ry’Uwiteka.’​—ZABURI 148:12, 13.

1. Ni izihe mpungenge ababyeyi bagirira abana babo?

NI NDE mubyeyi udahangayikishwa n’imibereho y’abana be y’igihe kizaza? Kuva umwana akivuka, ndetse na mbere y’aho, ababyeyi batangira guhangayikishwa n’icyatuma amererwa neza. Ese azagira amagara mazima? Mbese azakura neza? Uko umwana agenda akura, ni ko hari ibindi bintu bigenda bibahangayikisha. Muri rusange, ababyeyi bifuriza abana babo ibyiza kuruta ibindi.​—1 Samweli 1:11, 27, 28; Zaburi 127:3-5.

2. Kuki ababyeyi benshi muri iki gihe bifuza cyane ko abana babo bazagira ubuzima bwiza bamaze gukura?

2 Icyakora, muri iyi si ntibyorohera ababyeyi guha abana babo ibyiza kuruta ibindi. Ababyeyi benshi bagiye bagira ubuzima bubi, wenda bitewe n’intambara, imvururu zishingiye kuri politiki, ubukene, ubumuga, ihahamuka n’ibindi. Ni ibisanzwe ko abo babyeyi baba batifuriza abana babo kuzahura n’ibibazo nk’ibyo. Mu bihugu bikize, ababyeyi bashobora kubona abana b’abaturanyi n’aba bene wabo bagenda bazamurwa mu ntera ku kazi, bafite n’ubuzima busa n’aho ari bwiza. Ibyo rero bituma bumva bashaka gukora ibishoboka byose kugira ngo abana babo nibamara gukura, bazagire imibereho myiza kandi bagire umutekano.​—Umubwiriza 3:13.

Guhitamo ubuzima bwiza

3. Ni iki Abakristo bahisemo?

3 Kubera ko Abakristo bagera ikirenge mu cya Kristo, bahisemo kwegurira Yehova ubuzima bwabo. Bazirikana amagambo Yesu yavuze agira ati “umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere . . . [“igiti cye cy’umubabaro,” NW] iminsi yose ankurikire” (Luka 9:23; 14:27). Koko rero, ubuzima bwa Gikristo busaba kwigomwa. Icyakora, si ubuzima bwo kwiyima cyangwa kwibabaza. Ahubwo, ni ubuzima burangwa n’ibyishimo no kunyurwa. Ni ubuzima bwiza kubera ko bushingiye ku gutanga, kandi nk’uko Yesu yabivuze “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”​—Ibyakozwe 20:35.

4. Yesu yashishikarije abigishwa be gushaka iki?

4 Abantu bo mu gihe cya Yesu bariho mu mimerere igoranye cyane. Uretse ibibazo byo gushaka ikibatunga bari bahanganye na byo, hari n’Abaroma babategekeshaga igitugu ndetse n’abayobozi b’idini babakandamizaga, babasaba gukurikiza imigenzo n’imiziririzo y’urudaca (Matayo 23:2-4). Icyakora, abenshi mu bakundaga gutega Yesu amatwi, basize ibyabo byose ku bushake, ndetse n’akazi bakoraga, baramukurikira (Matayo 4:18-22; 9:9; Abakolosayi 4:14). Ese wavuga ko abo bigishwa bari bashyize ubuzima bwabo bw’igihe kizaza mu kaga? Zirikana amagambo Yesu yavuze agira ati “umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho” (Matayo 19:29). Yesu yijeje abigishwa be ko Se wo mu ijuru yari azi ibyo bari bakeneye. Ni yo mpamvu yababwiye ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”—Matayo 6:31-33.

5. Ni gute ababyeyi bamwe na bamwe bafata isezerano Yesu yatanze ry’uko Imana izita ku bagaragu bayo?

5 No muri iki gihe ni uko bimeze. Yehova azi ibyo dukeneye kandi abantu bashyira Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, cyane cyane abari mu murimo w’igihe cyose, na bo biringira rwose ko azabitaho (Malaki 3:6, 16; 1 Petero 5:7). Icyakora, hari ababyeyi bamwe na bamwe bitorohera guhita bemera ko ibyo ari ukuri. Ku ruhande rumwe, bifuza ko abana babo bagira amajyambere mu murimo bakorera Yehova, bakaba bajya no mu murimo w’igihe cyose. Ariko nanone, iyo batekereje ku bibazo by’ubukungu biri hanze aha, bagatekereza n’ukuntu kubona akazi muri iki gihe bitoroshye, bumva ari ngombwa ko abana babo babanza bakiga amashuri agaragara kugira ngo bazabone impamyabushobozi yazatuma babona akazi keza, cyangwa nibura bakagira akantu kazabagoboka mu gihe bibaye ngombwa. Akenshi bene abo babyeyi baba bumva ko umwana wize amashuri agaragara ari uwize amashuri y’ikirenga.

Kwiteganyiriza igihe kizaza

6. Muri iyi ngingo “amashuri y’ikirenga” yerekeza ku ki?

6 Gahunda z’amashuri ziba zitandukanye bitewe n’igihugu. Urugero, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amashuri ya leta atanga amasomo y’ibanze mu myaka 12. Nyuma y’aho, abanyeshuri bashobora guhitamo kujya muri kaminuza bakamarayo imyaka ine cyangwa irenga, bagahabwa impamyabushobozi ihanitse cyangwa bagakomereza mu mashuri azabahesha impamyabushobozi y’ikirenga mu buvuzi, amategeko, ubwubatsi n’ibindi n’ibindi. Bene ayo mashuri ni yo twita “amashuri y’ikirenga” muri iyi ngingo. Ku rundi ruhande, hariho amashuri y’imyuga atanga amasomo mu gihe gito, agahesha umuntu impamyabushobozi mu by’imyuga.

7. Ni izihe nkeke abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bahozwaho?

7 Ikigezweho muri iki gihe ni uko amashuri yisumbuye ategurira abanyeshuri kuziga amashuri y’ikirenga. Kugira ngo ibyo bigerweho, amashuri menshi yisumbuye yibanda ku masomo atari ay’imyuga azafasha abana kugira amanota meza azatuma bemererwa kujya muri kaminuza, aho kwita ku y’imyuga abategurira guhita binjira mu kazi. Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye botswa igitutu n’abarimu, abajyanama n’abanyeshuri bagenzi babo kugira ngo bajye muri za kaminuza nziza, aho baba biteze ko bazabonera impamyabushobozi z’ikirenga zishobora kuzabahesha akazi gahemba umushahara utubutse.

8. Ni ibihe bibazo bigomba gufatirwa imyanzuro ababyeyi b’Abakristo bahanganye na byo?

8 None se ni iki ababyeyi b’Abakristo bagomba gukora? Birumvikana ko bifuza ko abana babo batsinda kandi bakagira ubuhanga buzatuma bibeshaho (Imigani 22:29). Ariko se bagombye kureka abana babo bagatwarwa n’umwuka wo kurushanwa mu by’ubutunzi? Ni izihe ntego bashyiriraho abana babo binyuze mu magambo bababwira no ku rugero babaha? Hari ababyeyi biyuha akuya bakazigama amafaranga kugira ngo igihe nikigera, bazashobore kohereza abana babo mu mashuri y’ikirenga. Hari n’abandi bemera bagafata imyenda kugira ngo bazohereze abana babo muri ayo mashuri. Icyakora, ikiguzi cy’uwo mwanzuro ntikigomba kubarwa mu mafaranga gusa. Ni ikihe kiguzi abiga amashuri y’ikirenga muri iki gihe batanga?—Luka 14:28-33.

Ikiguzi cyo kwiga amashuri y’ikirenga

9. Ni iki twavuga ku mafaranga atangwa ku mashuri y’ikirenga muri iki gihe?

9 Iyo dutekereje ku kiguzi cyo kwiga amashuri y’ikirenga, muri rusange duhita dutekereza amafaranga ibyo bisaba. Mu bihugu bimwe na bimwe, amashuri y’ikirenga yishingirwa na leta kandi abanyeshuri b’abahanga bigira ubuntu. Ariko rero, hari henshi usanga amashuri y’ikirenga ahenze cyane kandi agenda arushaho guhenda. Hari umuntu watanze igitekerezo mu kinyamakuru agira ati “kera abantu batekerezaga ko kwiga amashuri y’ikirenga ari byo bituma umuntu agira icyo ageraho. Ariko ubu nta kindi akimaze uretse gutandukanya abakire n’abakene” (New York Times). Mu yandi magambo, ubu amashuri meza y’ikirenga ni ay’abakire n’abandi bantu bakomeye; bayashyiramo abana babo bashaka ko na bo bazaba abakire n’abantu bakomeye muri iyi si. Ubwo se koko iyo ni yo ntego ababyeyi b’Abakristo bashyiriraho abana babo?—Abafilipi 3:7, 8; Yakobo 4:4.

10. Ni mu buhe buryo kwiga amashuri y’ikirenga bifitanye isano ya bugufi no guteza imbere iyi si?

10 Ndetse n’aho abanyeshuri bigira ubuntu, hari ibindi bintu bififitse basabwa. Urugero, hari raporo yo mu kinyamakuru yavuze ko mu gihugu kimwe cyo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, leta ifite gahunda “yo gufata abanyeshuri bakeya b’abahanga cyane ikabishyurira amashuri y’ikirenga ariko izi icyo igamije.” Ayo “mashuri y’ikirenga” ibashyiramo ni ya yandi akomeye cyane, urugero nka kaminuza yitwa Oxford, n’iyitwa Cambridge zo mu Bwongereza, iyo muri Amerika yitwa Ivy League n’ayandi. Ariko se kuki leta yemera gushyiraho gahunda y’igihe kirekire nk’iyo? Iyo raporo ikomeza ivuga ko “ari ukugira ngo izamure ubukungu bw’igihugu” (The Wall Street Journal). Amashuri ashobora kuba ari ubuntu, ariko abanyeshuri na bo iyo barangije kwiga baba bagomba kwitangira guteza imbere iyi si. None se n’ubwo muri iyi si ibyo ari byo abantu bose baharanira, ibyo ni byo ababyeyi b’Abakristo bifuriza abana babo?—Yohana 15:19; 1 Yohana 2:15-17.

11. Ni iki raporo zigaragaza ku birebana n’ubusinzi ndetse n’ubusambanyi muri za kaminuza?

11 Nanone nta wakwirengagiza umwuka uba muri za kaminuza. Mu bigo bya kaminuza habera ibintu bibi cyane, nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi, gukopera, kunnyuzura n’ibindi. Reka wenda dufate urugero ku businzi. Hari ikinyamakuru cyavuze ukuntu abanyeshuri banywa bagamije gusinda gusa kigira kiti “[abanyeshuri bo muri kaminuza zo muri Amerika] bagera kuri 44 ku ijana bajya kunywa bagamije gusinda gusa, nibura rimwe mu byumweru bibiri” (New Scientist). Icyo kibazo ugisanga no mu rubyiruko rwo muri Ositaraliya, mu Bwongereza, mu Burusiya n’ahandi. Ku birebana n’ubusambanyi, nta kindi abanyeshuri bavuga kitari ingeso iri mu banyeshuri ikinyamakuru kimwe cyasobanuye kivuga ko “bahura incuro imwe bagamije kwimara irari ry’ibitsina, bagasomana, bagakorakorana, byarimba bakaryamana, maze bigacira aho kuko nta n’umwe uba ufite intego yo kuzongera no kuvugisha undi” (Newsweek). Iperereza ryagaragaje ko abanyeshuri bari hagati ya 60 na 80 ku ijana bishora muri ibyo bikorwa. Hari umushakashatsi wagize ati “iyo uri umunyeshuri muzima ugomba kubikora.”—1 Abakorinto 5:11; 6:9, 10.

12. Ni ibihe bintu bitoroshye abanyeshuri bo muri za kaminuza baba bahanganye na byo?

12 Uretse umwuka mubi uba mu bigo bya kaminuza, hari imikoro n’ibizamini biba bitoroheye abanyeshuri. Birasanzwe ko abanyeshuri baba bifuza kwiga neza no gukora neza imikoro yabo kugira ngo bazatsinde ibizamini. Hari noneho n’abakenera kwiga banakora. Ibyo byose bibatwara igihe kinini n’imbaraga nyinshi. None se ubwo ibintu by’umwuka byo biba bizakorwa ryari? Mu gihe bihuriranye byose, ni ikihe kizaza mu mwanya wa mbere? Ubwo se koko inyungu z’ubwami zizaba zikije mu mwanya wa mbere cyangwa zizaba zishyizwe ku ruhande (Matayo 6:33)? Bibiliya itera Abakristo inkunga igira iti “mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi” (Abefeso 5:15, 16). Birababaje kuba hari abavuye mu byo kwizera bitewe n’uko bemeye ko amasomo abatwara igihe cyabo cyose n’imbaraga zabo zose, cyangwa bitewe no kwishora mu bikorwa binyuranyije n’Ibyanditswe bikorerwa muri za kaminuza.

13. Ni ibihe bibazo ababyeyi b’Abakristo bagomba gutekerezaho?

13 Birumvikana ariko ko ubwiyandarike n’imyifatire mibi n’ibindi bigeragezo atari umwihariko w’abari mu bigo bya kaminuza gusa. Icyakora, abakiri bato benshi bo muri iyi si babona ko ibyo bintu byose biri mu byo bagomba kwiga, kandi batekereza ko nta kibi kirimo. None se ubwo ababyeyi b’Abakristo bagombye gufata abana babo bakabategeza ibintu nk’ibyo ngo babimaremo imyaka ine yose cyangwa irenga (Imigani 22:3; 2 Timoteyo 2:22)? Ubwo se inyungu bashobora kuvanayo zatuma birengagiza akaga bazahurirayo na ko? Icy’ingenzi kurushaho, bagombye kwibaza bati “ni iki abakiri bato bigirayo ku birebana n’ibintu bigomba kuza mu mwanya wa mbere mu buzima bwabo” * (Abafilipi 1:10; 1 Abatesalonike 5:21)? Ababyeyi bagomba gutekereza kuri ibyo bibazo bitonze kandi bakabishyira mu isengesho, bakanatekereza ku kaga gashobora guterwa no kohereza abana babo kwiga mu mujyi wa kure y’iwabo cyangwa mu kindi gihugu.

Yasimbuzwa iki?

14, 15. (a) N’ubwo abantu muri rusange bafite ukundi babona ibintu, ni iyihe nama Bibiliya itanga y’ingirakamaro cyane muri iki gihe? (b) Ni ibihe bibazo abakiri bato bashobora kwibaza?

14 Muri iki gihe abantu benshi batekereza ko abakiri bato nta cyo bashobora kugeraho batize kaminuza. Icyakora, aho kugira ngo Abakristo bakurikize uko abantu benshi babona ibintu, bakurikiza inama yo mu ijambo ry’Imana igira iti “ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” (Abaroma 12:2). None se, ni iki Imana ishaka ko abagize ubwoko bwayo bose, ari abato n’abakuze, bakora muri iki gihe cy’iminsi y’imperuka? Pawulo yateye Timoteyo inkunga agira ati “wehoho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana.” Nta gushidikanya ko ayo magambo atureba twese muri iki gihe.—2 Timoteyo 4:5.

15 Aho gutwarwa n’umwuka w’isi wo gukunda ubutunzi, twese tugomba ‘kwirinda muri byose,’ tukibanda ku ntego zo mu buryo bw’umwuka. Niba ukiri muto, ibaze uti ‘ese nshyiraho imihati ikomeye kugira ngo “nsohoze umurimo wanjye,” bityo mbe umukozi ugabura neza Ijambo ry’Imana? Ni izihe ntego mfite zazamfasha ‘gusohoza’ neza umurimo wanjye? Ese nigeze ntekereza kugira umurimo w’igihe cyose umwuga?’ Kubona ibisubizo by’ibyo bibazo ntibyoroha cyane cyane iyo ubona abo mu rungano rwawe birundumurira mu bikorwa birangwa n’ubwikunde, mbese ‘bishakira ibikomeye,’ batekereza ko ari byo bizatuma bagira icyo bageraho (Yeremiya 45:5). Ku bw’ibyo rero, ababyeyi b’Abakristo b’abanyabwenge batangira hakiri kare, bakarerera abana babo mu mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka kandi bakabatoza gukunda ibintu by’umwuka.—Imigani 22:6; Umubwiriza 12:1; 2 Timoteyo 3:14, 15.

16. Ni gute ababyeyi b’Abakristo bareba kure bafasha abana babo kuba mu mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka?

16 Umuhungu w’imfura mu muryango umwe ugizwe n’abahungu batatu bafite nyina umaze imyaka myinshi ari mu murimo w’igihe cyose, yaravuze ati “mama yakurikiraniraga hafi incuti zacu. Ntitwigeze tugirana ubucuti n’abana twiganaga; ahubwo twifatanyaga n’abantu bo mu itorero bafite imyifatire myiza yo mu buryo bw’umwuka. Yakundaga no gutumira abantu bari mu murimo w’igihe cyose, urugero nk’abamisiyonari, abagenzuzi basura amatorero, abakozi ba Beteli n’abapayiniya. Kumva inkuru z’ibyababayeho no kubona ukuntu babaga bishimye, byatumye tugira icyifuzo cyo gukora umurimo w’igihe cyose.” Mbega ukuntu bishimishije kubona abo bahungu uko ari batatu bari mu murimo w’igihe cyose! Umwe ubu akora kuri Beteli, undi yize Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Imirimo, undi ni umupayiniya.

17. Ni gute ababyeyi bafasha abana babo guhitamo umwuga n’amashuri baziga (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 29.)

17 Uretse kwihatira kurerera abana mu mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka, ni na ngombwa ko ababyeyi batangira guha abana babo ubuyobozi bwiza mu birebana no guhitamo amasomo cyangwa imyuga baziga hakiri kare. Undi musore ubu ukora kuri Beteli yaravuze ati “ababyeyi banjye bombi bakoze umurimo w’ubupayiniya mbere na nyuma y’uko bashakana kandi bakoze ibishoboka byose kugira ngo bacengeze umwuka w’ubupayiniya mu bagize umuryango bose. Iyo twabaga tugiye guhitamo amasomo tuziga cyangwa gufata imyanzuro yashoboraga kuzagira ingaruka ku mibereho yacu y’igihe kizaza, buri gihe batugiraga inama yo guhitamo ibintu byari kuzadufasha kubona akazi katadusaba gukora umunsi wose, kugira ngo dusagure igihe cyo gukora umurimo w’ubupayiniya.” Aho guhitamo amasomo atari ay’imyuga asaba kujya muri kaminuza, ababyeyi n’abana bagombye kwibanda ku masomo azabafasha gukora umurimo w’igihe cyose. *

18. Ni akahe kazi abakiri bato bashobora gutekerezaho?

18 Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bihugu byinshi muri iki gihe igikenewe atari abantu barangije kaminuza, ko ahubwo ari abantu bazi imyuga. Hari ikinyamakuru cyavuze kiti “70 ku ijana by’abantu bazaba bashaka akazi mu myaka mirongo iri imbere ntibazaba basabwa kuba barize imyaka ine muri kaminuza, ahubwo bazaba bakeneye impamyabushobozi iciriritse cyangwa impamyabumenyi yo mu ishuri ry’imyuga” (USA Today). Amenshi muri ayo mashuri atanga amasomo amara igihe gito arebana n’imirimo yo mu biro, ubukanishi, gukanika za orudinateri, gukora iby’amazi, gutunganya imisatsi n’indi myuga itandukanye. Ese wavuga ko ukora iyo mirimo aba afite akazi keza? Cyane rwose. Bamwe bashobora kubona ko atari keza, ariko gatunga abagakora kandi kagaha umudendezo abantu bashaka koko gukorera Yehova.—2 Abatesalonike 3:8.

19. Ni iyihe mibereho itanga ibyishimo no kunyurwa?

19 Bibiliya iravuga iti ‘namwe basore n’inkumi, mwishimire izina ry’Uwiteka, kuko izina rye ryonyine ari ryo rishyirwa hejuru, icyubahiro cye kiri hejuru y’isi n’ijuru’ (Zaburi 148:12, 13). Iyo urebye imyanya y’icyubahiro n’inyungu iyi si ishobora gutanga, ukabigereranya no gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose, usanga gukorera Yehova ari bwo buryo bwonyine bwo kugira ibyishimo no kunyurwa mu buzima. Zirikana isezerano ryo muri Bibiliya rigira riti “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho.”—Imigani 10:22.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Niba wifuza kumenya inkuru z’abantu bahaye agaciro inyigisho za gitewokarasi bakazirutisha inyigisho zo muri kaminuza, reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 1 Kanama 1982, ipaji ya 3-6 mu gifaransa; uwo ku ya 1 Kanama 1979, ipaji ya 5-10, mu gifaransa; Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 22 Nzeri 1978, ipaji ya 15 n’iyo ku itariki ya 22 Werurwe 1980, kuva ku ipaji ya 3-6.

^ par. 17 Reba Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 8 Ukwakira 1998, ingingo ifite umutwe uvuga ngo “gushakisha umutekano,” iri ku ipaji ya 4-6, n’iyo ku itariki ya 8 Gicurasi 1989, ifite umutwe uvuga ngo “Ni uwuhe mwuga uzahitamo?,” iri ku ipaji ya 12-14.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni iki Abakristo biringira ko kizabahesha ubuzima bwiza mu gihe kiri imbere?

• Ni izihe ngorane ababyeyi b’Abakristo bahanganye na zo ku birebana n’ubuzima bw’abana babo mu gihe kiri imbere?

• Ni iki umuntu agomba gutekerezaho mu gihe asuzuma ibihereranye n’ikiguzi cyo kwiga amashuri y’ikirenga?

• Ni gute ababyeyi bafasha abana babo kugira umurimo w’igihe cyose umwuga?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 29]

Ni akahe gaciro ko kwiga amashuri y’ikirenga?

Abenshi mu bajya muri kaminuza baba bizeye kuzabona impamyabushobozi z’ikirenga zizabahesha akazi keza kandi gahemba umushahara utubutse. Nyamara, raporo zitangwa na leta zigaragaza ko hafi kimwe cya kane cy’abantu bajya muri kaminuza ari bo bonyine babona izo mpamyabushobozi mu gihe cy’imyaka itandatu; ibyo bikaba bigaragaza ko abatsinda ari bake cyane. Tuvuge ko bazibonye; none se ibyo bivuga ko byanze bikunze bazabona akazi keza? Reka turebe icyo ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagezeho:

“Kujya [muri kaminuza] y’i Harvard cyangwa iya Duke ntibisobanura yuko byanze bikunze uzabona akazi keza kandi gahemba umushahara utubutse. . . . Amasosiyete akomeye nta bwo yita ku bantu bagisohoka mu mashuri. Ni iby’ukuri ko kugira impamyabushobozi y’ikirenga nk’iyo muri kaminuza ya Ivy League ari ibintu bikomeye. Ariko nyuma y’aho, icyo umuntu ashobora gukora ni cyo kiba gifite agaciro.”—Newsweek, yo ku wa 1, Ugushyingo 1999.

“N’ubwo akazi ko muri iki gihe gasaba ko umuntu aba azi ibintu bihanitse ugereranyije n’uko byari bimeze kera . . . , ibyo abashaka akazi basabwa kuba bazi muri iki gihe, ahanini ni ibyo bize mu mashuri yisumbuye, urugero nk’imibare, gusoma neza no kwandika neza byigishirizwa mu mashuri abanza . . . , nta bwo ari ibyo bize muri kaminuza . . . . Si ngombwa ko abanyeshuri bajya muri kaminuza kugira ngo bakunde babone akazi keza; ahubwo baba bakeneye kumenya neza ibyo bigishijwe mu mashuri yisumbuye.—American Educator, Spring 2004.

“Amasomo za kaminuza nyinshi ziha abanyeshuri zibategurira kwinjira mu kazi nyuma yo kurangiza amashuri, nta ho ahuriye n’ibikenewe mu kazi hanze aha. Ubu amashuri y’imyuga . . . ni yo agezweho. Kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu wa 2000, abanyeshuri bayiyandikishamo biyongereyeho 48 ku ijana. . . . Hagati aho, za mpamyabushobozi zo muri za kaminuza zihenze, zitwara abantu igihe cyabo cyose, zirarushaho guta agaciro.”—Time, yo ku wa 24, Mutarama 2005.

“Minisiteri y’Abakozi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika irareba igasanga mu mwaka wa 2005, nibura kimwe cya gatatu cy’abanyeshuri bose bazarangiza imyaka ine ya kaminuza batazigera babona akazi gahuje n’impamyabushobozi zabo.”—The Futurist, July/August 2000.

Iyo abarimu benshi batekereje kuri ibyo, bashidikanya ku kamaro ko kwiga amashuri y’ikirenga muri iki gihe. Iyo raporo yaravugaga iti “turigisha abantu ibintu bidafite icyo bizabamarira.” Ibinyuranye n’ibyo, reba icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’Imana: “Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati ‘ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja.”—Yesaya 48:17, 18.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Basize ibyabo byose bakurikira Yesu

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ababyeyi b’Abakristo bareba kure, bashyira abana babo mu mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka kuva bakiri bato