Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ubona ikimenyetso kigaragaza ukuhaba kwa Yesu?

Ese ubona ikimenyetso kigaragaza ukuhaba kwa Yesu?

Ese ubona ikimenyetso kigaragaza ukuhaba kwa Yesu?

NTA muntu n’umwe wifuza kurwara bikomeye cyangwa guhura n’amakuba. Kugira ngo umuntu uzi ubwenge yirinde ibyo byago, yitondera ibimenyetso bigaragaza ko hari akaga kagiye kuba kandi akagira icyo akora. Yesu Kristo yavuze ikimenyetso cyihariye twese dukwiriye kwitaho. Icyo kimenyetso cyari kuzagera ku isi hose kandi kikagira ingaruka ku bantu bose, harimo wowe n’umuryango wawe.

Yesu yavuze ko Ubwami bw’Imana buzakuraho ibibi byose bugahindura iyi si paradizo. Abigishwa be bari bafite amatsiko yo kumenya uko bizagenda kandi bifuzaga kumenya igihe ubwo Bwami bwari kuzazira. Baramubajije bati “ikimenyetso cy’ukuhaba kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?”—Matayo 24:3, NW.

Yesu yari azi ko nyuma y’urupfu rwe n’izuka rye, hari gushira ibinyejana byinshi akabona kwimikwa mu ijuru, akaba Umwami Mesiya utegeka abantu bose. Kubera ko abantu batari kubona Yesu yimikwa, yatanze ikimenyetso cyari gutuma abigishwa be bamenya ko ‘ahari,’ kikanagaragaza “imperuka y’isi.” Icyo kimenyetso kigizwe n’ibindi bimenyetso byinshi, byose hamwe bikaba bigize ikimenyetso cy’ukuhaba kwa Yesu.

Bamwe mu banditsi b’amavanjiri ari bo Matayo, Mariko na Luka banditse igisubizo Yesu yatanze babyitondeye (Matayo, igice cya 24 n’icya 25; Mariko, igice cya 13; Luka, igice cya 21). Abandi banditsi ba Bibiliya bongeyeho ibisobanuro birambuye (2 Timoteyo 3:1-5; 2 Petero 3:3, 4; Ibyahishuwe 6:1-8; 11:18). Ntitwarondora ibintu byose bigize icyo kimenyetso muri iyi ngingo, ariko turi burebe ibintu bitanu by’ingenzi bigize ikimenyetso Yesu yatanze. Kubigenzura ni iby’ingenzi cyane kandi bizakugirira akamaro.—Reba agasanduku kari ku ipaji ya 6.

“Ihinduka rikomeye mu mateka”

“Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami” (Matayo 24:7). Hari ikinyamakuru cyo mu Budage cyavuze ko mbere y’umwaka wa 1914, abantu “batekerezaga ko ibintu byari kuzarushaho kuba byiza cyane, abantu bakagira umudendezo usesuye, hakabaho iterambere n’uburumbuke” (Der Spiegel). Nyamara, uko si ko byagenze. Ikindi kinyamakuru cyavuze ko “intambara yatangiye muri Kanama 1914 ikarangira mu Gushyingo 1918 yari ikintu kidasanzwe. Mu buryo butunguranye, iyo ntambara yahinduye byinshi mu mateka, ishyira itandukaniro rikomeye hagati y’ibihe bya kera n’ibishya” (GEO). Abasirikare basaga miriyoni 60 bo mu migabane itanu y’isi bishoye muri iyo ntambara yaranzwe n’ubugome bwinshi. Ugereranyije, buri munsi hapfaga abasirikare bagera ku 6.000. Kuva icyo gihe, abahanga mu mateka bo mu bihe bitandukanye, bafite n’ibitekerezo bishingiye kuri politiki bitandukanye, bemera ko “kuva mu mwaka wa 1914 kugeza mu wa 1918 habayeho ihinduka rikomeye mu mateka.”

Intambara ya Mbere y’Isi Yose yahinduye byinshi mu mibereho y’abantu mu buryo budasubirwaho, kandi itangiza iminsi y’imperuka y’iyi si. Nyuma y’aho, hakurikiyeho intambara nyinshi, ubushyamirane hagati y’abantu bitwaje intwaro n’ibikorwa by’iterabwoba. Mu ntangiriro z’iki kinyejana, ibintu ntibyigeze bihinduka ngo bibe byiza. Uretse intambara, hari n’ibindi bintu bigize ikimenyetso tubona muri iki gihe.

Inzara, ibyorezo by’indwara n’imitingito

“Hazabaho inzara” (Matayo 24:7). Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, inzara yayogoje u Burayi, kandi kuva icyo gihe inzara yakomeje kuzahaza abantu. Umuhanga mu by’amateka witwa Alan Bullock yanditse ko mu mwaka wa 1933, mu Burusiya no muri Ukraine “abantu benshi cyane bazahajwe n’inzara birirwaga babunga mu biturage . . . Wasangaga imirambo irunze ku mihanda.” Mu mwaka wa 1943, umunyamakuru witwa T. H. White yabonye ukuntu inzara yayogoje intara ya Henan mu Bushinwa, maze arandika ati “mu nzara, ibintu hafi ya byose biraribwa; ushobora kubisya, ukabirya, kandi umubiri ukavanamo ibiwutunga. Ariko rero, kugira ngo umuntu abone imbaraga zo kurya akataribwa, ni uko aba atinya gupfa.” Ikibabaje ni uko muri iki gihe usanga muri Afurika inzara yarabaye akarande. N’ubwo umusaruro wo ku isi uhagije ku buryo watunga abantu bose, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa (FAO) ryavuze ko abantu bagera kuri miriyoni 840 ku isi badafite ibiryo bihagije.

Hamwe na hamwe hazabaho ibyorezo by’indwara’ (Luka 21:11). Hari ikinyamakuru cyavuze ko “ugereranyije, mu mwaka wa 1918 icyorezo bise Grippe Espagnole cyishe abantu bari hagati ya miriyoni 20 na miriyoni 50, bakaba bari benshi cyane ugereranyije n’abishwe n’icyorezo bise peste noire cyangwa abishwe n’Intambara ya Mbere y’Isi Yose” (Süddeutsche Zeitung). Kuva icyo gihe, abantu benshi cyane bahitanywe n’indwara zitandukanye nka malariya, ubushita, igituntu, imbasa na korera. Ubu abantu bafite impungenge kubera ko Sida ikomeje gukwirakwira. Ikintu kitumvikana ni ukuntu ibyorezo bikomeza kwiyongera kandi hari iterambere ritangaje mu buvuzi. Ibyo bidufasha kumenya ko ibi bihe turimo ari ibihe bidasanzwe n’ubwo abantu batabibona.

“Ibishyitsi” (Matayo 24:7). Mu myaka 100 ishize, imitingito yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi amagana. Hari igitabo cyavuze ko kuva mu mwaka wa 1914, buri mwaka habaga nibura imitingito 18, yabaga ifite imbaraga zo gusenya amazu no kwasa imitutu mu butaka. Kandi, nibura rimwe mu mwaka, hagiye habaho imitingito yahitanaga abantu benshi, ikagira n’ubukana bwo gusenya amazu burundu. N’ubwo ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, umubare w’abapfa ukomeje kwiyongera kubera ko imyinshi mu mijyi ituwe cyane usanga yubatse hejuru y’aho imigabane y’isi igenda ihurira munsi y’ubutaka.

Inkuru nziza!

Ibyinshi mu bintu bigize ikimenyetso cy’iminsi y’imperuka bihangayikisha abantu. Ariko mu kimenyetso Yesu yatanze harimo n’inkuru nziza.

“Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose” (Matayo 24:14). Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami Yesu ubwe yatangije, wari gukorwa mu rugero rwagutse mu minsi y’imperuka. Kandi koko ni ko bimeze. Abahamya ba Yehova bageza ku bantu ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya, kandi bakigisha abantu babyifuza uko bashyira mu bikorwa ibyo biga mu mibereho yabo ya buri munsi. Ubu Abahamya basaga miriyoni esheshatu babwiriza mu bihugu 235, mu ndimi zisaga 400.

Uzirikane ko Yesu atavuze ko ubuzima bwari guhagarara bitewe n’uko ibintu byari kuba byifashe nabi ku isi. Ntiyanavuze ko isi yose yari kugerwaho n’ikintu kimwe gusa mu bigize icyo kimenyetso. Ahubwo yahanuye ibintu byinshi bigize ikimenyetso byari kubaho hirya no hino ku isi.

None se iyo urebye ibintu bibera ku isi muri rusange utarebye ikintu kimwe gusa, ubona ko byose bifite aho bihuriye kandi ko bigize ikimenyetso gikubiyemo ibindi byinshi bifite icyo bisobanura? Ibibera ku isi bikugiraho ingaruka wowe n’umuryango wawe. Dushobora kwibaza tuti ‘ariko se kuki abantu bake gusa ari bo babibona?’

Buri wese aharanira inyungu ze

“Birabujijwe kogera hano,” “Uhegereye wapfa,” “Akariro gake na feri.” Ibyo ni bimwe mu byapa cyangwa imiburo duhora tubona, ariko akenshi turabyirengagiza. Kubera iki? Ni ukubera ko dushukwa mu buryo bworoshye n’ibyo twe tubona ko ari byo byiza. Urugero, dushobora kumva dushaka gutwara imodoka ku muvuduko urenze uwo amategeko atwemerera, cyangwa tukumva twifuza cyane kogera ahantu tutemerewe. Ariko kandi, kutumvira umuburo si byiza.

Urugero, inkangu zo mu misozi miremire yo muri Otirishiya, mu Bufaransa, mu Butaliyani no mu Busuwisi itwirikiriwe n’amasimbi, rimwe na rimwe zihitana ba mukerarugendo birengagiza inama zibasaba guserebeka ahantu hameze neza gusa. Hari ikinyamakuru cyavuze ko ba mukerarugendo benshi banga kumvira imiburo bagendera ku ihame ry’uko ngo ‘ibitarimo akaga bidashimisha’ (Süddeutsche Zeitung). Ikibabaje ni uko kwirengagiza imiburo bishobora guteza akaga gakomeye.

Ni izihe mpamvu zituma abantu birengagiza ikimenyetso Yesu yatanze? Bishobora guterwa n’umururumba, kutagira icyo bitaho, kugira imitima ibiri, kubona ko ibintu ari ibisanzwe cyangwa gutinya gutakaza icyubahiro. Ariko se, hari na kimwe muri ibyo byose cyagombye gutuma wirengagiza ikimenyetso kigaragaza ukuhaba kwa Yesu? Ese ntibyarushaho kuba byiza dusobanukiwe ibintu biranga icyo kimenyetso kandi tukagira icyo dukora?

Ubuzima ku isi izaba yahindutse paradizo

Abantu babona ikimenyetso kigaragaza ukuhaba kwa Yesu baragenda biyongera. Umugabo ukiri muto witwa Kristian wo mu Budage yaranditse ati “ibi ni ibihe bidatanga icyizere. Nta wahakana rwose ko turi mu ‘minsi y’imperuka.’ ” We n’umugore we bamara igihe kirekire babwira abandi iby’Ubwami bwa Mesiya. Frank na we atuye muri icyo gihugu. We n’umugore we bahumuriza abantu babagezaho ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya. Frank yaravuze ati “bitewe n’uko ibintu byifashe ku isi, usanga abantu bahangayikishijwe n’igihe kizaza. Tugerageza kubahumuriza dukoresheje ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ko isi izahinduka paradizo.” Nguko uko Kristian na Frank bagira uruhare mu gusohoza kimwe mu bigize ikimenyetso Yesu yatanze, ari cyo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Matayo 24:14.

Iminsi y’imperuka nigera ku ndunduro yayo, Yesu azarimbura iyi si mbi n’abayishyigikiye bose. Ubwami bwa Mesiya buzatangira gutegeka isi maze buyihindure Paradizo nk’uko byahanuwe. Abantu ntibazongera kurwara no gupfa kandi abapfuye bazazuka bature ku isi. Abantu babona ikimenyetso kiranga ibihe turimo, bategereje iyo migisha ishimishije cyane. Ese ntibihuje n’ubwenge kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’icyo kimenyetso, ndetse no kumenya icyo wakora kugira ngo uzarokoke imperuka y’iyi si? Nta gushidikanya ko icyo ari ikintu buri wese yagombye kwitaho mu maguru mashya.—Yohana 17:3.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]

Yesu yahanuye ibintu byinshi byari kuba bigize ikimenyetso cyari kuzagaragara ku isi hose

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Ese ubona ko ibibera ku isi bifite aho bihuriye kandi ko bigize ikimenyetso gikubiyemo ibindi byinshi bifite icyo bisobanura?

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 6]

IBIMENYETSO BIRANGA IMINSI Y’IMPERUKA

Intambara zitigeze kubaho.​—Matayo 24:7; Ibyahishuwe 6:4

Inzara.​—Matayo 24:7; Ibyahishuwe 6:5, 6, 8

Ibyorezo by’indwara.​—Luka 21:11; Ibyahishuwe 6:8

Kwiyongera k’ubwicamategeko.​—Matayo 24:12

Imitingito.​—Matayo 24:7

Ibihe birushya.​—2 Timoteyo 3:1

Abantu bakunda amafaranga bikabije.​—2 Timoteyo 3:2

Abantu batubaha ababyeyi.​—2 Timoteyo 3:2

Abantu badakunda ababo.​—2 Timoteyo 3:3

Bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.​—2 Timoteyo 3:4

Abantu batirinda.​—2 Timoteyo 3:3

Abantu badakunda ibyiza.​—2 Timoteyo 3:3

Abantu batabona akaga kabugarije.​—Matayo 24:39

Abakobanyi batemera ko turi mu minsi y’imperuka.​—2 Petero 3:3, 4

Kubwiriza Ubwami bw’Imana ku isi hose.​—Matayo 24:14

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 5 yavuye]

WWI soldiers: From the book The World War​—A Pictorial History, 1919; poor family: AP Photo/Aijaz Rahi; polio victim: © WHO/P. Virot