Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

HARI hashize imyaka igera kuri 77 Abayahudi bagarutse mu gihugu cyabo bavuye mu bunyage i Babuloni. Urusengero rwari rwarongeye gusanwa n’Umutware Zerubabeli rwari rumaze imyaka 55. Impamvu y’ibanze yari yaratumye Abayahudi basubira mu gihugu cyabo, yari ukugira ngo basubize ugusenga k’ukuri muri Yerusalemu. Icyakora, abantu ntibari bafite ishyaka ryo gusenga Yehova. Bari bakeneye guterwa inkunga mu buryo bwihutirwa kandi igitabo cya mbere cy’ibyo ku Ngoma cyarayibateye.

Uretse urutonde rw’ibisekuru, igitabo cya mbere cy’ibyo ku Ngoma kivuga n’inkuru z’ibyabaye mu gihe cy’imyaka 40, uhereye ku rupfu rw’Umwami Sawuli ukageza ku rw’Umwami Dawidi. Umutambyi Ezira ni we wanditse icyo gitabo mu mwaka wa 460 M.I.C. Igitabo cya mbere cy’ibyo ku Ngoma kiradushishikaza cyane kubera ko kidufasha gusobanukirwa imirimo yo kuyoboka Imana yakorerwaga mu rusengero, kandi kikanavuga igisekuru cya Mesiya mu buryo burambuye. Kubera ko icyo gitabo kiri mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ubutumwa bugikubiyemo bukomeza ukwizera kwacu kandi bugatuma turushaho gusobanukirwa Bibiliya.​—Abaheburayo 4:12.

URUTONDE RW’AMAZINA RUDUFITIYE AKAMARO

(1 Ngoma 1:1–9:44)

Urutonde rurerure rw’ibisekuru Ezira yanditse rwari rufite akamaro kubera nibura impamvu eshatu: rwatumaga abagabo babyemerewe ari bo bonyine baba abatambyi, rwafashije abantu kumenya gakondo y’umuryango wabo, kandi rwatumye hakomeza kubaho igisekuru cyanditse cya Mesiya. Iyo nkuru igaragaza amateka y’Abayahudi kugeza ku muntu wa mbere. Kuva kuri Adamu kugeza kuri Nowa hari ibisekuru icumi, no kuva kuri Nowa kugeza kuri Aburahamu hari ibindi icumi. Nyuma yo kuvuga abana ba Ishimayeli, abana ba Ketura inshoreke ya Aburahamu n’abana ba Esawu, iyo nkuru ikomeza yibanda ku bisekuru by’abakomotse ku bana 12 ba Isirayeli.​—1 Ngoma 2:1.

Ezira yibanze cyane ku bakomotse kuri Yuda kuko ari bo Umwami Dawidi yakomotseho. Kuva kuri Aburahamu kugera kuri Dawidi hari ibisekuru 14, kuva kuri Dawidi kugeza Abisirayeli bajyanwa mu bunyage i Babuloni hari ibindi bisekuru 14 (1 Ngoma 1:27, 34; 2:1-15; 3:1-17; Matayo 1:17). Ezira yakomeje avuga abakomotse ku miryango yari ituye iburasirazuba bwa Yorodani, akurikizaho igisekuru cya bene Lewi (1 Ngoma 5:1-24; 6:1). Hanyuma yavuze muri make ibisekuru bimwe na bimwe by’imiryango yari ituye mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Yorodani, akurikizaho igisekuru cy’Ababenyamini mu buryo burambuye (1 Ngoma 8:1). Yanatanze urutonde rw’amazina y’abantu ba mbere batuye i Yerusalemu bavuye mu bunyage i Babuloni.​—1 Ngoma 9:1-16.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:18—Shela yari mwene Kenani cyangwa yari mwene Arupakisadi (Luka 3:35, 36)? Arupakisadi yari se wa Shela (Itangiriro 10:24; 11:12). Izina Kenani rikoreshwa muri Luka 3:36, rishobora kuba ari izina “Abakaludaya” ryavuzwe nabi. Niba ari uko bimeze rero, umwandiko w’umwimerere ushobora kuba waragiraga uti “mwene Arupakisadi w’Umukaludaya.” Birashoboka nanone ko amazina Kenani na Arupakisadi yaba ari ay’umuntu umwe. Icyo tutagomba kwirengagiza ni uko imvugo ngo “mwene Kenani” itaboneka mu nyandiko zimwe na zimwe za kera zandikishijwe intoki.​—Luka 3:36.

2:15—Ese Dawidi yari umuhungu wa karindwi wa Yesayi? Oya. Yesayi yari afite abana umunani, kandi Dawidi ni we wari umuhererezi (1 Samweli 16:10, 11; 17:12). Uko bigaragara umwe mu bahungu ba Yesayi yapfuye nta mwana asize. Ezira yakuyemo izina rye kubera ko nta cyo ryari rimaze muri urwo rutonde rw’ibisekuru.

3:17—Kuki muri Luka 3:27 havuga ko Sheyalutiyeli umuhungu wa Yekoniya ari mwene Neri? Yekoniya yari se wa Sheyalutiyeli. Ariko uko bigaragara Neri yari yarashyingiye Sheyalutiyeli umukobwa we. Luka yavuze ko umukwe wa Neri yari umuhungu we, kimwe n’uko yavuze ko Yozefu yari umuhungu wa Heli, se wa Mariya.​—Luka 3:23.

3:17-19—Zerubabeli, Pedaya na Sheyalutiyeli bapfanaga iki? Zerubabeli yari mwene Pedaya, mwene se wa Sheyalutiyeli. Icyakora, rimwe na rimwe Bibiliya yita Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli (Matayo 1:12; Luka 3:27). Ibyo bishobora kuba biterwa n’uko Pedaya yapfuye maze Sheyalutiyeli akarera Zerubabeli. Biranashoboka ko Sheyalutiyeli yaba yarapfuye adasize umwana, Pedaya agacyura umugore we, Zerubabeli akaba ari we wari imfura yabo.​—Gutegeka 25:5-10.

5:1, 2—Kuba Yozefu yarahawe ubutware bwo kuba umwana w’imfura byasobanuraga iki? Byasobanuraga ko Yozefu yahawe imigabane ibiri y’umurage (Gutegeka 21:17). Ibyo byatumye akomokwaho n’imiryango ibiri, uw’Abefurayimu n’uw’Abamanase. Abandi bana ba Isirayeli bagiye bakomokwaho n’umuryango umwe umwe.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:1–9:44. Ibisekuru by’abantu babayeho koko bigaragaza ko gahunda y’ugusenga k’ukuri idashingiye ku migani y’imihimbano, ko ahubwo ishingiye ku bintu by’ukuri byabayeho.

4:9, 10. Yehova yashubije isengesho Yabesi yasenze atitiriza asaba ko imbago ze zaguka mu mahoro, kugira ngo igihugu cye giturwemo n’abandi bantu benshi batinya Imana. Natwe mu gihe dukora umurimo wo guhindura abantu abigishwa dufite ishyaka, tugomba gusenga tubivanye ku mutima dusaba ko umubare w’abasenga Yehova wiyongera.

5:10, 18-22. Mu gihe cy’Umwami Sawuli, imiryango yari ituye mu burasirazuba bwa Yorodani yatsinze Abahagari n’ubwo bari babakubye kabiri. Ibyo byatewe n’uko umugabo wari intwari muri iyo miryango yiringiye Yehova kandi akamusaba ubufasha. Nimucyo natwe tujye twiringira Yehova byimazeyo mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka turwana n’abanzi bacu bakomeye.​—Abefeso 6:10-17.

9:26, 27. Abalewi b’abakumirizi bari bafite umurimo wahabwaga umuntu wizewe cyane. Bari barahawe imfunguzo z’imiryango yinjiraga ahera ho mu rusengero. Basohozaga neza umurimo wabo wo gukingura inzugi buri munsi. Natwe twahawe inshingano yo gushaka abantu bari mu ifasi yacu tukabafasha kuyoboka gahunda yo gusenga Yehova. Ese ntitwagombye kugaragaza ko turi abantu biringirwa nk’abo Balewi b’abakumirizi?

INGOMA YA DAWIDI

(1 Ngoma 10:1–29:30)

Iyo nkuru itangira ivuga ukuntu Umwami Sawuli n’abahungu be batatu baguye ku rugamba barwanaga n’Abafilisitiya ku Musozi Gilibowa. Dawidi mwene Yesayi yabaye umwami w’umuryango wa Yuda. Abagabo bo mu miryango yose baje i Heburoni baramwimika aba umwami wa Isirayeli yose (1 Ngoma 1:1-3). Bidatinze, yigaruriye Yerusalemu. Nyuma y’aho, Abisirayeli bazanye isanduku y’isezerano i Yerusalemu “basakuriza hejuru, bavuza ihembe . . . bacuranga nebelu n’inanga.”​—1 Ngoma 15:28.

Dawidi yagaragaje icyifuzo cyo kubakira Imana y’ukuri inzu. Uwo murimo wiyubashye Yehova yawuhaye Salomo, ariko agirana na Dawidi isezerano ry’Ubwami. Mu gihe Dawidi yakomezaga kurwana n’abanzi b’Abisirayeli, Yehova yamuhaye kunesha incuro nyinshi. Hakozwe ibarura ritemewe n’amategeko bituma hapfa abantu 70.000. Dawidi amaze guhabwa n’umumarayika amabwiriza yo kubakira Yehova igicaniro, yaguze isambu na Orunani w’Umuyebusi. Dawidi yatangiye kwitegura ibintu “byinshi cyane” byo kuzubakisha muri icyo kibanza inzu ya Yehova ‘y’icyubahiro cyinshi’ (1 Ngoma 22:5). Dawidi yakoze gahunda y’imirimo Abalewi bagombaga gukora, muri iki gitabo akaba ari ho isobanurwa mu buryo burambuye kurusha ahandi hose mu Byanditswe. Umwami n’abaturage batanze impano nyinshi zo kubaka urusengero. Dawidi yamaze imyaka 40 ku ngoma, apfa “ageze mu za bukuru asaza neza amaze iminsi myinshi, ari umutunzi n’umunyacyubahiro. Maze umuhungu we Salomo yima ingoma ye.”​—1 Ngoma 29:28.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

11:11—Kuki iyi nkuru ivuga ko hishwe abantu 300 mu gihe muri 2 Samweli 23:8 ho havuga ko hishwe 800? Uwarushaga ubutwari abagabo batatu bari intwari mu ngabo za Dawidi yitwaga Yashobeyamu cyangwa Yoshebubashebeti. Izindi ntwari ebyiri zari Eleyazari na Shama (2 Samweli 23:8-11). Impamvu yaba yaratumye muri izo nkuru havugwamo imibare itandukanye, ni uko zishobora kuba zivuga ibikorwa bitandukanye byakozwe n’umuntu umwe.

11:20, 21—Ni uwuhe mwanya Abishayi yari afite umugereranyije na ba bagabo batatu b’intwari bo mu ngabo za Dawidi? Abishayi ntiyari umwe muri za ntwari eshatu zo mu ngabo za Dawidi. Icyakora, nk’uko bivugwa muri 2 Samweli 23:18, 19, yari umutware w’ingabo 30 kandi yazirushaga ubutwari. Abishayi yanganyaga ubutwari n’abo batatu bari imena kuko yakoze igikorwa cy’ubutwari kimeze nk’icya Yashobeyamu.

12:8—Ni mu buhe buryo amaso y’ingabo z’Abagadi “yasaga n’ay’intare”? Abo bagabo b’intwari babanaga na Dawidi mu butayu. Imisatsi yabo yari yarakuze iba miremire. Iyo misatsi yari imeze nk’umugara ni yo yatumye batinyika bamera nk’intare.

13:5—‘Akagezi ka Egiputa’ ni akahe? Hari abatekereza ko ako kagezi kari ishami ry’Uruzi rwa Nili. Ariko ubundi, ako kagezi ni akari ku rugabano rwo mu majyepfo y’iburengerazuba bw’Igihugu cy’Isezerano.—Kubara 34:2, 5; Itangiriro 15:18.

16:30—‘Guhindira umushyitsi imbere’ ya Yehova bisobanura iki? ‘Guhinda umushyitsi,’ byakoreshejwe mu buryo bw’ikigereranyo bisobanura gutinya Yehova tubitewe no kumwubaha cyane.

16:1, 37-40; 21:29, 30; 22:19—Ni iyihe gahunda yo gusenga Yehova yakomeje gukurikizwa muri Isirayeli uhereye igihe Isanduku yimuriwe ikajyanwa i Yerusalemu kugeza igihe bubakiye urusengero? Igihe Dawidi yazanaga Isanduku i Yerusalemu akayishyira mu ihema yari yarayibambiye, iyo Sanduku yari imaze imyaka myishi itaba mu ihema ry’ibonaniro. Bamaze kuyimura, yagumye muri iryo hema i Yerusalemu. Ihema ry’ibonaniro ryari i Gibeyoni, ari ho Umutambyi Mukuru Sadoki na bene se batambiraga ibitambo nk’uko byari byarategetswe mu Mategeko. Iyo gahunda ni yo yakomeje gukurikizwa kugeza igihe urusengero rw’i Yerusalemu rwuzuriye. Rumaze kuzura, ihema ry’ibonaniro ryavanywe i Gibeyoni rijyanwa i Yerusalemu, maze Isanduku y’isezerano ishyirwa Ahera Cyane h’urusengero.​—1 Abami 8:4, 6.

Icyo ibyo bitwigisha:

13:11. Niba dukoze ikintu ntikigende neza, aho kurakarira Yehova tuvuga ko ari we byaturutseho, tugomba gusuzuma icyo kibazo twitonze maze tukagerageza kureba aho byapfiriye. Nta gushidikanya ko ari uko Dawidi yabigenje. Yavanye isomo ku ikosa yari yakoze, bituma nyuma y’aho ashobora gutwara Isanduku nk’uko byari byarategetswe, ayigeza i Yerusalemu amahoro. *

14:10, 13-16; 22:17-19. Mbere yo kugira ikintu icyo ari cyo cyose dukora kizatugiraho ingaruka mu buryo bw’umwuka, tugomba kubanza gusenga Yehova kandi tukamusaba ubuyobozi.

16:23-29. Gahunda yo gusenga Yehova ni yo igomba kuza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.

18:3. Yehova asohoza amasezerano ye. Binyuriye kuri Dawidi, yashohoje isezerano rye ry’uko yari kuzaha urubyaro rwa Aburahamu igihugu cyose cya Kanani, “uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate.”​—Itangiriro 15:18; 1 Ngoma 13:5.

21:13-15. Yehova yategetse marayika guhagarika icyorezo cyari cyateye, bitewe n’uko iyo abona imibabaro y’ubwoko bwe agira icyo akora. N’ubundi kandi, ‘imbabazi ze ni nyinshi.’ *

22:5, 9; 29:3-5, 14-16. N’ubwo Dawidi atari we wari kubaka urusengero rwa Yehova, yagaragaje ko yagiraga ubuntu. Kubera iki? Kubera ko yari asobanukiwe ko ibyo yari atunze byose ari Yehova wari warabimuhaye ku bw’ineza ye nyinshi. Uwo mwuka wo gushimira wagombye gutuma natwe tugira ubuntu.

24:7-18. Gahunda Dawidi yashyizeho y’imigabane 24 y’abatambyi yari igikurikizwa igihe umumarayika yabonekeraga Zakariya se wa Yohana Umubatiza, akamumenyesha ivuka rya Yohana. Kubera ko Zakariya yari mu “mugabane wa Abiya,” icyo gihe ni we wari utahiwe gukora mu rusengero (Luka 1:5, 8, 9). Ugusenga k’ukuri ntigushingiye ku nkuru z’abantu batabayeho ahubwo gushingiye ku mateka y’abantu babayeho koko. Gukorana n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ mu budahemuka muri gahunda zose zateguwe neza zifitanye isano no gusenga Yehova muri iki gihe, bizaduhesha imigisha.​—Matayo 24:45.

Mukorere Yehova ‘n’umutima ukunze’

Igitabo cya mbere cy’ibyo ku Ngoma ntikirimo urutonde rw’ibisekuru gusa. Harimo n’inkuru ivuga iby’ukuntu Dawidi yimuriye isanduku y’isezerano i Yerusalemu, intambara yagiye arwana akazitsinda bidasubirwaho, imyiteguro yo kubaka urusengero yakoze, n’ukuntu yashyizeho gahunda y’imigabane y’abatambyi b’Abalewi. Ibintu byose Ezira yanditse mu gitabo cya mbere cy’ibyo ku Ngoma byagiriye Abisirayeli akamaro, kuko byabafashije kongera umuhati muri gahunda yo kuyoboka Yehova yakurikizwaga mu rusengero rwe.

Mbega ukuntu Dawidi yatanze urugero rwiza mu birebana no gushyira mu mwanya wa mbere gahunda yo kuyoboka Yehova! Dawidi yaharaniraga gukora ibyo Imana ishaka aho kwishakira icyubahiro. Turaterwa inkunga yo gushyira mu bikorwa inama yatugiriye yo gukorera Yehova “n’umutima utunganye kandi ukunze.”​—1 Ngoma 28:9.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Niba ushaka kumenya andi masomo dushobora kuvana ku byo Dawidi yakoze igihe yageragezaga kwimurira Isanduku i Yerusalemu, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki 15 Gicurasi 2005, ku ipaji ya 16-19.

^ par. 5 Niba ushaka kumenya andi masomo dushobora kuvana ku ibarura ritemewe n’amategeko Dawidi yakoze, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki 15 Gicurasi 2005, ku ipaji ya 16-19.

[Imbonerahamwe/Amafoto yo ku ipaji ya 8-11]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Kuva kuri Adamu kugera kuriNowa (imyaka 1.956)

4026 M.I.C. Adam

imyaka 130 ⇩

Seti

105 ⇩

Enoshi

90 ⇩

Kenani

70 ⇩

Mahalaleli

65 ⇩

Yeredi

162 ⇩

Henoki

65 ⇩

Metusela

187 ⇩

Lameki

182 ⇩

NOWA yavutse mu wa 2970

Kuva kuri Nowa kugeza kuri Aburahamu (imyaka 952)

2970 M.I.C. Nowa

502 imyaka ⇩

Shemu

100⇩

UMWUZURE wabaye mu mwaka wa 2370 M.I.C.

Arupakisadi

35 ⇩

Shela

30 ⇩

Eberi

34 ⇩

Pelegi

30 ⇩

Rewu

32 ⇩

Serugi

30 ⇩

Nahori

29 ⇩

Tera

130⇩

ABURAHAMU yavutse mu mwaka wa 2018 M.I.C.

Kuva kuri Aburahamu kugeza kuri Dawidi hari ibisekuru 14 (imyaka 911)

2018 M.I.C. Abraham

Imyaka 100

Isaka

60

Yakobo

c.88 ⇩

Yuda

Peresi

Hesironi

Ramu

Aminadabu

Nahashoni

Salumoni

Bowazi

Obedi

Yesayi

DAWIDI yavutse mu mwaka wa 1107 M.I.C.