Mbese umutimanama wawe watojwe neza?
Mbese umutimanama wawe watojwe neza?
MBESE waba warigeze kuvuga uti “mu mutima wanjye nzi neza ko ibi bintu bidakwiriye,” cyangwa uti “ibintu unsabye sinshobora kubikora kuko muri jye hari ikintu kimbwira ko ari bibi”? Iryo ryari “ijwi” ry’umutimanama wawe, ni ukuvuga ikintu kiba muri kamere muntu kimufasha kumenya icyiza n’ikibi, kikamurega cyangwa kikamuregura. Koko rero, twese tuvukana umutimanama.
N’ubwo abantu bitandukanyije n’Imana, baracyafite ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi. Ibyo biterwa n’uko baremwe mu ishusho y’Imana, bityo mu rugero runaka bakaba bagaragaza imico yayo y’ubwenge no gukiranuka (Itangiriro 1:26, 27). Ku birebana n’ibyo, intumwa Pawulo yahumekewe n’Imana arandika ati ‘abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo baba bihīndukiye amategeko nubwo batayafite, bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.’ *—Abaroma 2:14, 15.
Iyo kamere yo kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi twarazwe n’umuntu wa mbere Adamu, ibera abantu bo mu moko yose no mu bihugu byose ‘itegeko’ rigenga imyifatire. Ni ubushobozi bwo kwisuzuma tukamenya niba ibyo dukora bihwitse cyangwa bidahwitse (Abaroma 9:1). Igihe Adamu na Eva bihishaga bakimara kwica itegeko ry’Imana, bagaragaje ko bafite ubwo bushobozi (Itangiriro 3:7, 8). Urundi rugero rugaragaza uko umutimanama ukora, ni ukuntu Umwami Dawidi yifashe amaze kumenya ko yakoze icyaha cyo kubarura abantu. Bibiliya ivuga ko ‘umutima we wamukubise.’—2 Samweli 24:1-10.
Ubushobozi bwo gusubiza amaso inyuma tugasuzuma imyifatire yacu mu by’umuco, bushobora gutuma dutera intambwe y’ingenzi yo kwicuza nk’uko Imana ibishaka. Dawidi yaranditse ati “ngicecetse, amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. Nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti ‘ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye,’ nawe unkureho urubanza rw’ibyaha byanjye” (Zaburi 32:3, 5). Bityo rero, umutimanama ukora neza ushobora gutuma umunyabyaha agarukira Imana, ukamufasha kumenya ko agomba kuyisaba imbabazi no kugendera mu nzira zayo.—Zaburi 51:3-6, 11, 15-17.
Nanone kandi umutimanama uratuburira cyangwa ukatuyobora mu gihe tugomba guhitamo cyangwa kugira umwanzuro urebana n’iby’umuco dufata. Umutimanama nk’uwo ushobora kuba ari wo wafashije Yozefu kumenya mbere y’igihe ko gusambana ari bibi, ko bitemewe kandi ko ari icyaha ku Mana. Nyuma y’aho, itegeko ryihariye ribuzanya gusambana ryaje gushyirwa mu Mategeko Icumi Abisirayeli bahawe (Itangiriro 39:1-9; Kuva 20:14). Birumvikana rero ko birushaho kutugirira akamaro iyo umutimanama wacu utojwe kutuyobora aho kuducira urubanza. Ese umutimanama wawe urakuyobora aho kugucira urubanza?
Uko twatoza umutimanama gufata imyanzuro ikwiriye
N’ubwo tuvukana umutimanama, ikibabaje ni uko uba warangiritse. N’ubwo mu mizo ya mbere abantu bari batunganye, “bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana” (Abaroma 3:23). Icyakora, icyaha no kudatungana bishobora gutuma umutimanama wacu wononekara, ntukomeze gukora neza nk’uko byari byarateganyijwe mbere hose (Abaroma 7:18-23). Byongeye kandi, hari ibindi bintu bishobora kugira ingaruka ku mutimanama wacu. Imimerere twakuriyemo, imigenzo yo mu gace k’iwacu, imyizerere n’imiterere y’akarere bishobora kugira ingaruka ku mutimanama wacu. Nta gushidikanya ko amahame mbwirizamuco yononekaye n’amahame iyi si igenderaho arushaho guhenebera, adashobora kudufasha kugira umutimanama mwiza.
Ku bw’ibyo, Umukristo agomba kugira ubundi bufasha buturuka ku mahame atajegajega kandi akiranuka yo mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya. Ayo mahame ashobora gufasha umutimanama wacu kubona ibintu mu buryo bukwiriye no kubitunganya (2 Timoteyo 3:16). Iyo umutimanama wacu uyoborwa n’amahame y’Imana, ushobora kuba igikoresho kiturinda kononekara mu by’umuco, kigatuma dushobora “gutandukanya icyiza n’ikibi” (Abaheburayo 5:14). Amahame y’Imana aramutse adahari, umutimanama wacu ntushobora kutuburira mu gihe tuyobeye mu nzira mbi. Bibiliya igira iti “hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.”—Imigani 16:25; 17:20.
Ijambo ry’Imana riduha ubuyobozi n’amabwiriza byumvikana neza bituyobora mu bice bimwe na bimwe bigize imibereho yacu, kandi iyo tubikurikije bitugirira akamaro. Ku rundi ruhande, hari imimerere myinshi Bibiliya idatangaho amabwiriza yihariye umuntu yakurikiza. Iyo mimerere ishobora kuba irebana no guhitamo akazi, ibibazo by’uburwayi, kwirangaza, imyambarire, kwirimbisha n’ibindi. Kumenya icyo twakora muri iyo mimerere kugira ngo dufate umwanzuro ukwiriye, si ko buri gihe biba byoroshye. Ni yo mpamvu twagombye kugira imyifatire nk’iya Dawidi wasenze agira ati “Uwiteka nyereka inzira zawe, unyigishe imigenzereze yawe. Unyobore ku bw’umurava wawe unyigishe, kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye” (Zaburi 25:4, 5). Uko tuzagenda turushaho gusobanukirwa uko Imana ibona ibintu n’inzira zayo, ni ko tuzarushaho kumenya neza niba ibyo dukora bikwiriye, kandi tugafata imyanzuro dufite umutimanama ukeye.
Bityo rero, niba duhanganye n’ikibazo cyangwa tugiye gufata umwanzuro runaka, twagombye gutekereza mbere na mbere ku mahame yo muri Bibiliya dushobora kugenderaho. Amwe muri ayo mahame ni arebana no kubaha ubutware (Abakolosayi 3:18, 20), kuba inyangamugayo muri byose (Abaheburayo 13:18), kwanga ibibi (Zaburi 97:10), kwimakaza amahoro (Abaroma 14:19), kumvira abayobozi bashyizweho (Matayo 22:21; Abaroma 13:1-7), gusenga Imana nta kindi tuyibangikanyije na cyo (Matayo 4:10), kutaba ab’isi (Yohana 17:14), kutifatanya n’ababi (1 Abakorinto 15:33), gushyira mu gaciro ku birebana n’imyambarire no kwirimbisha (1 Timoteyo 2:9, 10) no kutabera abandi igisitaza (Abafilipi 1:10). Ni yo mpamvu gutahura amahame yo muri Bibiliya afitanye isano n’icyo kibazo bishobora gutuma umutimanama urushaho kugira imbaraga kandi bikadufasha gufata imyanzuro ikwiriye.
Umvira umutimanama wawe
Niba dushaka ko umutimanama wacu ugira icyo utumarira, tugomba kuwumvira. Umutimanama wacu watojwe na Bibiliya utugirira akamaro ari uko gusa twihutiye kuwumvira. Umutimanama watojwe twawugereranya n’udutara tuba imbere mu modoka tugaragaza uko ibipimo byifashe. Tuvuge ko agatara k’igipimo cy’amavuta kerekanye ko yabaye make. Byagenda bite tudahise tugira icyo dukora ngo dukemure icyo kibazo ahubwo tugakomeza gutwara iyo modoka? Dushobora gutuma moteri yayo yangirika cyane. Mu buryo nk’ubwo, umutimanama wacu cyangwa ijwi ry’umutima, ushobora kutuburira ko igikorwa runaka ari kibi. Iyo tugereranyije amahame yo mu Byanditswe n’ibikorwa tugiye gukora cyangwa ibyo duteganya gukora, umutimanama wacu uhita udukomanga nk’uko twa dutara two mu modoka tumyasa tugaragaza uko ibipimo bimeze. Kumvira umuburo ntibizatuma twirinda ingaruka mbi ziterwa no gukora ikintu kibi gusa, ahubwo bizanatuma umutimanama wacu ukomeza gukora neza.
Byagenda bite se turamutse duhisemo kwirengagiza uwo muburo? Byagera aho umutimanama wacu ugahinduka ikinya. Ingaruka zo guhora twirengagiza umutimanama cyangwa kuwunyonga zishobora kugereranywa no kokesha umubiri uruhindu. Aho inkovu isigara haba hatacyumva kuko imyakura iba yarapfuye (1 Timoteyo 4:2). Iyo umuntu akoze icyaha, bene uwo mutimanama ntukoma kandi ntumuburira kugira ngo yirinde kongera kugwa mu cyaha. Umutimanama ufite inkovu wirengagiza amahame ya Bibiliya agenga icyiza n’ikibi; ni yo mpamvu uba ari mubi. Uwo mutimanama uba warangiritse, kandi nyirawo aba ‘yarabaye igiti’ ndetse yaritandukanyije n’Imana (Abefeso 4:17-19; Tito 1:15). Mbega ibintu bibabaje!
Komeza kugira ‘umutima utagucira urubanza’
Kugira ngo dukomeze kugira umutimanama ukora neza bisaba guhora dushyiraho imihati. Intumwa Pawulo yaravuze ati “mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana Ibyakozwe 24:16). Umukristo Pawulo yahoraga agenzura ibikorwa bye kandi agakosora aho bitagenze neza kugira ngo adacumura ku Mana. Pawulo yazirikanaga ko amaherezo Imana ari yo izareba niba ibyo dukora bikwiriye cyangwa bidakwiriye (Abaroma 14:10-12; 1 Abakorinto 4:4). Pawulo yaravuze ati “byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze.”—Abaheburayo 4:13.
cyangwa abantu iminsi yose” (Pawulo yanavuze ko tutagomba kugira uwo dukosereza. Urugero twafata ni inama yagiriye Abakristo b’i Korinto irebana no “kurya ibyaterekerejwe ibishushanyo bisengwa.” Yashakaga kuvuga ko ari ngombwa kwita ku mutimanama w’abandi, n’ubwo gukora ikintu runaka byaba bitabujijwe dukurikije Ijambo ry’Imana. Kutita ku mutimanama w’abandi, bishobora gutuma ‘mwene Data Kristo yapfiriye’ arimbuka mu buryo bw’umwuka. Dushobora nanone kwangiza imishyikirano dufitanye n’Imana.—1 Abakorinto 8:4, 11-13; 10:23, 24.
Ku bw’ibyo, komeza gutoza umutimanama wawe kandi ukomeze kugira umutimanama utagucira urubanza. Mu gihe ufata imyanzuro, jya ushakira ubuyobozi ku Mana (Yakobo 1:5). Jya wiyigisha Ijambo ry’Imana, kandi ureke amahame yaryo ahindure imitekerereze yawe n’umutima wawe (Imigani 2:3-5). Nihavuka ibibazo bikomeye, ujye ugisha inama Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka kugira ngo usobanukirwe neza amahame yo muri Bibiliya afitanye isano na byo (Imigani 12:15; Abaroma 14:1; Abagalatiya 6:5). Tekereza ku ngaruka umwanzuro ufashe uzagira ku mutimanama wawe, ku bandi, kandi ikiruta byose, utekereze ku ngaruka uzagira ku mishyikirano ufitanye na Yehova.—1 Timoteyo 1:5, 18, 19.
Umutimanama ni impano ihebuje twahawe na Data wo mu ijuru udukunda, Yehova Imana. Nituwukoresha mu buryo buhuje n’uko Nyir’ukuwutanga abishaka, tuzarushaho kwegera Umuremyi wacu. Mu gihe twihatira gukomeza kugira ‘umutima utaducira urubanza’ mu byo dukora byose, turushaho kugaragaza ko twaremwe mu ishusho y’Imana rwose.—1 Petero 3:16; Abakolosayi 3:10.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 3 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo umutimanama ryakoreshejwe aha, risobanura “ubushobozi buba mu muntu bwo kumenya icyiza n’ikibi mu birebana n’umuco” (The Analytical Greek Lexicon Revised cyanditswe na Harold K. Moulton); “gutandukanya icyiza n’ikibi mu birebana n’umuco.”—Greek-English Lexicon cyanditswe na J. H. Thayer.
[Amafoto yo ku ipaji ya 13]
Ese umutimanama wawe watojwe kukuyobora aho kugucira urubanza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Umuntu agira umutimanama watojwe neza iyo yiga akanakurikiza amahame ya Bibiliya
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Ntukirengagize imiburo uhabwa n’umutimanama wawe