Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese uri “umutunzi mu by’Imana”?

Mbese uri “umutunzi mu by’Imana”?

Mbese uri “umutunzi mu by’Imana”?

MU MIGANI myinshi ikangura ibitekerezo Yesu Kristo yaciye, harimo umwe uvuga iby’umukungu wari ufite imirima. Uwo mukungu yateganyaga kubaka ibigega binini kubera ko yashakaga kwiteganyiriza imibereho myiza y’igihe kizaza. Nyamara, muri uwo mugani wa Yesu, uwo mugabo yiswe ‘umupfu’ (Luka 12:16-21). Hari ndetse na Bibiliya zakoresheje ijambo “ikiburabwenge.” Ariko se kuki yagawe bene ako kageni?

Uko bigaragara, uwo mukungu ntiyazirikanaga Imana mu mishinga ye, nta n’ubwo yigeze ashimira Imana yatumaga imirima ye irumbuka (Matayo 5:45). Ahubwo, yariyemeye ati “mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye, unywe, unezerwe.” Mu by’ukuri, yatekerezaga ko umusaruro ukomoka ku mihati ye wari kumubera “nk’inkike ndende zihomye.”​—Imigani 18:11.

Igihe umwigishwa Yakobo yatangaga umuburo wo kwirinda uwo mwuka wo kwiyemera, yaranditse ati ‘nimwumve yemwe abavuga muti “uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w’inaka tumareyo imyaka, dutunde tubone indamu,” nyamara mutazi ibizaba ejo. Muri igihu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatamuka.’​—Yakobo 4:13, 14.

Ayo magambo yaje kuba impamo ubwo Imana yabwiraga uwo mukungu wo mu mugani wa Yesu iti “wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?” Kimwe n’igihu gitamuka, uwo mukungu yari gupfa mbere y’uko abona isohozwa ry’inzozi ze. Mbese turabona isomo riri muri uwo mugani? Yesu yaravuze ati “ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.” Mbese uri “umutunzi mu by’Imana”?