Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Irinde kugira umutima w’ubwibone

Irinde kugira umutima w’ubwibone

Irinde kugira umutima w’ubwibone

“Imana irwanya abibone.”—YAKOBO 4:6.

1. Tanga urugero rw’ibintu bikwiriye bishobora gutera umuntu ishema.

HABA hari ikintu cyabaye ukumva kiguteye ishema? Abenshi muri twe twagize ibintu nk’ibyo byadushimishije. Guterwa ishema n’ikintu runaka ubwabyo nta cyo bitwaye. Urugero, iyo umugabo n’umugore we b’Abakristo basomye urupapuro ruturutse ku ishuri ruvuga ko umukobwa wabo yitwara neza kandi ko akora neza mu ishuri, usanga mu maso habo hakeye kandi banyuzwe n’ibyo umukobwa wabo yakoze. Intumwa Pawulo na bagenzi be batewe ishema n’itorero rishya bari barashinze, kubera ko abavandimwe bo muri iryo torero bihanganiye ibitotezo mu budahemuka.—1 Abatesalonike 1:1, 6; 2:19, 20; 2 Abatesalonike 1:1, 4.

2. Kuki akenshi abantu baterwa ishema n’ibintu bidakwiriye?

2 Duhereye kuri izo ngero, turabona ko umuntu ashobora guterwa ishema n’ikintu yakoze cyangwa icyo atunze, akumva kimushimishije. Incuro nyinshi ariko, umuntu ashobora kurengera, akiyemera, akumva ko asumba abandi bitewe n’ubushobozi bwe, uburanga, ubutunzi cyangwa umwanya arimo. Akenshi ibyo bigaragarira mu kwirata no kwibona. Iryo shema rituma umuntu agira ubwibone, ni ikintu twebwe Abakristo twagombye kwirinda. Kubera iki? Kubera ko dufite kamere ibogamira ku bwikunde twarazwe n’umukurambere wacu Adamu (Itangiriro 8:21). Kubera iyo mpamvu, umutima wacu ushobora kudushuka mu buryo bworoshye, tugaterwa ishema n’ibintu bidakwiriye. Urugero, Abakristo bagomba kwirinda guterwa ishema n’ubwoko bwabo, ubutunzi bafite, amashuri bize, impano bafite, cyangwa uko basohoza akazi kabo bigereranyije n’abandi. Guterwa ishema n’ibintu nk’ibyo ntibikwiriye kandi ntibishimisha Yehova.—Yeremiya 9:23; Ibyakozwe 10:34, 35; 1 Abakorinto 4:7; Abagalatiya 5:26; 6:3, 4.

3. Ubwibone ni iki, kandi se ni iki Yesu yabuvuzeho?

3 Hari indi mpamvu yagombye gutuma twirinda guterwa ishema n’ibintu bidakwiriye. Turamutse turetse iyo myifatire idakwiriye igashinga imizi mu mitima yacu, ishobora kutuviramo ubwibone. Ubwibone ni iki? Uretse kuba umwibone yishyira hejuru, anahinyura abandi abona ko bari mu rwego rwo hasi (Luka 18:9; Yohana 7:47-49). Yesu yashyize “ubwibone” ku rutonde rumwe n’ibindi bintu bibi ‘biva mu mutima’ kandi ‘bihumanya umuntu’ (Mariko 7:20-23). Abakristo bashobora kwiyumvisha ukuntu ari ngombwa kwirinda kugira umutima w’ubwibone.

4. Ni mu buhe buryo gusuzuma ingero zo muri Bibiliya z’abantu bagaragaje ubwibone bishobora kudufasha?

4 Gusuzuma ingero zimwe zo muri Bibiliya z’abantu bagaragaje ubwibone bishobora kugufasha kubwirinda. Bizatuma ubasha gutahura ibintu bidakwiriye ushobora kuba wumva bigutera ishema cyangwa se byashoboraga kuzarigutera nyuma y’igihe runaka. Ibyo bizagufasha kwamaganira kure ibitekerezo cyangwa ibyiyumvo bishobora gutuma ugira umutima w’ubwibone. Bityo, ntuzahura n’akaga igihe Imana izasohoza umuburo yatanze ugira uti “nzaba nkuvanyemo abibone birataga, kandi ntuzongera kwishyira hejuru ku musozi wanjye wera.”—Zefaniya 3:11.

Imana ihana abibone

5, 6. Ni gute Farawo yagaragaje ubwibone, kandi se ingaruka zabaye izihe?

5 Ibyo Yehova yakoreye abategetsi b’ibihangange, urugero nka Farawo, na byo bishobora gutuma wiyumvisha uko abona abibone. Biragaragara neza ko Farawo yari afite umutima w’ubwibone. Yibonaga nk’imana ikwiriye gusengwa, akaba yarasuzuguraga Abisirayeli yari yaragize abacakara. Iyumvire nawe uko yashubije igihe yasabwaga kurekura Abisirayeli kugira ngo bajye ‘kuziriririza’ Yehova “umunsi mukuru mu butayu.” Farawo yasubizanyije ubwibone ati “Uwiteka [“Yehova,” NW ] ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli?”—Kuva 5:1, 2.

6 Farawo amaze kugerwaho n’ibyago bitandatu, Yehova yasabye Mose kubaza uwo mutegetsi wa Egiputa ati “na n’ubu uracyishyira hejuru, ukabuza ubwoko bwanjye ntureke bugenda?” (Kuva 9:17). Ubwo noneho Mose yamubwiye iby’icyago cya karindwi cy’urubura rwayogoje icyo gihugu. Nyuma y’icyago cya cumi ni bwo Farawo yemeye kurekura Abisirayeli ngo bagende. Ariko yaje kwisubiraho maze arabakurikira. Amaherezo Farawo n’ingabo ze baje kurohama mu Nyanja Itukura. Iyumvishe nawe ibyo bagomba kuba baratekereje igihe barengerwaga n’amazi! Ubwibone bwa Farawo bwamuviriyemo iki? Ingabo ze z’intwari zaravuze ziti “duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa.”—Kuva 14:25.

7. Ni gute abategetsi b’i Babuloni bagaragaje ubwibone?

7 Hari n’abandi bategetsi b’abibone Yehova yacishije bugufi. Umwe muri bo ni Senakeribu umwami wa Ashuri (Yesaya 36:1-4, 20; 37:36-38). Amaherezo, Ashuri yaje kuneshwa n’Abanyababuloni, ariko hari abami babiri b’Abanyababuloni b’abibone na bo bacishijwe bugufi. Wibuke bya birori Umwami Belushazari yagize, maze we n’abashyitsi be b’abanyacyubahiro bakanywera divayi mu nzabya zavanywe mu rusengero rwa Yehova, baramya imana z’i Babuloni. Bagize batya babona ikiganza cy’umuntu cyandika ku rukuta. Umuhanuzi Daniyeli yasabwe gusobanura iyo nyandiko y’amayobera, maze abwira Belushazari amwibutsa ati “Imana Isumbabyose yahaye so Nebukadinezari ubwami. . . . Ariko yishyira hejuru . . . ni ko gukurwa ku ntebe y’ubwami maze icyubahiro cye bakimukuraho. . . . Ariko wowe umwana we Belushazari, ntiwicishije bugufi mu mutima wawe nubwo wamenye ibyo byose” (Daniyeli 5:3, 18, 20, 22). Muri iryo joro, ingabo z’Abamedi n’Abaperesi zanesheje Babuloni kandi Belushazari aricwa.—Daniyeli 5:30, 31.

8. Ni iki Yehova yakoreye abantu batandukanye b’abibone?

8 Tekereza nanone ku bandi bantu b’abibone basuzuguraga ubwoko bwa Yehova: Goliyati, Umufilisitiya wari igihangange, Hamani wari Minisitiri w’Intebe w’u Buperesi n’Umwami Herode Agiripa wategekaga intara ya Yudaya. Abo uko ari batatu bishwe n’Imana, bapfa urupfu rugayitse bitewe n’ubwibone bwabo (1 Samweli 17:42-51; Esiteri 3:5, 6; 7:10; Ibyakozwe 12:1-3, 21-23). Ibyo Yehova yakoreye abo bagabo b’abibone bitsindagiriza iri hame rigira riti “kwibona kubanziriza kurimbuka, kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa” (Imigani 16:18). Dukurikije ibyo tumaze kubona, nta washidikanya ko “Imana irwanya abibone.”—Yakobo 4:6.

9. Ni mu buhe buryo abami b’i Tiro babaye abagambanyi?

9 Mu buryo butandukanye n’abategetsi b’abibone bo muri Egiputa, Ashuri na Babuloni, hari igihe umwami w’i Tiro yigeze gufasha ubwoko bw’Imana. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Dawidi n’ubwa Salomo, yohereje ababaji b’abahanga hamwe n’ibikoresho byo kubaka amazu y’ibwami n’urusengero rw’Imana (2 Samweli 5:11; 2 Ngoma 2:10-15). Ikibabaje ni uko nyuma yaho abantu b’i Tiro baje kugirira nabi ubwoko bwa Yehova. Ni iki cyabibateye?—Zaburi 83:4-8; Yoweli 4:4-6; Amosi 1:9, 10.

‘Umutima wawe wishyize hejuru’

10, 11. (a) Ni nde ugereranywa n’abami b’i Tiro? (b) Ni iki cyatumye abantu b’i Tiro bahindukirana Abisirayeli?

10 Yehova yahumekeye umuhanuzi we Ezekiyeli kugira ngo agaragaze amakosa y’abami b’i Tiro kandi abamagane. Ubwo butumwa bwabwiwe “umwami w’i Tiro,” burimo amagambo asobanura neza imyifatire y’abami b’i Tiro n’iy’umugambanyi wa mbere, ari we Satani, ‘utarahagaze mu kuri’ (Ezekiyeli 28:12; Yohana 8:44). Satani yabanje kuba ikiremwa cy’umwuka cy’indahemuka mu muteguro w’abana ba Yehova bo mu ijuru. Yehova Imana yagaragaje binyuriye kuri Ezekiyeli impamvu y’ibanze yatumye abami b’i Tiro hamwe na Satani bigomeka:

11 “Wahoze muri Edeni ya ngobyi y’Imana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ry’igiciro cyinshi . . . Wari warasīgiwe kugira ngo ube umukerubi utwikīra . . . Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa. Wuzuyemo urugomo ruzanywe n’ubugenza bwawe bwinshi bugutera gucumura . . . Narakurimbuye wa mukerubi utwikīra we . . . Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe” (Ezekiyeli 28:13-17). Ubwibone ni bwo bwatumye abami b’i Tiro bagirira urugomo ubwoko bwa Yehova. Umujyi wa Tiro wakijijwe cyane n’uko wari isangano ry’ubucuruzi, kandi waramamaye cyane bitewe n’ibintu byiza byahakorerwaga (Yesaya 23:8, 9). Abami b’i Tiro baje kwiyemera cyane maze batangira gukandamiza ubwoko bw’Imana.

12. Ni iki cyatumye Satani aba umugambanyi, kandi se ni iki yakomeje gukora?

12 Mu buryo nk’ubwo, marayika waje guhinduka Satani yigeze kugira ubwenge yari akeneye kugira ngo asohoze inshingano iyo ari yo yose Imana yamuhaga. Aho kugaragaza gushimira, ‘yarikakaje’ maze atangira gusuzugura uburyo Imana itegeka (1 Timoteyo 3:6). Yariyemeye cyane ageza n’aho yifuza ko Adamu na Eva bajya bamusenga. Iryo rari ryaratwise ribyara icyaha (Yakobo 1:14, 15). Satani yatumye Eva arya ku mbuto z’igiti Imana yari yarababujije kuryaho. Nyuma yaho Satani yaje gukoresha Eva maze aha Adamu kuri izo mbuto na we arazirya (Itangiriro 3:1-6). Nguko uko abantu babiri ba mbere banze kuyoborwa n’Imana, bityo bigira abayoboke ba Satani. Satani yari afite ubwibone burengeje urugero. Yagerageje gushuka ibiremwa byose bifite ubwenge, byaba ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, harimo na Yesu Kristo, kugira ngo bimusenge maze bigaragaze ko byanze ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.—Matayo 4:8-10; Ibyahishuwe 12:3, 4, 9.

13. Ubwibone bwagize izihe ngaruka ku bantu?

13 Biragaragara rero ko ubwibone bwatangiranye na Satani; ni we nyirabayazana w’icyaha, imibabaro n’ukononekara byogeye mu isi muri iki gihe. Kubera ko Satani ari “imana y’iki gihe,” akomeje gutuma abantu baterwa ishema n’ibintu bidakwiriye kandi bakagira ubwibone (2 Abakorinto 4:4). Azi ko asigaranye igihe gito, ari na yo mpamvu ituma akomeza kurwanya Abakristo b’ukuri. Intego ye ni iyo kubavana ku Mana no gutuma bikunda, bakirarira kandi bakibona. Bibiliya yari yarahanuye ko imyifatire nk’iyo y’ubwikunde yari kuzaba yogeye muri iyi “minsi y’imperuka.”—2 Timoteyo 3:1, 2; Ibyahishuwe 12:12, 17.

14. Ni irihe hame rigenga imishyikirano Yehova agirana n’ibiremwa bye bifite ubwenge?

14 Yesu Kristo yagaragaje ashize amanga ingaruka mbi zatewe n’ubwibone bwa Satani. Igihe Yesu yari kumwe n’abanzi be bibaragaho gukiranuka, yaberetse nibura incuro eshatu ihame rigenga imishyikirano Yehova agirana n’abantu. Iryo hame rigira riti “umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”—Luka 14:11; 18:14; Matayo 23:12.

Rinda umutima wawe ubwibone

15, 16. Ni iki cyatumye Hagari agaragaza ubwibone?

15 Ushobora kuba wabonye ko ingero zavuzwe haruguru z’abantu bagaragaje ubwibone, ari iz’abantu bakomeye gusa. Byaba se bivuga ko abantu boroheje bo badashobora kuba abibone? Si ko biri. Reka dufate urugero rw’ibintu byabaye mu rugo rwa Aburahamu. Uwo mukurambere ntiyagiraga umwana wari kuzamuzungura, kandi Sara umugore we yari yararengeje imyaka yo kubyara. Byari umugenzo ko umugabo wabaga ari mu mimerere nk’iyo ya Aburahamu ashaka undi mugore bakabyarana abana. Imana yemeraga ko abantu bashyingiranwa muri ubwo buryo, kubera ko igihe cyari kitaragera kugira ngo isubizeho ihame rya mbere rigenga ishyingiranwa hagati y’abayisenga by’ukuri.—Matayo 19:3-9.

16 Aburahamu, abisabwe n’umugore we Sara, yemeye kubyara umwana wari kuzamuzungura, amubyaranye na Hagari w’Umunyegiputakazi wari umuja wa Sara. Hagari yabaye inshoreke ya Aburahamu maze asama inda. Yagombye kuba yaragaragaje ugushimira ku bw’icyo cyubahiro yari ahawe. Aho kugira ngo agaragaze ugushimira, yatangiye kugira ubwibone mu mutima we. Bibiliya igira iti “abonye yuko asamye inda bimusuzuguza nyirabuja.” Iyo myifatire yateje ubwumvikane buke mu rugo rwa Aburahamu kugeza ubwo Sara yirukanye Hagari. Ariko icyo kibazo cyaje gukemuka. Marayika w’Imana yagiriye Hagari inama ati “subirayo kwa nyokobuja, wemere ibyo akugirira” (Itangiriro 16:4, 9). Uko bigaragara, Hagari yumviye iyo nama maze ahindura uburyo yabonaga Sara, kandi yakomotsweho n’abantu benshi.

17, 18. Kuki twese tugomba kwirinda kugira ubwibone?

17 Ibyabaye kuri Hagari bigaragaza ko iyo imimerere umuntu arimo ihindutse ikaba myiza, bishobora kumuviramo kwibona. Isomo twabikuramo ni iri: Umukristo wari usanzwe akorera Imana n’umutima ukwiriye ashobora gutangira kwibona igihe yaba agize ubutunzi cyangwa agahabwa ubutware. Iyo myifatire ishobora nanone guterwa n’uko abandi bamushimira ibyo aba yaragezeho, ubwenge bwe cyangwa ubushobozi afite. Murabona rero ko Umukristo yagombye kuba maso kugira ngo atagira umutima w’ubwibone. Ibyo ni ukuri cyane cyane niba uwo Mukristo hari ibintu runaka yagezeho cyangwa akaba yarahawe inshingano z’inyongera.

18 Impamvu y’ingenzi kurusha izindi zose igomba gutuma twirinda ubwibone, ni uburyo Imana ibona uwo muco mubi. Ijambo ryayo rigira riti “kurebana igitsure n’umutima w’ubwibone, ni byo rumuri rw’abanyabyaha, byose ni icyaha” (Imigani 21:4). Birashishikaje kumenya ko Bibiliya iburira mu buryo bwihariye Abakristo b’ “abatunzi bo mu by’iki gihe” kugira ngo be “kwibona” (1 Timoteyo 6:17; Gutegeka 8:11-17). Abakristo badafite ubutunzi na bo bagombye kwirinda kugira “ijisho ribi” cyangwa ijisho ryifuza, kandi bagombye kwibuka ko buri muntu wese, yaba umukire cyangwa umukene, ashobora kugira umutima w’ubwibone.—Mariko 7:21-23; Yakobo 4:5.

19. Ni mu buhe buryo Uziya yahinduye ubusa ibintu byiza byose yari yarakoze?

19 Ubwibone hamwe n’izindi ngeso mbi bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova. Reka dufate urugero rw’Umwami Uziya igihe yari agitangira gutegeka. ‘Yakoze ibishimwa n’Uwiteka. Amaramaza gushaka Imana, kandi igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuha umugisha’ (2 Ngoma 26:4, 5). Ikibabaje ariko, ni uko Umwami Uziya yatumye ibikorwa byiza yari yarakoze biba imfabusa, kubera ko ‘yiyogeje mu mutima we’ bigatuma yizanira kurimbuka. Yatangiye kumva ko ari umuntu ukomeye cyane ku buryo yinjiye mu rusengero akosa imibavu. Igihe abatambyi bamuburiraga bamubuza gukora icyo gikorwa cy’ubwibone, ‘Uziya yararakaye.’ Ibyo byatumye Yehova amuteza ibibembe kandi yapfuye atacyemerwa n’Imana.—2 Ngoma 26:16-21.

20. (a) Ni gute ibintu byiza Hezekiya yari yarakoze byari bigiye guhinduka imfabusa? (b) Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

20 Ibyo bitandukanye n’ibyabaye ku Mwami Hezekiya. Umunsi umwe, ibintu byiza cyane uwo mwami yari yarakoze byari bigiye guhinduka imfabusa bitewe n’uko “yiyogeje mu mutima we.” Igishimishije ni uko ‘Hezekiya yicishije bugufi akihana ubwibone bwo mu mutima we’ kandi akongera kwemerwa n’Imana (2 Ngoma 32:25, 26). Zirikana ko kwicisha bugufi ari byo byakijije Hezekiya ubwibone. Koko rero, kwicisha bugufi binyuranye n’ubwibone. Ni yo mpamvu mu ngingo ikurikira tuzasuzuma ukuntu dushobora kwitoza kugaragaza umuco wa gikristo wo kwicisha bugufi kandi tukawukomeza.

21. Abakristo bicisha bugufi bashobora kwitega iki?

21 Ariko rero, ntitukibagirwe ingaruka mbi zose zatewe n’ubwibone. Kubera ko “Imana irwanya abibone,” nimucyo twiyemeze tumaramaje kwirinda guterwa ishema n’ibintu bidakwiriye. Mu gihe dukomeza gushyiraho imihati yo kuba Abakristo bicisha bugufi, dushobora kwiringira ko tuzarokoka umunsi ukomeye w’Imana, ubwo abibone n’ingaruka mbi zabo bizakurwa mu isi. Icyo gihe “agasuzuguro k’abantu kazashyirwa hasi n’ubwibone bw’abantu buzacishwa bugufi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine.”—Yesaya 2:17.

Ingingo zo gutekerezaho

• Umuntu wibona aba ameze ate?

• Ubwibone bwakomotse he?

• Ni iki gishobora gutuma umuntu yibona?

• Kuki tugomba kwirinda ubwibone?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ubwibone bwa Farawo bwatumye acishwa bugufi

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Imimerere Hagari yarimo yarushijeho kuba myiza bituma yibona

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Hezekiya yicishije bugufi yongera kwemerwa n’Imana