Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itoze kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi by’ukuri

Itoze kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi by’ukuri

Itoze kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi by’ukuri

“Abacishijwe bugufi ni bo uzakiza.”—2 SAMWELI 22:28.

1, 2. Ni ikihe kintu abategetsi benshi b’isi bahuriyeho?

PIRAMIDE zo muri Egiputa zitanga ubuhamya ku birebana n’abantu ba kera bigeze gutegeka icyo gihugu. Hari n’abandi bantu bakomeye bazwi cyane mu mateka, urugero nka Senakeribu wo muri Ashuri, Alexandre le Grand wo mu Bugiriki na Jules César w’i Roma. Abo bategetsi bose bari bafite ikintu kimwe bahuriyeho. Nta n’umwe muri bo wicishaga bugufi by’ukuri.—Matayo 20:25, 26.

2 Ese ushobora gutekereza ko muri abo bategetsi tumaze kuvuga, haba hari n’umwe wari ufite akamenyero ko gutambagira ubwami bwe, ashakisha mu baturage boroheje uwabaga akeneye guhumurizwa? Nta n’umwe! Nta n’ubwo watekereza ko hari n’umwe muri bo wari kujya mu mazu y’abakene bakandamijwe kugira ngo abareme agatima. Mbega ukuntu uburyo bafataga abantu boroheje butandukanye cyane n’uko Yehova Imana, Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi abafata!

Urugero ruruta izindi zose rwo kwicisha bugufi

3. Ni gute Umutegetsi w’Ikirenga afata abagaragu be bo ku isi?

3 Gukomera n’icyubahiro bya Yehova ntibirondoreka, nyamara ‘amaso ye ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye’ (2 Ngoma 16:9). Yehova akora iki iyo abonye abagaragu be boroheje bihebye bitewe n’ibibazo binyuranye? Mu buryo runaka, ‘abana’ n’abantu nk’abo binyuriye ku mwuka wera we, ‘kugira ngo ahembure imyuka y’abicisha bugufi, ahembure n’abafite imitima imenetse’ (Yesaya 57:15). Bityo iyo abagaragu be bamaze guhemburwa, baba bafite ibikwiriye byose kugira ngo bongere kumukorera bishimye. Rwose Imana yicisha bugufi!

4, 5. (a) Umwanditsi wa zaburi yabonaga ate uburyo Imana itegeka? (b) Kuba Imana ‘yicishiriza bugufi’ gufasha “uworoheje” bisobanura iki?

4 Nta n’umwe mu ijuru cyangwa mu isi wigeze yicisha bugufi nk’uko Umwami w’Ikirenga utegeka ijuru n’isi yabikoze, akicisha bugufi kugira ngo afashe abantu b’abanyabyaha. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “Uwiteka ari hejuru y’amahanga yose, icyubahiro cye gisumba ijuru. Ni nde uhwanye n’Uwiteka Imana yacu, ufite intebe ye hejuru cyane, akicishiriza bugufi kureba, ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi? Akura uworoheje mu mukungugu, ashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro.”—Zaburi 113:4-7.

5 Yehova ntiyanduye kandi ni uwera, bityo akaba atagira “ubwibone” (Mariko 7:22, 23). ‘Kwicisha bugufi’ bishobora kumvikanisha igitekerezo cyo kumanuka ukagera ku rwego rw’umuntu woroheje, cyangwa kuva ku rwego wari uriho, ibyubahiro byawe ukabishyira ku ruhande mu gihe ushyikirana n’abari hasi yawe. Koko rero, Zaburi ya 113:6 igaragaza neza ukuntu Imana yacu yicisha bugufi, ikita mu buryo bwuje urukundo ku byo abantu badatunganye bayisenga baba bakeneye!—2 Samweli 22:36.

Impamvu Yesu yicishaga bugufi

6. Ni ikihe kintu gikomeye kurusha ibindi byose Yehova yakoze kigaragaza ko yicisha bugufi?

6 Ikintu gikomeye kurusha ibindi byose Imana yakoze kigaragaza ko yicisha bugufi ikagira n’urukundo, ni uko yohereje Umwana wayo w’imfura ikunda cyane akavukira ku isi kandi akahakurira, kugira ngo acungure abantu (Yohana 3:16). Yesu yatwigishije ukuri ku bihereranye na Se wo mu ijuru, hanyuma atanga ubuzima bwe butunganye kugira ngo akureho “ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29; 18:37). Kubera ko Yesu yagaragaje imico ya Se mu buryo butunganye, hakubiyemo no kwicisha bugufi kwa Yehova, yari yiteguye gukora ibyo Imana yamusabaga byose. Urwo rugero rwo kwicisha bugufi n’urukundo ni rwo ruruta izindi zose zatanzwe n’ibiremwa by’Imana. Si ko bose bashimaga Yesu ko yicishaga bugufi; ndetse abanzi be babonaga ko yari ‘uworoheje nyuma ya bose,’ w’insuzugurwa (Daniyeli 4:14). Nyamara intumwa Pawulo we yabonaga ko bagenzi be bari bahuje ukwizera bagombaga kwigana Yesu, bakicisha bugufi mu mishyikirano bagiranaga hagati yabo.—1 Abakorinto 11:1; Abafilipi 2:3, 4.

7, 8. (a) Yesu yize ate kwicisha bugufi? (b) Ni iki Yesu yasabye abari kuzaba abigishwa be?

7 Pawulo yagaragaje urugero ruhebuje Yesu yatanze, igihe yandikaga ati ‘mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku [“giti cy’umubabaro,” NW ] .’—Abafilipi 2:5-8.

8 Hari abakwibaza bati ‘Yesu yize ate kwicisha bugufi?’ Yabyigishijwe no kuba yaramaze imyaka itabarika afitanye na Se wo mu ijuru imishyikirano ikomeye, icyo gihe akaba yari “umukozi w’umuhanga” Imana yakoreshaga mu kurema ibintu byose (Imigani 8:30). Nyuma yo kwigomeka ko muri Edeni, Umwana w’imfura w’Imana yashoboye kwibonera ukuntu Se yagaragaje ukwicisha bugufi mu mishyikirano yagiranaga n’abantu b’abanyabyaha. Ku bw’ibyo rero, igihe Yesu yari ku isi, yiganye umuco wa Se wo kwicisha bugufi kandi yasabye abantu ati “mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.”—Matayo 11:29; Yohana 14:9.

9. (a) Ni iki cyatumaga Yesu akunda abana cyane? (b) Ni irihe somo Yesu yahaye abigishwa be akoresheje umwana muto?

9 Kubera ko Yesu yicishaga bugufi by’ukuri, abana bato ntibatinyaga kumwegera. Ahubwo bumvaga bashaka kumusanga. Na we yagaragaje ko yakundaga abana cyane kandi ko yabitagaho (Mariko 10:13-16). Ni iki cyatumaga Yesu akunda abana cyane? Mu by’ukuri, abana bari bafite imico myiza bamwe mu bigishwa be batagaragazaga kenshi n’ubwo bari abantu bakuru. Nk’uko tubizi neza, abana bato babona ko abantu bakuze babasumba. Ibyo bigaragazwa n’ibibazo byinshi bababaza. Koko rero, abana usanga baba biteguye kwigishwa kandi ntibakunze kugira ubwibone, ugereranyije n’abantu bakuru benshi. Igihe kimwe, Yesu yafashe umwana muto amwereka abigishwa be, maze arababwira ati ‘nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, ntimuzinjira mu bwami bwo mu ijuru.’ Yongeyeho ati “uzicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru” (Matayo 18:3, 4). Yesu yatanze ihame rigira riti “umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”—Luka 14:11; 18:14; Matayo 23:12.

10. Ni ibihe bibazo turi busuzume?

10 Iryo hame rituma twibaza ibibazo by’ingenzi. Kuba tuzabona ubuzima bw’iteka, mu rugero runaka bishingiye ku kuntu twitoza kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi by’ukuri. Ariko se kuki rimwe na rimwe kwicisha bugufi bigora Abakristo? Kuki bitugora kwikuramo ubwibone hanyuma tugahangana n’ibigeragezo twicishije bugufi? Ni iki kizadufasha kwitoza kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi by’ukuri?—Yakobo 4:6, 10.

Impamvu kwicisha bugufi bigorana

11. Kuki bidatangaje kuba turwana intambara kugira ngo twicishe bugufi?

11 Niba urwana intambara kugira ngo wicishe bugufi, si wowe wenyine. Mu mwaka wa 1920, iyi gazeti yagize icyo ivuga ku nama Bibiliya itanga igaragaza ko ari ngombwa kwicisha bugufi. Yagize iti “gusobanukirwa ukuntu Umwami aha agaciro kenshi umuco wo kwicisha bugufi, byagombye gutuma abigishwa b’ukuri bose bitoza kugaragaza uwo muco mu mibereho yabo ya buri munsi.” Hanyuma yakomeje ivuga mu buryo bweruye iti “n’ubwo Ibyanditswe bitugira izo nama zose, ku bantu bahinduka abagaragu b’Umwami bakiyemeza kugenda nk’uko ashaka, kamere muntu idatunganye isa n’aho ituma kugaragaza uwo muco bibagora cyane, bikaba bibasaba kurwana intambara ikomeye kurusha iyo barwana bashaka kugaragaza undi muco uwo ari wo wose.” Ibyo bitsindagiriza imwe mu mpamvu zituma Abakristo b’ukuri baba bagomba kurwana intambara kugira ngo bicishe bugufi. Kamere muntu yokamwe n’icyaha irarikira ikuzo ridakwiriye. Ibyo biterwa n’uko twakomotse ku babyeyi b’abanyabyaha ari bo Adamu na Eva, baneshejwe n’irari rishingiye ku bwikunde.—Abaroma 5:12.

12, 13. (a) Ni gute isi ituma kwicisha bugufi bitorohera Abakristo? (b) Ni nde utuma intambara turwana kugira ngo tugaragaze umuco wo kwicisha bugufi irushaho kugorana?

12 Indi mpamvu ishobora gutuma bitatworohera kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi, ni uko turi mu isi ishishikariza abantu guhatana kugira ngo basumbe abandi. Zimwe mu ntego iyi si yimiriza imbere ni izo guhaza ‘irari ry’umubiri n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo’ (1 Yohana 2:16). Abigishwa ba Yesu ntibagomba gutegekwa n’iryo rari ry’iby’isi, ahubwo bagomba kugira ijisho rireba neza kandi bakibanda ku gukora ibyo Imana ishaka.—Matayo 6:22-24, 31-33; 1 Yohana 2:17.

13 Impamvu ya gatatu ituma kwitoza kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi bitugora, ni uko turi mu isi itegekwa na Satani Umwanzi, ari na we watangije ubwibone (2 Abakorinto 4:4; 1 Timoteyo 3:6). Satani ateza imbere imico ye mibi. Urugero, yabwiye Yesu ngo apfukame amusenge maze ngo na we amuhe “ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo.” Kubera ko Yesu yicishaga bugufi, yanze amaramaje ayo mareshyo y’Umwanzi (Matayo 4:8, 10). Mu buryo nk’ubwo, Satani yoshya Abakristo kugira ngo bishakire ibyubahiro. Icyakora, Abakristo bicisha bugufi bihatira gukurikiza urugero rwa Yesu, icyubahiro n’ishimwe bakabiha Imana.—Mariko 10:17, 18.

Twitoze umuco wo kwicisha bugufi by’ukuri kandi tuwugaragaze

14. “Kwihindura nk’uwicisha bugufi” bisobanura iki?

14 Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakolosayi, yababuriye ko batagombaga kwicisha bugufi bya nyirarureshwa bagamije kwibonekeza imbere y’abantu. Ibyo Pawulo yabyise “kwihindura nk’uwicisha bugufi.” Abantu bicisha bugufi bagamije kwibonekeza gusa, baba badakuze mu buryo bw’umwuka. Ahubwo, baba mu by’ukuri bagaragaza ko ‘bihimbaza’ cyangwa ko buzuye ubwibone (Abakolosayi 2:18, 23). Yesu yatanze ingero z’ukuntu abantu bibonekezaga bihindura nk’abicisha bugufi. Yaciriyeho iteka Abafarisayo kubera ko bavugaga amasengesho bashaka kwibonekeza, kandi bakaba bariyirizaga ubusa, bakihindanya mu maso kugira ngo abantu babarebe. Icyakora, niba twifuza ko amasengesho yacu agira agaciro imbere y’Imana, tugomba kuyavuga twicishije bugufi.—Matayo 6:5, 6, 16.

15. (a) Ni iki twakora kugira ngo dukomeze kwicisha bugufi mu mutima? (b) Zimwe mu ngero nziza z’abantu bicishaga bugufi ni izihe?

15 Iyo Abakristo batekereje ku rugero ruhebuje rwo kwicisha bugufi rwatanzwe na Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo, bibafasha gukomeza kwicisha bugufi mu mutima. Ibyo bisaba kwiyigisha Bibiliya buri gihe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45). Abagenzuzi b’Abakristo bagomba kwiyigisha cyane kugira ngo ‘umutima wabo utishyira hejuru ya bene wabo’ (Gutegeka 17:19, 20; 1 Petero 5:1-3). Tekereza ingero z’abantu benshi bahawe umugisha bitewe n’uko bicishaga bugufi, urugero nka Rusi, Hana, Elizabeti n’abandi benshi (Rusi 1:16, 17; 1 Samweli 1:11, 20; Luka 1:41-43). Tekereza nanone ku ngero nyinshi nziza z’abantu bari bakomeye bakomeje gukorera Yehova bicishije bugufi, urugero nka Dawidi, Yosiya, Yohana Umubatiza n’intumwa Pawulo (2 Ngoma 34:1, 2, 19, 26-28; Zaburi 131:1; Yohana 1:26, 27; 3:26-30; Ibyakozwe 21:20-26; 1 Abakorinto 15:9). Kandi se, bite ku bihereranye n’ingero nyinshi z’abantu bicisha bugufi tubona muri iki gihe mu itorero rya gikristo? Gutekereza kuri izo ngero bishobora gutuma Abakristo b’ukuri ‘bicisha bugufi kugira ngo bakorerane.’—1 Petero 5:5.

16. Ni gute umurimo wo kubwiriza udufasha kwicisha bugufi?

16 Kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza na byo bishobora kudufasha kwicisha bugufi. Kwicisha bugufi mu mutima bishobora gutuma tugira icyo tugeraho, mu gihe tuganira n’abantu tutaziranye duhura na bo tubwiriza ku nzu n’inzu cyangwa ahandi hantu. Ibyo ni ko biri cyane cyane iyo mu mizo ya mbere ba nyir’urugo banze kwitabira ubutumwa bw’Ubwami cyangwa bakatubwira nabi. Kubera ko abantu bakunze kurwanya imyizerere yacu, kwicisha bugufi bishobora gufasha Umukristo gukomeza gusubiza ibibazo bamubaza, ‘afite ubugwaneza, yubaha’ (1 Petero 3:15). Abagaragu b’Imana bicisha bugufi bagiye bimukira mu yandi mafasi, kandi bafashije abantu bakuriye mu mico itandukanye no mu nzego z’imibereho zitandukanye. Hari igihe abo bakozi baba bagomba kwicisha bugufi bagahangana n’ikibazo cy’ingorabahizi cyo kwiga ururimi rushya, kugira ngo barusheho gufasha abo bifuza kugezaho ubutumwa bwiza. Ni abo gushimirwa rwose!—Matayo 28:19, 20.

17. Ni izihe nshingano za gikristo zisaba kwicisha bugufi?

17 Hari benshi bagiye basohoza inshingano zabo za gikristo bicishije bugufi, bashyira inyungu z’abandi mu mwanya wa mbere. Urugero, bisaba kwicisha bugufi kugira ngo umugabo w’Umukristo yizigamire igihe ku cyo yakoreshaga mu mihihibikano ye, maze agikoreshe mu gutegura no kuyoborera abana be icyigisho cya Bibiliya gifite ireme. Nanone kwicisha bugufi bifasha abana kubaha no kumvira ababyeyi babo badatunganye (Abefeso 6:1-4). Incuro nyinshi, abagore bafite abagabo batizera bahura n’imimerere ibasaba kwicisha bugufi, mu gihe bagerageza kureshya abagabo babo bagaragaza ‘ingeso zitunganye zifatanije no kūbaha’ (1 Petero 3:1, 2). Nanone kugaragaza ukwicisha bugufi n’urukundo ruzira ubwikunde ni ingirakamaro, mu gihe twita ku babyeyi bacu barwaye cyangwa bageze mu za bukuru.—1 Timoteyo 5:4.

Kwicisha bugufi bikemura ibibazo

18. Ni gute kwicisha bugufi bishobora kudufasha gukemura ibibazo?

18 Abantu bose Imana ikoresha ntibatunganye (Yakobo 3:2). Rimwe na rimwe, ubwumvikane buke bushobora kuvuka hagati y’Abakristo babiri. Umwe ashobora kuba afite impamvu yumvikana yo kwitotombera mugenzi we. Ubusanzwe, ibyo bibazo bishobora gukemurwa baramutse bashyize mu bikorwa inama igira iti ‘mwihanganirane kandi mubabarirane ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana’ (Abakolosayi 3:13). Tuvugishije ukuri, gukurikiza iyo nama ntibyoroshye, ariko kwicisha bugufi bishobora kubidufashamo.

19. Ni iki tugomba kwibuka mu gihe tuvugana n’uwadukoshereje?

19 Hari igihe Umukristo ashobora kumva ko icyo apfa na mugenzi we gikomeye cyane ku buryo adashobora kucyirengagiza. Icyo gihe, kwicisha bugufi bizamufasha kwegera uwo yumva ko yamukoshereje, agamije gushaka uko bakongera kubana amahoro (Matayo 18:15). Impamvu imwe ituma rimwe na rimwe ibibazo Abakristo bafitanye bikururana, ni uko umwe muri bo cyangwa bombi baba bafite ubwibone bukababuza kwemera ko bakosheje. Hari n’igihe uwafashe iya mbere akajya kureba mugenzi we, agenda yibwira ko we ari umukiranutsi cyangwa akagenda agamije kumwemeza ko ari we ufite amakosa. Ariko kandi, abantu bicisha bugufi by’ukuri bo bazashobora gukemura ibibazo byinshi.

20, 21. Bumwe mu bufasha bukomeye kurusha ubundi bwose butuma twicisha bugufi ni ubuhe?

20 Ikintu cy’ingenzi kizadufasha kwitoza umuco wo kwicisha bugufi, ni ugusenga Imana tuyisaba ubufasha n’umwuka wayo. Wibuke ariko ko ‘abicisha bugufi Imana ibahera ubuntu,’ mu byo ibaha hakaba harimo n’umwuka wera wayo (Yakobo 4:6). Ku bw’ibyo rero, niba ufite icyo upfa na mugenzi wawe muhuje ukwizera, senga Yehova umusaba ko yagufasha kwicisha bugufi ukemera ikosa iryo ari ryo ryose wakoze, ryaba ryoroheje cyangwa rikomeye. Niba hari uwagukoshereje maze akakubwira abikuye ku mutima ati ‘mbabarira rwose,’ wagombye kwicisha bugufi ukamubabarira. Niba ibyo bikugoye, senga Yehova umusaba ko yagufasha kwikuramo ubwibone.

21 Gusobanukirwa inyungu nyinshi zizanwa no kwicisha bugufi, byagombye kudushishikariza kwitoza uwo muco w’agaciro kenshi kandi tugakomeza kuwugaragaza. Kugira ngo tubigereho, dufite ingero zihebuje twasigiwe na Yehova Imana na Yesu Kristo. Ntuzibagirwe na rimwe ko Imana itwizeza ko ‘uwicisha bugufi, akubaha Uwiteka, ingororano ye ari ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.’—Imigani 22:4.

Ingingo zo gutekerezaho

• Ni bande batanze ingero nziza kurusha izindi zose mu bihereranye no kwicisha bugufi?

• Kuki kwitoza kwicisha bugufi bitoroshye?

• Ni iki gishobora kudufasha kwicisha bugufi?

• Kuki tugomba gukomeza kwicisha bugufi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Yesu yicishaga bugufi by’ukuri

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Isi ishishikariza abantu guhatana kugira ngo basumbe abandi

[Aho ifoto yavuye]

WHO photo by L. Almasi/K. Hemzǒ

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Kwicisha bugufi bidufasha kuvugana n’abantu tutaziranye duhura na bo mu murimo wacu

[Amafoto yo ku ipaji ya 30]

Akenshi, iyo twicishije bugufi tukirengagiza tubigiranye urukundo ibibazo dufitanye n’abandi, bishobora gutuma bikemuka

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Hari uburyo bwinshi Abakristo bashobora kugaragazamo umuco wo kwicisha bugufi