Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni izihe nyigisho zishobora gutuma ugira icyo wigezaho mu buzima?

Ni izihe nyigisho zishobora gutuma ugira icyo wigezaho mu buzima?

Ni izihe nyigisho zishobora gutuma ugira icyo wigezaho mu buzima?

MBESE wigeze uhura n’ibibazo bigukomereye ku buryo wumvaga umeze nk’uwaguye mu mugezi urimo umuvumba mwinshi? Tekereza noneho ingaruka zibabaje ushobora guhura na zo uramutse ukemuye nabi kimwe cyangwa byinshi muri ibyo bibazo. Nta muntu uvukana ubushobozi bwo gukemura neza ibibazo byose no gufata imyanzuro myiza buri gihe. Iyo ni yo mpamvu buri wese aba akeneye guhabwa inyigisho. Ni hehe wabona inyigisho zagufasha guhangana n’ibibazo uhura na byo mu buzima?

Abantu benshi, barimo abato n’abakuze, bavuga ko umuntu utaragiye mu ishuri nta cyo yakwigezaho. Hari zimwe mu ntiti zivuga ndetse ko “zemera zidashidikanya ko umuntu udafite impamyabumenyi ya kaminuza adashobora kubona akazi [kiyubashye].” Nyamara hari ibintu bimwe na bimwe umuntu akenera kandi adashobora guheshwa n’amashuri yize cyangwa ibyo atunze. Urugero, hari ubwo se kwiga kaminuza bigufasha kuba umubyeyi mwiza, kuba umugabo cyangwa umugore mwiza, cyangwa kuba incuti nziza? Koko rero, abantu bubahwa bitewe n’amashuri menshi bize ushobora gusanga bafite imico mibi, babanye nabi n’abagize imiryango yabo, ndetse hari n’abiyahura.

Hari abashakira ubuyobozi mu idini bumva ko ari ryo rishobora kubaha inyigisho bakeneye, ariko bakamanjirwa bitewe n’uko batabona ubufasha bw’ingirakamaro baba bakeneye kugira ngo bahangane n’ingorane zo mu buzima. Urugero rubigaragaza ni urwa Emilia * wo muri Megizike. Agira ati “hari igihe numvise jye n’umugabo wanjye tutari tugishoboye gukomeza kubana, ubu hakaba hashize imyaka 15. Twahoraga dutongana kandi sinashoboye kumukura ku nzoga. Kenshi najyaga nsiga abana bacu bato bari bonyine nkajya gushakisha umugabo wanjye. Nari narihebye cyane. Najyaga mu kiliziya incuro nyinshi nshakisha ikintu cyamfasha kubona umuti w’ibibazo byanjye. N’ubwo rimwe na rimwe bajyaga badusomera Bibiliya, sinigeze numva inama iyo ari yo yose ivuga ibirebana n’imimerere nari ndimo. Nta n’umuntu n’umwe wigeze anyegera ngo ambwire icyo nagombaga gukora. Kumara umwanya nicaye mu kiliziya nsubiramo amasengesho amwe nta cyo byamariye.” Abandi bashobora kuzinukwa idini mu gihe babonye ko abayobozi b’amadini yabo badafite imibereho y’intangarugero. Ibyo bituma abenshi badakomeza kwiringira ko idini rishobora kubaha inyigisho bakeneye kugira ngo bagire icyo bigezaho mu buzima.

Ku bw’ibyo, ushobora kwibaza uti ‘ni izihe nyigisho nagombye guhabwa kugira ngo ngire icyo nigezaho mu buzima?’ Ese Ubukristo bw’ukuri bushobora gusubiza icyo kibazo cy’ingenzi? Ibyo bibazo birasuzumwa mu ngingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Amazina yarahinduwe.