Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ungukirwa n’inyigisho nziza kurusha izindi zose zishobora kuboneka

Ungukirwa n’inyigisho nziza kurusha izindi zose zishobora kuboneka

Ungukirwa n’inyigisho nziza kurusha izindi zose zishobora kuboneka

BIBILIYA igaragaza ko Yehova Imana ari we Muremyi w’ibintu byose n’abantu barimo (Itangiriro 1:27; Ibyahishuwe 4:11). Kubera ko ari we Mwigisha Mukuru, yigishije umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, kandi abategurira kuzaba mu busitani bwiza cyane bwa Edeni. Yari afite umugambi wo gukomeza kubigisha no kubitaho ubuziraherezo (Itangiriro 1:28, 29; 2:15-17; Yesaya 30:20, 21). Bitekerezeho nawe!

Ikibabaje ariko, ni uko umugabo n’umugore ba mbere bitesheje ibyo byiza byari bibategereje. Kuba barasuzuguye byatumye abantu batangira kugenda bononekara mu by’umuco no mu buryo bw’umubiri (Itangiriro 3:17-19; Abaroma 5:12). Bibiliya yavuze ibihereranye n’abantu babayeho nyuma gato y’aho abantu ba mbere baremewe, igira iti “Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.”—Itangiriro 6:5.

Ubu hashize imyaka igera ku 4.500 uhereye igihe Yehova yavugiye ko imitima y’abantu ihora ibogamira ku kibi, kandi imimerere abantu barimo ikomeje kumera nabi cyane kurusha mbere hose. Abantu benshi ntibagira isoni zo kubeshya, kwiba cyangwa gusagarira abandi. Ibibazo bihora byiyongera uko bwije n’uko bukeye kandi ibyo kwita ku bandi byo bigenda bikendera. Ese ntibigaragara ko imishyikirano abantu bagirana, hakubiyemo n’ihuza abagize imiryango, hafi ya yose usanga irimo igitotsi? Ariko kandi, Imana si yo nyirabayazana w’imimerere iriho muri iki gihe, kandi nta n’ubwo yatereye agati mu ryinyo ngo yirengagize ibibazo biriho muri iki gihe. Kuva na kera Yehova yagiye yita ku cyatuma abantu barushaho kumererwa neza, kandi aba yiteguye kwigisha abamushakiraho ubuyobozi kugira ngo bagire ubuzima burangwa n’ibyishimo. Ubu hashize imyaka igera ku 2.000 yohereje Umwana we Yesu Kristo hano ku isi, kandi Yagaragaje ko yita ku bantu yigisha abashaka kugira icyo bageraho mu buzima. Yesu yadusigiye icyitegererezo cy’inyigisho zitunganye kubera ko yari yaramaze ibihe bitarondoreka yigishwa n’Umwigisha Mukuru.

Ubukristo bw’ukuri butanga inyigisho nziza

Yesu Kristo ni we watangije Ubukristo bw’ukuri, bukaba ari uburyo bwo kubaho bushingiye ku rukundo. Mu Bukristo bw’ukuri, ibitekerezo byose n’ibikorwa bigomba guhuza n’ibyo Imana ishaka, hagamijwe guhesha izina ryayo ikuzo n’icyubahiro (Matayo 22:37-39; Abaheburayo 10:7). Inyigisho Yesu yigishaga ku birebana n’uburyo bwo kubaho yazikomoraga kuri Se Yehova. Muri Yohana 8:29 hatubwira ibihereranye n’ukuntu Imana yashyigikiye Yesu. Hagira hati ‘uwantumye turi kumwe, ntiyansize jyenyine kuko mpora nkora ibyo ashima.’ Ni koko, Yesu yari ashyigikiwe na Se mu murimo yakoze kandi ni We wamuhaga ubuyobozi. Abigishwa ba mbere ba Yesu bahawe ubuyobozi ku birebana n’uko bari guhangana n’ingorane zo mu buzima. Yehova yabigishije binyuze ku Mwana we. Kuba barakurikije inyigisho za Yesu n’urugero yabasigiye byatumye barushaho kuba abantu beza. Ibyo ni na ko bimeze ku bigishwa ba Yesu muri iki gihe.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ingaruka Yesu ubwe hamwe n’inyigisho ze bigira ku bantu,” kari ku ipaji ya 6.

Ikintu cy’ingenzi kiranga Ubukristo bw’ukuri, ni uko butanga inyigisho zigira ingaruka ku bitekerezo no ku mitima y’abantu, zigatuma bahinduka bakambara umuntu mushya (Abefeso 4:23, 24). Dufashe urugero rumwe, reka turebe ibyo Yesu yigishije ku bihereranye no kuba indahemuka ku wo mwashakanye. Yagize ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’ Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:27, 28). Muri ayo magambo, Yesu yarimo yigisha abigishwa be ko bagombye guhora barinda umutima wabo ngo utagira ikiwanduza, kandi ko umuntu ufite ibitekerezo n’ibyifuzo bibi, n’ubwo yaba atarabishyira mu bikorwa, bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye. Ese si iby’ukuri ko ibitekerezo bibi bishobora gutuma umuntu akora ibikorwa bibabaza Imana bikababaza n’abandi?

Ni yo mpamvu Bibiliya itanga inama igira iti “ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” (Abaroma 12:2). Ushobora kwibaza uti ‘mbese koko hari inyigisho zishobora gutuma umuntu ahinduka rwose akagira umutima mushya?’ Guhinduka ukagira umutima mushya bikubiyemo kuwerekeza ku bintu binyuranye n’ibyari bisanzwe biwushishikaza, binyuriye mu kuwucengezamo amahame n’inyigisho byo mu Ijambo ry’Imana. Ibyo umuntu abigeraho iyo yemeye inyigisho Imana itanga binyuze mu Ijambo ryayo.

Hari ababonye imbaraga zo guhinduka

‘Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga’ (Abaheburayo 4:12). Na n’ubu riracyagira imbaraga zo guhindura abantu, ibyo bikaba bigaragaza ko ritajya rita agaciro. Rishobora gutuma umuntu agira imbaraga zo guhindura imyifatire ye, akayoboka Ubukristo bw’ukuri kandi akarushaho kuba umuntu mwiza. Ingero zikurikira zigaragaza agaciro k’inyigisho za Bibiliya.

Emilia, wavuzwe mu ngingo ibanza, yagize ati “imihati nashyiragaho ntiyari ihagije kugira ngo mu rugo ibintu birusheho kugenda neza. Ariko aho ntangiriye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, naje kubona ko ntagombaga kwiheba maze ntangira guhindura uko nabonaga ibintu. Nitoje kurushaho kwihangana no kwirinda kurakara. Nyuma y’igihe runaka, umugabo wanjye yatangiye kujya aza kwifatanya nanjye mu cyigisho cya Bibiliya. Kureka inzoga ntibyamworoheye, ariko yashoboye kuzivaho. Ibyo byatumye twongera kugira ishyingiranwa ryiza. Ubu turi Abakristo bishimye kandi twigisha abana bacu amahame meza yo muri Bibiliya.”—Gutegeka 6:7.

Inyigisho zitangwa n’Ubukristo bw’ukuri zishobora gutuma umuntu acika ku ngeso mbi kandi akareka imibereho y’ubwiyandarike. Manuel * yiboneye ko ibyo ari ukuri. Igihe yari afite imyaka 13, yavuye iwabo maze atangira gukoresha ibiyobyabwenge byitwa marijuwana. Nyuma yaje kujya akoresha ibyitwa heroyine. Yasambanaga n’abagabo ndetse n’abagore kugira ngo bemere kumucumbikira cyangwa bamuhe amafaranga. Rimwe na rimwe, Manuel yajyaga yiba kugira ngo akunde abeho. Hafi buri gihe yabaga yanyoye ibiyobyabwenge. Kubera ko yagiraga urugomo, ntiyasibaga muri gereza. Hari igihe yigeze kumaramo imyaka ine, kandi aho muri gereza yatangiye gucuruza intwaro mu buryo butemewe n’amategeko. Nyuma y’aho Manuel amariye gushaka umugore, yakomeje kugerwaho n’ingaruka z’imibereho yagize. Aragira ati “amaherezo twaje kugera ubwo tuba mu nzu yahoze ari iy’inkoko. N’ubu ndacyibuka ukuntu umugore wanjye yatekeraga ku matafari. Twari tubayeho nabi cyane ku buryo abagize umuryango wanjye babwiye umugore wanjye ngo azante yigendere.”

Ni iki cyaje guhindura ubuzima bwe? Manuel asubiza agira ati “hari umuntu twari tuziranye waje mu rugo iwacu avuga ibya Bibiliya. Nemeye ko yajya agaruka kunsura kugira ngo gusa mwereke ko nta Mana yita ku bantu ibaho. Numvaga ko jye ubwanjye nari igihamya kibigaragaza. Natangajwe n’ukuntu uwo Muhamya yihanganaga kandi akagira ikinyabupfura, bituma nemera kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami. N’ubwo aho mu materaniro hari abari basanzwe bazi ibyanjye, bansuhuzanyije urugwiro. Batumye numva ndi nk’umwe muri bo kandi ibyo byarampumurije cyane. Byankoze ku mutima cyane ku buryo niyemeje kureka gukoresha ibiyobyabwenge ngashaka akazi kiyubashye. Nyuma y’amezi ane ntangiye kwiga Bibiliya, nujuje ibisabwa ntangira kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Andi mezi ane nyuma y’aho, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova.”

Ni iki Ubukristo bw’ukuri bwamariye Manuel n’umuryango we? Agira ati “iyo ntaza kwiga Bibiliya, nta shiti ubu mba narapfuye. Uburyo bwo kubaho Yesu yigishije bwatumye umuryango wanjye wongera kungarukira. Ntibizaba ngombwa ko abana banjye bombi bahura n’ibintu nahuye na byo nkiri muto. Nterwa ishema n’imishyikirano myiza ubu mfitanye n’umugore wanjye kandi mbishimira Yehova cyane. Bamwe mu bahoze ari incuti zanjye baranshimiye kandi bambwira ko batekereza ko inzira ndimo ubu ari yo nziza kurusha izindi zose.”

Mu mibereho ya gikristo, kutandura mu by’umuco bigendana no kugira isuku ku mubiri. John, uba mu karere kazahajwe n’ubukene muri Afurika y’Epfo, yaje kubisobanukirwa. Agira ati “umwana wacu w’umukobwa yashoboraga kumara icyumweru atoze, kandi wabonaga nta n’umwe muri twe ubyitayeho.” Umugore we yiyemerera ko inzu yabo yasaga nabi cyane. Ariko inyigisho za gikristo zatumye ibintu bihinduka. John yaretse kwifatanya n’agatsiko k’amabandi yibaga imodoka maze atangira kurushaho kwita ku muryango we. Agira ati “twize ko kuba turi Abakristo, twagombye kugirira isuku imyenda yacu ndetse n’umubiri wacu. Nkunda amagambo ari muri 1 Petero 1:16, adushishikariza kuba abantu bera kubera ko Yehova Imana ari uwera. Nanone tugerageza gutuma inzu yacu igaragara neza.”

Ushobora kubona inyigisho nziza kurusha izindi zose

Inkuru zavuzwe haruguru si zo zonyine. Inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zatumye abantu babarirwa mu bihumbi barushaho kugira imibereho myiza. Kubera ko ari inyangamugayo kandi bakaba bakorana umwete, abakoresha babo barabishimira. Bahindutse abaturanyi beza n’incuti nziza, bashishikazwa n’icyatuma bagenzi babo barushaho kumererwa neza. Biyemeje kwirinda ingeso mbi n’irari ry’umubiri bari bafite, kugira ngo bite ku cyatuma barushaho kumererwa neza mu buryo bw’umubiri, mu bitekerezo no mu byiyumvo. Aho gusesagurira umutungo wabo mu ngeso mbi, bawukoresha mu bintu bibagirira akamaro bikanakagirira imiryango yabo (1 Abakorinto 6:9-11; Abakolosayi 3:18-23). Nta gushidikanya, inyungu zo gushyira mu bikorwa ibyo Yehova yandikishije muri Bibiliya zigaragaza ko gukurikiza amahame y’Ubukristo bw’ukuri ari bwo buryo bwiza bwo kubaho, kandi bituma umuntu abona inyigisho nziza kurusha izindi zose. Ku birebana n’umuntu ugendera ku mategeko y’Imana, Bibiliya igira iti “icyo azakora cyose kizamubera cyiza.”—Zaburi 1:3.

Biteye inkunga kumenya ko Imana Ishoborabyose Yehova, yiteguye kutwigisha. We ubwe yivuzeho agira ati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo” (Yesaya 48:17). Koko rero, Yehova yatweretse inzira binyuriye ku rugero n’inyigisho z’Umwana We Yesu Kristo. Inyigisho ze zahinduye ubuzima bw’abantu benshi bamumenye igihe yari hano ku isi, ndetse no muri iki gihe zihindura ubuzima bw’abandi benshi bazikurikiza. Kuki utafata akanya ngo urusheho kwiga ibihereranye n’izo nyigisho? Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu bazishimira kugufasha kubona izo nyigisho z’ingirakamaro.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Amazina amwe yarahinduwe.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Ingaruka Yesu ubwe hamwe n’inyigisho ze bigira ku bantu

Zakayo yakoresheje umwanya yari afite wo kuba umukoresha w’ikoro mukuru maze yigwizaho ubutunzi, yiba amafaranga kandi ariganya abantu. Ariko yashyize mu bikorwa inyigisho za Yesu ahindura imibereho ye.—Luka 19:1-10.

Sawuli w’i Taruso yaretse gutoteza Abakristo maze ahindukirira Ubukristo, aba intumwa Pawulo.—Ibyakozwe 22:6-21; Abafilipi 3:4-9.

Bamwe mu Bakristo b’i Korinto bahoze ari ‘abahehesi, abasenga ibishushanyo, abasambanyi, abagabo bendana, abajura, abifuza, abasinzi, abatukana [n’]abanyazi.’ Nyamara, bamaze kwiga Ubukristo bw’ukuri, ‘baruhagiwe barezwa, batsindishirizwa mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.’—1 Abakorinto 6:9-11.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Bibiliya ishobora kukwereka uko wagira icyo wigezaho mu buzima