Yehova ntazagusiga na hato
Yehova ntazagusiga na hato
ABAKRISTO b’i Yudaya baratotezwaga bikomeye, kandi bagombaga guhangana n’imitekerereze yo gukunda ubutunzi y’abantu bari babakikije. Intumwa Pawulo yabasubiriyemo amagambo Yehova yabwiye Abisirayeli ubwo binjiraga mu Gihugu cy’Isezerano, kugira ngo abatere inkunga. Yaranditse ati “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato” (Abaheburayo 13:5; Gutegeka 31:6). Nta gushidikanya ko Abakristo b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere batewe inkunga n’iryo sezerano.
Natwe iryo sezerano ryagombye kudufasha guhangana n’imihangayiko iterwa n’ibi ‘bihe birushya’ turimo (2 Timoteyo 3:1). Nitwiringira Yehova kandi tukabigaragaza, azadushyigikira ndetse no mu mimerere igoye kurusha indi yose. Kugira ngo tubone uko Yehova ashobora gusohoza iryo sezerano, nimucyo dusuzume uko byagenda umuntu aramutse abuze icyamutungaga mu buryo butunguranye.
Guhangana n’ihinduka ritunguranye ry’imimerere
Umubare w’abashomeri uragenda urushaho kwiyongera ku isi hose. Hari ikinyamakuru cyo muri Polonye cyavuze ko ubushomeri ari “kimwe mu bibazo by’ingutu byugarije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere mu by’ubukungu.” Ibihugu bifite inganda zateye imbere na byo bifite umubare munini w’abashomeri. Urugero, mu mwaka wa 2004, mu bihugu bigize Umuryango w’Ubutwererane mu by’Ubukungu n’Amajyambere, umubare w’abashomeri “warazamutse urenga miriyoni 32; uwo mubare ukaba ari munini cyane kurusha uw’abashomeri bari bariho mu myaka ya za 30, igihe ubukungu bw’isi yose bwasubiraga inyuma cyane.” Ibiro Bikuru Bishinzwe Ibarura byo muri Polonye byagaragaje ko kugeza mu Kuboza 2003, umubare w’abashomeri wageraga kuri miriyoni eshatu, ni ukuvuga ko “18 ku ijana by’abaturage bashoboraga gukora,” batari bafite akazi. Hari igitabo cyavuze ko muri Afurika y’Epfo, umubare w’abashomeri b’Abirabura wageze kuri 47,8 ku ijana mu mwaka wa 2002!
Abantu benshi, hakubiyemo n’abagaragu ba Yehova, baba bahangayikishijwe no kuba bakwirukanwa cyangwa bagahagarikwa ku kazi mu buryo butunguranye. “Ibihe n’ibigwirira umuntu” bigera kuri buri wese (Umubwiriza 9:11). Hari igihe natwe dushobora gusubira mu magambo yavuzwe na Dawidi umwanditsi wa zaburi, wagize ati “imibabaro y’umutima wanjye yariyongereye” (Zaburi 25:17, NW ). Mbese ushobora guhangana n’imimerere nk’iyo igoranye? Ishobora kukugiraho ingaruka mu buryo bw’ibyiyumvo, mu buryo bw’umwuka no mu by’ubukungu. Mbese uramutse ubaye umushomeri, birashoboka ko wahangana n’icyo kibazo kandi ukagitsinda?
Uko wahangana n’ikibazo cyo guhungabana mu byiyumvo
Umuhanga mu bihereranye n’imitekerereze n’imyifatire y’abantu witwa Janusz Wietrzyński, avuga ko “abagabo ari bo bababazwa cyane no kwirukanwa ku kazi,” kubera ko ubusanzwe ari bo bashaka ibitunga imiryango yabo. Yavuze ko kwirukanwa ku kazi bishobora gutuma umugabo “ahungabana cyane mu byiyumvo.” Atangira afite umujinya akazagera ubwo yumva nta cyo yahindura ku mimerere arimo. Umugabo wirukanywe ku kazi ashobora kumva nta gaciro afite, agatangira kujya “atongana n’abagize umuryango we.”
Umugabo w’Umukristo ufite abana babiri witwa Adam yasobanuye uko yumvise ameze igihe bamwirukanaga ku kazi. Agira ati “narakazwaga n’ubusa; n’akantu k’ubusa busa kanteraga umwaga. Ndetse n’inzozi zanjye zose wasangaga ari izihereranye n’akazi n’ukuntu nzita ku bana banjye n’umugore wanjye, na we wari uherutse guhagarikwa ku kazi mu buryo butunguranye.” Ryszard na Mariola, ni umugabo n’umugore bashakanye, bakaba bafite umwana umwe. Igihe birukanwaga ku kazi kandi ari ko kari kabatunze, bari bafitiye banki umwenda munini cyane. Umugore aragira ati “nahoraga mpangayitse, umutimanama undega ko twakoze ikosa ryo gufata uwo mwenda. Nakomeje gutekereza ko byose ari jye wabiteye.” Natwe tugeze mu mimerere nk’iyo, dushobora mu buryo bworoshye kumva tugize umujinya, tugahangayika cyangwa tukaba abarakare; dushobora ndetse gutegekwa n’ibyiyumvo byacu. None se, ni gute twategeka ibyiyumvo bibi bishobora kutuzamo?
Bibiliya itanga inama y’ingirakamaro ku birebana n’uko umuntu yakomeza kurangwa n’icyizere. Intumwa Pawulo atugira inama agira ati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Nitwegera Yehova mu isengesho azaduha “amahoro y’Imana” kandi kumwizera bizatuma tuba abantu batuje. Umugore wa Adam witwa Irena yagize ati “mu masengesho yacu twabwiye Yehova imimerere twarimo n’ukuntu twari tugiye koroshya ubuzima. Ubusanzwe umugabo wanjye yakundaga guhangayika cyane; ariko yatangiye kubona ko ikibazo cyacu cyari kubonerwa umuti.”
Uramutse wirukanywe ku kazi mu buryo butunguranye, ubwo bwaba ari uburyo bwiza ubonye bwo gushyira mu bikorwa inama ya Yesu Kristo iboneka mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi. Iyo nama igira iti “ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘tuzambara iki?’. . . Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:25, 33). Ryszard na Mariola bakurikije iyo nama igihe bari bahanganye n’ikibazo cyo kwirukanwa ku kazi. Mariola agira ati “umugabo wanjye buri gihe yarampumurizaga kandi akanyibutsa ko Yehova atazigera adutererana.” Umugabo we akomeza agira ati “twasengeraga hamwe kenshi, ibyo bikaba byaratumye turushaho kwegera Imana, natwe ubwacu turushaho kunga ubumwe; byanatumye tubona ihumure twari dukeneye.”
Umwuka wera w’Imana na wo uzabidufashamo. Uwo mwuka uzatuma tugira umuco wo kwirinda uzadufasha gukomeza kuba abantu batuje Abagalatiya 5:22, 23). Ibyo bishobora kutatworohera, ariko dushobora kubigeraho kuko Yesu yatanze isezerano rigira riti ‘So wo ijuru azarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye.’—Luka 11:13; 1 Yohana 5:14, 15.
kandi bihanganye (Ntukirengagize ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka
Kwirukanwa ku kazi mu buryo butunguranye, mu mizo ya mbere bishobora guhungabanya n’Umukristo wari usanzwe azi kwihangana cyane, ariko ntitwagombye kwirengagiza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka. Reka dufate urugero rwa Mose: igihe yari afite imyaka 40, imibereho ye yarahindutse cyane ubwo yirukanwaga ibwami maze akajya kuba umushumba, uwo ukaba wari umurimo wasuzugurwaga cyane n’Abanyegiputa (Itangiriro 46:34). Mose yagombaga kubaho ahuje n’ubwo buzima bushya yari atangiye. Mu myaka 40 yakurikiyeho, yemeye ko Yehova amugorora kandi akamutegurira kuzahabwa izindi nshingano nshya nyuma y’aho (Kuva 2:11-22; Ibyakozwe 7:29, 30; Abaheburayo 11:24-26). N’ubwo Mose yahuye n’ibyo bigeragezo byose, yafatanaga uburemere ibintu by’umwuka kandi yahoraga yiteguye kwemera ibyo Yehova yamwigishaga byose. Ntituzigere na rimwe twemera ko imimerere igoranye ipfukirana intego zacu zo mu buryo bw’umwuka!
N’ubwo kwirukanwa ku kazi mu buryo butunguranye bishobora kuduhahamura, icyo kiba ari igihe cyiza cyo gushimangira imishyikirano dufitanye na Yehova Imana hamwe n’ubwoko bwe. Adam twavuze haruguru ni uko yabibonaga. Yagize ati “igihe jye n’umugore wanjye twirukanwaga ku kazi, ntitwigeze na rimwe dutekereza gusiba amateraniro ya gikristo cyangwa kugabanya igihe twamaraga mu murimo wo kubwiriza. Ibyo byaturinze gukabya guhangayikishwa n’uko tuzabaho.” Ryszard na we ni uko yabibonaga. Yagize ati “iyo tutagira amateraniro n’umurimo wo kubwiriza, ntituba twarashoboye guhangana n’iyo mimerere; Abafilipi 2:4.
tuba rwose twaraheranywe n’amaganya. Kugirana n’abandi ibiganiro byibanda ku bintu by’umwuka birushaho kudukomeza, kubera ko bituma twerekeza ibitekerezo ku byo bakeneye aho kwibanda ku byo dukeneye.”—Ubwo rero, aho guhangayikishwa n’akazi, gerageza gukoresha icyo gihe uba ubonye mu bikorwa bya gitewokarasi, wiyigisha, wifatanya mu mirimo y’itorero cyangwa wagura umurimo wo kubwiriza. Aho kubaho utagira icyo ukora, ‘uzarushaho gukora imirimo y’Umwami.’ Ibyo bizagushimisha kandi bizanashimisha umuntu wese ufite umutima utaryarya uzitabira ubutumwa bw’Ubwami ubwiriza.—1 Abakorinto 15:58.
Uko wabona igitunga umuryango wawe
Birumvikana ariko ko ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka ridahaza umuntu wisonzeye. Byaba byiza dukomeje kuzirikana ihame rigira riti “ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Adam agira ati “n’ubwo abavandimwe mu itorero baba biteguye kudufasha, buri Mukristo afite inshingano yo kugira icyo akora agashaka akazi.” Ni byo koko dushobora kwiringira ko Yehova ndetse n’abagize ubwoko bwe bazadushyigikira, ariko ntitwagombye na rimwe kwibagirwa ko tugomba gushyiraho akacu tugashaka akazi.
Uzabigenza ute rero? Adam abisobanura agira ati “ntukicare ngo urambye witeze ko Imana izagufasha mu buryo bw’igitangaza. Mu gihe ushakisha akazi, ntugatinye kuvuga ko uri Umuhamya wa Yehova. Abakoresha bakunze kubifatana uburemere.” Ryszard yatanze inama agira ati “jya ubaza umuntu uwo ari we wese ushobora kuba azi ahantu hari akazi. Komeza kubaza mu biro bitanga akazi, usome amatangazo aranga akazi, urugero nk’iri rigira riti ‘turashaka umuntu w’igitsina gore wo kwita ku muntu wamugaye’; cyangwa ngo ‘dufite ikiraka cyo gusarura inkeri.’ Jya ukomeza ushakishe. Ntukajye winenaguza akazi n’ubwo kaba gasa n’aho gasuzuguritse cyangwa kadahuje n’uko wabyifuzaga.”
‘Uwiteka ni umutabazi wawe.’ Ntabwo ‘azagusiga na hato, kandi ntabwo azaguhāna na hato’ (Abaheburayo 13:5, 6). Ntugomba guhangayika birenze urugero. Dawidi umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira na we azabisohoza” (Zaburi 37:5). ‘Kwikoreza Uwiteka urugendo rwacu,’ ni ukumwishingikirizaho no gukora ibintu nk’uko ashaka, ndetse no mu gihe turi mu mimerere igoye.
Adam na Irena bashoboye kubona ikibatunga; bakoze akazi ko koza amadirishya no gukoropa ingazi kandi birindaga gusesagura amafaranga iyo bajyaga guhaha. Nanone kandi, buri gihe bajyaga kureba ku biro bitanga akazi niba nta gahari. Irena agira ati “buri gihe twabonaga ubufasha igihe twabaga tubukeneye.” Umugabo we yongeraho ati “ibyo twiboneye byagiye bitugaragariza ko ibyo twashyiraga mu masengesho yacu atari ko buri gihe byabaga bihuje n’ibyo Imana ishaka. Ibyo byatwigishije kujya twishingikiriza ku bwenge bw’Imana aho gukora ibyo twe twitekerereje. Twabonye ko ibyiza ari ugutuza, tugategereza uko Imana izakemura ibibazo byacu.”—Yakobo 1:4.
Ryszard na Mariola bakoraga akazi k’ibiraka, ariko muri icyo gihe banaboneragaho uburyo bwo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu mafasi yari akeneye kubwirizwamo cyane. Ryszard yaravuze ati “twabonaga ibiraka mu gihe twabaga tubikeneye cyane, igihe nta kintu na kimwe cyo kurya twabaga dusigaranye. Twagiye twanga akazi kari kuduhesha amafaranga menshi ariko kakaba kari kubangamira inshingano zacu za gitewokarasi. Twahitagamo gutegereza Yehova.” Bemera ko Yehova ari we watumye babasha kubona inzu yo gukodesha ku mafaranga make cyane, kandi amaherezo Ryszard yaje kubona akazi.
Kubura akazi kari kagutunze bishobora kukubabaza cyane, ariko se kuki utakumva ko ubwo ari uburyo uba ubonye bwo kwirebera ukuntu Yehova atazigera na rimwe agutererana? Yehova akwitaho (1 Petero 5:6, 7). Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yatanze isezerano rigira riti “ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara” (Yesaya 41:10). Ntuzigere na rimwe wemera ko ikintu kikubayeho kigutunguye, wenda nko kubura akazi, cyatuma wumva ko ubuzima bwahagaze. Kora ibyo ushoboye byose hanyuma ibisigaye ubirekere mu maboko ya Yehova. Tegereza Yehova ‘utuje’ (Amaganya 3:26). Uzabona imigisha myinshi cyane.—Yeremiya 17:7.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Koresha igihe cyawe mu bintu by’umwuka
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Itoze kudasesagura no kutinenaguza akazi mu gihe ugashakisha