Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese Umukristo ashobora gukora akazi gasaba kwitwaza imbunda kandi agakomeza kugira umutimanama utamucira urubanza?

Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bafatana uburemere inshingano Imana yabahaye yo gutunga imiryango yabo (1 Timoteyo 5:8). Ariko kandi, hari akazi usanga kanyuranye mu buryo bugaragara n’amahame ya Bibiliya, kandi Umukristo yagombye kwirinda kugakora. Muri bene ako kazi harimo agafitanye isano no gukina urusimbi, gukoresha amaraso mu buryo budakwiriye no gushishikariza abantu kunywa itabi (Yesaya 65:11; Ibyakozwe 15:29; 2 Abakorinto 7:1; Abakolosayi 3:5). Hari akandi kazi gashobora kubangamira umutimanama wawe cyangwa kakabangamira umutimanama w’abandi, nubwo Bibiliya yaba itagaciraho iteka mu buryo bweruye.

Kwemera gukora akazi gasaba kwitwaza imbunda cyangwa indi ntwaro iyo ari yo yose, ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye. Icyakora, umuntu ukora akazi gasaba kwitwaza intwaro, aba yishyize mu mimerere ishobora gutuma agibwaho n’urubanza rw’amaraso, igihe bibaye ngombwa ko yitabaza iyo ntwaro. Bityo rero, ni ngombwa ko Umukristo atekereza yitonze kuri icyo kibazo kandi akagishyira mu isengesho, akareba niba azirengera ingaruka zaterwa no kuba yahita afata umwanzuro wo gukoresha iyo ntwaro, ku buryo byamuviramo no kwica umuntu. Kwitwaza intwaro bishobora nanone gutuma umuntu yishyira mu kaga ko gukomeretswa cyangwa kwicwa, mu gihe yaba atewe cyangwa mu gihe abamuteye baba birwanaho.

Umwanzuro umuntu afata ushobora kugira ingaruka no ku bandi. Urugero, inshingano y’ibanze y’Umukristo ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Ese umuntu ashobora kwigisha abandi ‘kubana amahoro n’abantu bose,’ kandi we atunzwe n’akazi gasaba kwitwaza intwaro (Abaroma 12:18)? Bite se ku bihereranye n’abana cyangwa abandi bagize umuryango we? Ese gutunga imbunda mu rugo iwe ntibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga? Ubundi se, nta bandi bantu bashobora kuba basitazwa n’imyitwarire ye kuri icyo kibazo?—Abafilipi 1:10.

Muri iyi “minsi y’imperuka,” abantu “bagira urugomo, badakunda ibyiza” bakomeje kugenda biyongera (2 Timoteyo 3:1, 3). None se umuntu uzi ko abantu ari uko bateye, ashobora gukomeza ‘kutabaho umugayo’ aramutse ahisemo gukora akazi gasaba kwitwaza intwaro, kandi gashobora gutuma ahangana n’abantu nk’abo (1 Timoteyo 3:10)? Ntibishoboka rwose. Kubera iyo mpamvu, itorero ntirizakomeza kubona ko uwo muntu ari “inyangamugayo” mu gihe akomeje kwitwaza intwaro kandi yaragiriwe mu bugwaneza inama zishingiye kuri Bibiliya (1 Timoteyo 3:2; Tito 1:5, 6). Bityo rero, umugabo cyangwa umugore ukora akazi nk’ako ntaba yujuje ibisabwa ku buryo yahabwa inshingano zihariye mu itorero.

Yesu yijeje abigishwa be ko igihe bashyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu buzima bwabo, batagomba guhangayikishwa cyane no kubona ibintu by’ibanze bakenera mu buzima (Matayo 6:25, 33). Kandi koko, nitwiringira Yehova byimazeyo, ‘azaturamira, ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.’—Zaburi 55:23.