Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese uzagendana n’Imana?

Mbese uzagendana n’Imana?

Mbese u​zagendana n’Imana?

‘Gendana n’Imana yawe wicisha bugufi.’—Mika 6:8.

1, 2. Ni gute dushobora kugereranya uko Yehova atubona n’ukuntu umubyeyi yigisha umwana we kugenda?

AKANA gato karahagurutse karahagarara, karambura amaboko kayerekeza aho umubyeyi wako na we uteze amaboko ari, gatangira gutera udutambwe twa mbere gataguza. Ibyo bishobora gusa n’aho nta cyo bivuze cyane, ariko ababyeyi bo babona ko icyo ari igihe kitazibagirana mu mateka y’umwana wabo, ko kiba ari ikintu gitanga icyizere cy’igihe kizaza. Ababyeyi baba bategerezanyije amatsiko igihe mu mezi cyangwa mu myaka iri imbere bazaba bashobora kugendana n’umwana wabo bafatanye akaboko. Baba biringiye ko mu gihe kiri imbere bazajya baha umwana wabo ubuyobozi kandi bakamushyigikira mu buryo bwinshi.

2 Yehova Imana na we ni uko abona abana be bo ku isi. Yigeze kuvuga iby’ubwoko bwe bwa Isirayeli, cyangwa Efurayimu, ati “ni jye wigishije Abefurayimu gutambuka ndabahagatira . . . Nabiyegereje n’imigozi nk’umuntu, mbakuruza imirunga y’urukundo” (Hoseya 11:3, 4). Aha ngaha, Yehova agaragaza ko ari umubyeyi wuje urukundo wihangana akigisha umwana we kugenda, ndetse yagwa akamuterura. Yehova, we Mubyeyi mwiza kurusha abandi babyeyi bose, ashimishwa cyane no kutwigisha kugenda. Nanone, yishimira kugendana natwe mu gihe dukomeza kugira amajyambere. Nk’uko umurongo wacu w’ifatizo ubigaragaza, dushobora kugendana n’Imana (Mika 6:8). Ariko se, kugendana n’Imana bisobanura iki? Kuki tugomba kugendana na yo? Ni gute twagendana n’Imana? Kandi se, ni iyihe migisha tuzabona nitugendana n’Imana? Nimucyo dusuzume ibyo bibazo uko ari bine, kimwe ukwacyo ikindi ukwacyo.

Kugendana n’Imana bisobanura iki?

3, 4. (a) Ni iki gishishikaje ku birebana n’imvugo y’ikigereranyo yo kugendana n’Imana? (b) Kugendana n’Imana bisobanura iki?

3 Birumvikana ko umuntu buntu adashobora kugendana na Yehova ibi bisanzwe, kubera ko Yehova ari umwuka (Kuva 33:20; Yohana 4:24). Ubwo rero, iyo Bibiliya ivuga ko abantu bagendana n’Imana, iba ikoresheje imvugo y’ikigereranyo. Ni imvugo y’ikigereranyo isobanutse neza ishobora kumvwa n’abantu bo mu bihugu binyuranye, bafite imico itandukanye kandi babayeho mu bihe bitandukanye. Mu by’ukuri se, ni nde muntu aho yaba atuye hose cyangwa igihe yaba yarabereyeho cyose, wananirwa kwiyumvisha uko umuntu agendana n’undi? Mbese iyo mvugo ntiyumvikanisha abantu bafitanye imishyikirano ya gicuti irangwa n’ubwuzu? Ibyo bidufasha kwiyumvisha icyo kugendana n’Imana bisobanura. Ariko noneho, reka tuvuge tugusha ku ngingo.

4 Ibuka abantu bari indahemuka ari bo Henoki na Nowa. Kuki Bibiliya ivuga ko bagendanaga n’Imana (Itangiriro 5:24; 6:9)? Muri Bibiliya, ijambo ‘kugenda’ akenshi ryumvikanisha uburyo runaka bwo gukora ikintu. Henoki na Nowa bahisemo kugira imibereho yari ihuje n’ibyo Yehova Imana ashaka. Bari batandukanye n’abantu bari babakikije, kuko bo biyambazaga Yehova kugira ngo abayobore kandi bakemera ubuyobozi abahaye. Baramwiringiraga. Mbese ibyo byaba bivuga ko Yehova ari we wabafatiraga imyanzuro? Oya rwose. Yehova yahaye abantu umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye, kandi yifuza ko twakoresha iyo mpano ari na ko dukoresha ‘ubushobozi bwacu bwo gutekereza’ (Abaroma 12:1, NW). Icyakora, mu gihe dufata imyanzuro, tugomba kwicisha bugufi tukareka ubushobozi bwacu bwo gutekereza bukayoborwa n’ubwenge bwa Yehova butagira akagero (Imigani 3:5, 6; Yesaya 55:8, 9). Ibyo bishatse kuvuga ko mu gihe turi mu nzira y’ubuzima, urugendo rwacu turufatanya na Yehova.

5. Kuki Yesu yavuze ibihereranye n’uko umuntu yakongera umukono umwe ku buzima bwe?

5 Incuro nyinshi Bibiliya igereranya ubuzima n’urugendo. Hari igihe iryo gereranya riba ritaziguye, ubundi rikaba riziguye. Urugero, Yesu yagize ati “ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?” (Matayo 6:27). Amwe muri ayo magambo ashobora kugutera urujijo. Kuki Yesu yavuze ibihereranye n’uko umuntu yakongera “umukono umwe” ku buzima bwe, kandi umukono ari urugero rw’uburebure naho ubuzima bw’umuntu bukaba bubarwa mu ngero z’igihe? * Uko bigaragara, aha Yesu yagereranyaga ubuzima n’urugendo. Isomo yashakaga gutanga ni uko kwiganyira bidashobora kugira intambwe n’imwe byongera ku burebure bw’ubuzima bwawe. None se, twagombye guhita twumva ko nta cyo twakora ngo twongere uburebure bw’ubuzima bwacu? Si uko bimeze rwose! Ibyo biratugeza ku kibazo cyacu cya kabiri kigira kiti ‘kuki tugomba kugendana n’Imana?’

Kuki tugomba kugendana n’Imana?

6, 7. Ni iki abantu badatunganye bakenera cyane, kandi se kuki twagombye kugana Yehova kugira ngo tubone icyo kintu tuba dukeneye?

6 Impamvu imwe ituma tugomba kugendana na Yehova Imana, ivugwa muri Yeremiya 10:23, hagira hati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.” Ubwo rero, twebwe abantu ntidufite ubushobozi bwo kuyobora ubuzima bwacu ndetse nta n’uburenganzira tubifitiye. Dukeneye cyane ubuyobozi. Abantu bamaramaje kugendera mu nzira yabo badashaka kwisunga Imana, bakora ikosa nk’iryo Adamu na Eva bakoze. Umugabo n’umugore ba mbere bibwiye ko bafite uburenganzira bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi (Itangiriro 3:1-6). Mu by’ukuri, uburenganzira nk’ubwo ‘ntibuturimo.’

7 Mbese, ntubona ko dukeneye kuyoborwa mu nzira y’ubuzima turimo? Buri munsi biba ngombwa ko dufata imyanzuro, yaba iyoroheje cyangwa ikomeye. Imwe muri iyo myanzuro iba igoye kandi ishobora kugira ingaruka ku mibereho yacu y’igihe kizaza n’iy’abo dukunda. Tekereza nawe! Wari uzi se ko hari umuntu ukuze kandi w’umunyabwenge kuturusha, wishimira kutwereka uko twagira amahitamo meza mu gihe dufata iyo myanzuro? Ikibabaje ni uko abantu benshi muri iki gihe bahitamo gukurikiza ibitekerezo byabo no kwiyobora bo ubwabo. Birengagiza ukuri kw’amagambo aboneka mu Migani 28:26, agira ati “uwiringira umutima we ubwawo ni umupfapfa, ariko ugendera mu bwenge azakizwa.” Yehova yifuza ko tutagerwaho n’akaga ko kwiringira umutima wacu ushukana (Yeremiya 17:9). Yifuza ko twagenda tugaragaza ubwenge, tukamwiringira kuko ari Umwigisha wacu uzi ubwenge kandi utuyobora. Nitubigenza dutyo, tuzagira umutekano n’ibyishimo mu nzira y’ubuzima turimo kandi twumve tunyuzwe.

8. Ubusanzwe, ni hehe icyaha no kudatungana biganisha abantu, kandi se ni iki Yehova atwifuriza?

8 Indi mpamvu ituma tugomba kugendana n’Imana, ni uburebure bw’urugendo twifuza kugenda. Hari ukuri kubabaje Bibiliya ivuga, igaragaza ko mu buryo runaka abantu badatunganye bose bari mu nzira igana ahantu hamwe. Mu Mubwiriza 12:5, hasobanura ibigeragezo abantu bahura na byo iyo bageze mu za bukuru hagira hati “umuntu aba ajya iwabo h’iteka, abarira bakabungerera mu mayira.” Aho “iwabo h’iteka” ni hehe? Ni mu mva, aho icyaha no kudatungana bituganisha twese (Abaroma 6:23). Icyakora, Yehova yifuza ko twakora urugendo rurerure kurushaho, rurenze uru rugendo rugufi kandi rwuzuye imiruho rutangirana n’ivuka rukarangirira mu mva (Yobu 14:1). Nitugendana n’Imana ni bwo gusa tuzashobora kugenda urugendo rurerure nk’uko yari yarabigambiriye, ni ukuvuga urugendo rw’iteka ryose. Mbese ibyo si byo wifuza? Uko bigaragara rero, ukeneye kugendana na So wo mu ijuru.

Ni gute twagendana n’Imana?

9. Kuki hari igihe Yehova yihishaga ubwoko bwe, kandi se ni ikihe cyizere yatanze muri Yesaya 30:20?

9 Ikibazo cya gatatu tugiye gusuzuma gikeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Icyo kibazo ni iki kigira kiti “ni gute twagendana n’Imana?” Igisubizo cy’icyo kibazo kiboneka muri Yesaya 30:20, 21, hagira hati “abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha, kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.’” Muri uwo murongo utera inkunga, amagambo Yehova yavuze yanditswe mu murongo wa 20 ashobora kuba yaribukije ubwoko bwe ko igihe bwari bwaramwigometseho, mu by’ukuri yari yarabwihishe (Yesaya 1:15; 59:2). Aha ho ariko Yehova ntiyari acyihishe abagaragu be b’indahemuka, ahubwo yari ahagaze imbere yabo bamureba. Ibyo bituma dutekereza umwarimu uhagaze imbere y’abanyeshuri be, abereka ibyo ashaka ko bamenya.

10. Ni mu buhe buryo ushobora ‘kumva ijambo riguturutse inyuma’ rivuzwe n’Umwigisha wawe Mukuru?

10 Ku murongo wa 21, hakoreshwa indi mvugo y’ikigereranyo. Havuga ko Yehova agenda inyuma y’ubwoko bwe abuyobora inzira bugomba kunyuramo. Intiti mu bya Bibiliya zavuze ko ayo magambo agomba kuba ashingiye ku kuntu umushumba yajyaga rimwe na rimwe akurikira intama ze, akazikabukira kugira ngo aziyobore kandi azibuze gutana. Ni gute iyo mvugo y’ikigereranyo itureba natwe? Mu gihe dushakiye ubuyobozi mu Ijambo ry’Imana, tuba dusoma amagambo amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi yanditswe. Kubera ko aba yaranditswe kera cyane, aba asa n’aho aduturutse inyuma. Ariko kandi, na n’ubu aracyafite agaciro nk’ako yari afite acyandikwa. Inama zikubiye muri Bibiliya zishobora kutuyobora mu gihe dufata imyanzuro, kandi zishobora kudufasha guteganya imibereho yacu y’igihe kizaza (Zaburi 119:105). Iyo dushakishije izo nama dushyizeho umwete kandi tukazikurikiza, icyo gihe tuba tuyoborwa na Yehova. Tuba tugendana n’Imana.

11. Muri Yeremiya 6:16, Yehova yakoresheje iyihe mvugo y’ikigereranyo ishishikaje abwira ubwoko bwe, ariko se bwabyitabiriye bute?

11 Ese koko tujya twemera ko Ijambo ry’Imana rituyobora muri ubwo buryo? Birakwiriye ko rimwe na rimwe twajya dufata igihe cyo kwigenzura tutibereye. Zirikana umurongo w’Ibyanditswe uzabidufashamo, ugira uti “Uwiteka avuga atya ati ‘nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu’” (Yeremiya 6:16). Ayo magambo ashobora kutwibutsa umugenzi uhagarara mu mahuriro y’inzira ashaka kuyoboza. Mu buryo bw’umwuka, ubwoko bwa Yehova bw’Abisirayeli bwari bwarigometse bwasabwaga gukora ibintu nk’ibyo. Bwagombaga gushaka ‘inzira ya kera’ bukongera kuyigenderamo. Iyo ‘nzira nziza’ ni yo ba sekuruza babo bari baragendeyemo, ari na yo iryo shyanga ritakomeje kugenderamo bitewe n’ubupfapfa bwaryo. Ikibabaje ni uko Abisirayeli binangiye bakanga kumva ibyo Yehova yabibutsaga abigiranye urukundo. Uwo murongo ukomeza ugira uti “ariko barahakana bati ‘ntituzayinyuramo.’” Icyakora, muri iki gihe ubwoko bw’Imana bwitabiriye iyo nama mu buryo bunyuranye n’ubwo.

12, 13. (a) Ni gute abigishwa ba Kristo basizwe bitabiriye inama yo muri Yeremiya 6:16? (b) Ni gute dushobora kwisuzuma ku birebana n’inzira tugenderamo muri iki gihe?

12 Ahagana ku iherezo ry’ikinyejana cya 19, abigishwa ba Kristo basizwe basobanukiwe ko inama yo muri Yeremiya 6:16 ibareba. Mu rwego rw’itsinda, bafashe iya mbere bagaruka mu ‘nzira za kera’ babigiranye umutima wabo wose. Mu buryo butandukanye n’amadini yiyita aya gikristo y’abahakanyi, bo bakomeje mu budahemuka “icyitegererezo cy’amagambo mazima” yigishijwe na Yesu Kristo kandi yakurikijwe n’abigishwa be bizerwa bo mu kinyejana cya mbere (2 Timoteyo 1:13). Na n’ubu abasizwe barafashanya kandi bagafasha bagenzi babo bagize “izindi ntama” gukomeza kugendera mu nzira nziza y’ubuzima irangwa n’ibyishimo, inzira amadini yiyita aya gikristo yataye.—Yohana 10:16.

13 Kubera ko itsinda ry’umugaragu ukiranuka ritanga igerero ryo mu buryo bw’umwuka igihe cyaryo, ryafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kubona “inzira za kera” no kugendana n’Imana (Matayo 24:45-47). Mbese uri umwe muri bo? Niba ari ko biri se, wakora iki kugira ngo wirinde gutembanwa no gutangira kugenda uko wishakiye? Ni iby’ubwenge ko wajya wisuzuma maze ukareba inzira ugenderamo mu buzima iyo ari yo. Niba usoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya nta kudohoka, kandi ukifatanya muri gahunda yo kwigisha ihagarariwe muri iki gihe n’abasizwe, ubwo urimo uratozwa kugendana n’Imana. Kandi iyo ukurikije inama uhawe wicishije bugufi, mu by’ukuri uba ugendana n’Imana ukurikiza “inzira za kera.”

Tugende nk’‘abareba Itaboneka’

14. Niba tubona ko Yehova ariho koko, ni gute ibyo bizagaragarira mu myanzuro dufata?

14 Kugira ngo tugendane na Yehova, tugomba kubona ko ariho koko. Wibuke ko Yehova yijeje abantu bo muri Isirayeli ya kera b’indahemuka ko atari yarabihishe. Muri iki gihe na bwo, agaragariza abagize ubwoko bwe ko ari we Mwigisha Mukuru. Mbese ubona ko Yehova ariho koko, ugasa n’aho umureba ahagaze imbere yawe arimo akwigisha? Kugira ngo tugendane n’Imana, ni ngombwa ko tugira ukwizera nk’uko. Mose yari afite bene uko kwizera, “kuko yihanganye nk’ureba Itaboneka” (Abaheburayo 11:27). Niba tubona ko Yehova ariho koko, tuzajya tuzirikana uko abona ibintu mu gihe dufata imyanzuro. Urugero, ntitwahirahira dutekereza gukora icyaha, kandi no mu gihe tugikoze ntitwagerageza kugihisha abasaza b’itorero cyangwa abagize umuryango wacu. Ahubwo tuzihatira kugendana n’Imana ndetse no mu gihe nta muntu wundi utureba. Kimwe n’Umwami Dawidi wo mu bihe bya kera, natwe twiyemeze tugira tuti “nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye.”—Zaburi 101:2.

15. Ni gute kwifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bidufasha kubona ko Yehova ariho koko?

15 Yehova azi ko turi abantu badatunganye kandi ko hari igihe byatugora kwemera ibyo tutareba (Zaburi 103:14). Adufasha kunesha izo ntege nke. Urugero, yakoranyije ‘ubwoko bwo kubaha izina rye’ abukuye mu mahanga yose yo ku isi (Ibyakozwe 15:14). Mu gihe dukorera hamwe twunze ubumwe, duterana inkunga. Iyo twumvise inkuru z’ukuntu Yehova yafashije umuvandimwe cyangwa mushiki wacu w’Umukristo kunesha intege nke yari afite cyangwa ikindi kigeragezo runaka, bituma turushaho kubona ko Imana iriho koko.—1 Petero 5:9.

16. Ni gute kwiga ibihereranye na Yesu bizadufasha kugendana n’Imana?

16 Ikirenze byose, Yehova yaduhaye Umwana we ngo atubere icyitegererezo. Yesu yaravuze ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye” (Yohana 14:6). Kwiga ibihereranye n’ubuzima bwa Yesu hano ku isi ni bumwe mu buryo bwiza cyane budufasha kubona ko Yehova ariho koko. Ibintu byose Yesu yavuze cyangwa ibyo yakoze byose byari bihuje neza neza na kamere ya Se wo mu ijuru n’inzira ze (Yohana 14:9). Mu gihe dufata imyanzuro, tugomba gutekereza twitonze ukuntu Yesu we yari kubyifatamo. Iyo tubanje gutekereza twitonze ku myanzuro tugiye gufata kandi tukabishyira mu isengesho, tuba tugera ikirenge mu cya Kristo (1 Petero 2:21). Icyo gihe tuba tugendana n’Imana.

Kugendana n’Imana bizaduhesha iyihe migisha?

17. Nitugendera mu nzira za Yehova, ni ubuhe ‘buruhukiro’ tuzabona mu mitima yacu?

17 Kugendana na Yehova Imana bituma tugira imibereho ishimishije. Ibuka ibyo Yehova yasezeranyije ubwoko bwe ku birebana no gushakisha “inzira nziza.” Yagize ati “abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu” (Yeremiya 6:16). Ubwo ‘buruhukiro’ ni ubuhe? Bwaba se ari ubuzima bwo kwinezeza no kwiberaho mu iraha? Oya. Yehova aduha ikintu cyiza cyane kurushaho, ikintu na wa muntu w’umuherwe kurusha abandi bose adashobora gupfa kubona. Kugira uburuhukiro mu mutima, ni ukugira amahoro yo mu mutima, ukagira ibyishimo, ukanyurwa kandi ukagubwa neza mu buryo bw’umwuka. Iyo ufite ubwo buruhukiro, uba ushobora kwiringira ko wahisemo inzira nziza iruta izindi zose mu buzima. Kugira amahoro nk’ayo yo mu mutima ni umugisha udafitwe na benshi muri iyi si yuzuye ibibazo!

18. Ni uwuhe mugisha Yehova yifuza kuguha, kandi se ni iki wiyemeje?

18 Birumvikana ko kuba umuntu afite ubuzima ubwabyo ari umugisha. Kandi n’iyo umuntu yabaho igihe gito, biruta kuba atarabayeho. Icyakora, Yehova ntiyateganyaga ko wabaho igihe gito, gitangira ugifite imbaraga z’ubuto kigasozwa n’imibabaro yo mu za bukuru. Ahubwo Yehova ashaka ko wagira umugisha uruta iyindi yose. Ashaka ko wagendana na we iteka ryose. Ibyo bivugwa neza muri Mika 4:5, hagira hati “ubwoko bwose buzagendera mu izina ry’ikigirwamana cyabwo, natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka Imana yacu iteka ryose.” Mbese wifuza kuzabona uwo mugisha? Mbese wifuza kuzagira ubuzima Yehova akwifuriza, ubuzima yita “ubugingo nyakuri” (1 Timoteyo 6:19)? Ku bw’ibyo rero, iyemeze kugendana na Yehova muri iki gihe no mu gihe kizaza ndetse no kugeza iteka ryose!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Hari ubuhinduzi bwa Bibiliya bwahinduye ijambo “umukono” ryakoreshejwe muri uwo murongo mo ijambo rigaragaza igihe, urugero nk’ijambo “akanya” (Inkuru Nziza ku Muntu Wese) cyangwa “umunota umwe” (A Translation in the Language of the People, by Charles B. Williams). Icyakora, ijambo ryakoreshejwe mu mwandiko w’umwimerere risobanura umukono, ukaba warareshyaga na santimetero 45.

Ni gute wasubiza?

• Kugendana n’Imana bisobanura iki?

• Kuki wumva ari ngombwa kugendana n’Imana?

• Ni iki kizagufasha kugendana n’Imana?

• Ni iyihe migisha igera ku bagendana n’Imana?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Iyo dusomye Bibiliya, twumva ijwi rya Yehova rivugira inyuma yacu riti “iyi ni yo nzira”

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Mu materaniro duhabwa ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka ritangirwa igihe cyaryo