Yehova ni Umwungeri wacu
Yehova ni Umwungeri wacu
“Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena.”—Zaburi 23:1.
1-3. Kuki bidatangaje kuba Dawidi yaragereranyije Yehova n’umwungeri?
WAVUGA iki baramutse bagusabye gusobanura ukuntu Yehova yita ku bwoko bwe? Wamugereranya na nde bagusabye kuvuga ukuntu yita ku bagaragu be b’indahemuka abigiranye impuhwe? Ubu hashize imyaka isaga 3.000 Umwami Dawidi yanditse zaburi irimo amagambo meza cyane asobanura imico ya Yehova, akaba yarakoresheje urugero rw’umurimo yakoze igihe yari akiri muto.
2 Dawidi akiri umusore yari umwungeri. Ubwo rero, yari asobanukiwe ibyo kwita ku ntama. Yari azi neza ko iyo intama ziri ku gasozi zonyine, zishobora kuzimira mu buryo bworoshye, abashimusi bakaziba cyangwa zikaribwa n’inyamaswa z’inkazi (1 Samweli 17:34-36). Iyo intama zidafite umwungeri uzitaho, ntizishobora kubona urwuri rurimo ubwatsi bwiza. Nta gushidikanya ko igihe Dawidi yari ageze mu za bukuru, yajyaga atekereza yishimye ku gihe kirekire yamaze ayobora intama, azirinda kandi azigaburira.
3 Ntibitangaje rero ko Dawidi yahise atekereza umurimo w’umwungeri igihe yahumekerwaga kugira ngo asobanure ukuntu Yehova yita ku bwoko bwe. Zaburi ya 23 yanditswe na Dawidi, ibimburirwa n’amagambo agira ati “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena.” Reka dusuzume impamvu ayo magambo akwiriye. Hanyuma twifashishije Zaburi ya 23, turaza kubona uburyo Yehova yita ku bamusenga nk’uko umwungeri yita ku ntama ze.—1 Petero 2:25.
Igereranya rikwiriye
4, 5. Ni gute Bibiliya isobanura imico y’intama?
4 Mu Byanditswe, Yehova afite amazina menshi y’icyubahiro, ariko muri yo izina ‘Umwungeri’ ni ryo ryumvikanisha igitekerezo cy’impuhwe kurusha ayandi (Zaburi 80:1). Kugira ngo dusobanukirwe neza impamvu bikwiriye ko Yehova yitwa Umwungeri, ni ngombwa ko tumenya ibintu bibiri bikurikira: icya mbere ni kamere y’intama, icya kabiri ni inshingano ndetse n’imico y’umwungeri mwiza.
5 Incuro nyinshi, Bibiliya ivuga imico y’intama igaragaza ko ziba ziteguye kwitabira urukundo rw’umwungeri (2 Samweli 12:3), ko zitagira amahane (Yesaya 53:7) kandi ko zitazi kwirwanaho (Mika 5:8). Umwanditsi umwe wamaze imyaka myinshi atunze intama yagize ati “intama ‘ntupfa kuzishumura ngo zirwaneho’ nk’uko abantu bamwe babitekereza. Zisaba ko uzihozaho ijisho kandi ukazitaho ubyitondeye, kurusha andi matungo yose.” Ayo matungo adashobora kwirwanaho aba akeneye umwungeri uyitaho.—Ezekiyeli 34:5.
6. Ni iki igitabo kimwe gisobanura ibya Bibiliya cyavuze ku bihereranye n’imirimo ya buri munsi y’umwungeri wo mu bihe bya kera?
6 Imirimo ya buri munsi y’umwungeri wo mu bihe bya kera yari iyihe? Igitabo kimwe gisobanura ibya Bibiliya cyagize kiti “yabyukaga kare mu gitondo akavana intama mu kiraro akazijya imbere, akaziyobora mu rwuri aho zagombaga kurisha. Iyo zageraga mu rwuri, yirizaga umunsi wose azirinze, agenzura kugira ngo hatagira n’imwe itana, kandi iyo hagiraga imucika ikajya kure y’umukumbi, yayishakishaga ashyizeho umwete kugeza ayibonye akayigarura mu mukumbi. . . . Nimugoroba yacyuraga intama akazijyana mu kiraro, akagenda azibara uko zagendaga zinyura munsi y’imyugariro kugira ngo amenye neza ko nta n’imwe ibura. . . . Incuro nyinshi byabaga ngombwa ko azirarira, azirinze inyamaswa z’inkazi n’abajura babaga barekereje bashaka kuziba.” *
7. Kuki rimwe na rimwe byabaga ngombwa ko umwungeri arushaho kugira umuco wo kwihangana n’impuhwe?
7 Hari igihe intama, cyane cyane izabaga zihaka n’izikiri ntoya, zabaga zikeneye kwihanganirwa no kugaragarizwa impuhwe mu buryo bwihariye (Itangiriro 33:13). Igitabo kimwe gisobanura ibya Bibiliya cyagize kiti “akenshi amatungo yakundaga kubyarira kure mu gasozi. Umwungeri yarindaga iyo mbyeyi muri icyo gihe yabaga ifite intege nke, agaterura ako gatama akakajyana mu kiraro. Yamaraga iminsi runaka agatwara mu maboko cyangwa mu mwitero we, kugeza igihe kabaga gashoboye kwigenza” (Yesaya 40:10, 11). Uko bigaragara, umwungeri mwiza yagombaga kurangwa n’imbaraga n’impuhwe.
8. Ni izihe mpamvu Dawidi yavuze zatumaga yiringira Yehova?
8 “Uwiteka ni we mwungeri wanjye.” Mu by’ukuri, ubwo ni uburyo bukwiriye bwo kugaragaza uwo Data wo mu ijuru ari we. Mu gihe dusuzuma Zaburi ya 23, turaza kubona ukuntu Imana itwitaho, ikagaragaza imbaraga n’impuhwe kimwe n’umwungeri. Ku murongo wa 1, Dawidi agaragaza icyizere yari afite cy’uko Imana izaha intama zayo ibyo zikeneye byose kugira ngo ‘zidakena.’ Mu mirongo ikurikiraho, Dawidi avuga impamvu eshatu zatumaga agira icyo cyizere. Izo mpamvu ni izi zikurikira: Yehova ayobora intama ze, akazirinda kandi akazigaburira. Reka dusuzume buri mpamvu ukwayo.
‘Aranyobora’
9. Ni iyihe mimerere y’umutekano Dawidi yavuze, kandi se ni gute intama zigera ahantu nk’aho?
9 Mbere na mbere, Yehova ayobora ubwoko bwe. Dawidi yaranditse ati “andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye” (Zaburi 23:2, 3). Sa n’ureba intama zibyagiye mu cyanya kirimo ubwatsi bwinshi. Iryo gereranya Dawidi yakoresheje ryumvikanisha imimerere yo kunyurwa, kugubwa neza no kugira umutekano. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “icyanya” rishobora gusobanura “ahantu hashimishije.” Uko bigaragara, intama zonyine ntizakwigeza ahari urwuri rutohagiye ngo zibyagiremo zidendeje. Umwungeri wazo ni we ugomba kuziyobora aho “hantu hashimishije.”
10. Ni gute Imana igaragaza ko idufitiye icyizere?
10 Ni mu buhe buryo Yehova atuyobora muri iki gihe? Uburyo bumwe atuyoboramo ni urugero aduha. Ijambo rye ridutera inkunga yo ‘kwigana Imana’ (Abefeso 5:1). Amagambo akikije ayo ngayo avuga ibyo kugirirana imbabazi, kubabarirana ibyaha no gukundana (Abefeso 4:32; 5:2). Mu by’ukuri, Yehova yatanze urugero ruhebuje mu kugaragaza iyo mico ireshya. Mbese kuba adusaba kumwigana bigaragaza ko adashyira mu gaciro? Oya. Ahubwo iyo nama yahumetswe igaragaza mu buryo buhebuje ko adufitiye icyizere. Mu buhe buryo? Twaremwe mu ishusho y’Imana, ibyo bikaba bisobanura ko dushobora kugaragaza imico myiza kandi tukita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka (Itangiriro 1:26). Ku bw’ibyo rero, nubwo tudatunganye, Yehova azi ko dushobora kwitoza kugaragaza imico nk’iye. Bitekerezeho nawe: Imana yacu yuje urukundo ifite icyizere ko dushobora kwigana imico yayo. Nidukurikiza urugero rwayo, izatuyobora itujyane “iruhande rw’amazi adasuma” cyangwa ahantu hashimishije ho kuruhukira. Muri iyi si yuzuye urugomo, ‘tuzaba amahoro’ kandi tugire umutekano duheshwa no kumenya ko twemerwa n’Imana.—Zaburi 4:9; 29:11.
11. Ni iki Yehova azirikana iyo ayobora intama ze, kandi se ni gute ibyo bigaragazwa n’ibyo adusaba?
11 Iyo Yehova atuyobora, atugaragariza impuhwe kandi akatwihanganira. Umwungeri azirikana intege nke z’intama ze, bityo akaziyobora ‘nk’uko kugenda kw’amatungo kuri’ cyangwa akurikije intambwe zigenderaho (Itangiriro 33:14). Yehova na we ayobora intama ze ‘nk’uko kugenda [kwazo] kuri.’ Azirikana ubushobozi bwacu n’imimerere turimo. Mbese ni nk’aho agendera ku ntambwe zacu, akaba adashobora na rimwe kudusaba ibirenze ibyo dushobora gutanga. Icyo adusaba ni ukumukorera n’ubugingo bwacu bwose (Abakolosayi 3:23). Bite se niba ugeze mu za bukuru bityo ukaba utagishobora gukora nk’uko wakoraga kera? Byagenda bite se niba warazahajwe n’indwara igatuma hari ibyo udashobora gukora? Aho ni ho itegeko ry’Imana ridusaba kuyikorera n’ubugingo bwacu bwose ribera ryiza. Nta bantu babiri bashobora guhuza muri byose. Gukorera Imana n’ubugingo bwawe bwose bisobanura ko mu murimo uyikorera, ukoresha imbaraga zawe zose uko bigushobokera kose. Nubwo twaba dufite ubumuga bushobora kugira ingaruka ku ntambwe zacu, Yehova aha agaciro imihati dushyiraho tumusenga n’umutima wacu wose.—Mariko 12:29, 30.
12. Ni uruhe rugero rwo mu Mategeko ya Mose rugaragaza ko Yehova ayobora intama ze ‘nk’uko kugenda [kwazo] kuri’?
12 Kugira ngo dusobanukirwe uko Yehova ayobora intama ze ‘nk’uko kugenda [kwazo] kuri,’ reka dusuzume icyo Amategeko ya Mose yavugaga ku bitambo bimwe na bimwe byo gukuraho ibyaha. Yehova yasabaga ko abantu bamutambira ibitambo byiza babitewe n’imitima ishimira. Nanone kandi, ibitambo byarasumbanaga hakurikijwe ubushobozi bw’ubitanze. Amategeko ya Mose yagiraga ati ‘niba ari umukene ntabashe kubona umwana w’intama, azane intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.’ Bite se noneho iyo atashoboraga no kubona ibyo byana by’inuma bibiri? Icyo gihe yashoboraga kuzana “ifu y’ingezi” (Abalewi 5:7, 11). Ibyo bigaragaza ko Imana itasabaga uwatangaga ituro ibirenze ubushobozi bwe. Kubera ko Imana idahinduka, dushobora guhumurizwa no kumenya ko itigera na rimwe idusaba ibirenze ibyo dushobora gutanga; ahubwo yishimira kwakira ibyo tuyihaye bihuje n’ubushobozi bwacu (Malaki 3:6). Mbega ibyishimo dufite byo kuba tuyoborwa n’Umwungeri nk’uwo wumva intama ze!
“Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe”
13. Muri Zaburi ya 23:4, ni mu buhe buryo Dawidi yagaragaje ubucuti yari afitanye na Yehova, kandi se kuki ibyo bidatangaje?
13 Impamvu ya kabiri Dawidi yavuze yatumaga agira icyizere, ni uko Yehova arinda intama ze. Yaranditse ati “naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza” (Zaburi ). Ubu noneho Dawidi abwiye Yehova akoresheje ngenga ya kabiri aho gukoresha iya gatatu nk’uko yabigenje mu mirongo ibanza. Mu rurimi rw’Igiheburayo, ibyo bigaragaza ubucuti bukomeye yari afitanye na Yehova. Ibyo ntibitangaje kubera ko Dawidi yavugaga ukuntu Imana yamufashije kwihanganira amakuba. Incuro nyinshi, Dawidi yaciye mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, igihe ubuzima bwe bwabaga buri mu kaga. Ariko kandi, ntiyigeze ashya ubwoba kuko yari azi ko Imana yabaga iri kumwe na we, ifite “inshyimbo” n’“inkoni,” yiteguye kumufasha. Kuba Dawidi yari yizeye ubwo burinzi byaramuhumurije, kandi nta gushidikanya ko byatumye arushaho kwegera Yehova. 23:4 *
14. Ni iki Bibiliya itwizeza ku bihereranye n’uburinzi Yehova aduha, ariko se ni iki ibyo bidashaka kuvuga?
14 Ni mu buhe buryo Yehova arinda intama ze muri iki gihe? Bibiliya itwizeza ko abaturwanya, baba abantu cyangwa abadayimoni, batazashobora gutsemba intama ze ku isi. Yehova ntazigera yemera ko ibyo bibaho (Yesaya 54:17; 2 Petero 2:9). Icyakora, ibyo ntibishatse kuvuga ko Umwungeri wacu azaturinda ingorane zose. Tugerwaho n’ingorane zigera ku bantu bose, kandi duhura n’itotezwa rigera ku Bakristo b’ukuri bose (2 Timoteyo 3:12; Yakobo 1:2). Mu buryo runaka, hari igihe natwe dushobora ‘kunyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu.’ Urugero, dushobora gutotezwa cyangwa tukarwara indwara ikatuzahaza ku buryo tugera hafi yo gupfa. Nanone umuntu dukunda ashobora kugera hafi yo gupfa cyangwa akanapfa. Muri ibyo bihe biba bigoye cyane, Umwungeri wacu aba ari kumwe natwe kandi araturinda. Mu buhe buryo?
15, 16. (a) Ni mu buhe buryo Yehova adufasha guhangana n’ingorane dushobora guhura na zo? (b) Vuga inkuru imwe igaragaza ukuntu Yehova adufasha mu bihe by’akaga.
15 Yehova ntiyadusezeranyije ko azadutabara mu buryo bw’igitangaza. * Icyakora, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azadufasha gutsinda ingorane izo ari zo zose dushobora guhura na zo. Ashobora kuduha ubwenge bwo guhangana n’‘ibitugerageza bitari bimwe’ (Yakobo 1:2-5). Umwungeri ntakoresha inshyimbo cyangwa inkoni ye yirukana inyamaswa z’inkazi gusa, ahubwo nanone ayikoresha acyamura intama ze. Yehova ashobora “kuducyamura,” wenda akoresheje mugenzi wacu duhuje ukwizera, kugira ngo dukurikize inama ishingiye kuri Bibiliya ishobora kugira ikintu kigaragara ihindura ku mimerere yacu. Nanone kandi, Yehova ashobora kuduha imbaraga zo kwihangana (Abafilipi 4:13). Binyuriye ku mwuka wera we, ashobora kuduha “imbaraga zisumba byose” (2 Abakorinto 4:7). Umwuka w’Imana ushobora kudufasha kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose Satani yaduteza (1 Abakorinto 10:13). Mbese ntiduhumurizwa no kumenya ko Yehova ahora yiteguye kudufasha?
16 Koko rero, uko igikombe cy’igicucu cy’urupfu dushobora kugeramo cyaba kiri kose, ntituzakigendamo twenyine. Umwungeri wacu aba ari kumwe natwe akadufasha, nubwo hari igihe tudahita dusobanukirwa neza ko yadufashije. Reka turebe uko byagendekeye umusaza w’itorero umwe basuzumye bagasanga arwaye ikibyimba mu bwonko. Yagize ati “mu by’ukuri, nabanje kwibaza niba Yehova yarandakariye, ndetse nibaza niba ankunda. Ariko kandi, niyemeje kutazigera nitandukanya na Yehova. Ahubwo namubwiye ibibazo byanjye. Kandi Yehova yaramfashije, incuro nyinshi akaba yarampumurije binyuriye ku bavandimwe na bashiki banjye b’Abakristo. Hari benshi bambwiye mu buryo butera inkunga ukuntu bo ubwabo bahanganye n’indwara ikomeye. Amagambo ashyize mu gaciro bambwiye yanyeretse ko imimerere narimo itari ikintu kidasanzwe. Ubufasha bw’ingirakamaro bampaye, ndetse n’ineza ikora ku mutima abandi bangaragarije bansaba kugira icyo bamfasha, byangaruriye icyizere cy’uko Yehova atari yarandakariye. Birumvikana ariko ko ngomba gukomeza kwihanganira uburwayi bwanjye, kandi sinzi uko amaherezo bizagenda. Icyo niringira cyo ni uko Yehova ari kumwe nanjye kandi ko azakomeza kumfasha.”
“Untunganiriza ameza”
17. Muri Zaburi ya 23:5, Dawidi yagereranyije Yehova na nde, kandi se kuki ibyo bitavuguruzanya n’urugero rw’umwungeri?
17 Impamvu ya gatatu Dawidi yavuze yatumaga yiringira Umwungeri we, ni uko Yehova agaburira intama ze, kandi akaziha ibizihagije. Dawidi yaranditse ati “untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, unsīze amavuta mu mutwe, igikombe cyanjye kirasesekara” (Zaburi 23:5). Muri uwo murongo, Dawidi agereranya Umwungeri we n’umuntu wakira abantu neza, akabaha ibyokurya n’ibyo kunywa bihagije. Izo ngero zombi, rwaba uruvuga iby’umwungeri wita ku ntama cyangwa uruvuga iby’umuntu wakira abantu neza, ntizivuguruzanya. Kandi koko, umwungeri mwiza agomba kumenya aho yabona ubwatsi butoshye n’amazi ahagije, kugira ngo intama ze ‘zidakena.’—Zaburi 23:1, 2.
18. Ni iki kigaragaza ko Yehova yakira abantu neza?
18 Mbese Umwungeri wacu na we yakira abantu neza, akabaha ibyokurya n’ibyo kunywa bihagije? Ibyo rwose nta wabishidikanyaho! Tekereza ukuntu ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka duhabwa muri iki gihe ritubutse, rikaba ari ryiza kandi ririmo intungamubiri zitandukanye. Binyuriye ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge, Yehova yagiye aduha ibitabo by’ingirakamaro hamwe n’inyigisho zitangwa mu materaniro no mu makoraniro, bidufasha kubona ibintu tuba dukeneye byo mu buryo bw’umwuka (Matayo 24:45-47). Mu by’ukuri, ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka si akabuze. ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yasohoye za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bibarirwa muri za miriyoni, kandi ubu ibyo bitabo biboneka mu ndimi 413. Ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka Yehova aduha afite intungamubiri nyinshi zitandukanye, uhereye ku ‘mata,’ ni ukuvuga inyigisho z’ibanze za Bibiliya, ukageza ku ‘byokurya bikomeye,’ ni ukuvuga inyigisho zimbitse zo mu Ijambo ry’Imana (Abaheburayo 5:11-14). Ku bw’ibyo rero, iyo duhanganye n’ibibazo cyangwa iyo hari imyanzuro tugomba gufata, dushobora kubona ubufasha ubwo ari bwo bwose twaba dukeneye. Ni gute twari kubaho iyo tutaza kuba dufite ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka? Ni ukuri, Umwungeri wacu atwitaho akaduha amafunguro ahagije!—Yesaya 25:6; 65:13.
“Nzaba mu nzu y’Uwiteka”
19, 20. (a) Muri Zaburi ya 23:6, ni ikihe cyizere Dawidi yagaragaje, kandi se ni gute natwe dushobora kugira icyizere nk’icyo? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
19 Dawidi amaze gutekereza ukuntu Umwungeri we yamutunganyirizaga ameza, yashoje agira ati “ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose” (Zaburi 23:6). Dawidi yavugaga ibintu bivuye ku mutima wari wuzuye gushimira no kwizera, ashimira ibyo Yehova yari yaramukoreye mu gihe cyahise, kandi yari yizeye ibyo azamukorera mu gihe kizaza. Dawidi wahoze ari umwungeri yari afite umutekano, kuko yari azi ko igihe cyose yari kuba ari hafi y’Umwungeri we wo mu ijuru, mbese nk’aho yaba atuye mu nzu Ye, Yehova yari kumwitaho buri gihe mu buryo bwuje urukundo.
20 Mbega ukuntu dushimira ku bw’ayo magambo meza yo muri Zaburi ya 23! Nta yandi magambo aruta ayo muri iyo zaburi Dawidi yari kubona yasobanura mu buryo bukwiriye ukuntu Yehova ayobora intama ze, akazirinda kandi akazigaburira. Amagambo asusurutsa ya Dawidi yashyizwe muri Bibiliya kugira ngo natwe tugire icyizere cy’uko dushobora kwisunga Yehova akatubera Umwungeri. Koko rero, igihe cyose tuzaguma hafi ya Yehova, azatwitaho atubere Umwungeri wuje urukundo “iteka ryose.” Icyakora, kubera ko turi intama za Yehova, dufite inshingano yo kugendana na we, we Mwungeri wacu mukuru. Tuzasuzuma icyo ibyo bisobanura mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 6 Reba Itangiriro 29:7; Yobu 30:1; Yeremiya 33:13; Luka 15:4; Yohana 10:3, 4.
^ par. 13 Dawidi yahimbye zaburi zitandukanye ahimbaza Yehova ku bwo kuba yari yaramukijije mu bihe by’akaga.—Urugero, reba amagambo abimburira Zaburi ya 18, iya 34, iya 56, iya 57, iya 59 n’iya 63.
^ par. 15 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ni ryari dushobora kwitega ko Imana yagira icyo ikora?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 2003.
Mbese uribuka?
• Kuki bikwiriye kuba Dawidi yaragereranyije Yehova n’umwungeri?
• Ni gute Yehova atuyobora azirikana imimerere yacu?
• Ni mu buhe buryo Yehova adufasha kwihanganira ingorane?
• Ni iki kigaragaza ko Yehova yakira abantu neza?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Kimwe n’umwungeri wo muri Isirayeli, Yehova na we ayobora intama ze