Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wemera ko Satani abaho koko?

Ese wemera ko Satani abaho koko?

Ese wemera ko Satani abaho koko?

IBYANDITSWE bigaragaza ko Satani abaho koko. Abantu ntibashobora kubona Satani nk’uko badashobora kubona Imana. Bibiliya igira iti “Imana ni umwuka” (Yohana 4:24). Satani ni ikiremwa cy’umwuka. Icyakora, aho Satani atandukaniye n’Umuremyi ni uko we yagize intangiriro.

Mbere y’uko Yehova Imana arema abantu, yaremye ibiremwa byinshi by’umwuka (Yobu 38:4, 7). Muri Bibiliya, ibyo biremwa by’umwuka byitwa abamarayika (Abaheburayo 1:13, 14). Imana yaremye abo bamarayika bose batunganye, nta n’umwe muri bo wari mubi. None se Satani yakomotse he? Ijambo “Satani” risobanurwa ngo “Urwanya.” Mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo, nanone Satani yitwa “ubeshyera.” Kimwe n’uko umuntu wahoze ari inyangamugayo ashobora kwihindura umujura bitewe n’uko yibye, umwe mu bana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka batunganye yagize ibyifuzo bibi yihindura Satani. Bibiliya isobanura uko umuntu aba mubi muri aya magambo ngo: “umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.”—Yakobo 1:14, 15.

Uko ni ko byagenze. Igihe Yehova Imana yaremaga umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva, umumarayika wari hafi kwigomeka ku Mana yarabibonaga. Yari azi ko Yehova yategetse Adamu na Eva kuzuza isi abantu bakiranuka bari kuzajya basenga Umuremyi (Itangiriro 1:28). Uwo mumarayika yabonye ko hari icyo yashoboraga gukora kugira ngo yiheshe icyubahiro n’agaciro. Abitewe n’irari, yifuje ko abantu bamusenga kandi ubundi ari Umuremyi wenyine ubifitiye uburenganzira. Aho kugira ngo uwo mwana w’Imana wo mu buryo bw’umwuka ahite yikuramo icyo cyifuzo kibi, yaragikujije agera ubwo abeshya, aza no kwigomeka. Reka turebe uko yabigenje.

Uwo mumarayika wigometse yakoresheje inzoka kugira ngo avugishe umugore wa mbere ari we Eva. Iyo nzoka yabajije Eva iti “ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” Igihe Eva yabwiraga iyo nzoka itegeko Imana yari yaratanze n’igihano yari kubaha igihe bari kuba barirenzeho, iyo nzoka yaravuze iti “gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho [imbuto z’igiti cyari hagati muri iyo ngobyi], amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi” (Itangiriro 3:1-5). Yemeje ko Imana yari yarabeshye Adamu na Eva. Satani yabeshye Eva ko igihe yari kurya ku mbuto z’icyo giti yari kuba nk’Imana, akagira ubushobozi bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi. Icyo ni cyo cyabaye ikinyoma cya mbere mu mateka. Icyo kinyoma ni cyo cyatumye uwo mumarayika ahinduka ubeshyera. Yanabaye urwanya Imana. Ku bw’ibyo rero, bibiliya igaragaza ko uwo mwanzi w’Imana ari ‘inzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani’.—Ibyahishuwe 12:9.

“Mube maso”

Ikinyoma Satani yabwiye Eva cyageze ku ntego. Bibiliya igira iti “uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya” (Itangiriro 3:6). Eva yumviye Satani maze asuzugura Imana. Yatumye Adamu na we yica itegeko ry’Imana. Icyo gihe rero Satani yari ageze ku ntego ye yo gutuma umugabo n’umugore ba mbere bigomeka ku Mana. Kuva icyo gihe, Satani yagiye agira ingaruka ku bikorwa by’abantu mu buryo butagaragara. Aba afite iyihe ntego? Nta yindi itari iyo kubuza abantu gusenga Imana y’ukuri bakaba ari we basenga (Matayo 4:8, 9). Ni yo mpamvu Ibyanditswe bitanga umuburo ugira uti “mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.”—1 Petero 5:8.

Mbega ukuntu Bibiliya igaragaza neza ko Satani ari ikiremwa cy’umwuka kiriho koko, akaba ari umumarayika wihinduye mubi kandi uteje akaga! Intambwe ya mbere izadufasha kuba maso ni ukumenya ko abaho koko. Ariko kugira ngo dukomeze kuba maso bisaba ibirenze ibyo. Binasaba kutirengagiza “imigambi” ya Satani n’uburyo akoresha mu kuyobya abantu (2 Abakorinto 2:11). None se amayeri ye ni ayahe? Kandi se, ni gute dushobora guhagarara tudatsinzwe n’amayeri ye?

Satani yuririra ku byifuzo twaremanywe

Satani yagiye yitegereza abantu kuva baremwa. Azi uko umuntu aremwe, ni ukuvuga ibyo akenera, ibimushishikaza n’ibyo yifuza. Satani azi neza ko umuntu yaremanywe icyifuzo cyo gusenga kandi acyuririraho mu buryo bw’amayeri. Abigenza ate? Acengeza mu bantu ibinyoma by’amadini (Yohana 8:44). Inyigisho nyinshi amadini yigisha ku bihereranye n’Imana ziravuguruzanya kandi zigatera urujijo. Ibyo se ni nde byungura? Mu gihe inyigisho zivuguruzanya, nta wavuga ko zose ziba ari ukuri. Ku bw’ibyo se, ntibishoboka ko Satani ari we waba ategura inyinshi mu nyigisho z’amadini kandi akazikoresha kugira ngo ayobye abantu? Bibiliya yita Satani “imana y’iki gihe,” ihuma abantu imitima.—2 Abakorinto 4:4.

Ukuri gukomoka ku Mana kurinda abantu ibinyoma by’amadini. Bibiliya igereranya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana n’umukandara umusirikare wo mu gihe cya kera yambaraga kugira ngo umukomeze mu nda (Abefeso 6:14). Nugira ubumenyi bwo muri Bibiliya kandi ugakomeza ubutumwa buyikubiyemo ukamera nk’aho ubukenyeye, Ijambo ry’Imana rizatuma ibinyoma by’amadini n’amakosa yayo bitakuyobya.

Icyifuzo kiba mu muntu cyo gusenga cyatumye ashaka kumenya ibyo atari asanzwe azi. Ibyo rero byatumye yibasirwa cyane n’ikindi kintu Satani akoresha ayobya abantu. Satani ahereye ku matsiko abantu bagira yo kumenya ibintu bidasanzwe kandi by’amayobera, yakoresheje ubupfumu kugira ngo abone uko abigarurira. Kimwe n’uko umuhigi akoresha icyambo kugira ngo abone umuhigo, Satani na we akoresha kuraguza umutwe, kuraguza inyenyeri, uruhwiko, ubupfumu, kuraguza ibiganza n’ubumaji kugira ngo yireherezeho kandi agushe mu mutego abantu bo hirya no hino ku isi.—Abalewi 19:31; Zaburi 119:110.

Ni gute wakwirinda kugwa mu mutego w’ubupfumu? Mu Gutegeka 18:10-12 hagira hati “muri mwe ntihazaboneke ucisha umuhungu we cyangwa umukobwa we mu muriro, cyangwa ukora iby’ubupfumu cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi, cyangwa umwambuzi, cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi. Kuko ukora ibyo wese ari ikizira Uwiteka yanga urunuka, kandi ibyo bizira ni byo bitumye Uwiteka Imana yawe izirukana ayo mahanga imbere yawe.”

Ibyanditswe bitanga inama idaca ku ruhande yo kwirinda ubupfumu. Byagenda bite se niba warigeze kujya mu bupfumu none ubu ukaba ushaka kubureka? Ushobora gukurikiza urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo mu mujyi wa Efeso. Bibiliya ivuga ko igihe bemeraga “Ijambo ry’Umwami,” ‘benshi mu bakoraga iby’ubukonikoni bateranyije ibitabo byabo by’ubukonikoni, bakabitwikira imbere ya rubanda rwose.’ Ibyo bitabo byari bihenze. Byari bifite agaciro k’ibice by’ifeza 50.000 (Ibyakozwe 19:19, 20). Ariko kandi, Abakristo bo muri Efeso ntibatinye kubitwika.

Satani yuririra ku ntege nke z’abantu

Umumarayika utunganye yahindutse Satani kubera ko yaguye mu mutego wo kwishyira hejuru. Yanatumye Eva agira icyifuzo gishingiye ku bwibone n’ubwikunde, ashaka kumera nk’Imana. Muri iki gihe, Satani yigaruriye abantu benshi abatera kwibona. Urugero, bamwe bumva ko ubwoko bwabo cyangwa ibihugu byabo ari byiza kurusha iby’abandi. Mbega ukuntu ibyo bihabanye n’ibyo Bibiliya yigisha (Ibyakozwe 10:34, 35)! Bibiliya ivuga neza iti “[Imana] yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe.”—Ibyakozwe 17:26.

Uburyo bwiza bwo kwirinda ko Satani atugusha mu mutego w’ubwibone, ni ukwicisha bugufi. Bibiliya itugira inama yo ‘kutifata uko tutari’ (Abaroma 12:3). Iravuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu” (Yakobo 4:6). Uburyo bumwe bwizerwa bwo gutsinda Satani, ni ukugaragaza mu mibereho yawe umuco wo kwicisha bugufi hamwe n’indi mico yose Imana yemera.

Satani aba anifuza cyane kuririra ku ntege nke z’abantu zo kwemera gutwarwa n’irari ry’umubiri. Yehova Imana yashakaga ko abantu bishimira ubuzima. Iyo abantu bahagije ibyifuzo byabo mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka, bagira ibyishimo nyakuri. Icyakora, Satani yoshya abantu kugira ngo bahaze ibyifuzo byabo biyandarika (1 Abakorinto 6:9, 10). Biba byiza cyane kurushaho iyo umuntu akomeje kwibanda ku bintu biboneye no ku ngeso nziza (Abafilipi 4:8). Ibyo bizatuma urinda ibitekerezo n’ibyiyumvo byawe.

Komeza kurwanya Satani

Ese ushobora kurwanya Satani ukamutsinda? Cyane rwose. Bibiliya iratwizeza iti “murwanye Satani, na we azabahunga” (Yakobo 4:7). Nubwo warwanya Satani, ntazahita acika intege ngo areke kuguteza ingorane mu gihe ushaka kumenya byinshi ku Mana. Ahubwo, azagutega “ikindi gihe” (Luka 4:13). Icyakora, nta mpamvu n’imwe ufite yo gutinya Satani. Nukomeza kumurwanya, ntazashobora kugutandukanya n’Imana y’ukuri.

Ariko rero, kurwanya Satani bisaba ko uba uzi uwo ari we n’uko ayobya abantu, ndetse n’ingamba wafata kugira ngo utsinde amayeri ye. Mu ijambo ry’Imana Bibiliya ni ho honyine ushobora kuvana ubwo bumenyi nyakuri. Ku bw’ibyo rero, iyemeze kwiga Ibyanditswe byahumetswe kandi ushyire mu bikorwa inyigisho ukuramo. Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bazishimira kugufasha kugira ubwo bumenyi nta kiguzi bagusabye kandi ku gihe kikunogeye. Ntuzatinye kubashaka cyangwa kwandikira abanditsi b’iyi gazeti.

Ugomba kumenya ko nutangira kwiga Bibiliya Satani ashobora kuzakoresha abakurwanya n’abagutoteza kugira ngo ureke kwiga ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Bamwe mu bantu ukunda bashobora kukurakarira kubera ko wiga Bibiliya. Ibyo bishobora guterwa n’uko baba batazi ukuri guhebuje ko muri Bibiliya. Abandi bashobora kugukoba. Ariko se koko, kwemera kuneshwa n’ibyo bitotezo byashimisha Imana? Satani ashaka kuguca intege kugira ngo utamenya Imana y’ukuri. Ubwo se kuki watuma Satani atsinda (Matayo 10:34-39)? Nta mwenda umufitiye. Ariko Yehova we yaguhaye ubuzima. Ku bw’ibyo rero, iyemeze kurwanya Satani maze ‘ushimishe umutima wa Yehova.’—Imigani 27:11.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Ababaye Abakristo batwitse ibitabo byabo by’ubupfumu

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Iyemeze kwiga Bibiliya