Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gendana n’Imana maze usarure ibyiza

Gendana n’Imana maze usarure ibyiza

Gendana n’Imana maze usarure ibyiza

“Babibye umuyaga bazasarura serwakira.”​—HOSEYA 8:7.

1. Ni gute twagendana na Yehova?

KUGIRA ngo umuntu utembera mu karere karimo akaga yizere ko afite umutekano, ni uko yaba ayobowe n’undi w’inararibonye. Byaba ari iby’ubwenge kujyana n’umuntu nk’uwo ukuyobora, aho kwishora aho hantu uri wenyine. Mu buryo runaka, natwe turi mu mimerere nk’iyo. Yehova yemera kutuyobora muri iyi si mbi imeze nk’ubutayu bunini cyane. Byaba ari iby’ubwenge rero kugendana na we, aho kugerageza kwiyobora. Ni gute dushobora kugendana n’Imana? Twabikora dukurikiza ubuyobozi iduha ikoresheje Ijambo ryayo.

2. Ni iki turi busuzume muri iyi ngingo?

2 Mu ngingo ibanziriza iyi twasuzumye inkuru imeze nka darame iboneka muri Hoseya igice cya 1 kugeza ku cya 5. Nk’uko twabibonye, iyo nkuru ikubiyemo amasomo y’ingenzi ashobora kudufasha kugendana n’Imana. Ubu noneho, nimucyo dusuzume zimwe mu ngingo z’ingenzi zikubiye mu gice cya 6 kugeza ku cya 9. Byaba byiza dutangiye dusuzuma mu magambo make ibivugwa muri ibyo bice uko ari bine.

Ibikubiyemo mu magambo make

3. Vuga muri make ibikubiye muri Hoseya igice cya 6 kugeza ku cya 9.

3 Yehova yohereje Hoseya kugira ngo ahanurire mbere na mbere ubwami bwa Isirayeli bwo mu majyaruguru bwari bugizwe n’imiryango icumi. Iryo shyanga, nanone ryitwaga Efurayimu kuko umuryango wa Efurayimu ari wo wari ukomeye kuruta iyindi, ryari ryarataye Imana. Muri Hoseya igice cya 6 kugeza ku cya 9 hagaragaza ko abantu babaye abahemu bakica isezerano bari baragiranye na Yehova, kandi bakishora mu bikorwa bibi (Hoseya 6:7). Aho guhindukirira Yehova, biringiye amasezerano bari baragiranye n’ibindi bihugu. Kubera ko bakomezaga kubiba ibibi, ni byo bari gusarura. Mu yandi magambo, bari bagiye gucirwa urubanza. Icyakora, mu buhanuzi bwa Hoseya hanakubiyemo ubutumwa butanga icyizere. Uwo muhanuzi yijeje abantu ko iyo bicuza babikuye ku mutima bashoboraga kugarukira Yehova maze bakababarirwa.

4. Ni ayahe masomo y’ingenzi akubiye mu buhanuzi bwa Hoseya turi busuzume?

4 Muri ibi bice bine by’ubuhanuzi bwa Hoseya, dushobora kubonamo izindi nama zizadufasha kugendana n’Imana. Nimucyo dusuzume amasomo ane y’ingenzi dushobora gukuramo: (1) Kwicuza by’ukuri bigaragarira mu bikorwa, si mu magambo gusa. (2) Ibitambo byonyine ntibinezeza Imana. (3) Yehova arababara iyo abamusenga bamutaye. (4) Kugira ngo dusarure ibyiza, tugomba kubiba ibyiza.

Uko umuntu agaragaza ko yicujije by’ukuri

5. Vuga ibintu by’ingenzi bikubiye muri Hoseya 6:1-3.

5 Ubuhanuzi bwa Hoseya butwigisha byinshi ku bihereranye no kwicuza hamwe n’imbabazi. Muri Hoseya 6:1-3 hagira hati “nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora. Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye. Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk’umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk’imvura, nk’imvura y’itumba isomya ubutaka.”

6-8. Ni iki kitari gihwitse mu kwicuza kw’Abisirayeli?

6 Ni nde wavuze amagambo yanditswe muri iyo mirongo? Hari abavuga ko ayo magambo yavuzwe n’Abisirayeli b’abahemu, bakanavuga ko abo bantu batumviraga Imana bicuzaga bya nyirarureshwa, bibwira ko Imana iri bubababarire. Ariko hari abandi bavuga ko ayo magambo yavuzwe n’umuhanuzi Hoseya, yingingira abantu kugarukira Yehova. Kumenya uwayavuze si cyo cy’ingenzi, ahubwo ikibazo cy’ingenzi ni iki: mbese abari bagize imiryango icumi y’ubwami bwa Isirayeli baba muri rusange baragarukiye Yehova, bakagaragaza ko bicujije by’ukuri? Ashwi da! Binyuriye kuri Hoseya, Yehova yaravuze ati “yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugira nte? Kuko ineza yanyu ari nk’igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk’ikime gitonyorotse hakiri kare” (Hoseya 6:4). Mbega ukuntu ibyo bigaragaza imimerere ibabaje yo mu buryo bw’umwuka ubwoko bw’Imana bwarimo! Ntibwari bukirangwa n’ineza yuje urukundo, cyangwa urukundo rudahemuka: mbese byari bimeze nk’uko mu gitondo ikime gihita cyumuka iyo akazuba karashe. Nubwo uko bigaragara abagize ubwo bwoko basaga n’aho bicujije, Yehova we yabonaga ko kubababarira nta shingiro byari bifite. Kubera iki?

7 Mu by’ukuri, Abisirayeli ntibicuzaga babikuye ku mutima. Muri Hoseya 7:14 hagaragaza ukuntu Yehova yababajwe n’ubwoko bwe hagira hati “ntibantakiye banyerekejeho umutima, ahubwo baborogera ku mariri yabo.” Umurongo wa 16 ukomeza ugira uti “barahindukira, ntibahindukirira Isumbabyose,” cyangwa nk’uko bivugwa mu bisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji muri Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures — Traduction du monde nouveau avec notes et références, “ntibahindukirira gahunda yo gusenga iruta izindi.” Abantu ntibari biteguye kongera gukurikiza gahunda iruta izindi yo gusenga Yehova, bagira ibyo bahindura ngo bongere kugirana imishyikirano na we. Mu by’ukuri, ntibashakaga kugendana n’Imana.

8 Hari ikindi kibazo Abisirayeli bari bafite; baricuzaga ariko bagakomeza gukora ibyaha byinshi, urugero nk’uburiganya, ubwicanyi, ubujura, gusenga ibigirwamana no kugirana amasezerano n’andi mahanga. Muri Hoseya 7:4 hagereranya abo bantu n’“iziko” cyangwa ifuru, kubera ko bari bafite ibyifuzo bibi byabagurumaniragamo. Ese koko abo bantu bari bakwiriye kubabarirwa, dukurikije imimerere yo mu buryo bw’umwuka iteye ishozi bari barimo? Oya rwose! Hoseya yabwiye abo bantu bari barigometse ko Yehova yari ‘kuzibuka gukiranirwa kwabo’ maze ‘akabahanira ibyaha byabo’ (Hoseya 9:9). Nta mbabazi bari bakwiriye.

9. Ni iki amagambo ya Hoseya atwigisha ku birebana no kwicuza n’imbabazi?

9 None se, ni irihe somo tuvana mu magambo yavuzwe na Hoseya ahereranye no kwicuza n’imbabazi? Urugero rw’ibyabaye ku Bisirayeli batagiraga ukwizera rutwigisha ko kugira ngo Yehova atubabarire, tugomba kugaragaza ko twicujije tubivanye ku mutima. Ariko se, ni gute twabigaragaza? Yehova ntashukwa n’amarira cyangwa amagambo gusa. Ukwicuza nyakuri kugaragarira mu bikorwa. Kugira ngo umunyabyaha ababarirwe, agomba kureka gukora ibyaha kandi agahuza imibereho ye n’amahame asumba ayandi agenga gahunda iruta izindi yo gusenga Yehova.

Ibitambo byonyine ntibinezeza Yehova

10, 11. Nk’uko byagaragariye ku Bisirayeli, kuki ibitambo byonyine bitanezeza Yehova?

10 Ubu noneho, nimucyo dusuzume ikintu cya kabiri gishobora kudufasha kugendana na Yehova: ibitambo byonyine ntibishimisha Imana. Muri Hoseya 6:6 hagira hati ‘icyo nshaka ni imbabazi [“ineza yuje urukundo,” NW] si ibitambo, kandi kumenya Imana biruta ibitambo byoswa.’ Zirikana ko icyo Yehova yishimira ari ineza yuje urukundo, cyangwa urukundo rudahemuka (uwo akaba ari umuco umuntu agaragaza abikuye ku mutima) kandi akishimira ko abantu bamumenya. Ariko ushobora kwibaza uti ‘kuki uyu murongo uvuze ko Yehova atishimira “ibitambo,” hamwe n’“ibitambo byoswa”? Mbese ibyo bitambo ntibyari bitegetswe mu gihe cy’Amategeko ya Mose?’

11 Ni koko, mu gihe cy’Amategeko abantu basabwaga gutanga ibitambo n’amaturo. Ariko hari ikibazo gikomeye abantu bo mu gihe cya Hoseya bari bafite. Uko bigaragara, hari Abisirayeli batangaga ibyo bitambo mu buryo bwo kurangiza umuhango gusa, bashaka kugaragaza ko bakunda Imana. Ibyo kandi babikoraga ari na ko bakora ibyaha. Ibyo byaha bakoraga byagaragazaga ko nta rukundo rudahemuka rwarangwaga mu mitima yabo. Nanone, bagaragazaga ko bari baranze kumenya Imana, kubera ko batabagaho nk’abantu bayizi. None se koko, ni iki ibitambo by’abo bantu byari bimaze, niba batari bafite imitima iboneye kandi ntibabeho nk’uko Imana ishaka? Mu by’ukuri, ibitambo byabo byari ikizira mu maso ya Yehova Imana.

12. Ni uwuhe muburo uri muri Hoseya 6:6 ureba abantu bo muri iki gihe?

12 Amagambo ya Hoseya akubiyemo umuburo ku bantu benshi bajya mu nsengero muri iki gihe. Imihango y’idini bakora ni yo bitambo batura Imana. Ariko usanga ugusenga kwabo kugira ingaruka nke cyane ku myifatire yabo ya buri munsi. None se, niba imitima y’abo bantu itajya ibashishikariza kugira ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’Imana no kubushyira mu bikorwa birinda gukora ibyaha, ubwo koko bashimisha Imana? Ntihakagire uwibwira ko gukora ibyo idini risaba ubwabyo ari byo bishimisha Imana. Yehova ntiyishimira abantu bashaka kwemerwa na we binyuze mu kumusenga by’urwiyerurutso kandi bagombye kubaho mu buryo buhuje rwose n’Ijambo rye.—2 Timoteyo 3:5.

13. Ni ibihe bitambo dutambira Imana, kandi se, ni iki twagombye kuzirikana ku birebana n’agaciro ka byo?

13 Twebwe Abakristo b’ukuri, tuzirikana ko ibitambo byonyine bidashimisha Imana. Birumvikana ko tutagitura Yehova ibitambo by’amatungo. Ahubwo, “dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo” (Abaheburayo 13:15). Ni iby’ingenzi ko twirinda kumera nk’Abisirayeli b’abanyabyaha bo mu gihe cya Hoseya, ngo twibwire ko ibitambo nk’ibyo byo mu buryo bw’umwuka dutura Imana byatuma tubabarirwa ibyaha dukora. Reka dufate urugero rw’umukobwa ukiri muto wajyaga asambana rwihishwa. Hashize igihe, yaje kwivugira ati “naguye umurimo wanjye wo kubwiriza nibwira ko ibyo byari gutuma mbabarirwa ibibi nakoraga.” Ibyo nta ho byari bitaniye n’ibyo Abisirayeli bari barayobye bageragezaga gukora. Ariko kandi, Yehova yemera igitambo cyacu cy’ishimwe ari uko tukimutuye tubitewe n’umutima uboneye, kandi dufite imyifatire yemerwa n’Imana.

Yehova arababara iyo abamusenga bamutaye

14. Ni iki ubuhanuzi bwa Hoseya bugaragaza ku bihereranye n’ibyiyumvo by’Imana?

14 Isomo rya gatatu tuvana muri Hoseya igice cya 6 kugeza ku cya 9, rihereranye n’ukuntu Yehova yumva ameze iyo abamusenga bamutaye. Hari ubwo Imana irakara, ubundi ikishima. Iyo abantu bihannye ibyaha byabo, igira ibyishimo birangwa n’ubwuzu kandi ikabagirira impuhwe. Ariko iyo abagize ubwoko bwayo banze kwihana, ibafatira ibyemezo bikaze. Kubera ko Imana itwitaho cyane, iyo dukomeje kugendana na yo mu budahemuka irishima. Muri Zaburi ya 149:4 hagira hati “Uwiteka anezererwa abantu be.” Ariko se, Imana yumva imeze ite iyo abagaragu bayo bayihemukiye?

15. Dukurikije ibivugwa muri Hoseya 6:7, ni iki Abisirayeli bamwe na bamwe bakoraga?

15 Yehova yavuze iby’Abisirayeli b’abahemu agira ati “bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye” (Hoseya 6:7). Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ‘guhemuka,’ nanone risobanurwa ngo “kuryarya, kuriganya.” Iryo jambo ry’Igiheburayo ni na ryo ryakoreshejwe muri Malaki 2:10-16, rikaba rigaragaza ubuhemu bw’Abisirayeli bariganyaga abo bashakanye. Ku bihereranye n’ukuntu iryo jambo ryakoreshejwe muri Hoseya 6:7, hari igitabo kimwe kivuga ko ‘ari imvugo y’ikigereranyo, yerekeza ku ishyingiranwa, aho umwe mu bashyingiranywe yahemukiye undi.’

16, 17. (a) Ni gute ishyanga rya Isirayeli ryitwaye mu birebana n’isezerano ryari ryaragiranye n’Imana? (b) Ni iki tugomba kwibuka ku bihereranye n’ibikorwa byacu?

16 Yehova yafataga ishyanga rya Isirayeli nk’umugore we, kuko yari yaragiranye na ryo isezerano. Bityo rero, igihe ubwoko bwe bwicaga iryo sezerano, ni nk’aho bwari busambanye. Imana yari nk’umugabo w’indahemuka, ariko ubwoko bwayo bwo bwari bwarayitaye.

17 Bite se kuri twe? Imana ihangayikishwa no kumenya niba tugendana cyangwa tutagendana na yo. Byaba byiza rero tugiye tuzirikana ko ‘Imana ari urukundo,’ kandi ko ibikorwa byacu biyigiraho ingaruka (1 Yohana 4:16). Iyo tugize imyifatire mibi tubabaza Yehova ndetse tukamurakaza. Kuzirikana ibyo bishobora kutubera uburinzi bukomeye butuma tutagwa mu bishuko.

Uko dushobora gusarura ibyiza

18, 19. Ni irihe hame dusanga muri Hoseya 8:7, kandi se ni gute ryabaye impamo ku Bisirayeli?

18 Nimucyo turebe isomo rya kane twavana mu buhanuzi bwa Hoseya ry’ukuntu dushobora gusarura ibyiza. Hoseya yanditse iby’Abisirayeli, ubupfu bwabo hamwe n’imyifatire yabo itagira umumaro yo kubura ukwizera agira ati “babibye umuyaga bazasarura serwakira” (Hoseya 8:7). Aha turahabona ihame twagombye kuzirikana: ibintu dukora muri iki gihe bifitanye isano ritaziguye n’ibizatubaho mu gihe kiri imbere. Ni gute iryo hame ryabaye impamo ku Bisirayeli b’abahemu?

19 Abo Bisirayeli babibaga ibibi bakomeza gukora ibyaha. Mbese bari gukomeza kugira iyo mibereho ntibasarure ingaruka mbi? Nta kuntu rwose batari gutsindwa n’urubanza. Muri Hoseya 8:13 hagira hati “[Yehova] azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo.” Naho muri Hoseya 9:17 ho hagira hati “Imana yanjye izab[a]ca kuko batayumviye, kandi bazarorongotanira mu mahanga yose.” Yehova yari kuryoza Abisirayeli ibyaha byabo. Kubera ko bari barabibye ibibi, bari gusarura ibibi. Urubanza Imana yari yarabaciriye rwarangijwe mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu, igihe Abashuri bigaruriraga ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi, bakajyana abaturage baho mu bunyage.

20. Ibyabaye ku Bisirayeli bitwigisha iki?

20 Ibintu byabaye kuri abo Bisirayeli bitwigisha ukuri kudakuka: ibyo tubiba ni byo tuzasarura. Ijambo ry’Imana riduha umuburo ugira uti “ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura” (Abagalatiya 6:7). Nitubiba ibibi tuzasarura ibibi. Urugero, abantu birundumurira mu bwiyandarike bazagerwaho n’ingaruka zibabaje. Abantu bakora ibibi ntibihane bazagerwaho n’ingaruka ziteye agahinda.

21. Ni gute twasarura ibyiza?

21 None se, ni gute twasarura ibyiza? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dufate urugero rworoheje. Mbese umuhinzi wifuza gusarura ingano yatera sayiri? Oya rwose! Agomba gutera imbuto yifuza gusarura. Mu buryo nk’ubwo, niba twifuza gusarura ibyiza, tugomba kubiba ibyiza. Mbese wifuza gukomeza gusarura ibyiza cyangwa kugira imibereho ishimishije muri iki gihe, ufite n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu isi nshya y’Imana? Niba ari uko biri, ugomba gukomeza kubiba ibyiza ugendana n’Imana, kandi ukabaho mu buryo buhuje n’amahame yayo akiranuka.

22. Ni ayahe masomo twakuye muri Hoseya igice cya 6 kugeza ku cya 9?

22 Hari amasomo ane twavanye muri Hoseya igice cya 6 kugeza ku cya 9, ashobora kudufasha kugendana n’Imana. (1) Kwicuza by’ukuri bigaragarira mu bikorwa; (2) ibitambo byonyine ntibishimisha Imana; (3) Yehova arababara iyo abamusenga bamutaye; (4) kugira ngo dusarure ibyiza, tugomba kubiba ibyiza. Ni gute ubutumwa bukubiye mu bice bitanu bisoza iki gitabo cya Bibiliya bushobora kudufasha kugendana n’Imana?

Ni gute wasubiza?

• Ni gute umuntu agaragaza ko yicujije by’ukuri?

• Kuki ibitambo byonyine bidashobora gushimisha Data wo mu ijuru?

• Imana yumva imeze ite iyo abagaragu bayo bayitaye?

• Ni iki tugomba kubiba niba dushaka gusarura ibyiza?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Kimwe n’ibihu bya mu gitondo, urukundo rudahemuka rwa Isirayeli rwarayoyotse

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ibyifuzo bibi by’Abisirayeli byagurumanaga nk’itanura

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Kuki Yehova yanze ibitambo by’ubwoko bwe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Kugira ngo dusarure ibyiza, tugomba kubiba ibyiza