Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Inzira z’Uwiteka ziratunganye’

‘Inzira z’Uwiteka ziratunganye’

‘Inzira z’Uwiteka ziratunganye’

‘Inzira z’Uwiteka ziratunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo.’—HOSEYA 14:10.

1, 2. Ni iyihe ntangiriro Yehova yahaye Abisirayeli, kandi se byaje kubagendekera bite?

MU GIHE cy’umuhanuzi Mose, Yehova yahaye Abisirayeli intangiriro itunganye. Ariko kandi, mu ntangiriro z’ikinyejana cya munani Mbere ya Yesu, ibintu byari byarazambye ku buryo Imana yabashinjaga ibyaha bikomeye. Ibyo tubibona neza muri Hoseya igice cya 10 kugeza ku cya 14.

2 Abisirayeli bari barabaye indyarya. Abantu bo mu bwami bwari bugizwe n’imiryango icumi ‘bari barahinze gukiranirwa’ maze basarura ibibi (Hoseya 10:1, 13). Yehova yaravuze ati “Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa” (Hoseya 11:1). Nubwo Imana yacunguye Abisirayeli ikabakura mu buretwa bwo mu Misiri, bayituye kuyibeshya no kuyitenguha (Hoseya 12:1). Ibyo byatumye Yehova abaha inama agira ati “nuko garukira Imana yawe, komeza imbabazi no kutabera.”—Hoseya 12:7.

3. Ni iki cyagombaga kugera ku baturage b’i Samariya bari barigometse, kandi se Abisirayeli bari kubabarirwa bigenze bite?

3 Abaturage b’i Samariya hamwe n’umwami wabo bari barigometse, bari kuzagira iherezo ribabaje (Hoseya 13:11; 14:1). Icyakora, igice cya nyuma cy’ubuhanuzi bwa Hoseya, kibimburirwa n’amagambo yo kwinginga agira ati “Isirayeli we, garukira Uwiteka Imana yawe.” Iyo Abisirayeli bicuza bagasaba imbabazi, Imana yari kuzibaha. Birumvikana ko bagombaga kwemera ko “inzira z’Uwiteka zitunganye,” kandi bakazigenderamo.—Hoseya 14:2-7, 10.

4. Ni ayahe mahame tugiye gusuzuma mu buhanuzi bwa Hoseya?

4 Ibyo bice by’ubuhanuzi bwa Hoseya bikubiyemo amahame menshi ashobora kudufasha kugendana n’Imana. Tugiye gusuzuma ingingo zikurikira: (1) Yehova yifuza ko tumusenga nta buryarya, (2) Imana ikunda ubwoko bwayo urukundo rudahemuka, (3) tugomba guhora twiringira Yehova, (4) inzira za Yehova zihora zitunganye, kandi (5) abanyabyaha bashobora kugarukira Yehova.

Yehova yifuza ko tumusenga nta buryarya

5. Imana yifuza ko tuyikorera dute?

5Yehova yiteze ko tumukorera umurimo wera mu buryo butanduye kandi buzira uburyarya. Icyakora, Isirayeli yari yarabaye “uruzabibu” rwangiritse. Abaturage bayo bari ‘baragwije ibicaniro’ byo gukoresha mu gusenga kw’ikinyoma. Ndetse abo bahakanyi bari barubatse n’inkingi, zikaba zishobora kuba zari zibajwe mu bibuye binini byakoreshwaga mu gusenga kwanduye. Yehova yari agiye gusenya ibyo bicaniro no kurimbura izo nkingi.—Hoseya 10:1, 2.

6. Ni iki tugomba kwirinda kugira ngo tugendane n’Imana?

6 Uburyarya ntibugomba kurangwa mu bagaragu ba Yehova. Ariko se, Abisirayeli byari byarabagendekeye bite? Bari bafite “imitima ibiri”! Nubwo Abisirayeli bari baragiranye na Yehova isezerano bakaba ishyanga ryamwiyeguriye, yabashinjaga uburyarya. Ni irihe somo twavana ku byabaye ku Bisirayeli? Niba twariyeguriye Imana, ntitugomba kuba indyarya. Mu Migani 3:32 hari umuburo ugira uti ‘ikigoryi ni ikizira ku Uwiteka, ariko ibanga rye rimenywa n’abakiranutsi.’ Kugira ngo tugendane n’Imana, tugomba kugaragaza urukundo ‘ruva mu mutima uboneye kandi uticira urubanza, no [mu] kwizera kutaryarya.’—1 Timoteyo 1:5.

Imana ikunda ubwoko bwayo urukundo rudahemuka

7, 8. (a) Ni iki cyatuma Yehova adukunda urukundo rudahemuka? (b) Ni iki tugomba gukora mu gihe dukoze icyaha gikomeye?

7Niba dusenga Yehova nta buryarya kandi mu buryo bukiranuka, azatugaragariza ineza ye yuje urukundo cyangwa urukundo rudahemuka. Abisirayeli bari barayobye barabwiwe ngo “mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka.”—Hoseya 10:12.

8 Iyo Abisirayeli baza gushaka Yehova bafite umutima wo kwicuza, na we yari kubigisha “gukiranuka” yishimye. Mu gihe dukoze icyaha gikomeye, nimucyo tujye dushaka Yehova, tumusenge tumusaba imbabazi, kandi dushakire ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka ku basaza b’itorero (Yakobo 5:13-16). Nimucyo nanone tujye dushakira ubuyobozi ku mwuka wera w’Imana, kuko ‘ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira umwuka muri uwo mwuka akazasaruramo ubugingo buhoraho’ (Abagalatiya 6:8). ‘Nitubibira umwuka,’ Imana izakomeza kudukunda urukundo rudahemuka.

9, 10. Ni gute ibivugwa muri Hoseya 11:1-4 byarebaga Abisirayeli?

9 Dushobora kwiringira ko buri gihe Yehova agaragaza urukundo mu byo agirira ubwoko bwe. Ibyo byemezwa n’amagambo aboneka muri Hoseya 11:1-4, aho dusoma ngo ‘Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa. Batambiraga ibigirwamana bya Bāli, kandi bakosereza ibishushanyo bibajwe imibavu. Ariko ni jye wigishije Abefurayimu [ari bo Bisirayeli] gutambuka ndabahagatira, ariko ntibamenye ko ari jye wabakijije. Nabiyegereje n’imigozi nk’umuntu, mbakuruza imirunga y’urukundo, kandi nabamereye nk’abakura imikoba mu nzasaya zabo [“nk’abakura umugogo ku nzasaya zabo,” NW], mbashyira ibyokurya imbere.’

10 Aha ngaha, Yehova agereranya Isirayeli n’umwana muto. Mu buryo bwuje rukundo, Yehova yaramburaga amaboko agafata Abisirayeli maze akabigisha gutambuka. Nanone yakomeje kubakuruza “imirunga y’urukundo.” Mbega imvugo y’ikigereranyo ikora ku mutima! Ngaho tekereza uri umubyeyi urimo wigisha umwana wawe kugenda. Urambura amaboko ugira ngo agufate. Iyo uba warabayeho mu bihe bya kera, wenda wari kubigenza nk’uko ababyeyi benshi babigenzaga icyo gihe, ugakoresha imigozi umwana akagenda ayifasheho kugira ngo atagwa. Yehova na we agukunda urukundo rurangwa n’ubwuzu nk’urwo. Yishimira kukuyobora akoresheje “imirunga y’urukundo.”

11. Ni mu buhe buryo Imana yabaye ‘nk’ibakuraho umugogo’?

11 Mu byo Yehova yagiriraga Abisirayeli, ‘yababereye nk’ubakura imikoba mu nzasaya, akabashyira ibyokurya imbere.’ Yagiraga uruhare nk’urw’umuntu ukura umugogo ku itungo akawushyira kure cyane, kugira ngo rishobore kurya ryisanzuye. Igihe Abisirayeli barekaga kugandukira Imana, ni bwo batangiye kwikorera umugogo ubakandamiza w’abanzi babo (Gutegeka 28:45, 48; Yeremiya 28:14). Nimucyo twe kuzigera tugwa mu mitego y’umwanzi wacu mukuru ari we Satani, ngo atubabarishe umugogo we ukandamiza. Ahubwo, nimucyo dukomeze kugendana n’Imana yacu idukunda.

Duhore twiringira Yehova

12. Dukurikije ibivugwa muri Hoseya 12:7, ni iki gisabwa kugira ngo tugendane n’Imana?

12Kugira ngo dukomeze kugendana n’Imana, tugomba guhora tuyiringira. Abisirayeli barabwiwe ngo “garukira Imana yawe, komeza imbabazi no kutabera, kandi ujye uhora utegereje Imana yawe” (Hoseya 12:7). Abaturage bo muri Isirayeli bashoboraga kugaragaza ko bihannye bakagarukira Yehova, binyuze mu kugaragaza ineza yuje urukundo, ubutabera no ‘guhora bategereje Imana.’ Uko igihe twaba tumaze tugendana n’Imana cyaba kingana kose, tugomba kwiyemeza kugaragaza ineza yuje urukundo, ubutabera no guhora dutegereje cyangwa twiringiye Imana.—Zaburi 27:14.

13, 14. Ni gute Pawulo yakoresheje amagambo ari muri Hoseya 13:14, kandi se ni iyihe mpamvu yaduhaye ituma twiringira Yehova?

13 Ubuhanuzi bwa Hoseya buvuga iby’Abisirayeli buduha impamvu yihariye yo kwiringira Imana. Yehova yaravuze ati “nzakugura, ngukureho amaboko akujyana ikuzimu, nzabacungura mbakize n’urupfu. Wa rupfu we, ibyago watezaga biri he? Nyamunsi we, kurimbura kwawe kuri he?” (Hoseya 13:14). Yehova ntiyari agiye gukiza urupfu abo Bisirayeli batumviraga, ahubwo mu gihe runaka yari kuzamira bunguri urupfu, bityo ntiruzongere kunesha ukundi.

14 Pawulo yasubiriyemo Abakristo bagenzi be basizwe amagambo yo mu buhanuzi bwa Hoseya, agira ati “uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo ‘urupfu rumizwe no kunesha.’ ‘Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?’ Ibyaha ni byo rubori rw’urupfu, kandi imbaraga z’ibyaha ni amategeko. Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo” (1 Abakorinto 15:54-57). Yehova yazuye Yesu mu bapfuye, atanga icyizere cy’uko abantu bose yibuka bazazuka (Yohana 5:28, 29). Mbega ukuntu iyo ari impamvu nziza yo kwiringira Yehova! Ariko kandi, hari ikindi kintu kitari ibyiringiro by’umuzuko kidutera kugendana n’Imana.

Inzira za Yehova zihora zitunganye

15, 16. Ni ibiki byari byarahanuwe kuri Samariya kandi se byasohoye bite?

15Kwiringira ko “inzira z’Uwiteka zitunganye” bituma dukomeza kugendana n’Imana. Abaturage b’i Samariya ntibagenderaga mu nzira z’Imana zikiranuka. Amaherezo, bari kuzaryozwa ibibi bakoraga kandi bagahanirwa ko batizeraga Yehova. Byari byarahanuwe ko ‘[i] Samariya hari kuzagerekwaho igihano cyaho, kuko hari haragomeye Imana yaho: bari kuzicishwa inkota, abana babo bato bakavungagurwa, kandi abagore babo batwite bagafomozwa’ (Hoseya 14:1). Amateka agaragaza ko Abashuri bigaruriye Samariya bashoboraga gukora amahano nk’ayo.

16 Samariya ni wo wari umurwa mukuru w’ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi. Ariko kandi, aha ngaha izina Samariya rishobora kuba ryerekeza kuri ubwo bwami bwose (1 Abami 21:1). Umwami wa Ashuri witwaga Shalumaneseri wa V yaje kugota umurwa wa Samariya mu mwaka wa 742 Mbere ya Yesu. Ubwo amaherezo Samariya yigarurirwaga n’Abashuri mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu, abenshi mu bantu bakomeye baho bajyanywe mu bunyage muri Mezopotamiya no mu Bumedi. Kugeza ubu, nta wuzi niba Samariya yarigaruriwe na Shalumaneseri wa V cyangwa uwamusimbuye witwaga Sarigoni wa II (2 Abami 17:1-6, 22, 23; 18:9-12). Ariko kandi, inyandiko za Sarigoni zivuga ko Abisirayeli 27.290 bajyanywe mu majyaruguru ya Ufurate no mu Bumedi.

17. Aho gusuzugura amahame y’Imana ni iki twagombye gukora?

17 Abaturage b’i Samariya bagezweho n’ingaruka zibabaje kuko bananiwe kugendera mu nzira za Yehova zikiranuka. Kubera ko turi Abakristo biyeguriye Imana, turamutse tugize akamenyero ko gukora ibyaha, tugasuzugura amahame yayo akiranuka, natwe twagerwaho n’ingaruka zibabaje. Ntituzigere na rimwe tugira imibereho mibi nk’iyo. Ahubwo, nimucyo buri wese muri twe ashyire mu bikorwa inama intumwa Petero yatanze agira ati “ntihakagire umuntu wo muri mwe ubabazwa bamuhōra kwica cyangwa kwiba, cyangwa gukora inabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo. Ariko umuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n’isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw’iryo zina.”—1 Petero 4:15, 16.

18. Ni gute twakomeza ‘guhimbaza Imana’?

18 Aho gukora ibyo twishakiye, dukomeza ‘guhimbaza Imana’ tugendera mu nzira zayo zikiranuka. Kayini yabaye umwicanyi bitewe n’uko yigize icyigenge kandi akananirwa kumvira umuburo Yehova yamuhaye w’uko icyaha cyitugatugiraga ku rugi ari we gishaka (Itangiriro 4:1-8). Balamu yemeye ibiguzi yahawe n’umwami w’i Mowabu, ariko agerageje kuvuma Isirayeli biramunanira (Kubara 24:10). Nanone, Imana yishe Umulewi witwaga Kora na bagenzi be bitewe n’uko bari bigometse ku butware bwa Mose na Aroni (Kubara 16:1-3, 31-33). Nta gushidikanya, ntitwifuza kugendera “mu nzira ya Kayini” y’ubwicanyi, kwiroha mu “cyaha cya Balāmu” cyangwa kurimbukira “mu bugome bwa Kōra” (Yuda 11). Ariko kandi, ubuhanuzi bwa Hoseya buraduhumuriza mu gihe twakoze icyaha.

Abanyabyaha bashobora kugarukira Yehova

19, 20. Ni ibihe bitambo Abisirayeli bihannye batambaga?

19Ndetse n’abantu baguye mu cyaha gikomeye bashobora kugarukira Yehova. Muri Hoseya 14:2, 3 tuhabona amagambo yo kwinginga agira ati “Isirayeli we, garukira Uwiteka Imana yawe, kuko wagushijwe n’igicumuro cyawe. Mujyane amagambo mugarukire Uwiteka mumubwire muti ‘udukureho gukiranirwa kose, utwakirane ineza maze tuzagutambire ishimwe ry’iminwa yacu.’”

20 Abisirayeli bicujije batambiraga Imana ‘ishimwe ry’iminwa yabo.’ Ibyo byari ibitambo byo kumusingiza babikuye ku mutima. Pawulo yerekeje kuri ubwo buhanuzi igihe yateraga Abakristo inkunga yo ‘gutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe babiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo’ (Abaheburayo 13:15). Mbega ukuntu kugendana n’Imana kandi tukayitambira ibitambo nk’ibyo muri iki gihe ari igikundiro!

21, 22. Ni iyihe mimerere myiza Abisirayeli bihannye bari kongera kugira?

21 Abisirayeli baretse kugendera mu nzira zabo mbi maze bagahindukirira Imana, bayitambiye ‘ishimwe ry’iminwa yabo.’ Ibyo byatumye bongera kugira imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka nk’uko Imana yari yarabisezeranyije. Muri Hoseya 14:5-8 hagira hati “[jyewe Yehova] nzakiza gusubira inyuma kwabo, nzabakunda urukundo rutagabanije, kuko uburakari nabumukuyeho. Nzamerera Isirayeli nk’ikime; azarabya nk’uburabyo, azashora imizi nk’i Lebanoni. Amashami ye azagaba, kandi ubwiza bwe buzasa n’ubw’igiti cy’umwelayo, n’impumuro ye nk’i Lebanoni. Ababa mu gicucu cye bazagaruka, bazashibuka nk’ingano batohe nk’umuzabibu, impumuro yabo izaba imeze nka vino y’i Lebanoni.”

22 Abisirayeli bicujije bari gukizwa mu buryo bw’umwuka, kandi Imana yari kongera kubakunda. Yehova yari kuzababera nk’ikime kibagarurira ubuyanja, kuko yari kubahundagazaho imigisha. Abantu be bagaruwe bari kuzagira ubwiza nk’“ubw’igiti cy’umwelayo,” kandi bari kugendera mu nzira z’Imana. None se ko twiyemeje kugendana na Yehova Imana, ni iki dusabwa?

Komeza kugendera mu nzira za Yehova zikiranuka

23, 24. Igitabo cya Hoseya gisozwa n’ubuhe buhanuzi butera inkunga, kandi se ni gute butugiraho ingaruka?

23 Kugira ngo dukomeze kugendana n’Imana, tugomba kugira “ubwenge buva mu ijuru,” kandi tugahora dukora ibihuje n’inzira zayo zikiranuka (Yakobo 3:17, 18). Umurongo usoza ubuhanuzi bwa Hoseya ugira uti “uzi ubwenge wese ni we uzitegereza ibyo, uwitonda wese ni we uzabimenya, kuko inzira z’Uwiteka zitunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo, ariko abacumura bazazigwamo.”—Hoseya 14:10.

24 Aho kugira ngo tuyoborwe n’ubwenge bw’iyi si hamwe n’amahame yayo, nimucyo twiyemeze kugendera mu nzira z’Imana zikiranuka (Gutegeka 32:4). Hoseya yamaze imyaka 59 cyangwa isaga agendera mu nzira zo gukiranuka. Yatangaje ubutumwa bw’Imana ari indahemuka, kuko yari azi ko abanyabwenge n’abitonda bari gusobanukirwa ayo magambo. None se twe bite? Mu gihe cyose Yehova akitwemerera gukora umurimo wo kubwiriza, tuzakomeza gushaka abantu bazagira ubwenge bakemera ubuntu bwe. Kandi dushimishwa no gukora uwo murimo dufatanyije mu buryo bwuzuye n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge.’—Matayo 24:45-47.

25. Gusuzuma ubuhanuzi bwa Hoseya byagombye gutuma dukora iki?

25 Gusuzuma ubuhanuzi bwa Hoseya byagombye kudufasha gukomeza kugendana n’Imana twiringiye kuzabaho iteka mu isi nshya yadusezeranyije (2 Petero 3:13; Yuda 20, 21). Mbega ibyiringiro bihebuje! Tuzibonera isohozwa ry’ibyo byiringiro dufite, nidukomeza kugaragariza mu magambo no mu bikorwa ko twemera ko “inzira z’Uwiteka zitunganye.”

Ni gute wasubiza?

• Ni iki Imana izadukorera nituyisenga mu buryo butanduye?

• Kuki twagombye guhora twiringira Yehova?

• Kuki udashidikanya ko inzira za Yehova zikiranuka?

• Ni gute twakomeza kugendera mu nzira za Yehova zikiranuka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Jya wemera ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka uhabwa n’abasaza b’itorero

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ubuhanuzi bwa Hoseya buduha impamvu zo kwiringira umuzuko Yehova yasezeranyije

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Komeza kugendana n’Imana wiringiye kuzabaho iteka