Ubuhanga bwo gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo
Ubuhanga bwo gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo
NTA muntu uherutse kukubwira ati “wakoze kuntega amatwi?” Mbega amagambo agaragaza gushimira! Abantu hafi ya bose bakunda umuntu uzi gutega amatwi. Dushobora guhumuriza abihebye cyangwa abaremerewe n’ibibazo, binyuze mu kubatega amatwi twitonze. Ubundi se, kumenya gutega amatwi ntibituma twita ku bandi? Mu itorero rya gikristo, gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma ‘tuzirikanana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’—Abaheburayo 10:24.
Icyakora, abantu benshi ntibazi gutega amatwi. Bakunda gutanga inama, kuvuga ibyababayeho cyangwa gutanga ibyabo bitekerezo, aho gutega amatwi ibyo abandi bababwira. Mu by’ukuri, kumenya gutega amatwi ni ubuhanga. Ni gute twakwitoza gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo?
Ikintu cy’ingenzi
Yehova ni we ‘Mwigisha’ wacu mukuru (Yesaya 30:20). Ashobora kutwigisha byinshi ku bihereranye no gutega amatwi. Reka dusuzume uko yafashije umuhanuzi Eliya. Eliya yatewe ubwoba n’Umwamikazi Yezebeli, ahungira mu butayu maze yifuza kwipfira. Aho ni ho marayika w’Imana yamuvugishirije. Igihe uwo muhanuzi yasobanuraga icyamuteye ubwoba, Yehova yamuteze amatwi kandi amwereka imbaraga Ze zikomeye. Hanyuma byagenze bite? Eliya ntiyongeye kugira ubwoba, ahubwo yasubiye ku nshingano ye (1 Abami 19:2-15). Kuki Yehova afata igihe cyo gutega amatwi akumva ibihangayikisha abagaragu be? Ni ukubera ko abitaho (1 Petero 5:7). Dore rero ikintu cy’ingenzi kizatuma umenya gutega amatwi: jya wita ku bandi kandi ubagaragarize ko ubahangayikiye.
Igihe umugabo wo muri Boliviya yari yakoze icyaha gikomeye, yashimishijwe n’ukuntu mugenzi we bahuje ukwizera yamwitayeho. Uwo mugabo yaravuze ati “icyo gihe ni bwo nacitse intege kurusha ikindi gihe cyose. Nashoboraga guhita ndeka gukorera Yehova iyo hatagira umuvandimwe ufata igihe cyo kuntega amatwi. Ntiyambwiye amagambo menshi, ariko kuba nari nzi ko yanyitayeho ku buryo yashoboraga kunyumva byarankomeje rwose. Sinari nkeneye umuti w’icyo kibazo; nari nzi icyo ngomba gukora. Icyo nari nkeneye gusa, ni ukumenya ko hari umuntu wiyumvisha uko merewe. Kuba yaranteze amatwi byatumye ntakomeza kwiheba.”
Yesu Kristo ni we watubereye urugero ruhebuje mu kugaragaza ubuhanga bwo gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo. Nyuma gato y’urupfu rwe, hari igihe babiri mu bigishwa be bari bavuye i Yerusalemu bajya mu mudugudu wari ku birometero 11. Mu by’ukuri, bari baracitse intege. Yesu Kristo wazutse yarabegereye ajyana na bo, ababaza yitonze ibibazo byari gutuma bavuga ibibahangayikishije kandi na bo baramusubiza. Bamugaragarije ibyiringiro bari bafite, bamubwira n’ukuntu bari bamanjiriwe kandi bari mu rujijo. Yesu yabitayeho, abatega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo, bituma na bo bitegura kumutega amatwi. Luka 24:13-27.
Hanyuma ‘yabasobanuriye mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.’—Kubanza gutega abandi amatwi ni bwo buryo bwiza bwo gutuma na bo batwumva. Hari umugore wo muri Boliviya wavuze ati “ababyeyi banjye, hamwe na databukwe na mabukwe batangiye kunenga ukuntu nareraga abana banjye. Nababajwe n’ibyo bavugaga, ariko nanjye numvaga ntari umubyeyi ukwiriye. Muri icyo gihe, Umuhamya wa Yehova yaransuye maze ambwira ibihereranye n’amasezerano y’Imana. Ariko uburyo yambajije icyo mbitekerezaho ni bwo bwanyeretse ko yari yiteguye kuntega amatwi. Naramubwiye ngo yinjire, nuko mutekerereza ikibazo nari mfite. Yanteze amatwi yitonze. Nyuma yambajije icyo nifurizaga abana banjye n’uko umugabo wanjye yabibonaga. Nahumurijwe no kubona umuntu wari ufite ubushake bwo kunyumva. Atangiye kunyereka icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’imibereho yo mu muryango, nahise numva ko nabwiraga umuntu wari witaye ku mimerere nari ndimo.”
Bibiliya igira iti “urukundo . . . ntirushaka ibyarwo” (1 Abakorinto 13:4, 5). Ubwo rero, gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo bisobanura kutibanda ku byacu. Ibyo bishobora kudusaba kuzimya televiziyo, kuba turetse gusoma ikinyamakuru, cyangwa gufunga telefoni igihe hari umuntu ushaka ko tuganira ku bintu bikomeye. Gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo bivuga gushishikazwa cyane n’ibitekerezo by’abandi. Bisaba ko twirinda kuvuga ibyacu, wenda tugira tuti “ibyo binyibukije ibyigeze kumbaho.” Nubwo amagambo nk’ayo nta cyo atwaye mu biganiro bya gicuti, dukwiriye kureka kwibanda ku byacu mu gihe hari umuntu utubwira ikibazo gikomeye. Ariko kandi, kwita ku bandi tubikuye ku mutima bishobora kugaragazwa no mu bundi buryo.
Jya utega amatwi wiyumvishe uko umuntu amerewe
Incuti z’umugabo Yobu zaganiriye na we incuro zitari hasi y’icumi. Nyamara, Yobu yaravuze ati “iyaba hari unyumvise!” (Yobu 31:35). Kubera iki? Ni ukubera ko abari bamuteze amatwi batigeze bamuhumuriza. Ntibigeze bita kuri Yobu cyangwa ngo bashake kumenya uko yari amerewe. Mu by’ukuri, ntibigeze bababarana na we nk’uko umuntu uzi kwishyira mu mwanya w’abandi abigenza. Icyakora, intumwa Petero atanga inama igira iti “mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima” (1 Petero 3:8). Ni gute twagaragaza ko tubabarana n’abandi? Uburyo bumwe twabikora ni ukwita ku byiyumvo by’umuntu no kugerageza kubyiyumvisha. Kubwira umuntu tuti “bigomba kuba byakubabaje” cyangwa tuti “ugomba kuba wumvise bagufashe uko utari,” ni bumwe mu buryo bwo kumugaragariza ko tumwitayeho. Ubundi buryo, ni ukuvuga mu magambo yawe ibyo uwo muntu akubwiye, bityo ukagaragaza ko wumvise ibyo yavuze. Gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo ntibisaba ko twita ku magambo gusa, ahubwo binasaba ko dutahura ibyiyumvo biteruye.
Robert * ni Umuhamya wa Yehova akaba n’umubwiriza w’igihe cyose w’inararibonye. Yaravuze ati “hari igihe nigeze gucika intege ubwo nakoraga umurimo wo kubwiriza. Nasabye umugenzuzi usura amatorero ko tuganira. Yanteze amatwi rwose kandi agerageza kumva uko merewe. Ndetse yasaga n’aho yumvaga impungenge nari mfite z’uko yari kungaya bitewe n’imyifatire yanjye. Uwo muvandimwe yanyijeje ko yanyumvaga, kuko na we byari byaramubayeho. Mu by’ukuri, ibyo byamfashije gukomeza umurimo wanjye.”
None se birashoboka ko twatega amatwi umuntu kandi tutemera ibyo avuga? Ese dushobora kubwira umuntu ko twishimiye ko atubwiye uko yumva amerewe? Yego rwose. Byagenda bite se umwana w’umuhungu agiye ku ishuri akarwana cyangwa umukobwa w’umwangavu aje akabwira iwabo ko afite umuhungu bakundana? Mbese ibyiza si uko umubyeyi yabanza agatega amatwi, akagerageza kwiyumvisha ibyo abo bana batekereza mbere yo kubasobanurira imyitwarire ikwiriye n’idakwiriye?
Mu Migani 20:5 hagira hati “imigambi yo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi y’imuhengeri, ariko umunyabwenge azayifindura.” Mu gihe umuntu w’umunyabwenge kandi w’inararibonye atibwirije ngo atugire inama, bishobora kuba ngombwa ko dutuma ayitugira. Ibyo bishobora kuba ngombwa no mu gihe dutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo. Gutuma umuntu agira icyo avuga bisaba ubushishozi. Kubaza ibibazo birafasha, ariko tugomba kwitonda kugira ngo ibibazo tubaza bitamera nk’aho dushaka kumenya ubuzima bwite bw’umuntu. Byaba byiza dusabye uvuga guhera ku bintu yumva bitamuteye ipfunwe. Urugero, umugore ushaka kuvuga ibibazo bihereranye n’ishyingiranwa rye ashobora kumva bimworoheye gutangira avuga ukuntu we n’umugabo we bamenyanye n’uko bashyingiranywe. Umukristo wakonje ashobora kumva yorohewe no gutangira asobanura uko yamenye ukuri.
Gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo ntibyoroha
Gutega amatwi umuntu dufitanye ikibazo bishobora kutatworohera, kuko muri kamere yacu tuba dushaka kwiregura. Ni gute twabyifatamo? Mu Migani 15:1 hagira hati “gusubizanya ineza guhosha uburakari.” Gusaba umuntu mu bugwaneza ko atubwira akababaro ke, maze tukamutega amatwi mu gihe avuga, ni uburyo bumwe bwo gusubizanya ineza.
Akenshi, impaka zikaze zivuka iyo abantu babiri bakomeje gusubiramo ibyo baba bavuze. Buri wese aba abona ko mugenzi we atamwumva. Mbega ukuntu byaba byiza umwe muri bo acecetse agatega undi amatwi! Birumvikana ko ari iby’ingenzi kugaragaza umuco wo kwirinda no kuvugana ubwenge kandi mu buryo burangwa n’urukundo. Bibiliya iratubwira iti “uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge.”—Imigani 10:19.
Kumenya gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo ntitubivukana. Ahubwo, ni ubuhanga umuntu ashobora kwitoza ashyizeho imihati no kwirinda. Nta gushidikanya ko ari ubuhanga umuntu akwiriye kugira. Mu by’ukuri, iyo duteze abandi amatwi mu gihe bavuga biba bigaragaza ko tubakunda. Nanone kandi, bituma twishima. Mbega ukuntu ari iby’ubwenge kwitoza kugira ubuhanga bwo gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 12 Amazina yarahinduwe.
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Igihe dutega amatwi, tujye tuba turetse kwita ku byacu
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Gutega amatwi umuntu dufitanye ikibazo bishobora kutoroha