Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu bo mu mahanga “y’indimi zose” bumva ubutumwa bwiza

Abantu bo mu mahanga “y’indimi zose” bumva ubutumwa bwiza

Abantu bo mu mahanga “y’indimi zose” bumva ubutumwa bwiza

“Abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda bamubwire bati ‘turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.’ ”​—ZEKARIYA 8:23.

1. Ni mu buhe buryo Yehova yateganyije igihe gikwiriye n’ahantu hakwiriye kugira ngo atangize umurimo wo kubwiriza abantu bo mu mahanga yose n’indimi zose?

IGIHE byabereye n’ahantu byabereye byari bikwiriye rwose. Hari ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33. Mu byumweru byari byabanjirije uwo munsi, Abayahudi n’abandi bantu bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi bari baturutse mu turere tugera kuri 15 twari hirya no hino mu Bwami bw’Abaroma, bari bakubise buzuye i Yerusalemu baje kwizihiza Pasika. Kuri uwo munsi, ababarirwa mu bihumbi muri bo bumvise abantu bo muri rubanda rusanzwe bari buzuye umwuka wera, babwiriza ubutumwa bwiza mu ndimi zitandukanye zavugwaga mu Bwami bw’Abaroma. Mu buryo butandukanye n’uko kera byagendekeye ab’i Babeli, icyo gihe bo bumvise izo ndimi kandi barazisobanukirwa (Ibyakozwe 2:1-12). Icyo gihe ni bwo itorero rya gikristo ryavutse kandi ni bwo hatangiye umurimo wo kubwiriza mu ndimi zitandukanye mu rwego rw’isi yose wakomeje gukorwa kugeza ubu.

2. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, ni gute abigishwa ba Yesu batumye abantu b’imihanda yose bari babateze amatwi ‘bumirwa’?

2 Abigishwa ba Yesu bashobora kuba baravugaga Ikigiriki cyo muri rubanda, ari na rwo rurimi rwavugwaga n’abantu benshi muri icyo gihe. Nanone bari bazi Igiheburayo, ari rwo rurimi rwakoreshwaga mu rusengero. Icyakora kuri uwo munsi wo kuri Pentekote, batumye abantu ‘bumirwa’ kuko bavuze mu ndimi kavukire z’abantu b’imihanda yose bari babateze amatwi. Ibyo byagize izihe ngaruka? Abari babateze amatwi bakozwe ku mutima n’uko kuri kw’ingenzi bumvise mu rurimi rwabo kavukire. Byageze ku mugoroba w’uwo munsi iryo tsinda rito ry’abigishwa ryiyongereye rigera ku bantu 3.000!—Ibyakozwe 2:37-42.

3, 4. Ni gute umurimo wo kubwiriza wagutse igihe abigishwa bimukaga bakava i Yerusalemu, i Yudaya n’i Galilaya?

3 Nyuma gato y’ibyo bintu bitazibagirana, hadutse itotezwa rikomeye i Yerusalemu maze “abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry’Imana” (Ibyakozwe 8:1-4). Urugero, mu Byakozwe igice cya 8 dusomamo inkuru ya Filipo, bishoboka ko yari umubwirizabutumwa wavugaga ururimi rw’Ikigiriki. Filipo yabwirije Abasamariya. Nanone yabwirije umutware w’Umunyetiyopiya witabiriye ubutumwa bwavugaga ibya Kristo.—Ibyakozwe 6:1-5; 8:5-13, 26-40; 21:8, 9.

4 Igihe Abakristo bavaga i Yerusalemu bakajya gushakisha ahandi hantu batura mu turere twari kure y’i Yerusalemu, i Yudaya n’i Galilaya, bahasanze abantu batari bahuje ubwoko n’ururimi. Bamwe muri bo bashobora kuba bari barabwirije Abayahudi gusa. Ariko umwigishwa Luka avuga ko hari abagabo bamwe “b’i Kupuro n’ab’i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n’Abagiriki . . bababwira ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu.”—Ibyakozwe 11:19-21.

Imana itarobanura ku butoni ifite ubutumwa bugenewe abantu bose

5. Ni mu buhe buryo ubutumwa bwiza bugaragaza ko Yehova atarobanura abantu ku butoni?

5 Ibyo bintu byabaye bihuje neza n’inzira z’Imana: ntirobanura abantu ku butoni. Yehova amaze gufasha Petero guhindura uko yafataga abanyamahanga, Petero yarabyishimiye maze aravuga ati “ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera” (Ibyakozwe 10:34, 35; Zaburi 145:9). Igihe intumwa Pawulo wahoze atoteza Abakristo yavugaga ko Imana “ishaka ko abantu bose bakizwa,” yongeye gutsindagiriza ko Imana itarobanura ku butoni (1 Timoteyo 2:4). Kuba Umuremyi atarobanura abantu ku butoni bigaragazwa n’uko yahaye ibyiringiro by’Ubwami abantu b’ibitsina byombi, b’amoko atandukanye, bakomoka mu bihugu bitandukanye cyangwa bavuga indimi zitandukanye.

6, 7. Ni ubuhe buhanuzi bwo muri Bibiliya bwari bwarahanuye ko ubutumwa bwiza bwari kuzabwirizwa mu bantu bo mu moko yose no mu ndimi zose?

6 Kuba ubutumwa bwiza bwari kuzagera ku bantu bo mu mahanga y’indimi zose, hari hashize ibinyejana byinshi bihanuwe. Ubuhanuzi bwa Daniyeli buvuga ko ‘[Yesu] yahawe ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera’ (Daniyeli 7:14). Kuba iyi gazeti yandikwa mu ndimi 151 kandi igatangwa ku isi hose ku buryo nawe ushobora kwisomera iby’Ubwami bwa Yehova, ni igihamya kigaragaza ko ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya burimo gusohora.

7 Bibiliya yari yarahanuye ko hari igihe abantu b’indimi zose bari kuzumva ubutumwa bwayo butanga ubuzima. Zekariya yasobanuye ukuntu ugusenga k’ukuri kwari kuzitabirwa n’abantu benshi, maze arahanura ati ‘muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda [Abakristo basizwe bagize ‘Isirayeli y’Imana’] bamubwire bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe” (Zekariya 8:23; Abagalatiya 6:16). Nanone igihe intumwa Yohana yavugaga ibyo yari yabonye mu iyerekwa, yagize ati ‘mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama’ (Ibyahishuwe 7:9). Ubwo buhanuzi bwarasohoye kandi natwe twarabyiboneye!

Ubutumwa bwiza bugera ku bantu b’ingeri zose

8. Ni iyihe mimerere iriho muri iki gihe yadusabye kugira ibyo duhindura mu murimo wacu wo kubwiriza?

8 Muri iki gihe abantu bava mu bihugu byabo bakimukira mu bindi bariyongereye cyane. Ikusanyabukungu ryatumye umubare w’abo bimukira urushaho kwiyongera cyane. Abantu benshi batuye mu turere twazahajwe n’intambara n’utwugarijwe n’ubukene bimukira ahari umutekano, bashakisha ubutunzi bwatuma bagira ubuzima bwiza. Mu bihugu byinshi, ubwinshi bw’abimukira n’impunzi bwatumye havuka amatsinda y’abantu benshi bavuga ururimi rutari urwo muri ako karere. Urugero, muri Finilande havugwa indimi zirenga 120; muri Ositaraliya havugwa izisaga 200. Mu mujyi wa San Diego wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwaho ushobora kuhumva indimi zirenga 100!

9. Ni gute twagombye kubona abantu bavuga izindi ndimi batuye mu ifasi tubwirizamo?

9 Mbese kuri twe ababwiriza b’Abakristo, kuba hari abantu bavuga indimi zitandukanye byatubera inzitizi mu murimo wacu wo kubwiriza? Reka da! Ahubwo tubona ko ubwo ari uburyo bwiza bwo kwagura ifasi tubwirizamo; ni ‘imirima yeze [itegereje] gusarurwa’ (Yohana 4:35). Dukora ibishoboka byose kugira ngo twite ku bantu bazi ko bakeneye ibintu by’umwuka, tukabibaha tutitaye ku gihugu bakomokamo cyangwa ururimi bavuga (Matayo 5:3). Ni yo mpamvu buri mwaka hari umubare ukomeza kwiyongera w’abantu b’ ‘indimi zose’ bahinduka abigishwa ba Kristo (Ibyahishuwe 14:6). Urugero, kugeza muri Kanama 2004, mu Budage umurimo wo kubwiriza wakorwaga mu ndimi zigera kuri 40. Muri icyo gihe, muri Ositaraliya ho ubutumwa bwiza bwabwirizwaga mu ndimi zigera kuri 30, kandi mu myaka icumi gusa ishize bwarabwirizwaga mu ndimi 18. Mu Bugiriki, Abahamya ba Yehova babwirizaga abantu batandukanye bavuga indimi zigera kuri 20. Ku isi hose, hafi 80 ku ijana by’Abahamya ba Yehova bavuga urundi rurimi rutari Icyongereza, nubwo Icyongereza ari rwo rurimi rukoreshwa cyane ku isi.

10. Ni uruhe ruhare buri mubwiriza ku giti cye agira mu kubwiriza abantu bo mu “mahanga yose”?

10 Kandi koko, itegeko Yesu yatanze ryo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa,’ ubu ririmo rirashyirwa mu bikorwa (Matayo 28:19). Abahamya ba Yehova basohoza iyo nshingano babigiranye ishyaka, babwiriza mu bihugu 235 batanga ibitabo biri mu ndimi zirenga 400. Mu gihe umuteguro wa Yehova wo utanga ibitabo bikenewe kugira ngo tugere kuri abo bantu, buri mubwiriza w’Ubwami ku giti cye ni we ugomba gushyiraho ake kugira ageze ubutumwa bwo muri Bibiliya ku “[bantu] bose” mu rurimi bashobora kumva neza (Yohana 1:7). Iyo mihati yose ishyirwaho ituma abantu bavuga indimi zitandukanye babarirwa muri za miriyoni bagezwaho ubutumwa bwiza (Abaroma 10:14, 15). Ni koko, buri wese muri twe abigiramo uruhare rukomeye!

Uburyo bwo guhangana n’icyo kibazo

11, 12. (a) Ni iyihe ngorane tugomba gutsinda kandi se umwuka wera ubidufashamo ute? (b) Kuki akenshi biba byiza kubwiriza abantu mu rurimi rwabo kavukire?

11 Muri iki gihe ababwiriza b’Ubwami benshi bumva bakwiga urundi rurimi, ariko ntibakwitega ko umwuka w’Imana ari wo uzatuma barumenya mu buryo bw’igitangaza (1 Abakorinto 13:8). Kwiga urundi rurimi si ikintu cyoroshye. Ndetse n’abasanzwe bavuga urundi rurimi, baba bagomba kugira icyo bahindura mu mitekerereze yabo n’uburyo bwabo bwo kubwiriza, kugira ngo ubutumwa bwo muri Bibiliya bushishikaze abantu bakuriye mu mimerere no mu mico itandukanye bavuga urwo rurimi. Nanone kandi, kubera ko incuro nyinshi abimukira bataramenyera baba basa n’abatinya, gusobanukirwa neza imitekerereze yabo bisaba gushyiraho imihati.

12 Ariko kandi, na n’ubu umwuka wera ukomeza gufasha abagaragu ba Yehova mu mihati bashyiraho babwiriza abantu bavuga izindi ndimi (Luka 11:13). Umwuka wera ntuduha ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi mu buryo bw’igitangaza, ahubwo utuma turushaho kwifuza kugeza ubutumwa ku bantu batavuga ururimi rumwe n’urwacu (Zaburi 143:10). Ni byo koko, turamutse tubwirije cyangwa tugejeje ubutumwa bwa Bibiliya ku bantu mu rurimi batamenyereye, bashobora kubwumva. Ariko kugira ngo tugere ku mutima w’abadutega amatwi, incuro nyinshi biba byiza iyo dukoresheje ururimi rwabo kavukire, ururimi rutuma bagaragaza ibibari ku mutima, ibibashishikaza ndetse n’ibyo biringira kuzageraho.—Luka 24:32.

13, 14. (a) Ni iki gishishikariza bamwe kubwiriza mu rundi rurimi? (b) Umwuka wo kwigomwa ugaragarira he?

13 Ababwiriza b’Ubwami benshi bamaze kwibonera ukuntu abantu bo mu mafasi avugwamo indimi z’amahanga bitabira ukuri kwa Bibiliya, batangiye kubwiriza muri ayo mafasi. Ku bandi babwiriza bo, iyo mu murimo wabo bahuye n’ibintu bigoranye ariko bishishikaje, bituma bumva bashaka kuwukomeza. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu gihugu cyo mu majyepfo y’u Burayi, byavuze ko “abenshi mu bantu bavuye mu bihugu by’i Burayi bw’i Burasirazuba bafite inyota yo kumenya ukuri.” Mbega ukuntu gufasha abantu nk’abo bitabira ukuri bishimisha!—Yesaya 55:1, 2.

14 Ariko kandi, kugira ngo tugire icyo tugeraho muri uwo murimo tugomba kwiyemeza no kwigomwa (Zaburi 110:3). Urugero, hari imiryango myinshi y’Abahamya bo mu Buyapani bigomwe inzu nziza babagamo mu mijyi minini, maze bimukira mu turere twitaruye kugira ngo bafashe amatsinda y’abimukira b’Abashinwa gusobanukirwa Bibiliya. Ku nkombe z’i burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, buri gihe ababwiriza bakora urugendo ruri hagati y’isaha imwe n’abiri mu modoka, bagiye kwigana Bibiliya n’abantu bari mu ifasi ivugwamo ururimi rwo muri Filipine. Muri Noruveji, hari umugabo n’umugore bigana Bibiliya n’undi muryango w’abantu bavuye muri Afuganisitani. Uwo mugabo n’umugore b’Abahamya bifashisha agatabo Ni Iki Imana Idusaba? * mu rurimi rw’Icyongereza n’ako mu rurimi rw’Ikinyanoruveje. Abo muri uwo muryango basoma za paragarafu mu rurimi rw’Igiperesi, rufitanye isano n’ururimi rwabo kavukire rwa Dari, hanyuma bakaganira mu Cyongereza no mu Kinyanoruveje. Uwo mwuka wo kwitanga no kumenya guhuza n’imimerere uhesha imigisha myinshi iyo abanyamahanga bitabiriye ubutumwa bwiza. *

15. Ni mu buhe buryo twese dushobora kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu zindi ndimi?

15 Ese nawe ushobora kwifatanya muri uwo murimo wo kubwiriza mu zindi ndimi? Kuki utatangira kugenzura ngo umenye indimi z’amahanga zivugwa n’abantu benshi mu ifasi ubwirizamo? Ubwo noneho ikizakurikiraho ni ukujya ujyana inkuru z’ubwami cyangwa udutabo turi muri izo ndimi. Agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose, kasohotse mu mwaka wa 2004, kagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ibyiringiro by’Ubwami kubera ko gakubiyemo ubutumwa bworoshye kumva, butera inkunga kandi buri mu ndimi nyinshi.—Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose” ku ipaji ya 32.

“Mukunde umusuhuke w’umunyamahanga”

16. Ni gute abavandimwe bafite inshingano bashobora kugaragaza umwuka wo kwigomwa mu gufasha abantu bavuga izindi ndimi?

16 Twaba dushobora kwiga urundi rurimi cyangwa tutabishobora, twese dushobora gufasha abanyamahanga batuye mu karere kacu tubagezaho inyigisho zo mu buryo bw’umwuka. Yehova yari yarabwiye ubwoko bwe ko bwagombaga ‘gukunda umusuhuke w’umunyamahanga’ (Gutegeka 10:18, 19). Urugero, mu mujyi munini umwe wo muri Amerika ya Ruguru, hari amatorero atanu asangiye Inzu y’Ubwami. Kimwe nk’uko bigenda ku Mazu y’Ubwami menshi, buri mwaka amasaha y’amateraniro arahinduka. Iryo hinduka ryari gutuma amateraniro aba mu Gishinwa yimurirwa ku isaha yo ku Cyumweru ku mugoroba kandi abimukira benshi bakora muri za resitora ntibari kuzajya babona uko baza mu materaniro. Abasaza bo mu yandi matorero bagaragaje ineza bemera guhindura amasaha, kugira ngo amateraniro aba mu Gishinwa ashobore kuba mu masaha yo ku Cyumweru mu gitondo.

17. Twagombye kubyifatamo dute igihe bamwe biyemeje kwimuka kugira ngo bajye gufasha itsinda rikoresha urundi rurimi?

17 Abagenzuzi barangwa n’urukundo bashimira abavandimwe na bashiki bacu babishoboye kandi b’abahanga mu kubwiriza, baba bashaka kwimuka bakajya gufasha amatsinda avuga izindi ndimi. Amatorero abo bigisha ba Bibiliya b’inararibonye baba bavuyemo ashobora kumva hari icyo atakaje, ariko abagenzuzi bagombye kugira imitekerereze nk’iy’abasaza b’i Lusitira no muri Ikoniyo. Abo basaza ntibigeze babuza Timoteyo guherekeza Pawulo mu ngendo ze, n’ubwo Timoteyo yari abafatiye runini mu matorero yabo (Ibyakozwe 16:1-4). Ikindi kandi, abafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza ntibacibwa intege n’uko batabona ibintu kimwe n’abimukira, bakaba badahuje umuco cyangwa imyitwarire. Ahubwo, bemera ibyo bintu batandukaniyeho bagashakisha uburyo bwo kugirana na bo imishyikirano myiza kugira ngo babagezeho ubutumwa bwiza b’ubwami.—1 Abakorinto 9:22, 23.

18. Ni irihe rembo rinini rigana mu mirimo ikomeye ryugururiwe abantu bose?

18 Nk’uko byari byarahanuwe, ubutumwa bwiza burimo burabwirizwa “mu mahanga y’indimi zose.” Mu mafasi arimo abantu bavuga izindi ndimi, haracyari abantu benshi bashobora kwemera ubutumwa bwiza. Ababwiriza b’abahanga babarirwa mu bihumbi binjiye mu “irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye” (1 Abakorinto 16:9). Icyakora, nk’uko ingingo ikurikiraho izabigaragaza, hari ibindi bintu bikenewe kugira ngo tubwirize muri ayo mafasi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 14 Niba ushaka izindi ngero, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Twigomwe ibintu bike biduhesha imigisha myinshi,” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 1 Mata 2004, ku ipaji ya 24-28.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni gute dushobora kwigana Yehova mu kugaragariza abantu bose umuco wo kutarobanura ku butoni?

• Twagombye kubona dute abantu bo mu ifasi yacu bavuga urundi rurimi?

• Kuki biba byiza kubwiriza abantu mu rurimi rwabo kavukire?

• Twagaragaza dute ko twita ku banyamahanga baturimo?

[Ibibazo]

[Ikarita/Ifoto yo ku ipaji ya 23]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Roma

KIRETE

AZIYA

FURUGIYA

PAMFILIYA

PONTO

KAPADOKIYA

MEZOPOTAMIYA

U BUMEDI

PARITI

ELAMU

ARABIYA

LIBIYA

EGIPUTA

YUDAYA

Yerusalemu

[Inyanja n’imigezi]

Inyanja ya Mediterane

Inyanja Yirabura

Inyanja Itukura

Ikigobe cya Peresi

[Ifoto]

Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, abantu bari baturutse mu turere 15 two mu Bwami bw’Abaroma bumvise ubutumwa bwiza mu ndimi zabo kavukire

[Amafoto yo ku ipaji ya 24]

Abanyamahanga benshi bitabiriye ukuri kwa Bibiliya

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Inzu y’Ubwami iteraniramo amatorero atanu akoresha indimi zitandukanye