Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Harimagedoni—Mbese ni imperuka iteye ubwoba?

Harimagedoni—Mbese ni imperuka iteye ubwoba?

Harimagedoni​—Mbese ni imperuka iteye ubwoba?

HARIMAGEDONI! Mbese iyo wumvise iryo jambo uhita utekereza ku irimbuka ry’abantu benshi cyane, cyangwa utekereza igihe imibumbe yo mu kirere yaba yagonganye n’isi? Mu bihugu byinshi, nta magambo menshi yo muri Bibiliya akunze kugaruka cyane mu biganiro bya buri munsi nk’ijambo “Harimagedoni.” Iryo jambo rikunze gukoreshwa bashaka kumvikanisha ibintu biteye impungenge bishobora kuzagera ku bantu. Za filimi na za televiziyo zagiye zicengeza mu bwenge bw’abantu amashusho ateye ubwoba agaragaza iyo “Harimagedoni” iri hafi kuza. Abantu ntibasobanukiwe neza iryo jambo kandi ibisobanuro bariha ntibihuje n’ukuri. Nubwo abantu batanga ibisobanuro byinshi ku ijambo Harimagedoni, ibyinshi muri byo ntibihuza n’ibyo Bibiliya itanga kandi iryo jambo rikomoka muri Bibiliya.

None se ko Bibiliya igaragaza ko Harimagedoni ifitanye isano n’ “imperuka y’isi,” ntiwemera ko ari iby’ingenzi kumenya ibisobanuro nyabyo by’iryo jambo (Matayo 24:3)? Kandi se niba wifuza kumenya Harimagedoni icyo ari cyo n’ingaruka izakugiraho wowe n’umuryango wawe, ntibihuje n’ubwenge gushakira ibisubizo mu Ijambo ry’Imana, ryo soko y’ukuri?

Ibyo bisobanuro bizagaragaza ko burya Harimagedoni atari imperuka iteye ubwoba, ahubwo ko izaba ari intangiriro ishimishimije ku bantu bifuza kubaho no kugubwa neza mu isi nshya izaba ikiranuka. Nufata akanya ugasuzuma ibisobanuro nyabyo ingingo ikurikira itanga kuri Harimagedoni, uzarushaho gusobanukirwa uko kuri kw’ingenzi ko mu Byanditswe.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 3]

UTEKEREZA KO HARIMAGEDONI ARI IKI?

• Irimbuka ry’abantu barimbuwe n’igitwaro cya kirimbuzi

• Irimbuka ry’abantu riturutse ku mpanuka kamere

• Igihe umwe mu mibumbe yo mu kirere uzaba wagonganye n’isi

• Irimbuka ry’ababi barimbuwe n’Imana